UBUREZI

27/65

Kubaho ubanje gupfa

Umugani w’umubibyi wigisha kugira ubuntu. “Ubiba bike, azasarura bike; naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi.” 2 Abakorinto 9:6. Ub 112.4

Uwiteka aravuga ati: “Murahirwa, mwa babiba mu nkuka z’amazi yose mwe.” Yesaya 32 :20. Kubiba mu nkuka z’amazi yose bisobanuye gutanga ubufasha bwacu ahantu hose buba bukenewe. Ibyo nta we bikenesha. “Ubiba byinshi nawe azasarura byinshi.” Umuhinzi atubura imbuto akoresheje kuyinyanyagiza. Natwe twongera imigisha yacu kubwo gutanga. Isezerano ry’Imana ritwizeza ko tuzahabwa ibiduhagije, kugira ngo tubone ibyo tuzahora dutanga. Ub 112.5

Ikirenze kuri ibi, iyo dusaranganyije n’abandi imigisha tubona muri ubu buzima, gushima no kunyurwa k’uhawe bitegurira umutima we kwakira ukuri kw’iby’umwuka, maze hakaboneka umusaruro uzageza ku bugingo buhoraho. Ub 113.1

Igikorwa cyo gutera imbuto mu butaka kigereranya igitambo cy’Umukiza watwitangiye. Yaravuze ati: “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe, kagumaho konyine: ariko iyo gapfuye, kera imbuto nyinshi” Yohana 12:24. Binyuze mu gitambo cya Kristo cyonyine, ari we Rubuto, ni bwo imbuto nyinshi zizasarurirwa mu bwami bw’Imana zishobora kwera. Hakurikijwe amategeko agenga ibimera, ubuzima ni umusaruro uva ku rupfu rwa Kristo. Ub 113.2

Uko ni nako bimeze ku bantu bose bera imbuto ari abakozi bakorana na Kristo. [Kuri bo] kwikunda no kwishakira inyungu bigomba kurimbuka rwose. Ubuzima bwabo bukwiriye gushyirwa ahataringaniye harangwa ubukene bw’abatuye isi. Ariko kandi itegeko ryo kwitanga ni naryo tegeko ryo kwizigama. Umuhinzi azigama imbuto ye akoresheje kuyibiba. Bityo rero, ubuzima buzarundwa kandi bukazigamwa ni ubuzima bwitanga butizigamye mu gukorera Imana n’abantu. Ub 113.3

Kugira ngo urubuto rubashe kumera maze rutange ubuzima bushya, rubanza gupfa. Aha na ho tuhakura icyigisho cyerekeye umuzuko. Imana yavuze ko mubiri w’umuntu ugomba guhambwa mu mva maze ukabora igira iti: “Umubiri ubibwa ari uwo kubora, ukazazurwa ari uwo kutazabora, ubibwa ufite igisuzuguriro, ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege, ukazazurwa ufite imbaraga.” 1 Abakorinto 15:42, 43. Ub 113.4

Igihe ababyeyi n’abarezi bagerageza kwigisha bene ibi byigisho, bagomba kubishyira mu bikorwa. Nimureke abana ubwabo bahinge ubutaka maze abe ari bo biterera imbuto. Mu gihe abana bakora ibyo, umubyeyi cyangwa umwigisha aboneraho kubasobanurira ko umutima w’umuntu ari umurima, kandi ushobora kubibwamo imbuto nziza cyangwa mbi, kandi ko nk’uko umurima ugomba gutegurwa ugahingwa ngo uzaterwemo imbuto, ni na ko umutima ukwiriye gutegurwa kugira ngo ubibwemo imbuto y’ukuri. Igihe imbuto zibibwa mu butaka, ababyeyi n’abigisha bashobora kwigisha iby’urupfu rwa Kristo; maze igihe zumbura zimera, bakabigisha ukuri k’umuzuko. Uko kandi igihingwa kigenda gikura, ababyeyi n’abigisha bakwiriye gukomeza kwerekana isano iri hagati yo kubiba gusanzwe no kubiba mu by’umwuka. Ub 113.5

Ubu buryo bw’imyigishirize bukwiriye gukoreshwa mu kwigisha urubyiruko. Urubyiruko rukwiriye guhora rwigishwa amasomo menshi hifashishijwe uko ubutaka buhingwa. Nta muntu ushobora gutegereza umusaruro ahantu h’ikigunda gisa atahinze. Agomba gukora ashyizeho umwete kandi yihanganye agategura ubutaka, agatera imbuto kandi akazibagarira. Uko ni ko bigomba kumera no mu byerekeye kubiba imbuto z’umwuka. Umutima, ari wo murima, ugomba guhingwa ugategurwa. Ubutaka bwawo bugomba gucocwa no kwihana ibyaha. Ni ngombwa kurandura ibisambo cyangwa ibyatsi bibi biniga imbuto nziza. Nk’uko ubutaka bwigeze kumeramo amahwa bushobora kongera kuba bwiza binyuze gusa mu kubuhinga babyitondeye, ni ko ibibi umutima ubogamiramo bishobora gutsindwa hakoreshejwe umuhati udacogora mu izina rya Kristo no mu mbaraga ze. Ub 114.1

Mu murimo wo guhinga ubutaka, umukozi ureba kure azatahura ko ubutunzi atajyaga atekerezaho cyane ari bwo buri kwigaragaza imbere ye. Nta muntu n’umwe ushobora kugera ku musaruro mu buhinzi ubwo ari bwo bwose aramutse yirengagije gukurikiza amategeko abigenga. Agomba kwiga ibintu byihariye buri gihingwa gikenera. Amoko anyuranye y’ibihingwa asaba ubutaka bunyuranye ndetse no guhingwa kwabo kunyuranye, kandi gukurikiza amategeko agenga imihingire ya buri bwoko ni icyangombwa kitakwirengagizwa kugira ngo hazaboneke umusaruro. Ubushishozi busabwa mu kwimura urugemwe kugira ngo hatagira imizi yangirika cyangwa ngo ishirwe ahadakwiriye, kwita ku ngemwe, gukonora no kuvomerera, kuzirinda ikime cyinshi nijoro n’izuba ku manywa, kuzirinda ibyatsi bizangiza, indwara n’udusimba, n’ibindi, ibyo byose ntibyigisha gusa amasomo y’ingenzi yerekeye ugukura kw’imico, ahubwo uwo murimo ubwawo ni uburyo bukuza imico. Igihe wigisha kwigengesera, kwihangana, kwitondera utuntu duto tw’ingenzi no kumvira amategeko, ibyo bitoza [urubyiruko] ikintu cy’ingenzi kandi gihebuje. Iyo abana bahora babona ubwiru bwerekeye ubuzima ndetse n’ubwiza bw’ibyaremwe, kandi bakabona ubwitonzi busabwa mu kwita kuri ibyo bintu byiza Imana yaremye, ibyo bikangura intekerezo zabo, kandi bigatunganya imico yabo ikajya ku rwego rwo hejuru. Ikindi cy’ingenzi ni uko amasomo umwana yigishijwe [muri ubu buryo] amutegurira gukorana neza n’abandi. Ub 114.2