UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Igice Cya 40 — Urumogi, Itabi N’ingurube
Mu rwego rwo gusubiza ibibazo byinshi byabajijwe, dushaka kuvuga ko twizera ko hari ubucuruzi Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bakora kugira ngo babone amafaranga kandi buhuje no kwizera kwabo aho guhinga urumogi, itabi cyangwa korora ingurube. UB2 270.1
Turasaba ko batazongera guhinga imirima y’urumogi n’itabi, kandi ko bagabanya umubare w’ingurube zabo. Bakwiriye kubona ko ari inshingano yabo kutazorora nk’uko abizera badakebakeba babikora. Ntabwo twifuza kugira umuntu duhatira iki gitekerezo. Ntabwo twafata inshingano cyane yo kuvuga ngo, “Murandure imirima yanyu y’urumogi n’itabi kandi ingurube zanyu muzigaburire imbwa.” UB2 270.2
Nubwo tubwira abagerageza guhoza ku nkeke abahinzi b’urumogi, itabi ndetse n’aborora ingurube bari mu bizera bacu ko nta burenganzira babifitiye, kuko bidindiza umushyikirano wa Gikristo, twongera tukabwira n’abahinga ibyo bintu tuti, “Muramutse mubiretse ntibibashyire mu gihombo gikomeye kimwe na bariya bandika ibitabo kandi bakigisha ibyerekeye ubugorozi, byaba byiza mubiretse vuba bidatinze. “ 15-The Review and Herald, March 24, 1868. UB2 270.3