UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

179/349

Guhaguruka Tukabita Abahiriwe.

Hari saa munani n’igice z’amanywa nari mmaze kuvugana n’abantu bari buzuye inzu mu kigo cyitiriwe Adamu kiri New York...Icyo gihe twari dushimishijwe no guhura n’abagaragu b’Imana bageze mu za bukuru. Kuva mu itangira ry’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, twari twarahuye n’umukuru Frederick Wheeler, ubu akaba ari hafi kugira imyaka mirongo inani y’ubukuru. Twagiye duhura n’abakuru nka H. H. Wilxon na O. Taylor mu myaka mirongo ine yari ishize. Imyaka y’ubukuru iragenda icogoza abo bagaragu batwaraga ibendera ndetse nanjye ubwanjye ni uko. Nituba indahemuka kugeza ku iherezo, Uwiteka azaduha ikamba ry’ubugingo ritabasha kwangirika. UB2 176.2

Ntabwo abo bagaragu batwaraga ibendera ry’ukuri bageze mu za bukuru ari inkorabusa ngo bashyirwe ku ruhande. Bafite uruhare rwabo bagomba gukora mu murimo rumeze nk’urwo Yohana yakoze. Bashobora kuvuga bati, “Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo kandi ubwo bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa. Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo. Ibyo nibyo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi. Ubu ni bwo butumwa twumvise tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. Nituvuga yuko dufatanije nayo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose” (lYohana 1:1-7). Uyu niwo wari umwuka n’ubugingo by’ubutumwa Yohana yabwiye abantu bose ubwo yari ageze mu za bukuru, igihe yari hafi kuzuza imyaka ijana y’ubukuru. Abatwara ibendera [ry’ukuri] bagundiriye amabendera yabo. Ntabwo babasha kurekura ibendera ry’ukuri, kugeza igihe bashoje urugamba. Amajwi y’izo ntwari ku rugamba zigeze mu za bukuru, agenda aceceka umwe umwe. Aho zari zihagaze hagasigarira aho. Ntabwo tukibabona nyamara n’ubwo bapfuye baracyavuga, kuberako imirimo yabo ibakurikiye. Nimucyo twite kuri bagenzi bacu bake bageze mu za bukuru basigaye dufite umutima w’impuhwe, tubahe agaciro gakomeye kubera imirimo bakoze. Uko imbaraga zabo zigenda zicogora kandi zigacika intege, ibyo bavuga bifite agaciro gakomeye. Nimucyo he kugira abasore cyangwa abakozi bashya basuzugura cyangwa mu buryo ubwo ari bwo bwose bagaragaza kutita ku basaza bameze imvi, ahubwo mureke mubite abahiriwe. Abo basore n’abo bakozi bashya bakwiriye kuzirikana ko binjiye mu mirimo yakozwe n’abo basaza. Turifuza ko mu mitima y’abizera bacu habamo urukundo rwa Kristo rwinshi bakarugaragariza ababaye nyambere mu kwamamaza ubutumwa. — Manuscipt 33, 1890. UB2 176.3