Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Nimutyo Twishimire Ubwo Butunzi
Dukwiriye kwiga ijambo ry’Imana turyitayeho. Ni ubutunzi budashira. Ariko igituma bamwe bananirwa kububona ni uko badashakashaka kugeza ubwo babushyikira. Bashimishwa no kumenyesha abandi uko kuri, ariko bo ntibacukure ngo bironkere ku giti cyabo kuri ubwo butunzi buhishwe. Amagambo ya Kristo afite ubusobanuro bwimbitse nyamara bworoheye ababukeneye. Ibitekerezo by’abantu bashorewe na Mwuka Muziranenge bizahishura ubwo butunzi bwatabwe kure. IyK 44.2
Abiyita abacurabwenge bavuga ko bagomba gukoresha ubusobanuro bwabo kugira ngo bumvikanishe Bibiliya neza. Bahirimbanira guhishura ubutunzi buyirimo bibwira ko ibyo byagabanya inyigisho z’ibinyoma zaduka mu itorero. Nyamara ubwo busobanuro bwarushijeho kuricengezamo inyigisho z’ibinyoma. Iby’abantu bagerageje basobanura byarushijeho kuba urujijo. IyK 44.3
Abatambyi n’Abafarisayo bibwiraga ko bari abigisha bakomeye, ku buryo bwatuma bongera ubusobanuro bwabo ku ijambo ry’Imana. Ariko Yesu yabacyashye agira ati, “Bansengera ubusa; kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu. ” Mariko 7:7. Ntibakomezaga ijambo uko riri. Satani yari yarabahumye amaso kugira ngo batareba akamaro karyo. Hari akaga gakomeye gashobora guterwa n’abanyabwenge b’iki gihe basubira gukora nk’ibyo abigisha b’Abayuda bakoze. Basobanura ubuhanuzi bw’Imana nabi, maze abizera n’ababumva bakarushaho kujijwa no guhera mu irindagiza. Gusobanuza Ibyanditswe imigenzo y’abantu ni nko gutunga isitimu mu zuba. Ijambo ry’Imana ni umucyo wihagije, umucyo wundi kuri ryo umeze nk’urumuri runyenyeretsa umucyo muto. IyK 45.1
Ariko hagomba kubaho uryigisha. Nta migisha yo mu isi iboneka umuntu atayishebekeye yihanganye. Niba abantu bihambira ku byabahesha inyungu bakabishobora bitewe n’uko bakora bizeye ko bazabigeraho, n’abashaka ubutunzi bwo kumenya ukuri bagomba gucukumbura cyane kugira ngo babugereho. Ni ngombwa kwiga ijambo ry’Imana ubikuye ku mutima kandi usenga nk’ushaka ubutunzi bwahishwe. Ushaka kubugeraho agomba kwitanga akabushaka ashishikaye. IyK 45.2
Kutumvira byugariye amarembo maze bituma ubwenge bwinshi bwari mu Byanditswe butagerwaho. Gusobanukirwa ni ukumvira amategeko y’Imana. Abasobanukirwa n’Ibyanditswe ni abahirimbanira kubimenya bicishije bugufi kandi bagamije kubyumvira. IyK 45.3
Mbese ujya wibaza icyo wakora kugira ngo ukizwe? Ibyo ugamije byose ujye ubiragiza Imana. Imenyereze kwiga ibyo Uwiteka akubwira. Niba ubona ko ibyo wizera bidahuje n’ibyo wigishwa, ntugasobanure ukuri mu buryo bubogamiye ku byo wizera; ahubwo wemere umucyo nk’uko uwuhawe. IyK 45.4
Kwizera Kristo bigomba kuba bivuye ku mutima wishimira impano y’ubutunzi bwo mu ijuru. Kwizera kumeze gutyo kugendana no kwihana ndetse no guhinduka mu ngeso. Kugira kwizera ni ukwemera ubutumwa bwiza hamwe n’amategeko abugenga. Kristo yatanze ubugingo bwe kugira ngo aduheshe ubwo butunzi butagira akagero; ariko hatabayeho guhindurwa n’amaraso ye kubwo kwizera, nta butunzi bwazaragwa abarimbuka. IyK 46.1
Ibintu byiza birimbishije iyi si ntibigaragara keretse iyo izuba rirashe umucyo ugatamurura umwijima. Ubutunzi bw’ijambo ry’Imana ntibugaragara keretse iyo burasiweho n’umucyo wa Zuba ryo gukiranuka. Nuko rero ubwo twiga Ibyanditswe dusabe Imana kugira ngo umucyo wa Mwuka Muziranenge urasire kuri iryo Jambo, maze tubashe kuribona kandi dushimishwe n’ubutunzi buririmo. IyK 46.2