UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Igice Cya 39 — Inama Ku Byerekeye Amatora
Umurimo wacu ni uwo kuba maso, gutegereza no gusenga. Mushake mu byanditswe. Kristo yababuriye kutivanga n’ab’isi. Tugomba kubasohokamo tukitandukanya, “kandi ntimugakore ku kintu gihumanye; nanjye nzabakira, kandi nzababera so, namwe muzambere abahungu n’abakobwa; ni ko Uwiteka ushobora byose avuga ” (2 Abakorinto 6:17, 18). Ibitekerezo byose mushobora gutanga ku byerekeye gutora mu bibazo bya politiki, ntabwo mugomba kubivuga mwaba mukoresheje kwandika cyangwa kuvuga. Abantu bacu bakeneye kwicecekera ku byerekeye ibibazo bidafitanye isano n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Niba harigeze habaho abantu bakeneye kwiyegereza Imana ni Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Hagiye habaho uburyo n’imigambi bitangaje. Icyifuzo kigurumana cyagiye kiba mu bagabo cyangwa abagore kugira ngo bagire icyo batangaza cyangwa bagire icyo bifatanya nacyo ariko batazi icyo ari cyo. Nyamara guceceka kwa Kristo ku ngingo nyinshi nibyo byabaye kuvuga byukuri..... UB2 268.1
Bavandimwe mbese muribuka ko nta muntu n’umwe muri mwe wikorejwe umutwaro uwo ari wo wose n’Umwami wacu wo kwandika amahitamo yanyu mu bya politiki mu nyandiko zacu, cyangwa kugira icyo abivugaho mu materaniro igihe abantu bahujwe no kumva Ijambo ry’Imana….. UB2 268.2
Nk’ishyanga ntabwo tugomba kwivanga mu bibazo bya politiki. Abantu bose bakwiriye guharanira kumvira Ijambo ry’Imana ngo ‘Namwe ntimukaremererwe n’imyivumbagatanyo ya politiki nk’abatizera cyangwa ngo mwomatane nabo mu byo bashyiraho umutima. Nta hantu hatuje bashobora guhagarara ngo bakorere hamwe. Abumvira i Mana n’abatayumvira ntabwo bafite urubuga rumwe bahuriraho. UB2 268.3
Umuntu wica itegeko rimwe ryo mu mategeko y’Imana aba yishe amategeko yose. Nimwigumanire ugutora kwanyu. Ntimukumve ko ari inshingano kugira uwo muhatira gukora nk’uko. Ibaruwa 4, 1898. UB2 268.4