Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

38/114

Igice Cya 13 - Abantu Babiri Basenze Mu Buryo Butandukanye

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 18:9-14).

Umugani w’Umufarisayo n’umusoresha Yesu “yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka bagahinyura abandi bose.” Umufarisayo yagiye mu rusengero gusenga atari uko yumvaga akeneye imbabazi, ahubwo ari uko yumvaga agomba kwereka Imana ko ari umukiranutsi, kugira ngo imushimire iby’akora. Gusenga kwe kwari kugamije inyungu ze. IyK 68.1

Yari yuzuye kwiyemera. Yabyibonagamo, yarabigenderaga, kandi yarabisabaga. Kubwo kwiyemera kwe yitandukanije n’abandi maze ahagarara ukwe kwa wenyine arasenga ati: “Mana ngushimira ko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu musoresha.” Luka 18:9-14. Yaciriye urubanza imibereho ye adakurikije ubutungane bw’Imana, ahubwo akurikije ubw’abandi bantu. IyK 68.2

Yakomeje kurondora ibyiza akora: “Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose. ” Uwo mufarisayo yumvaga nta rukundo n’imbabazi z’Imana akeneye mu mutima we. Idini ye yari iy’inyuma gusa. Yari afite guiranuka kwe bwite, yiciraga urubanza mu buryo bwo kwigereranya n’abandi bantu. IyK 68.3

Uwiyumvamo wese ko ari umukiranutsi ntazabura gupfobya abandi. Umufarisayo yiciraga urubanza mu buryo bwo kwigereranya n’abandi bantu, nyamara kandi n’ubwo bari babi, ariko bamurushaga gukiranuka. Gukiranuka kwe kwamuteye kurega abandi. Bityo agira umutima nk’uwa Satani umurezi wa bene data. Umutima umeze utyo ntiwatumye yumvikana n’Imana. Yasubiye iwe amara masa, nta mugisha w’Imana ahawe. IyK 68.4

Umusoresha we yahagaze kure, “ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yitangira itama” ababaye kandi yicishije bugufi. Yiyumvagamo ko ari umunyabyaha kandi ko yanduye. Yumvaga ko nta cyiza yakoze cyamusohoza ku Mana. Mu bwihebe bwe aratakamba ali, “Mana mbabarira, kuko ndi umunyabyaha! ” Ntiyigeze yigereranya n’abandi. Yahagaze nk’aho ari wenyine imbere y’Imana. Icyo yifuzaga gusa ni ukubabarirwa, kandi icyo yasabaga gusa ni impuhwe z’Imana. “Yesu aravuga ati, ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi. ” IyK 69.1