UBUREZI

6/65

KUMENYA ICYIZA N’IKIBI

“Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe.” Abaroma 1:28

Nubwo ababyeyi bacu ba mbere bari bararemwe ari abaziranenge kandi bera, ntibari barashyizwe aho bidashoboka ko bakora ikibi. Imana yashoboraga kuba yarabaremanye ubudahangarwa ku buryo batashoboraga kurenga kubyo yabasabaga, ariko iyo biza kugenda bityo, ntibajyaga gukura mu mico; ibyo bajyaga gukora ntibyari kuba bivuye ku bushake bwabo, ahubwo byari kuba agahato. Ni cyo cyatumye Imana ibaha ubushobozi bwo kwihitiramo kuyubaha cyangwa kuyigomera. Kandi mbere y’uko bahabwa imigisha Imana yifuzaga kubasenderezaho, byari ngombwa ko urukundo rwabo n’ubuyoboke bwabo bibanza kugeragezwa. Ub 23.1

Mu murima wa Edeni hari “igiti kimenyekanisha icyiza n’ikibi... Uwiteka Imana imutegeka iti: ‘Ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge kimenyekanisha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho” Itangiriro 2:9, 16, 17. Imana ntiyashakaga ko Adamu na Eva bamenya ikibi. Kumenya icyiza bari barabihawe mu mudendezo usesuye; ariko kumenya ikibi, - icyaha n’ingaruka zacyo, imirimo ivunanye, guhagarika umutima, ishavu n’agahinda, kwicuza n’umubabaro n’urupfu- , ibyo byose Imana yashatse kubibarinda kubera urukundo rwayo. Ub 23.2

Uko Imana yashakiraga umuntu ibyiza, Satani we yahirimbaniraga kumurimbura. Igihe Eva yasuzuguraga umuburo Imana yari yarabahaye werekeye igiti kibuzanyijwe maze agahangara kucyegera, yaje guhura n’umwanzi we. Gutwarwa kwe ndetse n’amatsiko bimaze gukangurwa, Satani yakurikijeho guhinyura ijambo ry’Imana, gupfobya ubwenge bwayo no kugira neza kwayo. Ku magambo yerekeye igiti cy’ubwenge Eva yasubiriyemo inzoka, Imana yari yaravuze iti: “Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.” Umushukanyi yaramusubije ati: “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Itangiriro 3:3-5. Ub 23.3

Satani yashakaga kugaragaza ko uko kumenya icyiza kivanze n’ikibi ari byo bizaba ari umugisha kuri bo, kandi ko kuba Imana yarababujije gukora ku mbuto z’icyo giti bwari uburyo bwo kubavutsa ibyiza bitarondoreka. Yashimangiye ko Imana yababujije kurya kuri icyo giti kuko yari izi neza ko imbuto zacyo zifite ubushobozi butangaje butuma uziriye agira ubwenge n’ubushobozi, avuga ko kubw’ibyo Imana yashakaga kubabuza gukura no gutera imbere bakagera ku rugero ruhanitse kandi rushimishije kandi ko yashakaga kubabuza kugera ku munezero mwinshi. Inzoka yabwiye Eva ko na yo ubwayo yariye imbuto z’icyo giti cyabuzanijwe bigatuma yunguka ubushobozi bwo kuvuga neza. Yakomeje imubwira ko na bo nibaramuka bariye kuri icyo giti, bazagera ku rugero ruhanitse rw’isumbwe mu kubaho kwabo, kandi bakagira ubwenge bwagutse cyane. Ub 24.1

Ariko nubwo Satani yavugaga ko yungutse ibyiza byinshi kubera ko yariye imbuto z’igiti cyabuzanijwe, ntiyigeze amuhingukiriza ko yaciwe mu ijuru bitewe n’icyaha yakoze. Ikinyoma cyari gihishwe munsi y’umwenda w’ukuri ku buryo Eva atashoboye gutahura icyo ikinyoma bitewe n’uko yari yatwawe n’utugambo two kumushyeshya no kumushukashuka. Yararikiye igiti Imana yari yarababujije; ntiyiringira ubwenge bwayo. Yazibukiye kwizera kandi ari ko rufunguzo rw’ubwenge. Ub 24.2

Eva “abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo arazirya.” Iryo tunda ryaramuryoheye cyane, maze ubwo yariryaga, yabaye nk’uwiyumvamo imbaraga zibeshaho maze atangira gutekereza ko yinjiye mu rwego rw’ubuzima bw’ikirenga. Eva ubwe amaze gucumura, na we yahindutse umushukanyi, ashuka umugabo we, “aha n’umugabo we, arazirya.” Itangiriro 3:6. Ub 24.3

Umwanzi yari yamubwiye ati: “Amaso yanyu azahweza, muzahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” (Itangiriro 3:5). Mu by’ukuri, amaso yabo yarahweje; ariko mbega ngo barabona ishyano aho kubona ibyiza bari bariburiwe! Kumenya ikibi n’umuvumo w’icyaha ni byo abari bamaze gucumura ku Mana babonye. Mu itunda ubwaryo nta burozi bwarimo, kandi n’icyaha cyabo nticyari icyo kunezeza irari ry’inda gusa. Ahubwo kutiringira kugira neza kw’Imana, kutizera ijambo ryayo no kwanga ubutegetsi bwayo, ni byo byatumye ababyeyi bacu ba mbere bahinduka abanyabyaha; kandi ni byo byazanye mu isi ingorane zo kumenya ikibi. Ibi ni byo byakinguriye amarembo ibinyoma by’amoko yose ndetse n’ubuyobe. Ub 25.1

Umuntu yabuze byose bitewe n’uko yateze amatwi umushukanyi aho kumvira Umunyakuri ari na we mutunzi w’ubwenge. Kubwo kwivanga kw’icyiza n’ikibi, intekerezo za muntu zagiye mu rujijo, maze imbaraga ze z’ubwenge n’iz’umwuka zigwa ikinya. Ntiyongeye kugira ubushobozi bwo gushimishwa n’ibyiza Imana yari yaratangiye ubuntu. Ub 25.2

Adamu na Eva bari bahisemo kumenya ikibi, kandi iyo bongera kugarurirwa umwanya bari bamaze gutakaza, bari kuwugarurirwa batamerewe neza kuko ari bo bari babyikururiye. Ntabari kongera gutura muri Edeni; kubera ku mu bwiza bwayo buzira amakemwa ntiyashoboraga kubigisha ibyigisho bari bakeneye kwiga muri icyo gihe. Nuko basezera kuri iyo ngobyi itagira uko isa bafite umubabaro utavugwa, bajya gutura ku isi yariho umuvumo w’icyaha. Ub 25.3

Imana ibwira Adamu iti: “Ubwo wumviye umugore wawe, ukarya ku giti nakubujije ko utazarya, uzaniye ubutaka kuvumwa iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo, ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima, gututubikana kwawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe, uri umukungugu mu mukungugu, ni mo uzasubira.” Itangiriro 3:17-19. Ub 25.4

Nubwo isi yari imaze kwibasirwa n’umuvumo, ibyaremwe byagombaga gukomeza kubera umuntu igitabo yigiramo. Ntabwo isi yashoboraga gukomeza kugaragaza ubwiza gusa, kuko ikibi cyari cyamaze gukwira ahantu hose, cyangiza isi, inyanja ndetse n’ikirere. Ahantu higeze kwandikwa imico y’Imana gusa no kumenya icyiza, noneho hari handitswe n’imico ya Satani ndetse no kumenya ikibi. Mu byaremwe noneho byagaragazaga kumenya icyiza n’ikibi, umuntu yagombaga guhora abikuramo umuburo umwereka ingaruka y’icyaha. Ub 26.1

Adamu n’umugore we baboneye ibimenyetso bya mbere byo kubora ku kugwa k’uburabyo no guhunguka kw’amababi. Intekerezo zabo zasobanukiwe neza n’igihamya kidashidikanywaho cy’uko ikintu cyose gifite ubuzima kigomba gupfa. Ndetse n’umwuka ubwawo, ari na wo ubuzima bwabo bwari bushingiyeho, warimo imbuto z’urupfu. Ub 26.2

Iteka bahoraga bibuka n’ubutware bwabo batakaje. Adamu yari yaragizwe umwami w’ibyaremwe byose, kandi igihe cyose yari gukomeza kugandukira Imana, ibyaremwe byose byagombaga kumuyoboka. Ariko igihe yacumuraga, ubwo butware yarabwambuwe. Umwuka wo kwigomeka we ubwe yari yakinguriye amarembo, wakwirakwiye mu nyamaswa n’amatungo yose. Bityo ubuzima bwa muntu bwonyine si bwo bwagaragazaga icyigisho kibabaje cyo kumenya ikibi, ahubwo na kamere y’inyamaswa, ibiti byo mu ishyamba, ibyatsi byo mu gasozi ndetse n’umwuka umuntu yahumekaga. Ub 26.3

Ariko umuntu ntiyatereranywe ngo aheranwe n’ingaruka z’ikibi yari yihitiyemo. Mu iteka Satani yaciriweho, harimo isezerano ryo gucungurwa. Imana yaravuze iti: “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretse umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino” Itangiriro 3:15. Iri teka ryaciwe ababyeyi bacu ba mbere bumva, kuri bo ryari isezerano. Mbere y’uko bumva iby’imikeri n’amahwa n’ibitovu, umuruho n’umubabaro byari bibategereje, cyangwa iby’umukungugu bagombaga kuzasubiramo kuko ari ho bavuye, Adamu na Eva bumvise amagambo yashoboraga kubaha ibyiringiro. Ibintu byose bari bamaze kunyagwa kubera kumvira Satani, babwiwe ko bazabikomorerwa binyuze muri Yesu Kristo. Ub 26.4

Natwe ibyaremwe bihora bidusubiriramo iryo tangazo. Nubwo byahindanijwe n’icyaha, ntibivuga gusa ibyerekeye iremwa, ahubwo binatubwira ibyerekeye gucungurwa. Nubwo isi igaragaraho igihamya cy’umuvumo kiboneka mu bimenyetso byo kubora biyibonekaho, iracyakungahaye kandi irimbishijwe ibimenyetso by’imbaraga itanga ubugingo. Ibiti bihunguka ibibabi byabyo ari ukugira ngo bibone uko byambara ibibabi bitoshye, uburabyo buruma kugira ngo bwiyuburure ngo burusheho kuzana ubwiza bushya; kandi mu kwigaragaza kose kw’imbaraga irema tuhakura ibyiringiro by’uko natwe dushobora kuremwa bushya, “mu byo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri.” Abefeso 4:24. Uko ni ko ibintu ndetse n’imirimo y’ibyaremwe bihora bitwibutsa igihombo gikomeye twagize, biduhindukira intumwa zituzaniye ubutumwa budutera ibyiringiro. Ub 27.1

Uko ikibi kirushaho gukwira ni na ko ijwi rya Data wa twese ryumvikana hose, rihwiturira abana Be kubonera ingaruka z’ikibi muri kamere y’icyaha, ribaburira kwanga ikibi, kandi ribararikira kwakira icyiza. Ub 27.2