Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

10/114

Uburyo Mwuka Muziranenge Adufasha

Mu mugani wose w’umubibyi, Kristo atwigisha ko igihe ijambo ry’Imana rinaniwe gukora umurimo waryo wo gufasha umutima n’ubugingo, ifuti riba ari iryacu. Ni iby’ukuri, ntidushobora kwihindura intungane; ariko dufite ubwenge bwo guhitamo. Abashushanywa n’izaguye mu nzira, n’izo ku kara, n’izo mu mahwa, ntibagomba kuguma batyo. Umwuka w’Imana ahora ashaka gutsembaho irari ryose ribohera abantu mu bubata bw’iby’isi, no kubakangurira kurangamira ubutunzi budashira. Kwirengagiza ijambo ry’Imana babiterwa no kutumvira Mwuka Muziranenge. Ubwabo baba insiriri yo kunangirwa kw’imitima yabo maze bigatuma imbuto idashora imizi. IyK 18.2

Umurima w’umutima umeze nk’uwamezemo amahwa n’ibitovu, ushobora kubagarwa ariko mu buryo buruhije. Ingeso mbi z’umutima wa kamere umuntu yazitsindirwa n’ubushobozi bwa Yesu. Uwiteka aratwinginga ati: “Mwibibire mukurikiza gukiranuka; musarure mukurikiza imbabazi; murime imishike yanyu; kandi ntimubibe mu mahwa.” Hoseya 10:12. Uwiteka ashaka ko dukora uwo murimo kandi ashaka ko dufatanya na We. IyK 18.3

Umuntu wese ku giti cye afite inshingano yo gukiza imitima yazimiriye mu byaha. Mu mpuhwe nk’iza Kristo tugomba gusanga abantu umwe umwe tukabafasha, tukabateramo ubushake. Imitima yabo ishobora kuba imeze nk’inzira ikakaye yaribaswe cyane, maze kubereka Umukiza ntibigire icyo bibamarira; ariko tumenye ko igihe urukundo rwa Kristo, ruduhata tugomba gufasha umutima w’ibuye kugira ngo imbuto y’ukuri ibashe kuwushoramo imizi. IyK 19.1

Buri mukristo yigishwe hakiri kare ko atakizwa n’igitambo cya Kristo gusa, ahubwo ko igishakwa ari uko ubugingo bwa Kristo bwahinduka ubw’umukristo kandi n’ingeso za Kristo zigahinduka iz’umukristo. Bose bagomba kwemera kwikorera umutwaro, kandi bakanga urunuka kubogamira ku kibi icyo ari cyo cyose. Bose bimenyereze kwiringira urukundo rwa Kristo kandi bamuture ibibababaje byose. Uko bazarushaho gukunda no kugirira impuhwe abazimiye, niko bazarushaho kwica inarijye ibarimo. Nibigenda bityo, ukuri kubarimo ntikuzatema amahwa gusa, ahubwo kuzayarandurana n’imizi. IyK 19.2