Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

102/114

Imana Yagaragaie Ko Urukundo Rwavo Ari Twe Rushingiveho

Muri iki gihe hariho benshi bakora ifuti nk’iryo. Birengagiza rya tegeko ngo: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. ” Uwo murimo waribagiranye uherera mu bitekerezo, umuntu agapfa gukora ibimujemo. Uko ni ko imico yangiritse maze idini ya Kristo yerekanwa nabi. IyK 186.2

Benshi bareba nabi abahinduye umusaka urusengero rwo mu mutima. Abandi birengagiza abakene. Bibwira yuko bakorera Kristo umurimo ukomeye ku buryo batabona igihe cyo kureka ibyo bakora ngo barebe ibyifuzo by’abakene n’abatagira epfo na ruguru. Mu byo kwibwira ko bafite umurimo ukomeye, babasha no kurenganya abakene, bakabambura utwabo cyangwa se bakirengagiza ubukene bwabo. Nyamara bakarenga bakibwira ko bateza imbere umurimo wa Kristo. IyK 186.3

Benshi bareka mugenzi wabo akarwana n’amagorwa y’umubisha atagira gifasha. Kubera ko abiyita abagaragu b’Imana badafatanya na Yo, ntibakunda bagenzi babo nk’uko Imana ishaka, maze bikabuza abantu benshi gushima Imana. Ubwo bakaba bibye Imana abantu yashakaga kwinjiza mu bwami bwayo. Dushobora kuvuga ko turi abakristo, tukizera ijambo ry’Imana uko ryakabaye; nyamara ibyo nta cyo byamarira bagenzi bacu, tutabanje gushyira kwizera kwacu mu mibereho yacu ya buri munsi. Tubasha kuba dufite umurimo wo hejuru ureshya n’ijuru, ariko icyitegererezo cyiza cyakunganira abantu benshi kuruta imirimo yacu yose. IyK 186.4

Umurimo wa Kristo ni uwo kunganira abakene n’abagirirwa nabi. Abavuga ko ari aba Kristo bakwiriye kugira umutima w’imbabazi nk’uwa Kristo. Kuroha imbaraga zose ku kigaragara ko ari umurimo ukomeye, tukirengagiza abanyamahanga n’abakeneye gufashwa, ntibyemerwa n’Imana. IyK 187.1

Kugira kamere ya Kristo mu mutima ari byo kweza umutima w’umuntu, ni umurimo wa Mwuka Muziranenge. Idini y’ubutumwa bwiza ni Kristo mu mibereho y’umuntu, ihame rizima kandi rirangwa n’imirimo. Ni ubuntu bwa Kristo buhishurirwa mu mico kandi bukagaragazwa n’imirimo myiza. IyK 187.2

Nta wubasha gukunda Imana byimazeyo, atarakunda umuvandimwe we urukundo ruzira ubwikanyize. Ariko kugerageza gukunda abandi si byo byadushoboza na gato kugira uwo mutima. Igikenewe ni ukugira urukundo rwa Kristo. Iyo ubwikanyize buzimiriye muri Kristo, muri ako kanya urukundo ruhita rushibuka. Imico ya gikristo ishyitse igerwaho igihe ibitekerezo byo gufasha abandi no kubahesha umugisha bihawe icyicaro mu mutima w’umuntu, n’igihe umuco wo mu ijuru wuzuye umutima w’umuntu kandi ukamugaragaraho. IyK 187.3