UBUREZI

18/65

UMWIGISHA WAVUYE KU MANA

“Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.” Yesaya 9:5.

Ijuru ryahaye abantu ibyiza byaryo bihebuje kandi by’akataraboneka ribinyuza mu Mwigisha woherejwe n’Imana. Uwari warabaye mu nama z’Isumbabyose, Uwigeze gutura ahera cyane mu buturo bw’Uwiteka, ni we watoranyijwe kugira ngo mu bumuntu bwe yihishurire ikiremwamuntu kibashe kumenya Imana. Ub 75.1

Binyujijwe muri Kristo, umurasire wose w’umucyo mvajuru wageze ku isi yacu yacumuye. Kuva kera kose, Kristo ni we wavugiraga mu muntu wese wagiye abwira abantu ijambo ry’Imana. Ibintu byose by’agahozo byagaragaye mu bantu b’ibirangirire kandi b’inyangamugayo babaye ku isi, byari ishusho imugaragaza. Ubutungane no kugira neza byarangaga Yosefu, ukwizera, ukwicisha bugufi no kwihangana byaranze Mose, ugushikama Elisa yari afite, ugukiranuka no gukomera mu byizerwa byaranze Daniyeli, umwete n’ubwitange bya Pawulo, ubushobozi mu by’ubwenge no mu by’umwuka byaranze abo bantu bose, ndetse no mu bandi bose babaye ku isi, burya ibyo byose byari ibishashi bivuye ku kurabagirana k’ubwiza bwa Kristo. Muri we ni ho basanze urugero ruzira amakemwa abantu bagomba kugeraho. Ub 75.2

Kristo yaje ku isi guhishura uru rugero rwiza ko ari rwo rugero nyakuri abantu bose bagomba guharanira kugeraho. Yaje kwerekana icyo umuntu ashobora kugeraho aramutse yemereye Imana igatura muri we. Yaje kwerekana uko abantu bose bamwakira bashobora guhinduka, kuko icyazanye Yesu ku isi ari ukugira ngo bahinduke batyo. Yaje kwerekana uburyo bubereye abana b’Imana abantu bagomba kwigishwamo. Yaje kwerekana uko abantu bakwiriye gushyira mu bikorwa amahame y’ijuru no kugira imibereho y’ab’ijuru. Ub 75.3

Impano ihebuje y’Imana yatangiwe kugira ngo ibe igisubizo cy’ubukene bukomeye bw’umuntu. Umucyo waje igihe isi yari igoswe n’umwijima w’icuraburindi. Hari hashize igihe kirekire ubwenge bw’abantu bwarateshuwe ku Mana n’inyigisho z’ibinyoma. Muri gahunda y’uburezi yariho, intekerezo n’ubucurabwenge bwa muntu byari byarasimbuye guhishurirwa n’Imana. Aho gukurikiza urugero rw’ukuri ngenderwaho rwatanzwe n’ijuru, bari baremeye urugero ngenderwaho bishyiriyeho ubwabo. Bīmūye Mucyo w’ubugingo bahitamo kugendera mu dushashi tw’umuriro bicaniye ubwabo. Ub 76.1

Abantu bamaze kwitandukanya n’Imana, basigaye bishingikirije ku mbaraga za muntu gusa, icyo bitaga imbaraga zabo nta kindi zari cyo uretse intege nke. Ndetse n’urugero ngenderwaho bishyiriyeho ubwabo ntibashoboraga kurugeraho. Ubukene bwo kuba ku rwego ruhanitse nyakuri babukenuje ibigaragarira amaso n’ibyo bavugaga mu magambo gusa. Kwishushanya kwasimbuye ukuri nyako k’uko bari bateye. Ub 76.2

Uko ibihe byakuraga ibindi, hagiye haza abigisha berekezaga abantu kuri Soko y’ukuri. Amahame atunganye yashyizwe ku mugaragaro, kandi imbaraga zayo zigaragarije mu mibereho y’abantu benshi. Habayeho gukoma ikibi mu nkokora by’igihe gito, nyamara uko cyari cyarimbitse kikagera kure ntikwabashije guhagarikwa. Abagorozi bari nk’amatara yaka mu mwijima; ariko ntibashoboye kuwirukana burundu. “Umucyo waje mu isi, abantu [bakunda] umwijima, bawurutisha umucyo.” Yohana 3:19. Ub 76.3

Igihe Kristo yazaga ku isi, inyokomuntu yasaga n’igiye gukomwa hasi cyane mu buryo bwihuse. Imfatiro z’umuryango mugari w’abantu zari zarashegeshwe. Ubuzima bwari bumaze guta agaciro kandi butagifite ireme. Abayuda bari baramaze gutakaza imbaraga ituruka mu Ijambo ry’Imana, bagezaga ku batuye isi imihango n’ibitekerezo bidafite ireme n’ishingiro byagushaga intekerezo ikinya kandi bikarindagiza ubugingo. Gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri,” byasimbuwe no kwihimbaza kw’abantu mu mihango y’urudaca yashyirwagaho n’abantu. Ku isi yose, amadini yose yagendaga atakaza ubushobozi bwayo bwo guhindura intekerezo z’abantu n’ubugingo bwabo. Abantu bamaze kurambirwa ibitekerezo bihimbano n’ibinyoma byashakaga kuroha intekerezo zabo, bahise bayoboka ubuhakanyi no kwirundurira mu gushaka ubutunzi. Bamaze gukura amaso yabo kuby’ubugingo buhoraho, basigaye biberaho ubuzima bushingiye kuby’igihe barimo gusa. Ub 76.4

Nuko abantu bamaze guhakana Imana, baretse guha umuntu agaciro. Ukuri, kubaha, gukiranuka, icyizere n’impuhwe, byose byahereyeko bikendera ku isi. Umururumba udashira no gutwarwa no kurarikira byabyaye urwikekwe no kutizerana mu batuye isi bose. Gutekereza iby’inshingano, gutekereza ibyo abishoboye bagomba gukorera abanyantege nke, gutekereza iby’agaciro ka muntu n’uburenganzira bwe byashyizwe ku ruhande biba nk’inzozi cyangwa imigani mihimbano. Rubanda rusanzwe rwafashwe nk’amatungo yikorera imitwaro cyangwa nk’ibikoresho n’amabuye abantu bakandagiraho bashaka gutambuka ngo bagere ku byo bifuza. Ubukungu n’icyubahiro, ubuzima bworoheje no kwinezeza ni byo abantu bahirimbaniraga nk’aho ari byo bintu byiza bihebuje. Gusigingira mu by’umubiri, kugwa ikinya mu by’ubwenge n’urupfu mu by’umwuka ni byo byarangaga ab’icyo gihe. Ub 77.1

Igihe irari n’imigambi mibi by’abantu byari bimaze kwirukana Imana mu ntekerezo zabo, kwibagirwa Imana kwabo kwabateye kurushaho gushayisha mu bibi. Umutima w’umuntu ukunda icyaha wafashe ibiwuranga maze ubyambika Imana, bityo iyo myumvire irushaho guha icyaha imbaraga. Abantu bamaze gutwarwa n’ibibashimisha, barahangaye bigereranya n’Imana, bavuga ko ari Ikiremwa nka bo, ngo ifite umugambi wo kwishakira icyubahiro, bavuga ko ibyo ibasaba bigamije kwinezeza ubwayo; ngo ni ikiremwa giha abantu ikuzo cyangwa kikabababaza bitewe n’uko bafashije mu gusohoza imigambi ya Yo cyangwa bayibangamiye. Rubanda rugufi rwavugaga ko Imana itandukanye ho hato n’abakomeye babakandamiza, ariko ikaba ibarusha ubushobozi. Iyo myumvire ni yo imyizerere n’amadini yose byashingiyeho. Buri dini n’imyizerere byari uburyo bwashyizweho bwo kwaka abantu ibintu ku gahato. Ku bwo gutanga impano no kwitabira imihango [y’idini], abazaga kuramya bashakaga kwiyunga n’Imana no kuyishimisha kugira ngo ibagirire neza kubw’inyungu zabo bwite. Bityo kuba bene iyo myizerere nta bushobozi yari ifite bwo kugira icyo ihindura ku mutima w’umuntu cyangwa ku mutimanama we, ahubwo ikaba yari urwunge rw’imihango yari iremereye abantu kandi uretse bene inyungu iyo mihango yashoboraga gutanga, bifuzaga cyane kuyibaturwamo. Uko ni ko ubwo ikibi cyari kidakomwe mu nkokora cyakomeje gukura kirakomera, mu gihe kunyurwa no kwifuza ibyiza byagiye bigabanuka. Abantu batakaje ishusho y’Imana muri bo maze bakira ikimenyetso cy’ubushobozi bwa Satani ngo bubategeke. Isi yose yaje kurohama mu byaha. Ub 77.2

Inyokomuntu yari igifite ibyiringiro mu cyerekezo kimwe gusa. Ni uko muri iyo sayo y’umuvurungano n’ibintu byangiza hagombaga gushyirwamo umusemburo mushya, kugira ngo inyokomuntu ihabwe imbaraga z’ubugingo bushya; bityo kumenya Imana byongere guhemburwa mu isi. Ub 78.1

Kristo yazanywe mu isi no kugira ngo asubizeho uko kumenya. Yaje mu isi kugira ngo akureho inyigisho z’ibinyoma abantu bavugaga ko bazi Imana bishingikirizagaho bayigaragaza uko itari. Yaje kwerekana kamere y’amategeko yayo no guhishurira abantu ubwiza bw’ubutungane bwayo buboneka mu mico yayo. Ub 78.2

Kristo yaje ku isi yuje urukundo ruhoraho. Mu gukuraho ibyasabwaga by’amananiza abantu bari barashyizeho bigatwikira amategeko y’Imana, yerekanye ko amategeko y’Imana ari amategeko y’urukundo, kandi akaba agaragaza ukugira neza kw’Imana. Kristo yerekanye ko kumvira amahame y’ayo mategeko bihesha umuntu umunezero no gushyira umutima hamwe, kandi ibyo ni byo rufatiro n’inkingi zikomeza umuryango mugari w’abantu. Ub 78.3

Ibirenze kuba Imana yarashyizeho ibyo isaba bidahinduka, amategeko y’Imana yahawe abantu ngo ababere uruzitiro n’ingabo ibakingira. Umuntu wese wemera amahame y’ayo mategeko bimurinda ikibi. Byongeye kandi, kuba indahemuka ku Mana binasaba ko umuntu aba indahemuka kuri bagenzi be. Uko ni ko amategeko arengera uburenganzira n’umwihariko by’umuntu wese. Amategeko abuza umuntu wo ku rwego rwo hejuru gukandamiza uworoheje kandi akabuza uworoheje gusuzugura uwo ku rwego rwo hejuru. Atuma umuntu agubwa neza haba kuri iyi si ndetse no mu isi nshya dutegereje. Ku muntu uyakurikiza, amubera ingwate y’ubugingo buhoraho, kuko amategeko agaragaza amahame azahoraho iteka ryose. Ub 79.1

Kristo yaje kwerekana agaciro k’amahame y’ijuru akoresheje guhishura ububasha bwayo bwo kuzahura umuntu kugira ngo yongere abe mushya. Yaje kwigisha abantu uburyo ayo mahame akwiriye gusobanurwa no gushyirwa mu bikorwa. Ub 79.2

Ku bantu bo mu gihe Yesu yazaga, agaciro k’ibintu byose kagenwaga hashingiwe ku bigaragara inyuma. Uko idini yari yaratakaje ubushobozi bwayo, ni ko yari yararushijeho kugwiza ubwiza bugaragara inyuma. Abarezi bo muri icyo gihe bashakaga ko abantu babubaha bakoresheje kwiyerekana no kwigaragaza mu buryo bw’ubwirasi. Abantu bose babonye ko imibereho ya Yesu yari ihabanye rwose n’iyo migirire. Imibereho ye yagaragaje ko ibyo abantu babona ko ari iby’agaciro gakomeye mu buzima, mu by’ukuri nta gaciro bifite. Yavukiye hagati y’abantu bafite imico mibi cyane, yibera mu muryango ufite imibereho ya gikene, arya ibyokurya bya gikene, akora umwuga w’ububaji, agira ubuzima buruhije, yisanisha n’abantu batari bazwi bakoraga imirimo iruhije cyane kurenza abandi ku isi muri icyo gihe. Hagati muri iyo mibereho n’ibyari bimukikije ni ho Yesu yabaye agakurikiza umugambi w’Imana werekeye uburezi. Ntabwo yigeze ajya mu mashuri yo muri icyo gihe yahaga agaciro gakomeye utuntu duto maze agapfobya ibifite agaciro. Uburere yahawe bwavaga ku masōko yashyizweho n’Imana; bukava mu gukora umurimo w’ingirakamaro, mu kwiga Ibyanditswe n’ibyaremwe, ndetse n’ibyo yahuraga nabyo n’ibyo yabonaga mu mibereho isanzwe. Ibyo ni byo bitabo by’Imana byuzuye ibyigisho n’amabwiriza y’ingirakamaro ku bantu bose babikoraho babikuye ku mutima, babirebesha amaso, kandi bafite n’umutima ushaka gusobanukirwa. Ub 79.3

“Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge, kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we.” Luka 2:40 Ub 80.1

Amaze kwitegura, yagiye ku murimo we, kandi igihe cyose yabaga ari kumwe n’abantu, yabaheshaga umugisha, akabagezaho imbaraga ihindura mu buryo butigeze bubaho ku isi. Ub 80.2

Ushaka guhindura ikiremwamuntu, nawe agomba kubanza kugisobanukirwa. Abantu bashobora kugerwaho kandi bakazahurwa binyuze gusa mu kubagaragariza impuhwe, ukwizera n’urukundo. Aha ni ho Kristo agaragarira ko ari we mwigisha mukuru. Mu bigisha bigeze kuba ku isi bose, Kristo wenyine ni we wari usobanukiwe ubugingo bw’umuntu mu buryo butunganye. Ub 80.3

“Kuko tudafite umutambyi mukuru umeze utyo”..... Yari Umwigisha w’abigisha, kuko n’abatambyi bari abigisha. “Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.” Abaheburayo 4:15. Ub 80.4

“Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” Abaheburayo 2:18. Ub 80.5

Kristo wenyine ni we wagezweho n’imibabaro yose n’ibigeragezo byose bigera ku bantu. Nta wundi muntu wabyawe n’umugore wigeze yibasirwa n’ikigeragezo nka we; nta wundi wigeze yikorera umutwaro uremereye cyane w’icyaha cy’abatuye isi n’umubabaro wabo. Nta wundi muntu wigeze arangwa n’impuhwe ku bantu bose n’ubugiraneza butarondoreka nka we. Kubera ko yasangiye n’abantu ibyo bahura nabyo mu buzima byose, yashoboraga kubabarana n’abaremerewe n’abababazwa ndetse n’abahanganye n’amakuba. Ub 80.6

Ibyo yigishaga ni byo byarangaga imibereho ye. Yabwiye abigishwa be ati: “Mbahaye icyitegererezo kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.” Yohana 13:15. Yongeye kubabwira muri Yohana 15:10 ati: “Nitondeye amategeko ya Data.” Uko ni ko mu mibereho ye amagambo ya Kristo yagaragazaga urugero rutunganye no kuyashyigikira gushyitse. Kandi ibirenze ibi; ibyo yigishaga nabyo yari byo. Amagambo ye ntiyagaragazaga ibyerekeye ubuzima bwe gusa, ahubwo yagaragazaga n’imico ye bwite. Ntiyigishaga abantu ibyerekeye ukuri gusa, ahubwo na we yari ukuri. Ibyo ni byo byatumaga inyigisho ze zigira imbaraga. Ub 81.1

Kristo ni we wacyahaga abantu mu buryo buzira amakemwa. Ntihigeze habaho undi muntu wangaga ikibi nka we; kandi nta wundi wigeze acyamagana ashize amanga nka we. Kuba ahantu kwe gusa, byabaga gucyaha no guhana ibintu byose bidatunganye kandi bibi. Ubwo abantu babaga bari mu mucyo w’ubutungane bwe, babonaga ko banduye kandi bagasobanukirwa ko intego z’imibereho yabo ari mbi n’urukozasoni. Nubwo byari bimeze bityo, yakundaga kubiyegereza. Uwari yararemye umuntu, yari asobanukiwe n’agaciro k’inyokomuntu. Yamaganaga icyaha kuko yari azi ko ari cyo mwanzi w’abo yashakaga guha umugisha no gukiza. Umuntu uwo ari we wese, nubwo yacumuye, yamubonagamo ko ari umwana w’Imana ukwiriye kuzahurwa akongera kugira amahirwe yo kugirana isano n’ijuru. Ub 81.2

“Kuko Imana itatumye Umwana wayo ku isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.” Yohana 3:17. Ubwo Kristo yitegerezaga abantu mu mibabaro yabo no gusigingira kwabo, yabonye ko ahagaragara kwiheba no kurimbuka hari ibyiringiro. Ahabaga hagaragara ubukene runaka bwose, yahaboneraga amahirwe yo kubazahura. Abantu babaga bageragezwa, batsinzwe, bumva ko bazimiye kandi ko bagiye kurimbuka, yarabegeraga atagamije kubanenga no kubakoza isoni, ahubwo agendereye kubaha umugisha. Ub 81.3

Iyo yahuraga n’abantu bose, indamutso ye yabaga ari imigisha gusa. Igihe yitegerezaga imbaga y’abantu bari baje kumva Ikibwirizwa cyo ku Musozi, hari igihe byabaye nk’aho yibagirwa ko atari mu ijuru, bityo akoresha indamutso yamenyerewe n’ababa ahaba umucyo. Mu kanwa ke hasohokagamo imigisha idudubiza nk’isoko imaze igihe kirekire ifunzwe . Ub 82.1

Amaze kuvugana n’abari bafite ibyo bararikiye, abari banyuzwe n’ibinezeza by’iyi si, yabwiye inteko y’abantu bari aho ko, uko ubuneke bwabo bwaba bukomeye kose, abahirwa ari abakira umucyo abaha n’urukundo rwe. Kandi abakene mu mitima yabo, abashavura n’abarenganywa, yarambuye amaboko ye maze aravuga ati: “Nimuze munsange, . . . ndabaruhura.” Matayo 11:28. Ub 82.2

Yarebaga umuntu wese akamubonamo ubushobozi butarondoreka ashobora kuzagira. Yitegerezaga abantu, akababona nk’uko bari kuzamera bamaze guhindurwa n’ubuntu bwe bagasa n’“ubwiza bw’Imana yacu.” Zaburi 90:17. Iyo yabitegerezanyaga ibyiringiro, yabateraga ibyiringiro. Ubwo yahuraga na bo afite icyizere, yabongeragamo kwizera. Kubera kugaragariza muri we urugero nyakuri umuntu akwiriye kugeraho, yakanguraga icyifuzo no kwizera kugera kuri urwo rwego. Ubwo babaga bari imbere ye, abantu b’insuzugurwa n’abasaye mu byaha, bumvaga noneho ko bakiri abantu, bityo bakifuza kugaragaza ko koko bakwiriye agaciro yabahaye. Imitima myinshi yasaga n’iyamaze kugwa ikinya ku byerekeye ibintu byose byera, yarayikanguraga igakora bundi bushya. Abantu benshi babaga bihebye yabakinguriraga amahirwe yo kubona ubuzima bushya. Ub 82.3

Kristo yaziritse abantu ku mutima we akoresheje imirunga y’urukundo n’ubwitange; kandi akoresheje bene iyo mirunga, azirika abantu kuri bagenzi babo. Kuri we, urukundo ni rwo rwari ubuzima kandi ubuzima bwari ugukorera abandi. Yaravuze ati: “Mwaherewe ubuntu, mutangire ubundi.” Matayo 10:8. Ub 82.4

Ku musaraba si ho honyine Kristo yitangiye ikiremwamuntu. Ubwo yagendaga “..agirira abantu neza” (Ibyakozwe 10:38), ibyo yakoraga buri munsi byose byabaga ari ugutanga ubugingo bwe. Ubwo buzima bwagombaga gushyigikirwa mu buryo bumwe gusa. Yesu yabagaho yishingikirije ku Mana ndetse no gusabana na Yo. Muri iki gihe abantu bajya ahiherereye h’Isumbabyose, bakajya mu gicucu cy’Ishoborabyose, bityo bakahamara igihe runaka maze umusaruro uvamo ukagaragarira mu bikorwa byiza bitagereranywa. Ariko nyuma y’igihe ukwizera kwabo kuracogora, maze kwa gusabana n’Imana kugahagarara bityo wa murimo bakoraga ukangirika. Nyamara ubuzima bwa Yesu bwari ubuzima burangwa no guhora yiringiye, bugakomezwa no guhorana umushyikirano uzira kidobya yari afitanye na Se, bityo umurimo yakoreraga ijuru n’isi ntiwigeze ugwabira cyangwa ngo ubemo guhuzagurika. Ub 83.1

Nk’umuntu, yerekezaga gutakamba kwe ku ntebe y’ubwami y’Imana, kugeza ubwo ubumuntu bwe bushyizwemo imbaraga mvajuru yahuzaga ubumuntu n’ubumana. Yakiraga ubugingo buva ku Mana, maze yarangiza akabuha abantu. Ub 83.2

“Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” Yohana 7:46. Ibi byagombye kuba ari ukuri kuri Kristo iyo aba yarigishije ibijyana n’ibintu bifatika ndetse n’iby’ubwenge gusa, cyangwa ibyerekeye amahame mu magambo n’ibihimbano gusa. Iyo akora atyo aba yarahishuye ubwiru bwasabye imyaka amagana menshi yo gukora cyane no kwiga kugira ngo abantu basobanukirwe. Mu byerekeye ubumenyi, yashoboraga kuba yaratanze ibitekerezo byajyaga kugaburira intekerezo kandi bigakangurira abantu ubuvumbuzi bushya kugeza ku mperuka y’ibihe. Nyamara ntiyigeze akora bene ibyo. Nta kintu yigeze avuga agamije kumara abantu amatsiko cyangwa kubatera kurarikira ibijyanye na kamere yabo. Ntiyigeze ajya mu nyigisho z’amagambo y’amahamba atumvikana, ahubwo yigishaga ibintu by’ingenzi biganisha ku iterambere ry’imico; bya bindi bigamije kwagura ubushobozi bw’umuntu bwo kumenya Imana, kandi bikamwongerera imbaraga yo gukora icyiza. Yesu yavugaga ukuri gufitanye isano n’uburyo abantu bakwiriye kwitwara mu buzima kandi kwari ukuri guhuza abantu n’ubuzima bw’ibihe bidashira. Ub 83.3

Aho kugira ngo ayobore abamwumvaga kwiga inyigisho zahimbwe n’abantu ku byerekeye Imana, ijambo ryayo n’ibikorwa byayo, Yesu yabigishaga kwitegereza Imana nk’uko yagaragariraga mu byo akora, mu ijambo rye ndetse no mu byo yagiriraga abantu. Yatumaga intekerezo zabo zihura n’iz’Imana itarondoreka. Ub 84.1

Abantu “batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi.” Luka 4:32. Mbere yaho, nta muntu n’umwe wari warigeze kuvugana imbaraga nk’ize zakanguraga intekerezo, zigatuma abantu bagira inyota yo kugira ibyo barangamira, zigakangura ubushobozi bwose bw’umubiri, intekerezo n’ubugingo. Ub 84.2

Imyigishirize ya Kristo, kimwe n’impuhwe ze, byageraga ku bantu bose. Ntihashobora kugira ibintu bibaho mu mibereho y’abantu cyangwa ingorane izo ari zose mu mibereho y’umuntu bitigeze bivugwaho mbere mu myigishirize ye, kandi ngo amahame y’iyo myigishirize ye kuba icyigisho. Amagambo y’uwo Mwigisha w’abigisha azakomeza kuyobora abakorana na we bose kugeza ku mperuka y’ibihe. Ub 84.3

Kuri we, igihe turimo n’igihe kizaza, hafi na kure, byose byari bimwe. Yabonaga ibyo inyokomuntu ikeneye. Imbere ye yahabonaga ibizaba byose umuntu azakora mu mbaraga ze n’ibyo azageraho, akabona imbere ye ibigeragezo n’intambara, guhagarika umutima n’amakuba. Yari azi imitima yose, imiryango yose, ibinezeza n’ibishimisha byose, ndetse n’ibyo abantu barangamira. Ub 84.4

Ntiyavuganiraga abantu bose gusa ahubwo yanabwiraga bose. Ubutumwa bwe yabubwiraga bose: yaba umwana muto uri mu bihe binejeje by’ubuto; rwaba urubyiruko rugira ubwuzu n’umutima w’amatwara ya gisore; baba abagabo bageze mu kigero kirangwa n’imbaraga kandi baba bikoreye imitwaro y’inshingano no kwita ku bandi; baba abageze mu zabukuru mu ntege nke n’umunaniro w’izabukuru. Ubutumwa bwe yabugezaga ku bana b’abantu bose, bo mu bihugu byose no mu bihe byose. Ub 84.5

Mu nyigisho ze harimo ibintu byerekeye igihe abantu babaga barimo ndetse n’iteka ryose (harimo ibintu bigaragara bifitanye isano n’ibitagaragara, ibyabaga mu buzima busanzwe bimara igihe gito ndetse n’ingingo zikomeye zerekeye ubuzima buzaza. Ub 85.1

Ibintu bijyana n’ubu buzima yabishyiraga mu mwanya wabyo nyakuri, bikaza ku mwanya wa kabiri bikurikira iby’inyungu z’iteka ryose; ariko ntiyirengagije akamaro kabyo. Yigishije ko ijuru n’isi ari agati gakubiranije, kandi ko kumenya ukuri kw’Imana bitegurira umuntu kurushaho gukora neza inshingano ze zo mu buzima bwa buri munsi. Ub 85.2

Kuri Kristo, nta cyakorwaga nta ntego igamijwe. Imikino y’abana, imirimo y’abagabo, ibinezeza mu buzima, ibitera guhagarika umutima ndetse n’imibabaro, ibyo byose byari bigamije ikintu kimwe ari cyo: Guhishurwa kw’Imana kubwo kuzahura ikiremwamuntu. Ub 85.3

Ijambo ry’Imana ryasohokaga mu kanwa ke rikagera ku mitima y’abantu rifite imbaraga nshya n’ubusobanuro bushya. Inyigisho ze zatumye ibyerekeye irema byongera kugaragara mu mucyo mushya. Zatumye ibyaremwe byongera kugaragaraho imirasire ya kwa kurabagirana kwabyo icyaha cyari cyaranize. Mu bintu bifatika byose ndetse n’ibiba mu buzima hahishuriwemo icyigisho Imana yigisha kandi ko bigishoboka ko Imana igirana ubumwe n’abantu. Imana yongeye gutura ku isi; kandi imitima y’abantu yasobanukiwe ko Imana iri kumwe nabo. Isi yari igoswe n’urukundo rw’Imana. Ijuru ryari ryamanutse risanga abantu. Imitima y’abantu yabonye ko Kristo ari we wa wundi wari warabamenyesheje iby’ubugingo bw’iteka. - Ub 85.4

” .... Imanweli, .... Imana iri kumwe natwe.” Matayo 1:23. Ub 86.1

Umurimo wose w’uburezi nyakuri ushingiye ku Mwigisha woherejwe n’Imana. Haba iby’uyu murimo ukorwa muri iki gihe ndetse n’umurimo yatangije mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize, Umukiza abivugaho agira ati: Ub 86.2

“Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi ndi Uhoraho” Ub 86.3

“Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo.” Ibyahishuwe 1:7; 21:6. Ub 86.4

Igihe hari Umwigisha nk’uwo, hakaba amahirwe nk’ayo yo guhabwa uburezi buva ku Mana, ni iki cyaba akaga karenze ubupfapfa bwo gushakira uburezi ku mwigisha utari Kristo. Ugashakira kuba umunyabwenge ku wundi usize Bwenge; ugashaka kuba umunyakuri wirengagije Kuri; ugashaka kumurikirwa usize Mucyo, kandi ugashaka kubaho usize Bugingo! [Mbega uburyo ari ubupfapfa] gusiga Sōko y’amazi y’ubugingo ukajya kwifukurira ibitega bitobotse bitabasha kubika amazi! Ub 86.5

Nimwumve uko Kristo akirarika agira ati: “Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” “Ariko unywa amazi nzamuha, ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Yohana 7:37-38; 4:14. Ub 86.6