INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

32/130

Gahunda mu byo kurerana urukundo

Ababyeyi bahawe abana kuba indagizo bazabazwa n’Imana umunsi umwe. Dukwiriye gutanga umwanya munini wo kubigisha, no kubarera cyane no kubasabira cyane. Bakeneye kwigishwa mu buryo bukwiriye. IZI2 47.2

Kenshi indwara z’abana zishobora guturuka ku mafuti yo kubarcra. Kuryagagura, imyambaro idakwiriye mu gihe cy’umugoroba hariho imbeho, kudakina ibikino bitera imbaraga ngo bitume amaraso agenda neza mu mubiri, cyangwa kutabona umwuka mwinshi wo gusukura amaraso, bishobora kuba intandaro y’akaga. Ababyeyi nibajye biga bashaka kumenya igitera indwara, maze babone kuvura ahameze nabi vuba uko bishobotse kose. IZI2 47.3

Uko bisanzwe abana bakurwa ku kariri no gushaka kurya maze bakigishwa yuko babereyeho kurya. Umubyeyi agira ibyo akora byinshi byerekeye kurema ingeso z’abana be bakiri bato. Ashobora kubigisha gutegeka irari ryabo, cyangwa ashobora kubigisha kwishimira irari maze bakaba abanyandanini. Kenshi umubyeyi aringaniza inama y’imirimo akwiriye kurangiza mu munsi maze igihe abana bamurushya mu kigwi cyo kubahendahenda akabahoza abahoresha ibyokurya, bagahora umwanya muto, ariko hanyuma bikamshaho kubatera kumurushya biruseho. Ibifu by’abana biba byatekewemo ibyokurya mu gihe batabishakaga na gato. Ariko icyari ngombwa ni umwanya nyina yabahozamo no kubitaho. Ariko abona yuko igihe cye ari icy’igiciro cyane, bituma atabona igihe cyo gukinisha abana be. Ahari gahunda y’urugo rwe yo kunezeza abashyitsi mu buryo bwiza, no guteka ibyokurya bye mu buryo bushya ni byo ashyiraho umutima cyane kuruta umunezero n’amagara mazima by’abana be. IZI2 47.4

Mu byo gutegura imyambaro y’uruhinja, umunezero, ihumure, n’amagara mazima ni byo bikwiriye gushakwa mbere yo guhimba ibishya cyangwa gushaka ibitangaza abantu. Nyina w’abana ntakwiriye gukoresha igihe ataka cyangwa arimbisha utwenda duto, ibyo ni ukwivunisha imirimo idahwitse nkaho yakoze ibifitiye amagara ye n’ay’abana be umumaro. Ntakwiriye kwinaniza adoda, kuko bibabaza cyane amaso n’imitsi yumva mu gihe akwiriye kuruhuka cyane no gukora imyitozo inejeje. Akwiriye kumenya inshingano ye yo kwiyongeramo imbaraga kugira ngo azabashe imirimo imukwiriye. IZI2 48.1