INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Kwimenyereza kwigomwa no kwirinda
Yemwe, icyampa ngo numvishe bose inshingano bahawe n’Imana yo kurinda gahunda y’ubwenge n’iy’umubiri mu buryo bwiza cyane butuma bakorera Umuremyi wabo umurimo utunganye! Mu mvugo no mu ngiro bye, Umukristokazi akwiriye kwirinda kubyutsa iruba rya kinyamaswa ry’umugabo we. Benshi nta mbaraga bafite na gato zo gupfusha ubusa muri ubwo buryo. Bahereye mu buto bwabo batera ubwonko bwabo kugira intege nke, n’amagara yabo bayaburisha intege umunezero w’ibyifuzo bya kinyamaswa. Kwigomwa no kwirinda bikwiriye kuba intego mu mibanire yabo. IZI2 37.3
Imana yaduhaye inshingano ikomeye yo kugira umutima wera n’umubiri mutaraga, kugira ngo tubashe kugirira abantu umumaro kandi dukorere Imana umurimo utunganye. Intumwa Pawulo ivuga aya magambo yo kutuburira iti: “Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.” Akomeza kuduhendahenda atubwira yuko “umuntu wese urushanwa yirinda muri byose.” Ahendahendera abiyita Abakristo bose gutanga imibiri yabo ikaba “igitambo kizima, cyera, gishimwa n’Imana.” Aravuga ati: “Mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.” IZI2 37.4
Urukundo rwera si rwo rutuma umugabo agira umugore we igikoresho cyo gukora ibyo ararikiye. Iruba rya kinyamaswa ni ryo ritera inkeke yo gukora ibyo kwinezeza. Mbega uburyo abagabo bagaragaza urukundo rwabo mu buryo buvugwa n’intumwa ari bake, ngo: “Nk’uko Kristo yakunze itorero, akaryitangira; ngo (ataryanduza, ahubwo aryeze) ...ngo ribe iryera ridafite inenge.” Urwo ni rwo rukundo rw’abashyingiwe Imana yita urwera. Urukundo ni ingeso iboneye kandi yera, ariko iruba ntiryitangira kandi ntiryemera gutegekwa mu buryo bukwiriye. Ritera ubuhumyi, ntiryirirwa ritekereza impamvu y’ikintu cyose n’amaherezo yacyo. IZI2 38.1