Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Ni Ngombwa Kwiyambura Inarijye Yose
Nta wabasha kwiyambura inarijye ngo abishobore. Tugomba kwisunga Kristo kugira ngo adukorere uwo murimo. Ni bwo imvugo y’umunyabyaha izaba iyi ngo “Uwiteka nkiza!” Twara umutima wanjye; kuko no kuwukwegurira binanira. Ni umutungo wawe. Wutunganye, kuko jye ntabyishoborera. Ntunganya, nzahura ungeze ku butungane no ku rugero rwo kwera k’umutima wanjye. IyK 73.2
Uko kwitanga si ukw’igihe umuntu atangiye imibereho ya Gikristo gusa. Intambwe yose ateye agomba kwivugurura. Kugira ngo tugire amahoro ni uko twahora dupfa ku cyaha, kandi tukisunga Kristo muri byose. IyK 73.3
Uko turushaho kwegera Yesu tukabona ubutungane bw’ingeso ze, ni ko turushaho kwibonamo ko turi abanyabyaha, maze bigatuma tutishyira hejuru. Abazwi mu ijuru ko ari abera ni bo baba aba nyuma mu kwamamaza ubwiza bwabo. Ntibiyamamaza. Intumwa Petero ntiyibagiwe ikimwaro giteye ubwoba yagize. Icyaha cye yari yarakibabariwe, ariko yari azi yuko intege nke z’ingeso ze zatunganywa n’ubuntu bwa Kristo gusa. IyK 73.4
Uko dutera intambwe mu bukristo bwacu, ni ko turushaho kwihana. Abo Uwiteka yababariye akaba abita abe, ntibaza-hangara kubumbura iminwa yabo bihimbaza. Kristo ubwe ni we utugize nta wundi. “Nzi yuko muri jye ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, ari nta cyiza kimbamo.” Abaroma 7:18. IyK 73.5
“Musohoze agakiza kanyu, mutinya muhinda imishitsi. Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.” Abafilipi 2:12. Ntugire ubwoba ko Imana itazasohoza amasezerano yayo, cyangwa se ko imbabazi zayo zitaguhagije. Ahubwo utinye gucisha ukubiri n’ubushake bwa Kristo, wirinde ko ingeso za kamere zatwara ubugingo bwawe. Tinya gukora ibyo wishakiye bitarimo Imana, kuko uzaba urogoye Imana ngo itagukoreramo ibyo ishaka. IyK 74.1
Ahubwo utinye gukura ikiganza cywe mu cya Kristo, cyangwa se kugendera mu nzira wishakiye utari kumwe na we. IyK 74.2
Twirinde kuryarya tuvuga cyangwa se tuvugwa ibitari byo. Satani akoresha uburyarya kuregana no gucira abantu ho iteka. Reka abakorera Kristo bose birinde ijambo ryose cyangwa igikorwa cyose cyo kwihimbaza ubwabo; Kristo gusa ni we ukwiriye ikuzo. IyK 74.3
Imibereho yubaha Uwiteka ntizaba imibereho y’umubabaro. Ahubwo iyo umuntu adafite Kristo ni bwo ahora acuze igihunya amanjiriwe. Abiyemera bakikunda ntibigera bakenera kunga ubumwe na Kristo. Umutima utarahura n’igitare (Kristo), wirata imbaraga zawo. Kwikunda no gushaka icyubahiro byirukana Umukiza mu mutima, kandi iyo atawurimo umuntu ahorana agahinda n’umubabaro. Ariko iyo Kristo ari mu mutima amera nk’iriba rivubura amazi afutse ahesha umuntu umunezero. IyK 74.4
“Iri hejuru cyane, ikaba ituye ahahoraho, ikagira izina ritunganye; iravuga iti, “Aho ntuye ni hejuru kandi harera; mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure n’abafite imitima imenetse.” Yesaya 57:15. IyK 74.5
Iyo umunyabyaha yegereye umusaraba akicisha bugufi imbere yawo, ahinduka icyaremwe gishya muri Kristo. Aba atunganye. Imana ubwayo “itsindishiriza uwizeye Yesu. ” Abaroma 8:30. Nk’uko icyaha kigusha umuntu ahakomeye atabasha kwivana, ni ko n’urukundo rwaducunguye, rushobora kugeza abantu ku rugero rwo hejuru cyane ku buryo bazasumba ndetse n’abamarayika batigeze bacumura. “Uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” Luka 14:11. IyK 75.1