INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

56/130

IGICE CYA 30: INZIRA Z'UBWENGE ZIKWIRIYE KURINDWA IZO ARI ZO

Bose bakwiriye kurinda ubwenge, kugira ngo Satani atabanesha; kuko ari bwo nzira z’umutima. Nushobora kurinda umutima wawe ukabuza ibitekerezo by’amanjwe kandi bibi kwanduza umutima wawe, uzaba ubaye umurinzi ukiranuka wo kurinda amaso yawe n’amatwi yawe n’ubwenge bwawe bwose. Imbaraga y’ubuntu bw’Imana ubwayo ni yo ishobora kurangiza uyu murimo w’ingenzi IZI2 82.1

Satani n’abamarayika be bahirimbanira kuremaza ubwenge bwo umenya kugira ngo inama, n’imiburo, no gucyaha bititabwaho; cyangwa ngo abantu nibabyumva, bye kugira icyo bimarira umutima kandi bye kugorora imibereho. IZI2 82.2