UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Nta Bihamya Bihagije Afite
Hari bike nshaka kukubwira ku byerekeye Anna Phillips. Byaba byiza kuvuga bike kuri iyi nkuru ndetse no kutayikuririza. Njyewe ndabona ari nk’ isazi yaguye mu mata. Mbere yuko urwandiko rwanjye rukugeraho, uzaba waramaze kubona indi baruwa iguha inkuru irambuye yerekeye ibyo ushobora kuzabona muri iki kibazo. Ndababaye cyane kubera ko iki kibazo cyakiriwe nabi. Mu bihe biri imbere tuzahura n’ibibazo nk’ibi, ariko niba abavandimwe bacu muri Kristo bazabyakira bakabifata nk’uko babigenje muri iki kibazo, tuzahura n’ingorane y’ubwaka bukomeye iruta iyo twigeze duhura nayo mu kubaho kwacu. Bizatuma habaho ibikorwa bibi bikabije. Satani yamaze gutangira umurimo we. UB2 74.2
Kwemera no gushyigikira ibi bintu, kuvuga ibintu bidafite ireme kandi bitizewe ukabishyigikira udafite ibihamya bihagije by’uko ari ukuri, ni kimwe mu mayere ya Satani. Umwami Yesu yatanze imiburi ihagije kuri iki kibazo kugira ngo hatazagira umuntu ushukwa. UB2 74.3
Mu bibazo bimeze nk’ibi, ni ngombwa kureka gushyira mu gaciro kwacu kukagaragara. Umwami wacu ari bugufi. Ntabwo dushobora kwemera gukora mu buryo nk’ubwo abantu babwiye amatorero yacu ibya Anna Phillips badafite igihamya cyumvikana kandi gifatika cy’uko Imana ivugana n’ubwoko bwayo imukoresheje. Abagabura bacu nibajyana ikintu imbere y’abantu bakakijyana nk’icyemewe n’Imana batazi neza ko gikomoka ku Mana, bazakora umurimo Imana itababwiye gukora. Hazaza ibintu byinshi bigamije kuyobya bifite ibimenyetso bimwe biranga ukuri. Igihe ibyo bigaragara nk’imbaraga ikomeye y’Imana, Satani aba yiteguye gusobekeranyamo ibyo yateguye kugira ngo ayobore abantu abakure mu kuri kw’iki gihe.... UB2 74.4