UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

169/349

Igice Cya 22 — Gufasha Umukozi Kwiteza Imbere

Gushyigikira Abasore Bareba Imbere

Gufasha abasore kugira icyizere cy’ahazaza habo,abasore bagaragara ko bahatwa n’urukundo bakunda ukuri n’ubutungane, kandi ko urwo rukundo rubayobora ku kwiyegurira burundu umurimo w’Imana nk’abavugabutumwa b’abaganga, ababwiririshabutumwa ibitabo n’abavugabutumwa, byagombye kuba umugabane umwe w’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Nimushyireho ikigega cy’umutungo wo gukora uyu murimo bityo ababonye ubufasha bagende bajye kwita ku bakene n’abababaye. Uko byagenda kose uyu murimo uzaba inzira amavuta yomora y’i Galeyadi yo kuvura imitima izahajwe n’ibyaha. — Manuscript 35, 1901. UB2 165.1