UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

195/349

“Nta Jambo Ribi Rizasohoka Mu Kanwa Kanjye”

Kuwa 30 Kamena 1892. Irindi joro rigoye rirakeye. Nubwo nkomeje nkubabara cyane, nzi ko Umukiza wanjye atantereranye. Nsenga ngira nti, “Yesu mfasha kugira ngo ne kugukoresha isoni iminwa yanjye. He kugira amagambo y’ubupfapfa mvuga.” -Manuscript 19, 1892. UB2 189.3

Kuwa 6 Nyakanga, 1892. Nshimishijwe cyane no n’uko nshobora kubwira Umwami wanjye ibinteye ubwoba n’ibimpangayikishije byose. Numva ko ndi munsi y’uburinzi bwe. Umunsi umwe umuntu utizera yabajije umusore wubaha Imana ati, “Mbese Imana musenga ikomeye bingana iki?” Umusore yarasubije ati, “Irakomeye cyane ku buryo ikwiriye hose, nyamara kandi ni into cyane ku buryo itura mu mutima wose wejejwe.” UB2 189.4

Oh, Mukiza utangaje, nifuza agakiza kanjye. “Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana” (Zaburi 42:1). Ndifuza gusobanukirwa neza na Yesu. Nkunda gutekereza ku mibereho ye izira ikizinga, no gutekereza byimbitse ku byo yigishije. Mbega uburyo aya magambo nyasubiramo incuro nyinshi ngo, “Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28). UB2 189.5

Akenshi umubiri wanjye uba wuzuye uburibwe, ariko kubwo kwivovota sinzakorwa n’isoni zo kwitwa Umukristo. Nzi neza ko iri somo ry’umubabaro rizahesha Imana ikuzo, rikaba uburyo bwo kuburira abandi kwirinda gukora ubutaruhuka bari mu bihe bikomeye bitamereye neza ubuzima bw’imibiri yabo. -Manuscript 19, 1892. UB2 189.6