Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

84/114

Impano Zitangwa Zikurikije Ubushobozi Bw’Umuntu

Impano zivugwa mu mugani ni ibyo umuntu ahabwa by’uburyo butari bumwe; byaba ibyo yahawe cyangwa se ibyo yishakiye, byaba n’ibintu bisanzwe yangwa se iby’iyobokamana. Iyo duhindutse abigishwa ba Kristo, turitanga tugatanga n’ibyo dufite byose. Ibyo tumuhaye abitugarurira bimaze gutunganywa kugira ngo bikoreshwe mu byo kumuhesha icyubahiro, no guhesha umugisha bagenzi bacu. IyK 158.5

Uwari ufite ubushobozi bwo gukoresha italanto eshanu, ni zo yahawe. Uwashoboraga gukoresha ebyiri ni zo yahawe. N’uwashoboraga gukoresha imwe, yahawe imwe. Nta wataka ngo ntiyahawe umubare munini. Imana ishaka ko umuntu yagira ibyo ayigarurira “akurikije ibyo afite. Nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.” 2 Abakor. 8:12. IyK 159.1

“Nuko uwahawe Italanto eshanu aragenda arazicuruza, yunguka izindi eshanu. N’uwahawe Italanto ebyiri abigenza atyo, yunguka izindi ebyiri. ” Ikibazo kitureba si ukubaza ngo nahawe ibingana iki ? ahubwo icyangombwa ni ukubaza icyo nkoresha ibyo nahawe. Gukuza imbaraga zacu zose ni wo murimo w’ibanze twakorera Imana na bagenzi bacu. Iyo tuvuze ko twizera Kristo tuba dusezeranye ko tuzakoresha imbaraga zacu kugira ngo tubashe gukora ibyiza byinshi nk’uko ubushobozi bwacu bungana. IyK 159.2

Abakora bakiranutse kandi bagakorana ubushake umurimo wabo wo muri iki gihe, Uwiteka azabaha umurage wo mu gihe kizaza. Buri munsi, Imana isuzumira abayikorera muri gahunda y’umurimo wayo. Iyo bagiranye umushyikirano n’Imana bashobora kugira ibitekerezo bitunganye. Ntabwo dukwiriye gucisha bugufi urugero rwo gukiranuka ngo tubone uko twimika amatwara yo kubogamira mu gukora ibibi. Dukeneye kumenya ko imico idatunganye ari icyaha. Abashaka gukorana n’Imana bakwiriye guharanira gutunganya imibiri yabo n’ibitekerezo byabo. Ubwenge nyakuri ni ugutegura imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge n’iz’ibitekerezo, kugira ngo zikorere Imana. IyK 159.3

Kristo yaduhaye ibihembo byo kugira ngo tumukorere dufite ubushake, ibyo bihembo ni amaraso ye n’imibabaro ye. Yifuza ko twateza imbere umurimo we mu isi, ngo tubone uko twitanga no gukunda guhesha icyubahiro Data wo mu ijuru “wakunze abari mu isi cyane agatanga umwana we w’ikinege.” Yohani 3 :16. Ariko Kristo ntabwo yigeze adusezeranira ko kugira imico itunganye ari ikintu cyoroshye. Umuntu ntavukana umuco mwiza, ahubwo awuronkeshwa n’imihati ye akesha ubuntu bwa Kristo. Imana itanga impano n’imbaraga z’ibitekerezo; ariko imico yacu yo iremwa habayeho intambara ikomeye yo kurwanya inarijye. Kurwana iyo ntambara udatezuka ku rugamba byatuma ugira imico ifite aho ishingiye. Ntihakagire uvuga ati sinshobora guhindura imico yanjye mibi. Kutabishobora bituruka ku bushake bwawe. Utabikoze rero, ntushobora gutsinda. Ingorane ziboneka gusa igihe umuntu adashaka kuyoborwa n’Imana. IyK 159.4

Abantu benshi Imana yahaye ubushobozi bwo gukora byinshi bagera kuri bike, bitewe n’uko ibyo bagerageza gukora ari bike. Babaho nk’aho badafite umugambi w’icyo bagomba kugeraho mu mibereho yabo. Ishyirireho urugero rwo hejuru, maze ku bwo kwiyanga no kwigomwa uzamukire ku rwego rwo gukuza amajyambere. IyK 160.1

Hatsindwa umuntu utagira gifasha. Komeza ugendere mu nzira y’ukuri, ndetse n’ibikurwanya bizakubera ubufasha, ntabwo bizakubera inkomyi. Ukwiriye kunezeza Imana mu kintu cyose cyo kubaka imico; nk’uko Enoki yayinejeje nubwo yariho mu gihe isi yari imaze kugera mu gihe cyo guhenebera. Kandi muri ibi bihe ba Enoki bariho. IyK 160.2

Niba hari amafuti wakoze, yarebe nk’aho ari ukurembuza ngo uburirwe. Tsinda ibyagutsindaga, umwanzi akorwe n’isoni naho Umucunguzi wawe ahabwe icyubahiro. Ubutunzi bumwe gusa tuzavana muri iyi si tukabugerana mu yindi si, ni imico nk’iy’Imana. Ingabo zo mu ijuru zikorana n’umuntu ushakana kwizera kugira imico itunganye yo kumushoboza kugera ku bikorwa bitunganye. IyK 160.3

Kristo aravuga ati mpagaze mu kuboko kwawe kw’iburyo ngo ngufashe. Igihe ubushake bw’umuntu bufatanije n’ubw’Imana, bushobora byose. Ibyo Imana itegeka byose birashoboka. IyK 160.4