UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

185/349

Gukurwaho Imitwaro Iremereye

Ni iby’ubwenge ku bantu bikoreye imitwaro iremereye ko bajya ahitaruye bagafata akanya ko kuruhuka. Aba bakozi b’indahemuka bakwiriye kuruhurwa imitwaro yose iremereye. Umurimo bashobora gukora nk’abatanga impanuro ukwiriye kwishimirwa. Imana ubwayo izakorana nabo mu mwete wabo wo kwigisha abandi. Ibigoye cyane bakwiriye kubirekera abakiri bato; umurimo wo mu gihe kizaza ugomba gukorwa n’abasore bafite imbaraga. Umurimo uhagarikiwe n’Imana yo Muhanzi w’ukwizera kwacu kandi akaba ari nayo igusohoza. Ishobora kandi izaha ubushobozi abantu bagambirira. Izahagurutsa abantu bashobora kurwana urugamba rwayo. Ntabwo yigera irekera umurimo wayo mu kaga. Uyu murimo urakomeye kandi ni uw’agaciro, bityo ugomba kujya mbere. UB2 181.1

Ntabwo ari ubushake bw’Imana ko abakurambere mu murimo wayo bagomba gukoresha imbaraga basigaranye bikorera imitwaro iremereye. Nimureke abasore bakore inshingano yose bashoboye kandi bahagarare kigabo barwane intambara nziza yo kwizera. Uwiteka azi neza abo yahitamo kugira ngo bakore umurimo we kurusha uko abantu b’abahanga babikora uko baba babishishikariye kose. Imana ni yo ishyira Mwuka Muziranenge mu mitima y’abasore, ikabayobora kuyirwanira barwana urgamba rukomeye. Uko niko yahumekeye kuri Pawulo w’i Taruso warwanishije ubushobozi bwose yahawe aharanira ukuri kwahishuwe n’Imana ahangana n’abahakanyi bari bakwiriye kumushyigikira. Muri iyi minsi, abagaragu b’Imana bazahura n’ingorane nk’izo Pawulo yahuye nazo. Ibi ni byo bamwe mu bazamuye ibendera ry’ukuri muri iki gihe banyuzemo. Abantu nk’abo nibo bashobora guhagarara bakarwanira ukuri. Nibakomeza kuba abigishwa, Imana ishobora kubakoresha bagahamya amategeko yayo. UB2 181.2