UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

134/349

Umugabane Wa Gatanu — Ibihembo By’abakozi Bacu

Ijambo Ry’ibanze

Ibihembo bihemberwa imirimo yakozwe ni ingingo buri muntu wese ahora azirikana. Ni n’ingingo ivugwaho mu bitabo byinshi bigezweho bya Ellen. G. White. UB2 135.1

Ibivugwa muri iki gice ni inama z’inyongera zakusanyirijwe hamwe kugira ngo zigwe mu nama zimwe zashyizweho n’Inteko Nkuru Rusange kugira ngo havugururwe amahame yagombye kugenderwaho mu guhemba abakozi b’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Izi nyandiko zagaragaye ko ari ingirakamaro ku bari bagize izo nama, kandi nk’uko babyifuje izo nama zikubiye muri iki gice. UB2 135.2

Ivugururwa ry’aya mahame ngenderwaho mu guhemba abakozi ndetse n’andi mahame, yakuwe mu nyandiko zitandukanye ndetse n’inama zatanzwe zerekeye imikoranire y’abakozi b’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi n’ibigo bakoramo, bizasomwa byitaweho. UB2 135.3

Kandi bitewe no gukururwa n’umutungo, umuntu wese ushobora kugeragereshwa kwemera kujya aho azabona inyungu nyinshi akora umurimo udafite aho uhuriye n’umurimo w’Imana azungurwa ibitekerezo bimutera gutekereza no gutuza mu gice kivuga ngo, “Imana yahawe umuntu wateguraga umugambi wo kuva mu murimo w’Imana bitewe n’impamvu z’ubukungu.” Muri ubu butumwa bwose bwa Ellen G. White umwuka wa Kristo ari wo mwuka wo kwitanga ni wo ngingo y’ingenzi. UB2 135.4

Abashinzwe kurinda inyandiko za E.G. White.