UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
“Sl Jye Wabatumye”
Nagiye nakira inyandiko ziturutse ku bantu batandukanye, zigaragaza amayerekwa bavuga ko bayahawe n’Imana; ariko Umwami Yesu arambwira ati, “Ntukabizere; Sinabatumye.” Abantu bamwe banyandikira bavuga ko Imana yabahishuriye ko Ellen. G. White ari mu buyobe, aterwa n’abayobozi kwemera ibintu bimwe bitari ukuri, ndetse no kwanga ibindi by’ukuri. Nyamara amagambo nabwiwe yongeye kugaruka ngo, “Ntubumvire; ntabwo nigeze mbavugiramo, cyangwa ngo ngire ijambo cyangwa ubutumwa mbaha. Bafite amagambo y’ibinyoma yihuta aturuka mu byongorero bya Satani.” UB2 61.3
Abantu bamwe bansanze bavuga ko ari ba Kristo, ndetse mu buryo bugaragara bakoze ibitangaza. Bavuze ko Imana yanyoboye mu bintu byinshi, ko ariko Isabato atari ikibazo cy’ishungura; ko amategeko y’Imana atagitwara abantu; ko icyo tugomba gukora gusa ari ukwemera Kristo kandi abo bantu ubwabo bari ba Kristo. Nagiye mpura n’ibyo abantu bavugaga ko ari ibihamya, ariko sinigeze mbyizera. “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira” (Yesaya 8:20). UB2 61.4
Hari ahantu hamwe abantu bane mu muryango umwe bavuze ko bafite ubutumwa bahawe n’Imana bwo gucyaha ikibi , kandi bavugaga ibintu bikaba. Ibi byatumaga biyumvamo ishema. Nyamara ibyo bavugaga ntibibe babigiraga ibanga, cyangwa bigafatwa nk’amayobera yashoboraga kuzumvikana nyuma. Ni hehe aba bantu bakurag iri hishurwa? Barikuraga mu bakozi ba Satani kuko ari benshi. Imana yampaye inshingano yo guhangana n’ibyo bintu, no gutanga ubuhamya budashidikanywa bubirwanya.... UB2 61.5
Nabonye abantu benshi bajya mu iyerekwa; ariko igihe nacyahaga umwuka wabafataga, bahitaga bava mu iyerekwa maze bagahagarika umutima. UB2 61.6