Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

16/114

Igice Cya 5 - Uburyo Imana Icisha Bugufi Abibone

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Mariko 4 :26-29).

Abafarisayo n’abakobanyi bibazaga igituma abantu bemera ko Kristo ari Mesiya. Bibazaga uburyo byashoboka ko umwigisha udafite ubukungu kandi ntabe igikomangoma yategeka Israyeli yose. Kristo yashubirije ibitekerezo byabo aya magambo ati:“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akakabiba mu murima we; ni akabuto gato hanyuma y’imbuto zose; nyamara iyo gakuze, kaba kanini kakaruta ibimera byose; kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.” IyK 29.1

Leta zo mu isi zitsindishirizwa n’imbaraga cyangwa intambara; ariko uwashyizeho ubwami bushya ni Igikomangoma cy’amahoro. Leta ye , nta gahato kayirangwamo. Abayuda bibwiraga ko ubwami bw’Imana bugomba kugenza nk’ubw’isi. Abayuda bashakiraga gukiranuka ku bigaragara inyuma gusa. Ariko Kristo we yazanye itegeko rishya. Ukuri no gukiranuka ni byo yakoresheje atsembaho amafuti n’icyaha. IyK 29.2

Igihe Yesu yacaga uwo mugani, igiti cya sinapi cyagaragaraga aho mu cyanya bacyitegeye. Babonaga koko ari inganzamarumbo gisumba ibindi biti n’ibimera bindi. Inyoni zaririmbiraga mu bibabi byacyo. Nyamara akabuto k’icyo giti ni gato cyane hanyuma y’imbuto zose. IyK 29.3

Ni ko n’ubwami bwa Kristo bwari bumeze bugitangira, bwasaga n’ubutazwi. Kristo Umwami wabwo yarasuzuguwe. Nyamara yari azanye ubwami bw’ubugingo buhoraho. Igihe Yesu yacaga uyu mugani yari afite abayoboke bake cyane na bo b’abaturage b’i Galilaya. Ubukene bwabo n’ubuke bwabo byatumye bamwe babigira urwitwazo rwo kudakurikira abo barobyi bayobotse Yesu. Ariko”akabuto ka sinapi” kagombaga gukura, amashami yako agakwira hejuru y’isi yose. Igihe ingoma zo ku isi zizashiraho, iya Kristo yo izahoraho. IyK 29.4

Ni uko bigenda, n’umurimo w’ubuntu utangirira mu mutima ari muto. Niruto niruto ijambo rivuzwe, cyangwa se umucyo w’ijambo ry’Imana bigacengera mu mutima; ni nde wamenya ingaruka yaryo? IyK 30.1

Mubihe bitari bimwe Imana yakomeje kumenyesha abantu ubutumwa buhwanye n’igihe bagezemo. Ukuri kwahishwe abanyabwenge bo mu isi, kumenyeshwa abicisha bugufi. Iyo umurimo ugitangira urwanywa na benshi, ukinjirwamo na bake. Ab’isi barabasuzugura bakabakerensa. Ibuka igitekerezo cya Yohana Mubatiza ahagaze wenyine acyaha kwirata kw’ishyanga ry’Abayuda. IyK 30.2

Ibuka uburyo umurimo w’ababoshyi b’amahema babiri, Pawulo na Sila wakerenshejwe ubwo bashakaga kwambukira mu bwato bava i Tiroa bajya i Filipi kuvuga ubutumwa mu Burayi. Reba “Pawulo umusaza” (Filemoni 9,) ari mu minyururu afungiwe mu bihome byo kwa Kayisari. Reba imbata n’abakene baremerewe n’agahato k’ubutegetsi bw’Abaroma. Reba Luteri ari mu ruhando n’itorero ry’ikigogoro ku isi ryizera ko rifite ukuri n’ubwenge, ariko agahangara kuvuga ati,“Dore mpagaze hano; nta cyo mbasha guhindura. Mana nyifashiriza.” Reba Wesili (Wesley) abwiriza gukiranuka kwa Kristo mu gihe itorero ryahakanaga Imana, n’abantu ari abakristo ku izina kandi bakunda ibinezeza by’isi. IyK 30.3

Abayobozi bakomeye muri iki gihe bashimira cyane ababibye imbuto z’ukuri mu myaka amagana ishize. Nyamara se muri iki gihe ntihariho benshi badindiza uko kuri bakanga ko gukura ngo gusagambe! Nk’uko byari biri mu bihe bya kera, ubutumwa bw’ukuri bukwiranye n’iki gihe tugezemo ntibuboneka mu nzego nkuru z’idini, ahubwo bwamamazwa n’abagabo n’abagore baciye bugufi; batize cyane ariko bakaba bizera ijambo ry’Imana. “Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge: kandi yatoranije ibinyantegenke byo mu isi, ngo ikoze isoni ibikomeye, kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana. ” 1 Abakor. 1:27; 2:5. IyK 30.4

Muri iki gihe giheruka akabuto ka sinapi kazakura kabe igiti. Ubutumwa buheruka bw’imbabazi bugomba kubwirwa abantu bo mu mahanga yose, n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose, ” “kubatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ry’Imana. ” “Isi izamurikirwa n’ubwiza bwayo. ” Ibyah. 14:6; Ibyakozwe 15:14; Ibyah. 18:1. IyK 31.1