UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

193/349

Yesu Azi Intimba N’imibabaro Byacu

Kuwa 26 Kamena, 1892. Nejejwe cyane no kubona umuseke itambitse, kubera ko amjoro ambera maremare kandi andushya. Ariko igihe ntashobora gusinzira, gushima kuzura umutima wanjye iyo ntekereje ko wa wundi utajya agoheka andinda ngo mbone ibyiza. Mbega igitekerezo gitangaje kuba Yesu azi imibabaro n’intimba duhura nabyo. Yababajwe mu buryo bwose natwe tubabazwa. Bamwe mu ncuti zacu ntacyo bazi cyerekeye ibyago by’umuntu cyangwa umubabaro w’umubiri. Ntibigera barware kandi kubw’ibyo ntibashobora kumva mu buryo bwuzuye uko abarwayi bumva bamerewe. Nyamara Yesu we ababazwa n’uburwayi bwacu. Ni umuvugabutumwa w’umuganga ukomeye. Yambaye ubumuntu, kandi yishyize ku buyobozi bwa gahunda nshya kugira ngo abashe guhuza ubutabera n’imbabazi. -Manuscript 19, 1892. UB2 188.4