Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

54/114

Igiee Eya 18 - Jya Mu Nzira Nyabagendwa No Mu Mihora

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 14 :1; 12-24).

Umukiza yatumiwe n’Umufarisayo mu birori. Nk’uko kari akamenyero kw’Umukiza, yabifashe nk’icyigisho cyo kuburira abantu no kubahugura. Mu mugani w’ibirori bikomeye byo gufungurira hamwe, Kristo yerekanye ko Abayuda banze kurarikirwa imbabazi no guhamagarirwa ubwami bw’Imana, kandi ko uko kurarikwa basuzuguye kwagombaga guhabwa abo bakerensaga. IyK 107.1

Kristo yabwiye Umufarisayo ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa n’ijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa abavandimwe, cyangwa bene wanyu, cyangwa abaturanyi b’abatunzi, kugira ngo batazakurarika nawe bakakwitura. Ahubwo nurarika, utumire abakene n’ibirema; n’abacumbagira n’impumyi. Ni bwo uzahirwa, kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranutsi bazutse.” IyK 107.2

Amagambo ya Kristo yari ayo gukangara kwihugiraho kw’Abisirayeli bikubiraga umutsima w’ubugingo. Kugira ngo uwo Mufarisayo yerekeze ikiganiro ahandi yaravuze ati: “Hahirwa umuntu uzaherwa ifunguro mu bwami bw’Imana.” Uwo mugabo yavugaga nk’uwizeye umwanya muri ubwo bwami. Amatwara ye yari ameze nk’aya ba bandi bishimira ko bakijijwe na Kristo ariko bakaba badahuje n’ibigenga agakiza basezeranijwe. Umufararisayo ntiyitekerezaga ko yaba akwiriye ijuru ahubwo yatekerezaga ibyo yiringira byazamushimisha mu ijuru. Yari agendereye kujijisha abashyitsi bari aho kugira ngo bibagirwe inshingano zabo zo muri ubu bugingo. IyK 107.3

Kristo yaberetse ko bari bafite icyo bagomba gukora kugira ngo bazagire uruhare ku mahirwe y’igihe kizaza, ni ko kubabwira ati “Habayeho umuntu, akoresha umunsi mukuru ukomeye, ararika n’abantu benshi. Igihe cyo gufungura kigeze yohereza umugaragu we guhamagara abatumiwe, ababwira ati nimuze, kuko ibintu byateguwe. Nuko bose batangira guhuriza hamwe gushaka impamvu z’urwitwazo. Uwa mbere ati naguze umurima, none ndashaka kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira. Undi ati naguze amapfizi cumi yo guhinga, none ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira. Naho undi ati narongye, none simbasha kuza.” IyK 107.4

Nta rwitwazo na rumwe ubona rufite ishingiro. Umuntu “washakaga kujya kureba umurima,” yari yaramaze kuwugura. Yari yitaye ku byo yaguze gusa. Amapfizi nayo yari yaraguzwe, kuyagerageza byerekanaga gusa ko umuguzi yanyuzwe. Naho umutumirwa wavuze ko yarongoye, kurongora si byo byajyaga kumubuza kujya mu birori. Umugore we na we yajyaga kwakirwa. Nyamara yibwiye ko hari ibindi byamunezeza kuruta kujya aho yararitswe. Mu guhakana kwe ntarakarushya aniyerurutsa. Kuvuga ngo “simbasha kuza” kwari uguhisha ukuri gusa, ni nk’aho yavuze ati “kuza simbyitayeho.” IyK 108.1

Urwitwazo rwose bagiye batanga rwerekanaga ibyo bahugi-yemo. Izo ngirwabatumirwa zari zatwawe umutima n’ibindi. Ugutumirwa basezeranye ko bemeye bagushyize iruhande, inshuti yabagiriye ubuntu barayitetereza. IyK 108.2

Kristo agereranya ibiro bikomeye n’imigisha ikomoka mu butumwa bwiza. Intumwa z’Uwiteka zayoboye Abayuda kuri Kristo zivuga ko ari “Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Yohana 1:29. Mu birori bagiriwe, Imana yabahaye impano ihebuje zose ijuru rishobora gutanga Urukundo rw’Imana ni rwo rwari rugize ibyo birori bihambaye Kristo yaravuze ati “Urya uwo mutsima, azabaho iteka ryose.” Yohana 6:51. IyK 108.3

Ariko kugira ngo abantu bemere uko kurarikwa, bakwiriye kureka kwita ku by’isi bakakira Kristo no gukiranuka kwe. Imana yatanze byose kubera umuntu, kandi icyo Imusaba ni ugushyira hejuru umurimo wayo ugasumba gukunda iby’isi no kwihagaraho. Kristo aravuga ati “ukunda se cyangwa nyina kudandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye. Kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye. ” Matayo 10:37. IyK 109.1