INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

17/79

Gufatanyirizu hamwe

Mu gihe cyo guhanga amashuri ahantu hashya, biba ngombwa kenshi guha abantu batazi utuntu twose two mu murimo inshingano. Abo bantu bakorana inkomyi zikomeye kandi bo, hamwe, n’abakozi bagenzi babo nibatagira umutima wo kutishakira inyungu zabo mu murimo w’Umwami, hazabaho ingaruka mu bikorwa zizakoma mu nkokora amajyambere yawo IZI1 63.5

Benshi biyumvamo yuko umurimo bakora ari uwabo gusa, kandi nta wundi ukwiriye kubagira inama izo ari zo zose ziwerekeye. Abo nyine ni bo batazi uburyo bwiza bwo kuyobora umurimo; ariko kandi iyo hagize uhangara kubagira inama, bararakara maze bakarushaho kugambirira gukurikiza inama yabo bishakiye. Ikindi kandi, abakozi bamwe ntibemera gufasha cyangwa kwigisha abandi bakozi bagenzi babo. Abandi batari bamenya umurimo ntibifuza ko ubujiji bwabo bumenyekana. Barafudika, bagapfusha ubusa igihe kinini ibintu byinshi, kuko bafite ubwibone bubabuza kugisha abandi inama. IZI1 64.1

Ntibiruhije kumenya intandaro y’amakuba. Abakozi babaye nk’ubudodo bwigenga, aho kwireba nk’ubudodo bukwiriye kuboherwa hamwe ngo bufashe kurema ibara runaka. IZI1 64.2

Ibyo bintu bitera Umwuka Wera agahinda. Imana yifuza yuko twakwigishanya. Ubwigenge budakomotse ku Mana budushyira aho itabasha gukorana natwe. Bene ibyo binezeza Satani. IZI1 64.3

Umurimo w’umukozi wese uzageragezwa kugira ngo urebwe ko akorera gushyira umurimo w’Imana imbere cyangwa ko akorera gushaka ibyo kwinezeza. IZI1 64.4

Icyaha kiri inyuma y’ibindi ndetse kitoroshye gukira ni ubwibone mu bitekerezo no kwishyira hejuru. Ibyo bihagaze mu nzira yimira gukura kose. Iyo umuntu afite ifuti mu ngeso, ananirwa kurimenya; iyo yarohamye mu kwiyumva ko yihagije, ntabashe kumenya ifuti rye, yabasha ate kwezwa? “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi.” (Matayo 9:12). None se umuntu yabasha ate gutunganywa kandi atekereza yuko inzira ze ziboneye? IZI1 64.5

Umukristo watanze umutima we wose gusa ni we ubasha kuba imfura nyakuri. 7 IZI1 64.6