Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

2/114

Uburezi buhanitse bw’Ukuri

Mu migani Yesu yakoreshaga dusangamo inyigisho z’uburezi bw’ukuri kandi buhanitse. Kristo yazigamye ubwiru bwari kuzatwara imyaka amagana kugira ngo abantu babusobanukirwe. Yajyaga kuba yaraciriye amarenga abahanga mu by’ubumenyi bw’isi yuko bakwiriye gushakashaka no kugwiza ubwenge kugeza imperuka. Ariko ibyo ntiyabikoze. Nta cyo y igeze avuga cyo kumara abantu amatsiko no gutuma birata gukomera kw’isi. Kristo ntiyigeze abwiriza abantu gusesengura iby’Imana. Yababwiye kumwitegereza gusa no kumwigiraho, kwigira ku mirimo ye, ku Ijambo rye, no ku by’Imana yamukoresheje. Kristo ntiyigeze apapira ngo akoreshe ibintu bitagaragara, ahubwo yakoresheje ukuri agusobanuza ibyo muri ubu bugingo kudusobanurira iby’ubugingo buhoraho. IyK 3.3

Mu nyigisho ze yaduhaye ibyitegererezo byiza twakoresha dusobanurira abantu iby’agaciro n’ubwiza bw’amategeko n’amahame y’ubwami bw’Imana. Yigishirizaga iruhande rw’ibiyaga, mu mabanga y’imisozi, mu mirima no mu dushyamba. Ibyaremwe byasongeraga ubusobanuro bw’inyigisho ze. Bityo ku byaremwe tuhamenyera urukundo rw’Umuremyi wacu. Ibyaremwe bimeze nk’igitabo gikomeye ; bifatanya n’Ibyanditswe Byera kugarura intama zazimiye mu mukumbi w’Imana. Uko umuntu arushaho kwiyigisha imirimo y’Imana, ni ko Mwuka Muziranenge arushaho kwemeza ubwenge bwe. Si ibintu by’ubuhanga bigomba gucukumburwa cyangwa se bigomba ubushakashatsi ngo umuntu agire icyo yemezwa ; keretse igihe ibitekerezo by’umuntu birimo irindagiza bitifuza kumenya Imana, cyangwa se igihe ugutwi kudashaka kumva ijwi ryayo ; naho ubundi amagambo y’ukuri kw’Ibyanditswe amara inyota umutima uyakeneye. IyK 4.1

Muri ibi byigisho bikomoka ku byaremwe, harimo ubusobanuroo bworoshye, buboneye, butuma bigira agaciro kenshi. Abantu bose bakeneye ibyo byigisho. Ubwiza by ‘ibyaremwe bukura umutima ku cyaha no ku birangaza by’isi, maze bukerekeza ibitekerezo ku bitunganye, ku byera, ku mahoro no ku Mana. Ibitekerezo by’abigishwa byujujwemo inyigisho z’abantu, zimwe bibeshya bibwira ko ari ubumenyi n’ubwenge. Ibyo bitekerezo bigomba kwerekezwa ku byaremwe. Mureke bige ko kuremwa kw’ isi n’ubukristo byose bikomoka ku Mana imwe. Mureke ikintu cyose Imana yaremye kibe icyigisho cyubaka ingeso z’umuntu. Bityo ibitekerezo byacu bizashikama ku Mana, ingeso zizaba nziza, n’imibereho yacu izaba myiza by’agahano. IyK 4.2