UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

71/349

Kuvanga Ibintu Byiza N’iby’ubupfapfa

Ubu nkoherereje umuburo nakiriye uturutse ku Mana. Ntabwo Anna Phillips yari akwiye kuba yaratewe umwete nk’uko byagenze; byaramwononye cyane- bimukomereza mu bushukanyi bwe. Mbabajwe n’uko hazagira bamwe mu bavandimwe bacu biteguye kwemera ibyo byitwa ihishurirwa, kandi bagatekereza ko babibonamo ibihamya ko byemewe n’Imana. Iryo hishurirwa nta miterere nyakuri rifite kugira ngo rirangize umurimo w’ingenzi muri iki gihe. Imitekerereze n’ubusobanuro bya cyana bikoreshwa mu gusobanura ibintu byera kandi mvajuru, ndetse hariho ukuvanga ibintu by’igikundiro n’iby’ubupfapfa. Nubwo uwo murimo usa n’ufite ukwera gukomeye, wateguriwe kugusha abantu mu mutego no kubayobya.... UB2 72.3

Hazaza ibntu bitandukanye bivugwa ko ari amahishurirwa yaturutse ku Mana, nyamara biturutse mu mitekerereze y’umutima w’ubwibone kandi wayobye. Twahanganye n’ibi bintu mu byatubayeho kera. Habayeho urubyiruko n’abana ndetse n’abantu bakuze bavugaga ko bayobowe kandi bigishijwe n’Imana, bakaba bafite ubutumwa budasanzwe bagomba kuvuga. Bagendaga bavuka mu mpande zose, bakaba bafite ukuri ku ngingo zimwe n’ibinyoma ku zindi. Mu myaka myinshi nagiye mbona ubutumwa buturuka ku Mana bugira buti, “Ntukabizere, kubera ko bajyana mu nzira z’ibinyoma. Ntabwo Imana yigeze ibatuma.” -Letter 4, 1893. (Ibaruwa 4, 1893) UB2 72.4