UBUREZI
ISŌKO Y’UBUREZI NYAKURI N’UMUGAMBI WABWO
” Kumenya Uwera ni ubuhanga.”( Imigani 9:10).
“Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro”
(Yobu 22:21)
Ibitekerezo dufite ku byerekeye uburezi ntibyagutse kandi biri ku rwego rwo hasi cyane. Dukeneye kwagura ibitekerezo no kugira intego ihanitse. Uburezi nyakuri busobanuye ibirenze gukurikira amasomo runaka mu ishuri. Burenze imyiteguro y’ubuzima bw’iki gihe turimo. Ni uburezi bugenewe gutegura umuntu n’impagarike ye yose kandi bukagira icyo bukora ku gihe cyose cyo kubaho kwe. Ni iterambere mu bwuzuzanye ry’imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’umwuka. Ubwo burezi butegurira umwigishwa kwishimira umurimo akora kuri iyi si no kurangamira umunezero w’agahebuzo azagira mu murimo mugari, mu isi izaza. Ub 13.1
Isōko ya bene ubwo burezi nyakuri tuyisanga mu magambo y’Ibyanditswe Byera byerekana “Imana Ihoraho.” “Muri we ni mo ubutunzi bw’ubwenge no kumenya bwahishwe.” (Abakolosayi 2.3). “Ubwenge n’imbaraga bifitwe n’Imana. Igira inama no kumenya.” Yobu 12.13. Ub 13.2
Ku isi hagiye habaho abigisha b’ibyamamare, bakaba abantu b’intiti kandi bakoraga ubushakashatsi bwinshi. Bari intyoza kandi amagambo yabo yateraga abantu gutekereza ndetse agatuma abantu babona ahantu hagutse bakura ubwenge. Abo bantu bahabwaga icyubahiro kandi bakabarwa nk’abayobozi b’abagezaga ibyiza ku nyokomuntu; nyamara, hari INTITI ihebuje abo bose babayeho. Dushobora gukora urutonde rw’abigisha babaye ku isi tugasanga barahereye igihe amateka ya muntu yatangiriye; ariko Sōko y’umucyo ni We wabayeho mbere y’abo bose. Nk’uko ukwezi n’inyenyeri bitumurikishiriza umucyo bikomora ku zuba, ni na ko mu gihe inyigisho zabo aba ari ukuri, abahanga bakomeye bo ku isi nabo bamurika imirasire ituruka kuri Zuba ryo Gukiranuka. Umucyo wose uva mu ntekerezo, kumurika k’ubwenge kose, bikomoka kuri Mucyo w’isi. Ub 13.3
Muri iyi minsi havugwa byinshi byerekeye imiterere n’akamaro k’uburezi bwo mu rwego rwo hejuru. Ariko uburezi nyakuri busumba ubundi bwose ni ubutangwa n’Imana Yo “nyir’ubwenge n’imbaraga” (Yobu 12:13), kandi akanwa kayo kakavamo “kumenya no kujijuka.” Imigani 2:6 Ub 14.1
Kumenya Imana ni byo soko y’ubumenyi nyakuri bwose no gutera imbere nyako. Aho twakwerekera hose, haba mu bijyanye n’umubiri, intekerezo n’iby’umwuka; ibyo twitegereza byose, uretse ibyatewe n’ingaruka z’icyaha, byose biduhishurira kumenya Imana. Ubushakashatsi twakora ubwo ari bwo bwose dufite umugambi uhamye wo kugera ku kuri, duherako dusābāna na Bwenge ushobora byose, utarebeshwa amaso ari na we ukorera muri bose. Ubwenge bwa muntu busabana n’ubwenge bw’Imana maze umuntu upfa agasabana n’Imana ihoraho. Bene uko gusabana mu by’umubiri, mu by’ubwenge no mu by’umwuka, bigira akamaro katarondorwa. Ub 14.2
Muri uko gusābāna ni ho haboneka uburezi bw’ikirenga. Ubwo ni uburyo bwihariye Imana ubwayo ikoresha bwo guteza umuntu imbere. Ubutumwa Imana yahaye umuntu ni ubu ngo: “Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro: Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho” (Yobu 22:21). Uburyo bw’imyigishirize bwavuzwe muri aya magambo ni bwo bwakurikizwaga mu burezi bwahabwaga umubyeyi w’inyokomuntu. Ubwo yari agifite ubwiza bw’umuntu utararangwaho icyaha, Adamu yari muri Edeni yera, kandi Imana ni yo yamwigishaga. Ub 14.3
Kugira ngo dusobanukirwe n’ibikubiye mu murimo w’uburezi, dukeneye kubanza kuzirikana tugomba kamere ya muntu n’umugambi Imana yari imufitiye imurema. Dukeneye kandi kuzirikana ihinduka ry’imibereho y’umuntu ryabayeho rizanwe no kumenya ikibi, ndetse na gahunda y’Imana mu gusohoza umugambi wayo uhebuje mu byerekeye uburezi bwagenewe inyokomuntu. Ub 14.4
Igihe Adamu yavaga mu biganza by’Umuremyi yari yambaye ubwiza bw’Umuremyi we mu by’umubiri, mu ntekerezo no mu by’umwuka. “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo” (Itangiriro 1:27), kandi byari umugambi wayo ko uko umuntu azajya arushaho kuramba ari na ko azajya arushaho kugaragaza rwose iyo shusho - akarushaho kugaragaraho ikuzo ry’Umuremyi. Ubushobozi bwose bw’umuntu bwashoboraga gukura, kandi ubushobozi bwe n’imbaraga bigahora byiyongera. Imana yari yarateganyirije ababyeyi bacu ba mbere ahantu hagari cyane ho kwigira, kandi aho bagombaga gukorera ubushakashatsi hari ahantu heza cyane. Ubwiru bw’ibyaremwe biri mu isanzure ari byo “bitangaza by’imirimo y’Iyo ifite ubwenge butunganye” (Yobu 37:16), byararikaga umuntu ngo agire inyota yo kwiga. Amahirwe ahebuje umuntu yari afite yari ayo gusabana n’Imana imbona nkubone no mu buryo butaziguye. Iyo Adamu akomeza kuba indahemuka ku Mana, ibyo byose byari kuba ibye by’iteka ryose. Mu bihe bihoraho iteka ryose, Adamu aba yarakomeje kunguka ubutunzi bushya bw’ubwenge, akavumbura amasōko afutse y’umunezero, kandi akagira imyumvire isobanutse y’ubwenge, ububasha n’urukundo by’Imana. Yari kurushaho gusohoza rwose umugambi wo kuremwa kwe, aba yaragaragaje rwose ikuzo ry’Umuremyi. Ub 15.1
Ariko kubwo kutumvira, ibi byose yarabinyazwe. Kubera icyaha, ishusho y’Imana yarangiritse, kandi ijya guhanagurika burundu. Ubushobozi bw’umubiri w’umuntu bwacitse intege, ubushobozi mu mitekerereze buragabanuka kandi imirebere ye mu by’umwuka irijima. Nta kindi yari ategereje uretse urupfu. Nyamara inyokomuntu ntiyaretswe nta byiringiro ihawe. Kubera urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo bitarondoreka, inama yo gukiza umuntu yari yarateguwe, kandi igihe cyo kwihana ngo ababarirwe cyaratanzwe. Umurimo wo gucungura umuntu wari kuba uwo kugarura mu muntu ishusho y’Umuremyi we, gusubiza umuntu ubutungane yari yararemanwe, guteza imbere imikurire y’umubiri, intekerezo n’ubugingo bye kugira ngo umugambi w’Imana mu kumurema ubashe kugerwaho. Uyu ni wo mugambi w’uburezi n’intego ikomeye y’ubuzima bw’umuntu. Ub 15.2
Urukundo ni rwo rufatiro rw’igikorwa cyo kurema no gucungura umuntu, ni na rwo rufatiro rw’Uburezi nyakuri. Ibi bisobanurwa neza mu mategeko Imana yatanze ngo ayobore ubuzima bwa muntu. Itegeko rya mbere kandi riruta ayandi ni iri ngo: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose.” (Luka 10:27). Gukunda Imana ihoraho kandi izi byose, ukayikundisha imbaraga zawe n’ubwenge bwawe bwose n’umutima wawe, bisobanura ko imbaraga zawe zose ziba zakuze, zageze ku rugero ruhanitse. Ibi bishatse kuvuga ko ishusho y’Imana yongera kugarurwa mu muntu wese uko yakabaye. Ub 16.1
Itegeko rya kabiri ni nk’irya mbere. Riravuga riti: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Matayo 22:39. Itegeko ryerekeye urukundo risaba ubwitange bw’umubiri, ubwenge n’ubugingo bikegurirwa gukorera Imana na bagenzi bacu. Kandi nubwo uyu murimo utuma tubera abandi umugisha, natwe ubwacu utuzanira umugisha ukomeye cyane. Kutikanyiza ni ryo shingiro ryo gukura nyakuri kose. Binyuze mu gikorwa cyo kutikanyiza, habaho gukura k’ubushobozi bwose bw’umuntu ku rwego ruhanitse. Tugenda turushaho rwose kuba abasangiye kamere n’Imana. Tuba twizihiye ijuru kuko turyakira mu mitima yacu. Ub 16.2
Kubera ko Imana ari yo Sōko y’ubumenyi nyakuri bwose, nk’uko twamaze kubibona, umugambi wa mbere w’uburezi ni ukuyobora intekerezo zacu ku kuyihishurirwa. Adamu na Eva bungukaga ubwenge binyuze mu gusabana n’Imana mu buryo butaziguye; kandi bayīgiragaho bifashishije ibyo yaremye. Mu butungane bwabyo bw’umwimerere, ibyaremwe byose byagaragazaga igitekerezo cy’Imana. Iyo Adamu na Eva bitegerezaga ibyaremwe basangaga byuzuye ubwenge mvajuru. Ariko kubwo gucumura, umuntu yatandukanyijwe rwose no kwigishwa n’Imana binyuze mu gusabana na Yo imbona nkubone, ndetse no kwigira kubyo yaremye ku rwego rukomeye cyane. Isi yahindanijwe kandi yahumanyijwe n’icyaha igaragaza icyubahiro cy’Umuremyi ku rwego ruto cyane. Ni iby’ukuri ko ibyigisho Imana yateguriye umuntu kwigira ku byaremwe bitasibanganye burundu. Kuri buri rupapuro rwose rw’umuzingo munini cyane w’ibyo Imana yaremye haracyariho ikimenyetso cy’inyandiko yayo. Ibyaremwe biracyavuga iby’Umuremyi wabyo. Ni koko uko guhishurirwa ni ukw’igice kandi ntigutunganye. Kandi kubwa kamere yacu yacumuye, ndetse n’intege nke zacu no kutagira ubushobozi bwo kureba nk’uko bikwiriye, usanga tudashoboye gusobanura ibintu mu buryo butunganye. Dukeneye kuyihishurirwa mu buryo bwuzuye bwa bundi Imana yatanze mu ijambo ryayo yandikishije. Ub 16.3
Ibyanditswe Byera ni byo rugero ngenderwaho rutunganye rw’ukuri, kandi kubw’ibyo bigomba guhabwa umwanya w’ikirenga mu burezi. Kugira ngo tubashe kubona uburezi bufite ireme, dukwiriya kumenya Imana, Umuremyi wacu, kandi tukamenya Yesu Kristo, ari we Mucunguzi wacu nk’uko byahishuriwe mu Ijambo Ryera. Ub 17.1
Umuntu wese waremwe ku ishusho y’Imana, yahawe ubushobozi busa n’ubw’Umuremyi we: Imyitwarire y’umwihariko n’ubushobozi bwo gutekereza no gukora. Abantu iyi mbaraga igaragariramo ni abantu bahabwa inshingano, bakaba abayobozi mu gutangira imirimo mishya kandi bagateza impinduka nziza mu mico. Umurimo w’uburezi nyakuri ni uguteza imbere izi mbaraga, gutoza abasore bakaba abantu bitekerereza batagendera ku bitekerezo by’abandi kandi ngo abe ari byo bagaragaza gusa. Aho kugira ngo mubahāmbīre ku nyigisho zavuzwe cyangwa zanditswe n’abantu, nimureke bayoborwe inzira igana ku masoko y’ukuri, ahantu hagutse bakorera ubushakashatsi mu byaremwe no mu byahishuwe. Nimubareke batekereze ku bihamya bikomeye by’inshingano bafite n’aho ibaganisha, bityo bizatuma ubwenge bwabo bwaguka kandi burusheho gukomera. Aho kugira ngo ibigo by’amashuri bisohore abigishwa b’abanebwe kandi badafite imico ihamye, bikwiriye gusohora abantu bafite imbaraga zo gutekereza no gukora, abantu bategeka ibibaho ntibabyemerere ko bibategeka, abantu bafite impumeko y’ubwenge, ibitekerezo biboneye n’ubutwari mu byo bizera kandi bemera. Ub 17.2
Uburezi nk’ubwo butanga ibirenze ubumenyi bw’iby’ubwenge; n’ibirenze gutoza umubiri. Bene ubwo burezi bukomeza imico kugira ngo ukuri n’ubunyangamugayo bitaguranwa ibyifuzo by’inarinjye cyangwa kurangamira iby’isi. Bukomeza intekerezo zigashobora guhangana n’ikibi. Aho kugira ngo ahe icyo ararikiye kumutegeka bityo kigahinduka imbaraga irimbura, impamvu yose itera umuntu gukora ndetse n’icyifuzo cyose byubahiriza amahame y’ukuri akomeye. Uko umuntu arushaho gutekereza ku butungane bw’imico y’Imana ni ko intekerezo ze zihindurwa nshya, kandi ubugingo bukongera kuremwa bundi bushya mu ishusho y’Imana. Ub 18.1
None se ni burezi ki bwaba ari ubw’ikirenga kurenze ubu? Mbese uramutse ubuhaye agaciro wabuhwanya n’iki? Ub 18.2
“Ntibuboneshwa izahabu;
Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo.
Ntabwo bugereranywa n’izahabu ya Ofiri
Cyangwa shohamu y’igiciro cyinshi, haba na safiro.
Izahabu n’ibirahuri ntibihwanye na bwo,
Kandi ntibwaguranwa imyambaro y’izahabu nziza.
Fezaruka n’ibirahuri ntibizavugwa;
Ni ukuri igiciro cy’ubwenge kiruta marijani.”
Ub 18.3
Yobu 28:15-18
Umugambi mwiza Imana ifitiye abana bayo urahanitse cyane kurusha igitekerezo gihanitse umwana w’umuntu ashobora kugira. «Gusa na yo,» gusa n’Imana ni yo ntego tugomba guharanira kugeraho. Imbere y’umwigishwa hari inzira ikinguye agomba kunyuramo kugira ngo akomeze gukuza amajyambare ubudahwema. Afite intego agomba kugeraho, afite urwego agomba kugeraho, kandi urwo rwego rukubiyemo ikintu cyiza cyose, kiboneye kandi cyubahwa. Azatera imbere yihuta mu buryo bushoboka bwose mu ishami ryose ry’ubumenyi nyakuri. Ariko nk’uko ijuru ryitaruye isi, ni na ko n’imbaraga ze zose zizerekezwa ku bintu by’igiciro gihanitse kiruta inyungu zo kwikanyiza n’iz’igihe gito. Ub 18.4
Umuntu ukorana n’umugambi w’Imana mu murimo wo kumenyesha urubyiruko Imana, kandi akagorora imico yarwo igasa n’iy’Imana, aba akora umurimo mwiza w’agahebuzo. Iyo ahwituriye urubyiruko kugira inyota yo kugera ku rugero Imana ishaka, aba arugezaho uburezi buhanitse nk’ijuru kandi bwagutse nk’isanzure. Ni uburezi budashobora kurangirizwa muri ubu buzima bwa none, ahubwo buzakomereza no mu buzima buzaza. Ni uburezi buhesha umwigishwa umaze gutsinda urwandiko rw’inzira rumukura mu ishuri ategurirwamo ryo ku isi rumujyana mu ishuri risumbyeho, ari ryo ryo mu ijuru. Ub 19.1