UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Itorero Ntirigomba Gucibwamo Ibice
Nongeye kuvuga nti, “Uwiteka ntiyigeze avugira mu ntumwa iyo ari yo yose yita Itorero Babuloni, ryumvira amategeko y’Imana.” Ni iby’ukuri ko hari urukungu ruvanze n’ingano; ariko Kristo yavuze ko azohereza abamarayika be kugira ngo babanze barukoranyirize hamwe baruhambiremo imiba maze rutwikwe, nuko ingano zishyirwe mu kigega. Nzi ko Uwiteka akunda itorero rye. Ntabwo rigomba guteshwa gahunda cyangwa ngo ricibwemo uduce duto twigenga. Nta reme na rike riri muri ibi; kandi nta gihamya na gito kiriho kivuga ko ibintu nk’ibi bizabaho. Abantu bazumvira ubu butumwa bw’ibinyoma kandi bakgerageza kubwigisha abandi bazayobywa ndetse babe biteguye kwakira ubuyobe bukomeye cyane kandi ntacyiza bazageraho. UB2 55.2
Muri bamwe mu bagize itorero harimo abibone biyemera binangirira mu kutizera ndetse no kwanga kureka ibitekerezo byabo, nubwo bahabwa ibihamya bikurikirana bituma ubutumwa buba ubwerekeye itorero rya Lawodokiya. Nyamara ibyo ntibizabuza itorero kubona umucyo ngo rireke kubaho. Numureke urukungu n’ingano bikurane kugeza mu isarura. Icyo gihe abamalayika nibo bazakora umurimo wo kubitandukanya. UB2 55.3
Ndaburira iterero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ngo mwitondere uburyo mwakira buri nyigisho yose nshya n’abantu bavuga ko bafite umucyo ukomeye. Umurimo wabo usa n’uwo kuregana ndetse no gusenya. UB2 55.4
Musaza wanjye, ndifuza kukubwira nti, ‘Uritonde. Ntiwongere gutera indi ntambwe n’imwe ukomeza mu nzira wayobeyemo. Gendera mu mucyo, “ugifite umucyo, butakwiriraho ukiri mu nzira” (Yohana 12:35). UB2 55.5
Wivovota uvuga ko utafashwe neza ubwo wari i Battle Creek. Mbese wigeze ugendana umwuka wo kwicisha bugufi ngo usange ab’umwuka maze ngo ubabwire uti, “Mbese twafatanya kwiga Ibyanditswe? Mureke tubisengere? Nta mucyo mfite kandi ndawushaka kuko ikinyoma kitazigera cyeza umutima.” Mbese watangazwa n’uko batakwizeye nk’uko watekerezaga bagombaga kubikora, nyuma y’ibyo bari baranyuzemo? Mbese amagambo Yesu yavuze nta gaciro yari afite? “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana.” (Yohana 12:35). Ubutumwa buvuga ngo, “Kristo ari hano, Kristo ari hariya” buziyongera. Nimureke abizera bumvira ijwi rya marayika wabwiye itorero ati, “Mwomatane.” Imbaraga zanyu ziri mu kunga ubumwe. Mukundane nk’abavandimwe, mube abanyampuhwe, kandi mwubahane. Imana ifite itorero, kandi Kristo yaravuze ati, “Amarembo y’ikuzimu ntazarishobora” (Matayo 16:18). Intumwa Uwiteka atuma zifite ibigaragaza uko azemera. Ngufitiye impuhwe, ariko ngwino usange umucyo ndakwinginze. -Letter 16, 1893. (Ibaruwa 16, 1893) UB2 55.6