UBUREZI

49/65

IKIRUHUKO

“Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo.” Umubwiriza 3:1

Hari itandukaniro hagati y’ikiruhuko no kwidagadura. Ukurikije ubusobanuro nyakuri bw’ijambo “ikiruhuko” mu rurimi rw’Icyongereza, usanga rishatse kuvuga “kongera kuremwa”, kandi ibyo biha imbaraga umubiri ndetse bikawubaka. Ikiruhuko gituma dushyira iruhande ibyo twari duhugiyemo n’ibyari biduhagaritse umutima, maze kigatuma intekerezo n’umubiri bigarura ubuyanja, bityo kigatuma tugarukana imbaraga zo gukora imirimo yacu isanzwe. Ku rundi ruhande, kwidagadura bikoranwa umugambi wo kwinezeza kandi akenshi birakorwa maze abantu bakarenza urugero. Bene ibyo bitwara imbaraga z’umubiri zasabwaga ngo babashe gukora umurimo w’ingirakamaro, bityo bikaba imbogamizi zituma ubuzima butagera ku ntego yabwo nyakuri. Ub 217.1

Umubiri wacu wose waremewe kugira umurimo ukora; kandi iyo imbaraga z’umubiri zitarinzwe ngo zimererwe neza binyuze mu gukora, icyo gihe imbaraga z’ubwenge ntizishobora gukoresha ububasha bwabwo buhanitse ngo zikore igihe kirekire. Kudakoresha impagarike y’umubiri bitabura kubaho mu gihe abigishwa bari mu cyumba cy’ishuri, (kimwe n’ibindi bibazo bibangamira ubuzima byiyongeraho), bituma icyumba cy’ishuri kiba ahantu hagora abana, ariko by’umwihariko ku bafite umubiri w’amagara make. Usanga akenshi nta mwuka uhagije winjira mu cyumba cy’ishuri. Intebe zikozwe nabi zituma abana bicara nabi, bityo bigatuma ibihaha n’umutima bidakora umurimo wabyo neza. Aho hantu ni ho usanga abana bato bamara amasaha kuva kuri atatu kugeza kuri atanu ku munsi, bahumeka umwuka ushobora kuba wanduye, cyangwa urimo imbuto z’indwara. Ntawe byatangaza kubona abana bandurira indwara zidakira vuba mu mashuri nk’ayo. Ubwonko ari bwo mwanya w’umubiri woroheje cyane mu myanya yose, kandi akaba ari bwo butanga imbaraga zikoreshwa mu myakura y’umubiri wose, usanga buhangirikira bikomeye cyane. Iyo bwinjijwe mu murimo by’imburagihe cyangwa bugakoreshwa birengeje urugero, kandi ibyo bikabera ahantu hatisagaguye, ibyo bica ubwonko intege, kandi akenshi ingaruka zibivamo zihinduka akaramata ku muntu. Ub 217.2

Abana ntibari bakwiriye kwicazwa mu ishuri amasaha menshi kandi ntibikwiriye ko bategekwa kwiyigisha bonyine batarashyirirwaho urufatiro rwiza rutuma imibiri yabo ikura neza. Mu gihe cy’imyaka umunani cyangwa icumi ibanza y’ubuzima bw’umwana, umurima cyangwa ubusitani bw’iwabo ni byo cyumba cy’ishuri gihebuje ibindi, nyina umubyara akaba umwigisha uhebuje abandi, kandi ibyaremwe bigahinduka igitabo kitagereranywa yigiramo. N’igihe umwana aba maze gukura bihagije, ageze igihe cyo gutangira ishuri, ubuzima bwe bukwiriye gufatwa ko ari ubw’agaciro gakomeye kuruta ubumenyi bwo mu bitabo. Umwana akwiriye kuba akikijwe n’ibyangombwa bituma umubiri n’ubwenge bikura neza. Ub 218.1

Umwana si we wenyine uhura n’ingorane zo kubura umwuka mwiza no kudakora imyitozo ngororamubiri. Ibyo bintu bya ngombwa ku buzima usanga akenshi bidahabwa agaciro haba mu mashuri yisumbuye ndetse no mashuri abanza. Usanga buri munsi abanyeshuri bicara mu ishuri rifunze, bunamye ku bitabo byabo, ibituza byabo bitisagaguye ku buryo badashobora guhumeka neza ngo bitse umwuka, ugasanga ibyo bituma umuvuduko w’amaraso ugabanuka, ibirenge byabo bigakonja maze umutwe ugashyuhirana. Kubera ko umubiri uba utagaburirwa bihagije, imikaya igira intege nke, bigatuma umubiri wose uhungabana maze ugafatwa n’indwara. Akenshi abanyeshuri bigira ahantu hameze hatyo, bahakura uburwayi bubabaho akarande mu gihe bagombye kurangiza ishuri barongereye imbaraga z’umubiri n’iz’intekerezo iyo baza kuba barigiye ahantu hujuje ibyangombwa, kandi bagakora imyitozo ngororamubiri ihoraho ndetse bayikorera ahantu hari urumuri rw’izuba n’umwuka mwiza. Ub 218.2

Umunyeshuri uri guharanira kwiga kandi afite igihe gito n’amikoro adahagije, yari akwiriye gusobanukirwa ko igihe gikoreshwa mu myitozo ngororamubiri kiba kidapfuye ubusa. Umunyeshuri umara umwanya munini yunamye mu bitabo, nihashira igihe runaka azasanga ubwenge bwe bwaracitse intege, butagifata nk’uko bisanzwe. Abanyeshuri bita ku mikurire y’imibiri yabo uko bikwiriye, bazatera imbere cyane mu by’ubuvanganzo kuruta uko bari kunguka ubwenge iyo bamara igihe kinini bubitse imitwe mu bitabo. Ub 219.1

Iyo ubwenge bw’umuntu bumenyerejwe umurimo umwe gusa, bituma budakora neza. Ariko ubushobozi butandukanye bw’ubwenge bushobora gukoreshwa neza igihe imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri bikoreshejwe ku rwego rumwe kandi ibyo ibitekerezo byerekezwamo bikaba binyuranye. Ub 219.2

Kudakoresha umubiri ntibigabanya imbaraga z’ubwenge gusa ahubwo bigabanya n’imbaraga z’imico mbonera. Imyakura y’ubwonko ibuhuza n’indi myanya yose y’umubiri ni imiyoboro Imana yashyizeho kugira ngo ivuganiremo n’umuntu kandi ibone uko igira icyo ikora mu bugingo bwe. Ikintu cyose gikoma mu nkokora imikorere myiza y’imyakura, bityo kigatuma ingufu z’umubiri zitentebuka, kigabanya imbaraga z’ubwenge, kigatuma gukangura kamere y’imico mbonera bikomera. Ub 219.3

Byongeye kandi, kwiga ubutaruhuka bituma amaraso ajya mu bwonko ari menshi cyane, ibyo bigakangura ubwonko bityo imbaraga zo kwitegeka zikagabanuka, ndetse akenshi bikaba intandaro yo guhubuka n’ibikorwa by’ubugoryi. Ubwo ni bwo ikibi kiba kibonye urwaho maze umuntu agasayisha. Akenshi kudakoresha imbaraga z’umubiri cyangwa kuzikoresha nabi ni byo ntandaro yo kwangirika kw’imico mbonera kugenda kuba gikwira ku isi. “Ubwirasi, umurengwe n’ubunebwe” ni abanzi gishegesha b’iterambere ry’umuntu muri iki gihe nk’uko byari biri igihe izi ngeso zateraga Sodomu kurimbuka. Ub 219.4

Abigisha bakwiriye gusobanukirwa n’izo ngorane kandi bakereka abigishwa uko bakwiriye kuzitwaramo. Nimwigishe abanyeshuri ko imibereho itunganye ishingira ku mitekerereze itunganye, kandi ko gukoresha impagarike y’umubiri ari ingenzi kugira ngo umuntu agire ibitekerezo bizira amakemwa. Ub 220.1

Ikibazo cyerekeye ikiruhuko gikwiriye ku banyeshuri ni kimwe mu bibazo akenshi abigisha badasobanukirwa neza. Mu mashuri menshi, imyitozo ngororamubiri ifata umwanya w’ingenzi, ariko iyo abigisha bayihariye abana ngo bikoreshe batabibafashijemo, usanga akenshi abana barenza urugero. Kubera imbaraga rukoresha, usanga urubyiruko rwinshi rwaragiye rwitera imvune zizaba akarande mu buzima bwarwo ruzikuye mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri. Ub 220.2

Gukorera imyitozo ngororamubiri mu nzu ikorerwamo imikino, nubwo iyo myitozo yakorwa neza ite, ntishobora kugera ku bukene bw’ikiruko umuntu amarwa no gukorera ben iyo myitozo hanze ku kibuga, kandi kubw’ibyo amashuri yacu akwiriye guteganya aho abigishwa bakinira heza. Abigishwa bagomba gukora imyitozo ibasaba gukoresha imbaraga. Ubunebwe no kubaho nta mugambi w’ubuzima biteza amakuba menshi cyane ubigereranyije n’aterwa n’ibindi. Nyamara icyerekezo cya myinshi mu mikino ikinwa ni ingingo ihangayikisha abantu bakunda imibereho myiza y’urubyiruko. Usanga abigisha babura amahoro baramutse batekereje ku ngaruka iyo mikino igira haba ku iterambere ry’umwana mu ishuri no kuzagera ku byo arangamiye nyuma yo kuva mu ishuri. Imikino itwara umwana igihe kinini mu gihe aba afite iteshura intekerezo ze ku kwiga. Bene iyo mikino ntiba ifasha urubyiruko kwitegura kuzakora umurimo ufatika kandi ukoranwe umwete mu buzima bwarwo. Impinduka iyo mikino iteza usanga ziterekeza abayikina ku kurushaho gutungana, kugira ubuntu no kugaragaza ko bavuye mu bwana. Ub 220.3

Imwe mu mikino inezeza kandi ikunzwe cyane n’abantu benshi, nk’umupira w’amaguru no guterana amakofi, yahindutse amashuri urubyiruko rwigiramo guhutaza bagenzi babo no kubamugaza. Iyo mikino irema mu bantu imico ihwanye n’iyo imikino yabagaho kera mu gihe cy’ingoma y’Abaroma yaremaga mu bantu. Inyota yo kugira umwanya uri hejuru y’abandi, ubwibone bugaragarizwa mu gukoresha ingufu za kinyamaswa no kwihararukwa, ibyo bitera urubyiruko gutakaza imico mbonera mu buryo buteye ishozi. Ub 221.1

Hari indi mikino ariko nubwo muri yo nta guhutaza abandi kubaho, usanga itamaganwa cyane bitewe n’uburyo ikinwa hakoreshwa imbaraga z’umurengera. Ikangura umutima wo gukunda ibinezeza no gutwarwa, bityo umukinnyi agakuza umwuka wo kwanga umurimo w’ingirakamaro, akajya ahunga kandi agatinya inshingano ahawe. Usanga iyo mikino irimbura ubushobozi bwo kwifata no kwirinda bisabwa mu buzima ndetse n’amahame ashimangira umunezero abantu bagira iyo baba mu mutuzo. Uko ni ko urugi [rw’umutima] rukingurirwa gusayisha no kugomera amategeko, ndetse n’ingaruka ziteye ubwoba zibikurikira. Ub 221.2

Nk’uko bikorwa akenshi, iminsi mikuru yo kwishimisha na yo ni imbogamizi ku mikurire nyayo y’ubwenge cyangwa iy’imico. Kwifatanya n’abantu mu bintu bitarimo ubwenge no gushishoza, ingeso yo kwaya ndetse akenshi iyo gusayisha no kwishakira ibinezeza gusa, bene izo ngeso zibona akito ku buryo zituma ubuzima bw’umuntu uko bwakabaye burundukira mu bibi. Mu cyimbo cya bene iyo mikino, ababyeyi n’abarezi bakwiriye gukora uko bashoboye bakazanira abana ibindi bibarangaza ariko byubaka imico mbonera kandi bigatanga ubugingo. Ub 221.3

Haba muri ibi ndetse no mu bindi bintu byose byerekeye imibereho yacu myiza, Ijambo ryahumetswe n’Imana ryerekanye inzira [dukwiriye gucamo]. Mu bihe bya kera cyane, abantu bagikurikiza amabwiriza y’Imana, ubuzima bwari bworoshye. Babaga hafi cyane y’ibyaremwe. Abana bafashaga ababyeyi babo imirimo kandi bigaga ibyerekeye ubwiza bw’ibyaremwe n’ubwiru bw’ubutunzi bubirimo. Bajyaga mu mirima no mu mashyamba, ahantu hitaruye kandi hatuje, maze bagatekereza byimbitse kuri uko kuri gukomeye kwajyaga guhererekanywa nk’umurage wera wavaga ku gisekuru kimwe nacyo kikazawuha ikigikurikiye bityo bityo. Kwigishwa muri ubwo buryo byatumaga haboneka abantu bakomeye kandi b’intwari. Ub 221.4

Muri iki gihe, ubuzima bw’abantu bwataye umwimerere, bityo abantu barasigingiye. Nubwo tudashobora gusubira inyuma ngo dutore imico yoroheje yarangaga abantu bo mu bihe bya kera, dushobora kubakuraho ibyigisho bizatuma ibihe by’ikiruhuko tugira bitubera icyo bisobanuye koko: ari byo bihe byo kubaka imibiri yacu, ubwenge n’ubugingo bwacu. Ub 222.1

Ahakikije urugo ndetse n’ishuri hafite icyo hakora gikomeye ku byerekeye kuruhuka no guhembura umubiri. Igihe duhitamo aho gutura n’aho kubaka amashuri dukwiriye kujya tuzirikana icyo kintu. Ku bantu babona ko imibereho myiza y’umubiri n’iy’urugingo rugenga imitekerereze ari iby’agaciro kanini kuruta ifaranga cyangwa imigenzo irangwa mu muryango mugari w’abantu, bagombye gushakira abana babo ibyiza biva ku nyigisho ziboneka mu byaremwe, no kuruhukira hagati yabyo. Iyaba ishuri ryose ryabaga ahantu usanga abanyeshuri babona umurima wo guhinga, kandi bakabasha kugera mu masambu no mu dushyamba, ibyo byaba ubufasha bukomeye cyane mu murimo w’uburezi. Ub 222.2

Ku byerekeye ikiruhuko cy’abanyeshuri, umusaruro mwiza biruseho uzagerwaho binyuze mu bufatanye bw’abigishwa n’umwarimu wabo. Nta mpano nziza umwigisha nyawe yaha abigishwa be irenze gufatanya na bo. Ni ukuri ku bagabo n’abagore, ndetse ku bana n’urubyiruko bo birakomeye cyane, ko igihe tubanye na bo mu bibanezeza n’ibibashimisha ari ho dushobora gusa kubasobanukirwa, kandi dukeneye gusobanukirwa kugira ngo twunguke biruseho. Kugira ngo ubumwe hagati y’umwarimu n’abanyeshuri bukomere hari inzira nke cyane zabigiramo umumaro uzigereranyije n’umwanya mwiza wo gushyikiranira hanze y’icyumba cy’ishuri. Mu mashuri amwe n’amwe, usanga abigisha bari kumwe n’abana igihe cy’umwanya wo kuruhuka. Yifatanya na bo mu byo bakina, aho bagiye hose bakajyana kandi akicisha bugufi agasa n’ujya ku rwego rwabo. Iyaba iyi migirire yakurikizwaga muri rusange byabera byiza amashuri yacu. Kwitanga umwigisha yasabwa kwaba gukomeye cyane, ariko na we byazamuhesha ingororano nyinshi. Ub 222.3

Nta kiruhuko cyaba ingirakamaro n’imigisha ku bana no ku rubyiruko kitari ikiruhuko bigiramo kugirira akamaro abandi bantu. Kubera ko ubusanzwe urubyiruko rugira ubwuzu, ruhora rwiteguye kugira icyo rukora ku gitekerezo gitanzwe. Igihe hategura gahunda yo kugira ibimera biterwa, umwarimu nashake uburyo yakangura ibitekerezo by’abigishwa ngo baharanire kurimbisha ahazengurutse ishuri ndetse no mu ishuri bigiramo ubwaryo. Ubwo butumwa buzagira akamaro k’uburyo bubiri: Abigishwa bazajya birinda kwanduza no kwangiriza ibyo bashaka kurimbisha. Ikindi cya kabiri ni uko bizabatoza ishyaka ryo guharanira ibyiza, gukunda gahunda, no kwita ku bintu no kubibungabunga. Ndetse umwuka w’ubumwe n’ubufatanye wagwiriye muri bo uzababera umugisha mu mibereho yabo yose. Ub 223.1

Ikindi kandi, habaho ubundi buryo bushya bukangurira abana kwita ku mirimo yo mu murima cyangwa kugendagenda mu turima no mu dushyamba, igihe abanyeshuri bashishikarijwe kwibuka abandi bana batagize amahirwe nk’ayo bafite yo kubona agahe ko kuruhuka no kwishimana na bagenzi babo, bishimira kureba ubutunzi dukesha ibyaremwe. Ub 223.2

Umwarimu uhugutse azajya abona ibihe bitari bike byo kujyana abanyeshuri be gukora imirimo y’ubugiraneza. Abana bakiri bato bo bagirira icyizere umwigisha wabo mu buryo budasanzwe kandi bakamwubaha cyane. Ikintu cyose yabagiramo inama cyerekeye uko baba ingirakamaro iwabo imuhira, bakaba abiringirwa mu nshingano bakora buri munsi, bakita ku barwayi n’abakene, nticyazabura kwera imbuto. Na none kandi ibyo bizabungura kabiri. Inama nziza zatanzwe zizagirira umumaro n’uwazitanze. Icya kabiri ni uko kumushima kw’ababyeyi ndetse n’imikoranire bizoroshya umutwaro w’umwigisha kandi bimurikire inzira anyuramo. Ub 223.3

Nta washidikanya ko rimwe ikiruhuko n’igihe cyo kwigisha umwana gukoresha umubiri we akina kandi akora bizarogoya gahunda ihoraho y’amasomo; ariko ibyo ntibizaba imbogamizi ifatika. Igihe n’umwete bikoreshwa mu kongera imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri, mu gushimangira umwuka wo kutikanyiza, ndetse no gukomeza ubumwe hagati y’umwigisha n’abo yigisha hakoreshejwe imirunga yo guhuza inyungu no gufatanyiriza hamwe mu buryo burangwa n’umutima mwiza, ibyo bizazana inyungu yikubye incuro ijana. Ibyo bizatuma ingufu nyinshi zikunze kuba isōko y’akaga ku rubyiruko ziruhindukiramo isōko y’imigisha. Umukoro w’ibintu byiza uhawe umwana ngo intekerezo ze zibe zihugiyemo umurinda ibibi kurusha inkuta z’amategeko atabarika umuha n’ikinyabupfura kindi umutoza. Ub 224.1