UBUREZI
Kwigishirizwa mu rukundo
Kristo yakeburaga abigishwa be, akababurira kandi akababwira ibyo bagombaga kwitondera; ariko Yohana na Petero ndetse n’abavandimwe babo ntibigeze bamusiga. Nubwo Yesu yajyaga abacyaha, bahisemo kubana nawe. Kandi n’Umukiza nawe ntiyigeze yitandukanya nabo bitewe n’amafuti yabo. Umukiza afata abantu uko bari, n’inenge zabo zose n’intege nke zabo, maze akabatoza gukora umurimo we igihe bemeye gukurikiza amatwara ye no kwigishwa na we. Ub 94.5
Nyamara kugeza hafi y’iherezo ry’umurimo we, hari umwe mu bigishwa be cumi na babiri atigeze abwira ijambo na rimwe ryo kumucyaha. Ub 95.1
Yuda yazanye umwuka wo kutavuga rumwe mu bigishwa. Igihe Yuda yifatanyaga na Yesu, yari yarakuruwe n’imico myiza ya Yesu n’imibereho yamubonanye. Mu by’ukuri, Yuda yari yarifuje guhinduka muri we, kandi yari afite n’ibyiringiro byo guhinduka abikesheje komatana na Yesu. Nyamara iki cyifuzo nticyabaye nyambere muri we. Yagengwaga no kwiringira ko azabona indamu mu bwami bw’isi yari yiteze ko Kristo azīmika. Nubwo Yuda yari azi imbaraga mvajuru zigaragarira mu rukundo rwa Kristo, ntiyigeze areka ngo iyo mbaraga imutegeke. Yakomeje kwihambira ku myumvire ye n’ibitekerezo bye, yihambira ku mwuka umuranga wo kunenga no gucira abandi imanza. Kubera ko imigambi ya Kristo n’ibikorwa bye akenshi byari birenze kure imyumvire ya Yuda, byamuteraga gushidikanya kandi akabihinyura, kandi uwo mwuka wo kwibaza byinshi kwe no kurarikira yawinjizaga mu bandi bigishwa. Akenshi guhora barwanira kuba bakuru mu bandi ndetse no kutanyurwa n’uburyo Kristo yakoreshaga kwabo, Yuda ni we wabaga ari nyirabayazana wabyo. Ub 95.2
Yesu amaze kubona ko guhangana [na Yuda] nta kindi byageraho uretse kumunangira, yahisemo kutishora mu rugamba imbonankubone. Kristo yashatse gukiza Yuda umwuka warangaga imibereho ye wo kwikanyiza no kwishakira indamu akoresheje kumusanga amwereka urukundo Rwe rwitanga. Mu myigishirize ye, Kristo yashyize ahagaragara amahame yacengeraga akagera ku muzi wo kurarikira no kwishakira indamu warangaga Yuda. Icyigisho cyajyaga gisimburana n’ikindi, kandi incuro nyinshi Yuda yajyaga abona ko imico ye ari yo yagaragajwe n’icyaha cye cyashyizwe ku mugaragaro; ariko yanze kwihana. Ub 95.3
Yuda akomeje kwinangira, imbaraga y’ikibi yaramwigaruriye burundu. Yuda arakajwe no kumva ko acyashywe kandi yumvise abuze amajyo kubwo gucibwa intege n’uko ibyo yari agambiriye bitagezweho, umutima we yaweguriye dayimoni uteza umururumba, maze afata icyemezo cyo kugambanira Shebuja. Nuko ava mu cyumba basangiriragamo ibya Pasika, asiga umunezero waturukaga ku bwiza bwa Kristo, kandi asiga n’umucyo watangaga ibyiringiro by’ubugingo buhoraho, maze Yuda aboneza inzira ajya gukora igikorwa cy’inkoramaraso - ajya hanze mu mwijima hatarangwaga ibyiringiro na bike. Ub 96.1
“Kuko uhereye mbere na mbere, Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n’uzamugambanira uwo ari we.” Yohana 6:64. Nubwo Umukiza yari azi ibyo byose, ntiyahwemaga kwinginga Yuda ngo yakire imbabazi ze n’impano y’urukundo. Ub 96.2
Kristo wari warabonye akaga Yuda arimo, yari yaramwiyegereje, amushyira mu itsinda ry’abigishwa be yari yaratoranyije bamubaga bugufi. Uko iminsi yahitaga indi igataha, uko umutwaro warushagaho gutsikamira umutima w’Umukiza, Umukiza ubwe yari yarihanganiye umubabaro waturukaga ku guhorana n’uwo muntu wari winangiye, agahorana urwikekwe kandi agahora yubikiriye. Kristo yari yaramaze kubona ko mu bigishwa be harimo umwuka mubi udashira wo guhangana, ukora mu ibanga kandi utagaragarira buri wese, bityo yari yaragiye akora ibishoboka byose ngo awukumire. Ibi byose yabikoreraga kugira ngo uyu muntu wari mu nzira igana irimbukiro ye kubura uburyo na bumwe bwo gukira. Ub 96.3
“Amazi menshi ntiyazimya urukundo, n’inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru.” Ub 96.4
“Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu.” Indirimbo ya Salomo 8:7,6. Ub 96.5
Ku byerekeye Yuda, umurimo wa Kristo wuje urukundo wari wabaye impfabusa. Ariko si ko byari bimeze ku bandi bigishwa bagenzi be. Kuri bo umurimo wa Kristo wari warababereye icyigisho cy’imbaraga ihindura mu buzima bwabo bwose. Urugero rw’ubugwaneza no kwihangana yabahaga mu murimo we, rwagombaga guhindura uko bitwara ku bageragazwa n’abayobagurika. Umurimo we kandi wari ufite ibindi byigisho ubigisha. Igihe abigishwa cumi na babiri berezwaga gukora umurimo w’ibwirizabutumwa, abigishwa bari baragaragaje icyifuzo gikomeye cy’uko Yuda yaba umwe muri bo, kandi babonaga ko kuza mu bo kwe ari ikintu gitanga icyizere ku itsinda ry’intumwa. Yuda yari yarahuye n’abantu benshi kandi yaragenze henshi kurusha abandi bigishwa, yari intyoza, azi gushishoza kandi amenyereye iby’ubuyobozi. Kubera ko na we yumvaga afite agaciro kubw’ibyo byangombwa yari yujuje, yari yarateye abandi bigishwa kumufata batyo nabo. Ariko uburyo bw’imikorere yifuzaga kwinjiza mu murimo wa Kristo bwari bwubakiye ku mahame y’ab’isi kandi bwagengwaga n’amategeko y’ab’isi. Ubwo buryo bwe bwashakaga kuzana kumenyekana no kubahwa by’ab’isi, agamije ubutegetsi mu ngoma y’iyi si. Kwigaragaza kw’ibyo byifuzo mu buzima bwa Yuda kwafashije abigishwa gusobanukirwa n’ihangana ritajenjetse riri hagati y’ihame ryo kwikuza n’ihame rya Kristo ryo kwicisha bugufi no kwitanga, ari na ryo hame rigenga ubwami bw’umwuka. Uko Yuda yasoje ubuzima bwe babibonyemo iherezo umwuka wo kwishakira indamu uganishaho. Ub 96.6
Kuri abo bigishwa bandi, amaherezo umurimo wa Kristo wasohoje umugambi wawo. Buhoro buhoro, urugero yatangaga n’inyigisho yabigishaga zerekeye kwiyanga byahinduye imico yabo. Urupfu rwe rwakuyeho ibyiringiro bari bafite byo gukomera kw’ab’isi. Gutsindwa kwa Petero, ubuhakanyi bwa Yuda, gutsindwa kwabo bwite ubwo bahānaga Kristo ari mu gihe cy’umubabaro n’amakuba, byakuyeho rwose umwuka wo kumva bihagije. Bahereyeko babona intege nke zabo, maze basobanukirwa n’uburemere bw’umurimo bahawe, bityo bumva uburyo bakeneye kuyoborwa na Shebuja mu ntambwe yose batera. Ub 97.1
Bamenye ko atagikomeje kubana na bo bamureba imbonankubone, bityo, bitandukanye n’uko bari basanzwe babizi, basobanukirwa noneho n’uburemere bw’amahirwe bari baragize yo kugendana no kuvugana n’Uwo Imana yari yaratumye. Igihe yabigishaga byinshi mu byigisho bye ntibari barabyishimiye cyangwa ngo babisobanukirwe; ariko noneho bifuzaga cyane kwibukiranya ibyo byigisho, no kumva yongera kubibasubiriramo. Mbega ibyishimo bagiraga ubwo bibukaga isezerano rye rigira riti: Ub 98.1
“Ariko ndababwira kuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza.” “Kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.” “Umufasha ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, azabibutse ibyo nababwiye byose.” Yohana 16:7; 15:15; 14:26. Ub 98.2
“Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti: “Azenda ku byanjye, abibabwire.” “Uwo Mwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: ... kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” Yohana 16:15, 16:13,14. Ub 98.3
Abigishwa bari barabonye Kristo ava hagati yabo azamuka ubwo bari ku musozi wa Elayono. Kandi igihe ijuru ryakiraga Kristo, abigishwa bumvise isezerano abahaye abasezeraho agira ati: “Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:20. Ub 98.4
Bari bazi ko impuhwe ze zikiri kumwe nabo. Bamenye ko bafite ubahagarariye, kandi akababera n’umurengezi imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Basabaga mu izina rya Yesu, bagasubiramo isezerano rye rigira riti: “Icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibaha” Yohana16:23. Ub 98.5
Baramburaga ukuboko ko kwizera bakakugeza hejuru cyane, bishingikirije ku isezerano rikomeye rivuga riti: “Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw’Imana adusabira?” Abaroma 8:34. Ub 98.6
Kristo wari waratumwe n’Imana, akaba ari indahemuka ku isezerano rye, kandi akaba yari yahawe ikuzo mu ijuru, ukuzura kwe yaguhaye ku bayoboke be bari ku isi. Ukwimikwa kwe akicazwa iburyo bw’Imana kwamenyekanishijwe no gusukirwa Mwuka Muziranenge kw’abigishwa be. Ub 99.1
Umurimo Kristo yari yarakoze ni wo wari warateye abigishwa kumva uburyo bakeneye Mwuka Muziranenge. Kubwo kwigishwa na Mwuka, bateguwe ubuheruka maze bajya ku murimo bagombaga gukora mu buzima bwabo bwose. Ub 99.2
Ubujiji bwose n’ubunyamusozi bari bamaze kubusezeraho. Ntibari bakiri itsinda rigizwe n’udutsinda duto duto twigenga cyangwa ngo ribe rigizwe n’abantu babusanya kandi bafitanye amakimbirane. Ntabwo ibyiringiro byabo byari bigishingiye ku gukomera kw’isi. Bari bahuje rwose, bahuje umutima n’umwuka. Kristo yari yuzuye ibitekerezo byabo. Intego yabo yari iyo guteza imbere ubwami bwe. Haba mu ntekerezo ndetse no mu mico, bari barahindutse nka Shebuja; maze abantu “bibuka ko babanaga na Yesu.” Ibyakozwe n’Intumwa 4:13. Ub 99.3
Icyo gihe habayeho uguhishurwa kw’ikuzo rya Kristo birenze uko ryigeze ribonwa n’abantu bapfa. Imbaga y’abantu bajyaga batuka izina rye kandi bagasuzugura ububasha bwe, baratuye bahamya ko babaye abigishwa b’Uwabambwe. Binyuze mu gukorana na Mwuka w’Imana, imirimo y’abantu bacishije bugufi Kristo yari yaratoranyije yanyeganyeje isi. Mu gisekuru kimwe gusa, ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu mahanga yose yo munsi y’ijuru. Ub 99.4
Wa Mwuka woherejwe mu cyimbo cya Kristo kugira ngo wigishe abakoranaga na We ba mbere, ni na We Kristo yatumye ngo ajye kwigisha abakozi bakorana na We muri iki gihe. Isezerano Kristo yatanze ni iri ngo: “Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:20. Ub 99.5
Kuboneka k’uwo muyobozi mu murimo w’uburezi muri iki gihe bizatanga umusaruro nk’uwabonetse muri icyo gihe cya kera. Uwo ni wo mugambi uburezi nyakuri bwerekezaho; kandi uyu ni wo murimo Imana ishaka ko urangizwa. Ub 99.6