INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

1/130

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

IGICE CYA 18: KURAMBAGIZA UWO MUZUBAKANA URUGO

Gushyingirwa ni byo bibasha kureshya no guhindura ubugingo bwanyu muri iyi si no mu isi izaza. Umukristo nyakuri ntazerekeza imigambi ye muri ibyo, ataramenya yuko Imana ibyemeye. Ntazabasha kuba ari we wihitiramo, ahubwo aziyumvamo yuko Imana ari yo ikwiriye kumuhitiramo. Ntidukwiriye kwinezeza ubwacu, kuko Kristo atinezezaga ubwe. Ntawanyemera mvuze yuko umuntu uwo ari we wese akwiriye gushyingirwa uwo adakunda. Ibyo byaba ari icyaha. Ariko kugira ingeso yo gupfa gutekereza no gushaka kwinezeza mu buryo bworoshye ntibikwiriye, kuko bijyana umuntu ku kurimbuka. Imana ishaka umutima wose, n’urukundo rusesuye. IZI2 8.1

Abagamije gushyingirwa bakwiriye kuzirikana ingeso n’imimerere y’umgo bagiye gushinga. Ubwo bazamara guhinduka ababyeyi, bazagirwaho ibyiringiro bikomeye. Kuri bo ni ho hazaturuka urugero rukomeye rw’imibereho y’abana babo muri iyi si, n’umunezero wabo mu isi izaza. Ingeso z’iby’umubiri n’iby’umwuka abana bazagira zituruka cyane cyane ku ngeso z’ababyeyi. Kandi ingeso zo mu rugo ni zo zerekana uko iz’igihugu zizamera; uburemere bwo kureshya kw’ingeso z’urugo ni bwo buzatuma umunzani ujya hejuru cyangwa hasi. IZI2 8.2

Abasore b’Abakristo bakwiriye kwitonda cyane mu byo gukundana no guhitamo bagenzi babo. Mwirinde, kugira ngo ibyo mutekereza ubu ko ari izahabu nziza bitaba inkamba. Incuti z’isi zishaka gushyira ibibazitira mu nzira yo gukorera Imana kwanyu, kandi abantu benshi barimburwa n’umubano uteye agahinda, ari uw’umurimo bakora cyangwa abagore bafite, batahwituwe cyangwa batarezwe neza. IZI2 8.3

Genzura icyo ureba cyose, witegereze amajyambere yose y’ingeso z’uwo ugambiriye gufatanywa na we mu bugingo bwawe. Iyi ntambwe ugiye gutera ni imwe yo mu zikomeye cyane mu bugingo bwawe, kandi ntikwiriye guteranwa ubwira. Naho wakunda, ntugakunde utabanje gutekereza. IZI2 8.4

Suzuma witonze, urebe yuko numara gushyingirwa uzagira umunezero cyangwa uzamererwa nabi ukaba umutindi. Ibaze uti: “Mbese uku gufatanywa kuzamfasha ngere mu ijuru? Kandi kuzagwiza umurimo wanjye ngire umumaro muri ubu bugingo?” Niba utekereje ibyo ugasanga bitazagusubiza inyuma, noneho ukomeze umugambi wawe wubashye Imana. IZI2 9.1

Guhitamo umufasha muzabana iteka gukwiriye kuba ukuzana imibereho myiza y’umubiri, iy’ubwenge, n’iy’iby’umwuka ku babyeyi no bana babo, kukazabashisha ababyeyi n’abana guhesha umugisha bagenzi babo no kubaha Umuremyi wabo. IZI2 9.2