UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Akaga Gaterwa N’ Imikorere Mishya
Nabonye ko akaga kibasira buri ntambwe yose nshya y’ibibaho mu itorero, bitewe n’uko bamwe bumva ibintu bafite umwuka ukomeye. Nubwo abigisha bamwe bashobora abanyambaraga kandi bashoboye kwigisha mu magambo y’amahame ya Bibiliya, ntabwo bose bazaba abantu bafite ubumenyi bw’ibibaho mu buzima kandi ngo babe bashoboye kugira inama imitima ihagaze badakebakeba kandi batuje. Ntabwo babasha kumenya ibibasha kubaho bihangayikishije bigomba kuba kuri buri muryango uzagira icyo uhindura. Kubw’ibyo rero, nimutyo abantu bose bitondere ibyo bavuga. Niba batazi intekerezo z’Imana ku bibazo bimwe, nimureke be kugira icyo bavuga bakekeranya. Niba nta kintu gihamye bazi, nimubareke babivuge kandi mureke abantu bishingikirize ku Mana burundu. Nimureke habeho gusenga cyane ndetse no kwiyiriza ubusa kugira ngo hatazagira umuntu ugendera mu mwijima, ahubwo bagendere mu mucyo kubera ko Imana ari umucyo.... UB2 291.1
Nimureke he kugira ikintu gikorwa mu buryo budafututse bigatuma habaho igihombo gikomeye cyangwa ngo hagire ibyangirika bitewe n’imvugo zityaye kandi zikomeye zituma habaho gutwarwa kudahuje na gahunda y’Imana kugira ngo insinzi yagombye kugerwaho itazahinduka gutsindwa bitewe no kubura gushyira mu gaciro, kwitegereza neza, amahame n’imigambi bizima. Nimutyo kuri iyi ngingo habeho kuyoboranwa ubushishoza kandi abantu bose bagendere munsi y’ubuyobozi bw’Umujyanama w’umunyabwenge utaboneshwa amaso ari we Mana. Ingingo ziturutse ku muntu zizahatanira gutwara kandi hashobora kugira umurimo ukorwa utemewe n’Imana. Ubu ndingingira buri muntu wese kudashakisha abajyanama b’abantu abishimikiriye, ahubwo ashake Imana ashyizeho umwete, yo izi gutanga inama. Nimwegurire inzira zanyu n’ubushake bwanyu mu nzira z’Imana no mu bushake bwayo UB2 291.2