UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

208/349

Igice Cya 27 — Abapfushije

Gupfusha Bica Abantu Intege

Nagiye mpura n’imibabaro ikanca intege no gutsindwa mumutima, maze urwango n’urukundo nagiraga bigacogora. Imibereho yanjye yo gupfusha abo nkunda, ibyago n’umubabaro nanyuzemo nahishuriwe mu buryo bukomeye ko Umukiza wanjye ari iruhande rwanjye2. Amaso yanjye arangamira mu ijuru. Narabutswe isi izahoraho ndetse n’ingororano ikomeye. Igihe ibintu byacu byasaga n’umwijima, mu bicu habonetsemo umwezi, kandi imirasire y’izuba iturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana yirukanye umwijima. Ntabwo Imana yishimira ko hagira umuntu n’umwe muri twe ukomeza guheranwa n’agahinda, afite umutima ubabaye kandi ushengutse. Yifuza ko twese twubura amaso kugira ngo turebe umukororombya w’isezerano kandi dusakaze umucyo ku bandi. UB2 205.1

Mbega, Umukiza mwiza uhagaze iruhande rw’abantu benshi babogoza amarira badashobora kumurebesha amaso. Yifuza cyane kudufata ibiganza adukomeje igihe tumukomeyeho mu kwizera, tumutakambira ngo atuyobore. Kwishimira mu Mana ni amahirwe yaburi muntu. Nitwemera guhumurizwa n’amahoro bya Yesu bikaba mu mibereho yacu, tuzarindirwa hafi y’umutima we wuje urukundo. -The Review and Herald, Nov. 25, 1884. UB2 205.2