UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

115/349

Umugabane Wa Kane — Inama Zigirwa Abakozi

Ijambo Ry’ibanze

Ubutumwa bwinshi bw’ingirakamaro bwabonetse mu dutabo twitwaga ‘Notebook Leaflets’ bwandikiwe abakozi b’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi by’umwihariko. Kubera ko Inama zimwe nk’izo zitabonetse mu bindi bitabo bya Ellen G. White byasohotse vuba, ubu noneho ziboneka muri iki gitabo. Umusomyi azasanga ko ubu butumwa buvuga ingingo nyinshi zifite akamaro kihariye ku murimo ndetse no ku bantu bose biyeguriye gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana. UB2 115.1

Igice giheruka uyu mugabane w’iki gitabo cyandikiwe D. M. Canright, wari umukozi w’Itorero ry’Abadiventisiti w’umunsi wa karindwi nyamara agahitamo kuva mu ngabo z’itorero ryasigaye. Izina rye rizwi na benshi muri twe. Yari umugabo wiringirwaga kandi agakundwa n’abayobozi ndetse n’abavugabutumwa b’abakorerabushake, nyamara yameye ko mu mutima we hinjira akabuto ko kutiringira no gusharira maze kagakura kugeza ubwo amaherezo yaje kwitandukanya n’itorero. D. M. Canright yavuye mu itorero incuro eshatu agenda arigarukamo. Ellen White yagerageje kumukomeza incuro nyinshi. Ubutumwa bumwe bwo kumwinginga buvugwa muri iki gice. Muri iki gice hazanakoreshwa amagambo akomoka mu bundi butumwa bwinshi. UB2 115.2

Mu mwaka wa 1889. D. M. Canright yitandukanyije burundu n’itorero ryasigaye. Ubutumwa bwo kwinginga yandikiwe buri ku iherezo ry’iki gice bushobora gutera Umudiventisiti w’umunsi wa karindwi wese kongera kwisuzuma kandi agahungira mu Mana, nibitaba bityo azagambanira umurimo w’Imana kandi arwanye umurimo Imana ikorera mu isi. UB2 115.3

Abashinzwe Kurinda Inyandiko Za E. G. White.