INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

13/130

Ikirutaho ni ukwica amasezerano y’ubupfayongo

Amasezerano yo gushyingirwa agiriwe muri Kristo gusa ni yo abasha kubamo amahoro. Urukundo rw’abantu rukwiriye komatana cyane n’urukundo rwo mu ijuru. Aho Kristo ari gusa ni ho haba urukundo rushyitse, rw’ukuri, rutikanyiza. IZI2 23.2

Nubwo isezerano ryaba ryarasezeranywe utazi neza ingeso z’uwo ugambiriye ko mufatanywa, ntugatekereze yuko iryo sezerano riguhatira guhiga umuhigo wo gushyingirwa no gufatanywa mu bugingo bwawe n’uwo udakunda kandi utubashye. Witondere cyane uko ujya gusezerana; ahubwo ikiruseho, ndetse kiruseho cyane, ni ukwica amasezerano mbere yo gushyingirwa kuruta ko mwazatandukana hanyuma, nk’uko benshi bagenza. IZI2 23.3

Wabasha kuvuga uti: “Anko se ko nasezeranye, none ngamburure?” Reka ngusubize: ‘Niba warasezeranye, amasezerano anyuranye n’Ibyanditswe, ibyaba byiza ni ukugamburura udatindiganyije, kandi ukicuza ku Mana wicishije bugufi ubwo bupfapfa bwaguteye gusezerana hutihuti, maze bikagutera gukoza Shobuja isoni.’ IZI2 23.4

Nimureke intambwe yose yerekeza ku masezerano yo gushyingirwa iteranwe ubugwaneza, gukiranuka n’umugambi wo gushishikarira kunezeza Imana no kuyubaha. Gushyingirwa guhindura ubugingo bwombi: ubwo muri iyi si n’ubwo mu isi izaza. Umukristo nyakuri nta migambi azagira, Imana itemera. IZI2 23.5

Umutima wifuza cyane urukundo rw’abantu, ariko urwo rukundo ntirukomeye bihagije, cyangwa ngo rwere bihagije, cyangwa ngo rube rwiza bihagije kuba mu mwanya w’urukundo rwa Yesu. Umugore abasha kubonera ubwenge, n’imbaraga n’ubuntu mu Mukiza we gusa, bimubashisha kwihanganira inshingano ze, n’agahinda ko mu mibereho. Akwiriye kugira uwo Mukiza imbaraga ze n’umuyobozi we. Umugore niyiyegurire Kristo mbere yo kwiyegurira incuti yo mu isi iyo ari yo yose, kandi ntazashake umubano uzamugwa nabi. Abashaka kubona umunezero w’ukuri, bakwiriye kugira umugisha uvuye mu ijuru ku byo batunze byose no ku byo bakora byose. Kugomera Imana ni ko kuzuza imitima myinshi cyane n’ingo nyinshi cyane ubutindi. Mwana wa Data, uramenye ntuzifatanye n’umwanzi w’Imana, keretse uramutse wiyemeje kuzagira urugo ruzahoramo ingorane. IZI2 24.1