Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

82/114

Igice Cya 25 - Umuntu Wese Yahawe Italanto

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 25 :14-30).

Kristo ari ku musozi wa Elayono, ni bwo yasobanuye ibyo gutegereza kugaruka kwe. Igihe ntigikwiriye gupfushwa ubusa mu gutegereza gusa, ahubwo umuntu agomba gutegereza akora : «Ubwami bwo mu ijuru wabugereranya n’umuntu wari ufite urugendo rwo kujya mu kindi gihugu, maze agahamagara abagaragu be akabasigira ubutunzi bwe. Umwe yamusigiye italanto eshanu, undi amusigira ebyiri, undi amusigira imwe, akurikije uko umuntu wese ashoboye. (Italanto imwe iruta miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda). IyK 157.1

Umuntu wajyaga mu kindi gihugu ashushanya Kristo. Abagaragu bavugwa mu mugani bashushanya abayoboke ba Kristo. Ntituri abacu bwite. «Twacungujwe igiciro” (1 Abakorinto 6 :20), amaraso y’igiciro cyinshi ... ya Kristo» (1 Petero 1 :18. 19), kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye. « 2 Abakor. 5 :15. IyK 157.2

Imana-yaguze ubushake, ibitekerezo n’ubwenge bya buri muntu. Yaba uwemera Imana cyangwa se utayemera, bose ni ubutunzi bw’Uwiteka. Bahamagariwe kumukorera, kandi kuri wa munsi w’urubanza bose bazabazwa kwerekana ibyo bakoze. IyK 157.3

Mu mugani, abavuga ko bemeye umurimo wa Kristo ni bo bitwa abagaragu be. Bacunguriwe kugira ngo bakore. Umwami wacu yigisha ko umugambi w’ukuri w’imibereho y’umuntu ari ugukora. Iyo umuntu agira icyo akora cyo kunganira abandi, aba yifatanije na Kristo. Itegeko ryo gukorera abandi, ni icyungo kitwunga na bagenzi bacu. IyK 157.4

Kristo yahaye abagaragu be ubutunzi bwe ...ngo babukoreshe umurimo we. Umuntu wese akwiriye gukora. Nta mwanya twateguriwe mu mazu yo mu ijuru uruta uwo ku isi twahawe wo gukorera Imana. IyK 158.1