Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

64/114

Igice Cya 20 - Ubupfapfa Bw’umuhinzi Wumukungu

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 12 :13-31 ).

Nk’uko byari bisanzwe bigenda, igihe Kristo yigishaga, abandi bantu batari abigishwa be baraje bateranira aho ari. Bamwe bifuzaga ubuntu bwo mu ijuru kugira ngo bugire icyo bukora ku migambi yabo ishingiye ku narijye gusa. Bumvise amasezerano Yesu yasezeraniye abigishwa be ko bazahabwa ubwenge bwo kubabashisha kuvugira imbere y’abacamanza, maze bibaza ko na bo yabasha kubaha imbaraga ze ngo zibaronkeshe indamu zabo z’iby’isi. IyK 121.1

«Nuko umwe muri iryo teraniro aramubwira ati Mwigisha, mbwirira mwene data tugabane ibyo data yadusigiye. « Uwo muntu yibwiraga ko mwene se yamuhuguje. Yumvise ukuntu Kristo yemeza abantu n’uko aburanya Abayuda, maze yibwira ko aramutse agize icyo abwira umuvandimwe we, atabasha kwanga guha mwene se washavuye umugabane we. IyK 121.2

Uwo mugabo yerekanye ibitekerezo bye byo kwikunda. Ukuri kw’iby’iyobokamana ntabwo yari agushyizeho umutima n’ibitekerezo. Kubona umurage ni byo byari intego ye. Yesu wari umutunzi maze agahinduka umukene ku bwacu, yamugaragarije iby’urukundo rw’Imana, amwingingira kuba umuragwa w’umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka. (1 Petero 1 :4). Icyo gihe yari abonye uburyo bukomeye bwo kwerekana icyifuzo gikomeye cyari mu mutima we. Ariko yabaye nka Simoni Umumaji waguranye impano y’Imana inyungu z’iby’isi. IyK 121.3

Mari hasigaye amezi make gusa Umukiza akimika ubwami bwe bw’ubuntu. Nyamara umuntu w’umururumba yashakaga ko areka umurimo we ngo ahugire mu mpaka zo kugabanya agasambu kangana urwara! Yesu yamushubije ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho ngo mbe umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?” IyK 122.1

Yesu yari azi yuko abo bavandimwe batemagurana bapfa ko bombi ari imbata zo kwifuza. Kristo yavuze yeruye ati “si umurimo wanjye gukemura impaka nk’izo. ” Yazanywe no kwamamaza ubutumwa bwiza. Igihe Kristo yatumaga cumi na babiri, ntibari bajyanywe no gukiranura abantu ku byerekeye ibintu byo muri iki gihe. Umurimo wabo wari uwo kwemeza abantu kwiyunga n’Imana. Aho ni ho bakuraga imbaraga yo guhesha abantu umugisha. IyK 122.2