UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

148/349

Ibyangombwa Ku Buzima N’ibibushyigikira

Mu butunzi bw’Imana harimo ibyangombwa bihagije byo guha ubwunganizi bukwiriye abantu batangira igihe cyabo gukora umurimo wo gukiza imitima. Ntabwo bakwiriye guhembwa binubwa. Abantu bafite ubushake bwo gukorera Umukiza ntibari bakwiriye kubura ibyo bakeneye by’ibanze mu mibereho yabo. Bari bakwiriye gushobozwa kubaho batekanye, kandi bagashobozwa kugira ibihagije kugira ngo babashe kugira impano batanga kubw’umurimo w’Imana bitewe n’uko akenshi bibakomerera kubera abizera icyitegererezo cyo gutanga amaturo. -Manuscript 103, 1906. UB2 147.6