INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

31/79

Italanto yawe irakenewe

Uwiteka afitiye umuntu wese umwanya mu nama ye ikomeye, italanto zidakenewe ntizatanzwe. Reka tuvuge ko italanto ari ntoya. Imana iyifitiye umwanya, kandi iyo talanto imwe nikoreshwa neza, izakora wa murimo nyine Imana yagambiriye ko ikwiriye gukora. Italanto z’umuhinzi wicisha bugufi zikenewe mu byo gukora umurimo wo mu rugo rumwe ujya mu rundi, kandi ishobora gusohoza byinshi muri uyu murimo kuruta impano z’ubwenge. 4 IZI1 91.2

Abantu nibakoresha imbaraga zabo nk’uko Imana ibayobora, italanto zabo zizagwira, ubwenge bwabo buzaba bwinshi, kandi bazagira ubwenge bwo mu ijuru nibashaka gukiza abazimiye. Ariko mu gihe Abakristo bo mu itorero ari abanyakizizi kandi birengagiza inshingano yabo Imana yabahaye yo guhura n’abandi, babasha bate gutega guhabwa ubutunzi bwo mu ijuru? Mu itorero, iyo Abakristo batiyumvamo umutwaro wo kumurikira abari mu mwijima, ntibagirire abandi ubuntu ngo banabigishe, baba abanyabwenge buke, bagaheba umunezero w’ubutunzi bw’ibyiza byo mu ijuru; maze bakananirwa kubyibonera ubwabo, bakananirwa kumenya akamaro ko kubibwira abandi. IZI1 91.3

Tubona amatorero manini ateraniye ahantu hamwe. Abakristo bayo bamenya ukuri, kandi benshi banyurwa no kumva amagambo y’ubugingo ntibashake ko umucyo ubarasiramo. Biyumvamo inshingano ntoya yo gutuma umurimo ujya mbere, bakagira ubwuzu buke bwo guhesha abandi agakiza. Buzuye ishyaka ry’ibintu byo mu isi ariko ntibakorera idini yabo. Baravuga bati: “Idini ni idini, kandi umurimo ni umurimo.” Batekereza yuko kimwe kiri ukwacyo, maze bakavuga bati: “Reka bitandukane.” IZI1 91.4

Kubwo kwirengagiza amahirwe babona yo kuba bagira icyo bakora no gukoresha nabi ubuntu bagirirwa, abizera b’iryo torero ntibakurira “mu buntu no kumenya Umwami wacu n’Umukiza.” (2 Petero 3: 18). Ni cyo gituma bagira intege nke mu kwizera, bakagira ubumenyi buke, bakaba abana mu bibabaho. Ntibashoye imizi ngo babe bashikamye mu kuri. Nibakomeza kumera batyo, ubushukanyi bwinshi bwo mu minsi y’imperuka buzabatwara, kuko batazabasha kureba iby’umwuka ngo barobanure ukuri mu binyoma. 5 IZI1 92.1