UBUREZI
GUTEZA IMBERE IBY’UMWUKA N’IBY’UBWENGE
“Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro.” Imigani 24:4.
Itegeko ry’Imana rivuga ko kugira ngo ubwenge, ubugingo ndetse n’umubiri bibashe kugira imbaraga bisaba umuhati. Gukora imyitozo ni byo biteza imbere [iyo migabane]. Hakurikijwe iri tegeko, Imana yashyize mu Ijambo ryayo uburyo tugomba gukurikiza kugira ngo dukure mu by’ubwenge no mu by’umwuka. Ub 125.1
Bibiliya yuzuyemo amahame yose abantu bakeneye gusobanukirwa kugira ngo babe bujuje ibyangombwa by’ubu buzima n’iby’ubuzima dutegereje. Kandi abantu bose bashobora gusobanukirwa n’ayo mahame. Nta muntu n’umwe ufite umwuka wo kunyurwa n’inyigisho za Bibiliya ushobora gusoma umurongo umwe muri yo ngo abure kuwungukiramo igitekerezo runaka kimwubaka. Ariko inyigisho y’ingirakamaro cyane Bibiliya yigisha ntushobora kuyibona uramutse wize Bibiliya rimwe na rimwe. Ntabwo ukuri guhebuje kuyirimo kwatanzwe ku buryo umuntu usoma hutihuti cyangwa usoma atagira icyo yitaho ashobora kugusobanukirwa. Umugabane munini w’ubutunzi buyirimo buhishwe mu ndiba yayo, kandi bushobora kugerwaho gusa binyuze mu gushakashakana umwete no kwihangana. Ukuri kubyara ukuri kwagutse kugomba gushakwashakwa kandi kugahuzwa, “Aha bikeya, hariya bikeya.” Yesaya 28:10. Ub 125.2
Uko kuri kose nigushakwa maze kukegeranywa, uzasanga nta kubangamirana guhari, ahubwo kuzuzanya rwose. Buri Butumwa bwiza bwuzuza ubundi, buri buhanuzi busobanura ubundi, kandi buri kuri usanga ari ubusobanuro burambuye bw’ukundi kuri. Ibyashushanywaga mu mateka y’Abayuda byasobanuwe neza n’ubutumwa bwiza. Buri hame ryavuzwe mu Ijambo ry’Imana rifite umwanya waryo, kandi igihamya gifatika cyatangiwe kurishyigikira. Bityo inyubako ishyitse haba mu itegurwa ryayo n’ishyirwa mu bikorwa, ihamya Umuhanzi wayihanze. Nta bwenge bw’umuntu bwabasha guhanga inyubako nk’iyo keretse ubwenge bw’Imana itarondoreka. Ub 125.3
Mu gikorwa cyo gusesengura imigabane itandukanye [ya Bibiliya] no kwiga isano iri hagati yayo, ubushobozi buhanitse bw’ubwenge bwa muntu burakoreshwa cyane. Nta muntu ushobora kwiga Bibiliya atyo ngo abure gukuza imbaraga z’ubwenge. Ub 126.1
Agaciro ko kwiga Bibiliya ntikagaragarira gusa mu gucukumbura ushaka kumenya ukuri no kugushyira hamwe. Ahubwo kagaragarira no mu muhati ukoresha kugira ngo usobanukirwe n’ibivugwa. Ubwenge buhugira mu bintu bisanzwe gusa buragwingira kandi bukagira intege nke. Iyo butigeze bukoreshwa ngo busobanukirwe ibyerekeye ukuri gutangaje kandi kwagutse, nyuma y’igihe gito bwa bwenge butakaza ubushobozi bwo gukura. Nta kindi kintu cyahwana n’ijambo ry’Imana nk’uburyo rukumbi bwo kwirinda uku gusyigingira [k’ubwenge], kandi rikaba n’umusemburo wo gutera imbere kwabwo. Nk’uburyo bwifashishwa mu kwigisha ubwenge, Bibiliya ihebuje ibindi bitabo byose bikubiye hamwe. Insanganyamatsiko zayo zifite ireme, amagambo yayo yoroheje ariko arimo kwiyubaha ndetse n’ubwiza bw’imvugoshusho ikoresha, ibyo byose bikangura kandi bikazahura intekerezo ku rwego rutagerwaho n’ikindi icyo ari cyo cyose. Nta kindi wakwiga ngo biguheshe bene izo mbaraga z’ubwenge nk’umuhati ukoreshwa mu kwakira ukuri guhebuje kwahishuwe. Ubwenge bw’umuntu bwahujwe butyo n’ibitekerezo by’Imana Ihoraho nta kabuza buraguka kandi bukagira imbaraga. Ub 126.2
Ikindi kandi, Bibiliya ifite ubushobozi buhebuje mu guteza imbere kamere y’iby’umwuka. Umuntu waremewe gusabana n’Imana ashobora kubonera ubuzima nyakuri n’iterambere muri uko gusabana. Kubera ko umuntu yaremewe kujya akura umunezero uhebuje ku Mana, nta handi hantu ashobora kubona ibintu byanezeza ibyo umutima we wifuza, ngo bimumare inzara n’inyota mu bugingo. Uwiga Ijambo ry’Imana afite umutima umaramaje kandi ushaka kwigishwa, ashaka gusobanukirwa ukuri kuyirimo, azayihuriramo n’Uwayandikishije; kandi usibye ko ubwe yabyihitiramo naho ubundi gutera imbere kwe nta rubibi bifite. Ub 126.3
Bitewe n’imvugo zitandukanye zakoreshejwe muri Bibiliya ndetse n’insangamatsiko zinyuranye ziyirimo, Bibiliya ikurura abantu bose kandi igakora ku mitima yabo. Muri yo uhasanga amateka ya kera cyane; ugasangamo imibereho nyakuri y’abantu babayeho; ugasangamo amahame ubutegetsi bw’ibihugu byagenderagaho n’amabwiriza mbonezamubano yagengaga imiryango. Iyo ubyitegereje usanga ari amahame ubwenge bw’umuntu butarigera bugeraho. Bibiliya irimo imitekerereze yimbitse cyane n’ibisigo by’akataraboneka biryoheye amatwi kandi binyura umutima. Ibyanditswe muri Bibiliya bifite agaciro gahanitse bitagerwa ugereranyije n’ibyandikwa n’abantu. Ariko iyo ubyiterereje mu isano bifitanye n’igitekerezo shingiro cyagutse, usanga byagutse mu buryo butagira iherezo kandi bifite n’agaciro katagerwa. Iyo ubitekereje utyo, usanga ingingo yose yanditswe muri Bibiliya ifite ubusobanuro bushya. Mu kuri kwavuzwe mu buryo bwumvikana kandi bworoheje usangamo amahame ahanitse nk’ijuru kandi agera mu bihe bidashira. Ub 127.1
Insanganyamatsiko shingiro Bibiliya yigisha, ndetse ikaba ari na yo izindi zose muri Bibiliya zubakiyeho ni “inama y’agakiza,” ni ukugarura ishusho y’Imana mu muntu. Guhera ku itangazo ritanga ibyiringiro ryatangiwe muri Edeni ukageza kuri rya sezerano ry’agahozo ryanditswe mu Byahishuwe 24:4 rivuga ngo: “Zizabona mu maso hayo, izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo,” umutwaro uboneka muri buri gitabo na buri murongo byo muri Bibiliya ni ukumvikanisha iyi nsanganyamatsiko ihebuje ari yo ‘kuzahurwa kwa muntu” n’imbaraga y’Imana “iduha kunesha kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” 1 Abakorinto 15:57. Ub 127.2
Umuntu usobanukirwa n’iki gitekerezo afite ibintu bitarondoreka agomba kwiga biri imbere ye. Uwo ni we ufite urufunguzo ruzamukingurira inzu ibitswemo ubutunzi bwose bw’ijambo ry’Imana. Ub 128.1
Kumenya ibyerekeye ugucungurwa k’umuntu ni bwo bumenyi buhatse ubundi bwose; kandi ni yo ngingo yigwa n’abamarayika n’abaturage b’andi masi ataracumuye. Ni ubumenyi Umwami n’Umukiza wacu yitaho; ni bwa bumenyi buboneka mu mugambi wateguwe n’ubwenge bw’Imana ihoraho uhuza “n’ibanga ryahishwe uhereye kera kose.” Abaroma 16:25. Ni ubumenyi abacunguwe n’Imana bazahora biga mu bihe bizira iherezo. Ni ishuri ryo mu rwego rw’ikirenga kurusha amashuri yose umuntu ashobora kwiga. Kwiga ibi bizakangura intekerezo kandi bizahure ubugingo ku rwego rutagerwaho n’izindi nyigisho. Ub 128.2
“Ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite.” “Amagambo mbabwiye ni yo mwuka kandi ni yo bugingo.” “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” Umubwiriza 7:12; Yohana 6:63; Yohana 17:3. Ub 128.3
Ijambo ry’Imana ni ryo mbaraga irema kuko ni ryo ryategetse isi n’indi mibumbe bikabaho. Iri jambo ritanga imbaraga kandi rikabyara ubugingo. Itegeko ryose ririmo ni isezerano. Iyo umuntu aryemeye ku bushake, kandi akaryakira mu bugingo bwe, rizana n’ubugingo bw’Imana Ihoraho. Iryo Jambo rihindura kamere y’umuntu maze rikongera kumuremamo ishusho y’Imana. Ub 128.4
Ubugingo butanzwe muri ubwo buryo ni na bwo buryo kandi bukomezwa bugasigasirwa. Umuntu atungwa “n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.” Matayo 4:4. Ub 128.5
Ubwenge cyangwa ubugingo byubakwa n’ibyo ubigaburiye; kandi ni twe dufite inshingano yo guhitamo ibyo tubugaburira. Buri muntu wese afite ububasha bwo kwihitiramo inyigisho zizahabwa icyicaro mu ntekerezo ze kandi zikarema imico ye. Imana ivuga ibyerekeye umuntu wese ufite amahirwe yo kubona Ibyanditswe byera igira iti: “Namwandikiye iby’amategeko yanjye.” “Ntabaza, ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije, utamenya.” Hoseya 8:12; Yeremiya 33:3. Ub 128.6
Umuntu wese, uko yaba ari kose n’aho yaba ari hose mu buzima, abishatse ashobora kunezezwa no kuba afite incuti imunezeza igihe afite ijambo ry’Imana mu ntoki ze. Mu mpapuro za Bibiliya ashobora kuganiriramo n’abantu bakomeye b’ibirangirire, kandi ashobora no kumva ijwi ry’Uwiteka igihe avugana n’abantu. Igihe ashishikariye kwiga Bibiliya no gutekereza ku bintu “abamarayika bagirira amatsiko bashaka kubirunguruka” (1 Petero 1:12), ashobora kugumana na bo muri cyo gihe yiga. Ashobora gukurikira intambwe z’Umwigisha wo mu ijuru, maze akiyumvira amagambo ye nk’uko yayavuze ubwo yigishirizaga mu mpinga y’umusozi, mu bibaya no ku nyanja. Ashobora kuba kuri iyi si ari mu mwuka w’ijuru, kandi abantu bari ku isi bageragezwa n’abababaye akabagezaho amagambo y’ibyiringiro no kwifuza ubutungane. Kandi we ubwe arushaho gusabana n’Imana itaboneshwa amaso. Kimwe na wa muntu wa kera wagendanye n’Imana, azagenda arushaho kwegera amarembo y’isi izahoraho, kugeza ubwo amarembo y’ijuru azakinguka maze akaryinjiramo. Nahagera ntazisanga ari nk’umushyitsi. Amajwi azamuramutsa, ni amajwi y’abera, ya yandi yavuganaga na yo akiri ku isi, ariko atayabona. Ni ya majwi yigaga gutandukanya no gukunda akiri ku isi. Umuntu wabayeho asabana n’ijuru binyuze mu ijambo ry’Imana, nagera mu ijuru, azabona yisanze nk’ugeze iwabo. Ub 129.1