Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

36/114

Impamvu Amasengesho Amwe Adasubizwa

Hari ikindi kintu kijya cyirengagizwa n’abashaka Uwiteka mu masengesho. Mbese uri umwizerwa ku Mana? Uwiteka arabaza ati, “Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murambaza muti, twakwimye iki? Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo. ” Malakiya 3:8. IyK 64.1

Kubera ko Imana ari yo itanga imigisha yose, idusaba umugabane runaka w’ibyo twunguka. Iryo rikaba igeno ryo kubwiriza ubutumwa bwiza. Iyo tugaruriye Imana mu byo yaduhaye, tuba tuyigaragarije ko dushimishijwe n’impano yaduhaye. Ariko niba tugundira tukayima mu byo yaduhaye, bizashoboka bite ko twongera kuyisanga tuyisaba indi migisha? IyK 64.2

Ariko kuko Imana igira imbabazi, ihora yiteguye kutubabarira. Iravuga iti, “Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya ; ngaho nimubigeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomorera imigomero yo mu ijuru nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu. Malaki 3:10,12. Impano zose z’Imana zisezeranirwa abumvira. IyK 64.3

Ububaha Uwiteka bashobora gusaba ko ayo masezerano yasohora. IyK 64.4

Tugomba kugira ibyiringiro bishyitse mu Mana. Kenshi itinda kudusubiza, igira ngo igerageze kwizera kwacu, cyangwa kureba ko icyo dusabye tugikeneye koko. Igihe tumaze kuyisaba nk’uko ijambo ryayo rivuga, tugomba kwizera isezerano ryayo tugategereza icyo twasabye twizeye. IyK 64.5

Imana iduha amabwiriza yo guhora tuyisaba. Usaba agomba kwihangana ntadohoke, kuko iyo igihe kigeze ahabwa ibyo yasabye. IyK 64.6

Ariko bamwe bafite kwizera gupfuye. Iyo ni yo mpamvu batabona iby’imbaraga z’Imana zikora. Baragambirira ndetse bagakora ariko bagasenga rimwe na rimwe, kandi ntibizere Imana bihagije. Bibwira ko bafite kwizera, ariko kwizera kwabo ni ubushyuhe bw’igihe gito gusa. Ntibihanganira gutegereza igisubizo kivuye ku Uwiteka. Uko dusaba tutadohoka kandi twizeye ni ko turushaho kugirana ubumwe na Kristo. IyK 65.1

Uruhare rwacu ni ugusenga no kwizera. Ba maso, kandi ufatanye n’Imana yumva amasengesho. Uzirikane ko “Imana ari yo dukorera. ” 1 Abakor. 3:9. Uganire kandi ukore ibihuje n’amasengesho yawe. IyK 65.2

Ingorane nizikugeraho, zose uzereke Imana. Kubwira abandi ingorane zacu birushaho kuduca intege, bityo tukaba tubakoreye imitwaro ycu yo kwizera guke, kandi badashobora kuyidutura. IyK 65.3

Ntugomba kuraragirira ku mpera z’isi ushaka inama n’ubwenge, kandi Imana ikuri hafi. Amikoro yawe si yo azakubashisha gusohoza ibyo wifuza; ahubwo Uwiteka ni we wabigutunganiriza byose. Ibyo yadufashamo biruta cyane iby’umuntu yadukorera. Imana ishaka ko tuyitegaho byinshi bikomeye. Ishobora kuduha ubuhanga. Ishobora kuduha uburyo n’ubumenyi. Saba Imana ubwenge kandi izabuguha. IyK 65.4

Reka ijambo rya Kristo rigushyiremo ibyiringiro. Ntukaganire ibiguca intege, cyangwa inzira iyo ariyo yose ituma unambuka ku Mana. Iyo ingorane zikujeho ukitotomba, uba ugaragaje ko ufite ukwizera kurwaye. Isi ni iy’Uwiteka. Hanga amaso ufite imbaraga n’ubushobozi bwose. IyK 65.5