Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Igice Cya 9 - Umugani W’ibuye Ry’igiciro Cyinshi
(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 13:45, 46).
“Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi washakaga amasaro y’akataraboneka (imaragarita): abonye rimwe ry’igiciro cyinshi, aragenda, agurisha ibyo yari atunze byose, ngo abone kurigura.” IyK 48.1
Kristo ubwe ni ibuye ry’igiciro cyinshi. Ubwiza n’icyubahiro cya Se bigaragarira muri We. Urupapuro rwose rwo mu Byanditswe Byera rumurikirwa n’umucyo umuturutseho. Gukiranuka kwa Kristo kumeze nk’ibuye ry’igiciro cyinshi kandi ridafite inenge. “Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu, waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka, no kwezwa, no gucungurwa. lAbakor. 1:30. Ibishobora kunyura ubugingo byose bibonerwa muri We. Umucunguzi wacu iyo tumugereranije n’ibintu byose dusanga abiruta. IyK 48.2
Umutunzi uvugwa muri uyu mugani ashushanya icyiciro cy’abantu bashaka kumenya ukuri. Mu mahanga atari amwe abantu bajijutse bararushaho gushakira mu bitabo, mu bumenyi bw’iby’isi ndetse no mu madini y’abapagani kugira ngo barebe ko babonamo ubutunzi bw’inkoramutima. Mu Bayuda harimo abari barambiwe gahunda y’idini ryabo rya Kiyahudi, maze bakumva bakeneye gukangurwa mu by’iyobokamana. Abigishwa ba Kristo bari bafite ibitekerezo nk’ibyo; naho Koluneriyo n’Umwetiyopiya w’inkone bari bameze nka bariya bavuzwe haruguru, bashakiraga ukuri mu bintu bitari bimwe. Bamaze guhishurirwa ibya Kristo, bamwakiriye batazuyaje kandi banezerewe. IyK 48.3
Mu mugani ntihavugwa yuko iryo buye ry’igiciro cyinshi ryari impano; ahubwo umutunzi yarariguze, aritangaho ibyo yari atunze byose. Kristo ni impano, ariko ahabwa abamwiyegurira ntacyo bisigiye, kugira ngo batangire babeho imibereho yo kumvira ibyo ashaka byose. Ubushobozi dufite bwose tubukesha Uwiteka, kugira ngo bwerezwe kumukorera. Iyo twihaye Kristo rwose, nawe araza akaba muri twe, maze tukaba dushyikiriye ibuye ry’igiciro cyinshi. IyK 48.4
Agakiza gatangirwa ubuntu; nyamara karagurwa kandi kakagurishwa. Mu isoko ry’aho ubuntu bw’Imana bwiganje, iryo buye ritangaje ntirigira igiciro kandi urishaka arihabwa nta mafaranga atanze. Ububiko bw’ayo mabuye y’ukuri kandi y’igiciro bwugururiwe abantu bose. “Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye, kandi nta wubasha kurukinga.” Ibyahishuwe 3:8. Ijwi ryumvikanira imbere mu rurembo ngo, ngwino. Ijwi ry’Umukiza riraturarika riti, dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda, ubone uko uba umutunzi. Ibyahishuwe 3:18. IyK 49.1
Umukene n’umukire bose bashobora kugura ako gakiza. Tugaheshwa n’uko twihaye Kristo nk’umutungo we yacunguye. Amashuri menshi si yo ageza umuntu ku Mana. Ntidushobora kugura agakiza ariko dushobora kugahirimbanira twihanganye kugeza ubwo ndetse twahara byose mu isi kubwa ko. IyK 49.2
Tugomba gushaka iryo buye ry’igiciro cyinshi, ariko tudakoresheje inzira z’ab’isi. Ibiguzi dutanga si izahabu cyangwa ifeza. Imana ishaka ko twumvira tudahaswe. Igusaba kureka ibyaha byawe. IyK 49.3
Bamwe bahora bahirimbanira guhabwa ibuye ry’igiciro cyinshi ryo mu ijuru. Nyamara banga kureka ingeso zabo mbi. Ntibapfa ku narijye. Bityo bagatakobwa iryo buye ry’igiciro. Ntibikorera umusaraba maze ngo bakurikire Kristo bigomwa byinshi kandi bitanga. Basa nk’abakristo, ariko atari abakristo bashyitse; basa n’abegereye ubwami bwo mu ijuru, ariko ntibashobora kubwinjiramo. Gusa n’uwakijijwe kandi utarakijijwe ntibisa no kuzimira, ahubwo ni ukuzimira burundu. IyK 49.4