UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

167/349

Ikiganiro Ku Mishahara Y’abaganga

[Ku itariki ya 4 Ukuboza, 1913, abayobozi muri Yunyuni ya Pacific bagiranye ikiganiro na madamu Ellen. G. White ari mu rugo rwe i Elmshaven baganira ku byerekeye guhemba abaganga bakora mu mavuriro yacu. Hafashwe inyandiko kuri icyo kiganiro kandi hari amagambo yanditswemo yavuzwe na Ellen. G. White ashyigikira agira ati, « Ibi bivuzwe neza kandi mbisubiyemo kubw’inyungu z’abandi. Imana idufashe, itwigishe kandi ituyobore kuri buri ntambwe yose mu ngorane zacu. » Imigabane y’ingenzi y‘ibyavugiwe muri iki kiganiro iri mu magambo akurikira. Abakusanyije inyandiko ] UB2 159.5

Abari bari muri iki kiganiro : Ellen G. White, Abakuru F. M. Burg, G.W. Reaser, W. M. Adams, J. H. Behrens, C. L. Taggart, A. G. Christiansen, W.C. White na C. C. Crisler. UB2 160.1

Nyuma yo gutangiza ikiganiro n’indamutso, W. C. White yaravuze ati: Ejo hashize, umunsi wose twasuzumaga iby’amashuri yacu atandukanye yo muri Yunyuni ya Pacific. Muri aya mashuri aherereye ahitwa Angwin, Lodi, Fernando, Armona n’i Loma Linda, hari abanyeshuri bari hagati ya magana atandatu na magana arindwi bahigira. UB2 160.2

Twumvise dutewe ubutwari bwo gukorana inama hamwe ku byerekeye aya mashuri. Uyu munsi tugomba kwinjira mu bibazo by’amavuriro, ariko by’umwihariko ikibazo cy’imishahara dukwiriye guhemba abaganga. UB2 160.3

Mu ivuriro ryacu rimwe tuhafite umuganga wubaha Imana abamwungirije baramwiringira cyane. Ni umugabo Imana yahiriye cyane mu murimo we wo kuvura. Ashaka kuhaguma kandi buri muntu wese arifuza ko yahaguma ariko yumva ko kuri we byaba bitunganye kuhaguma bagenzi be bamuhaye umushahara ujya kuba incuro ebyiri z’uw’abakozi bo mu rwego rwo hagati. Akunda gutangana ubuntu kandi yifuza kugira umutungo wo kumutunga no gukoresha ibindi ashaka. Turahangayitse cyane kandi twakwishimira kumenya niba hari umuco waba ufite kuri icyo kibazo. UB2 160.4

Ellen G. White ati: Nahabwa ibyo ashaka akarusha abandi baganga,nabo bazabona ko badafashwe mu buryo bukwiriye keretse nabo bongejwe. Tugomba kugendana ubwitonzi n’ubushishozi kandi ntitwemere ko imishahara izamuka kuri urwo rwego ku buryo abantu benshi bajya mu gishuko. Ahubwo kubera ko hari umurimo ukomeye ugomba gukorwa, imishahara y’abaganga yari kugabanywa aho kugira ngo yongerwe. Keretse gusa niba hari umucyo wumvikana waturutse ku Uwiteka, naho ubundi ntabwo bishyigikiwe ko umuntu yahembwa umushahara munini cyane kurusha undi bakora umurimo umwe, nimukora mutyo, abandi nabo bazatekereza ko bikwiriye ko nabo bazaba biteze ko imishahara yabo yongerwa nk’uwo. Tugomba kureba ibintu byose mu mpande zose, kandi ntacyo bitumariye gutekereza ko dushobora guha umukozi ukora neza cyane umushahara w’ikirenga bitewe n’uko awusabye gusa. Ibiri amambu, tugomba kuzirikana icyo dushobora gukora muri iki gihe umurimo ugenda u fungurwa kandi tukaba tugomba kuwutangaho umutungo mwinshi kuruta uwo twigeze dutanga mbere hose kugeza ubu. Ibi ni ibibazo bizagerageza kwizera kw’abantu bacu. UB2 160.5

W. C.White (umuhungu wa Ellen G.White): Bigerageza kwizera kwacu koko Mama ariko by’umwihariko igihe itsinda ry’abakozi ryakoranye n’umuntu kugeza igihe bamukunze bakamukundwakaza kandi bakizera ko ashobora gukora umurimo mwiza cyane utakorwa n’undi muntu wese. Bityo, ni ibisanzwe rwose kuri bo gutekereza ko bitaba ari byo ko bamwima ibyo yari akwiriye kwikoreshereza. Baratekereza bati, UB2 161.1

« Amadorari igihumbi cyangwa igihumbi na magana atanu y’inyongera ni iki mu birebana n’ubuzima ? » Baravuga bati, « Dore iki kibazo cy’uriya n’icy’uyu yakemuye, kandi hariho n’undi muntu yarokoye ubuzima bwe » ; maze bakumva ko kutamuha ibyo asaba byaba ari ubugugu bukabije kuri twe. Baravuga bati, « Nta muntu ushobora gukora cyangwa ngo avunike nk’umuganga ubaga. Nimutekereze ku masaha agomba kwihanganira y’umurimo ukomeye akora ahangayitse, ubwenge budatuje, igihe ubuzima bw’agaciro kanini buba bugeze ahakomeye. » UB2 161.2

Nyamara ku rundi ruhande, igihe tuzirikana iki kibazo, tugomba kwibuka ibindi bigo bigerwaho n’ingaruka z’ibyo dukora. Tubona ivuriro rifite ibibazo by’ubukene riri ahantu heza aho ryakora umurimo mugari kandi riduha icyizere cyo kwinjiza umutungo igihe gusa bafite umuganga w’umuhanga ndetse bakaba bashobora kubona uwo muganga w’umuhanga igihe bahembye amadorari magana atatu cyangwa magana atanu gusa yiyongera ku rugero rw’umushahara rugenwe. Baravuga bati, « Muturetse tukishyura amadorari amagana make yiyongera ku yo mwagennye, dushoboragutanga amadorari magana atanu kugira ngo twishyure iyi nyongera nto ku mishahara. » Kandi ni uko bimeze turamutse tubirebeye mu rwego rw’ubucuruzi. UB2 161.3

Ellen G. White : Murabona ko hari ukwikaniza kwihishe inyuma y’ibyo kandi Imana ntikwishimira. Tugomba gukora mu bwumvikane. Umurimo wacu ugomba gukorwa binyuze mu bwumvikane kandi bamwe bizabakomerera. Abandi bamwe bizaborohera. Ariko ibi bintu byose bigomba kuzakirwa nk’uko byaje kandi abakozi bagomba kwibuka ibyo Yesu yatanze ubwo yazaga ku isi yacu. Mbitekereza incuro nyinshi kandi kuri jye bigaragara ko turamutse dushyizeho urugero rukwiriye dushobora gukora umurimo w’agahebuzo. Ariko nitwifuza ibyo abenshi mu bavandimwe bacu badashobora kwemera, bidutesha agaciro. Umuvandimwe umwe aravuga ati, « Runaka afite umushahara ungana utya, kandi nanjye ngomba kugira umushahara nk’uwe. » Ni muri ubwo buryo imishahara izazamuka kandi ikomeze kuzamuka. UB2 161.4

Ikigaragara ni uko imishahara ya bamwe ikwiriye kugabanywa ndetse ikarushaho kugabanywa kugira ngo tubashe kugera kuri byinshi umurimo uri imbere yacu udusaba mu kuburira isi.... UB2 161.5

Mu myaka yashize igihe iyi ngingo y’imishahara yazirikanwaga, nabwiye abavandimwe banjye ko Uwiteka azi ibyerekeye umwuka uduhatira kugira icyo dukora kandi ko igihe tudatekereza ashobora gutuma ibintu bitugedekera neza. Iyo dushyizeho urugero rukwiriye, umugisha w’Uwiteka uba kuri twe. Nabonye ko Uwiteka akora mu nzira nyinshi kandi agakorera ahantu henshi kugira ngo afashe abantu bafata ibi bibazo mu mucyo ukwiriye urugero rwo kwitanga. Kandi bavandimwe uko mukora mushishikaye, musenga, mwicishije bugufi, mu mwuka wa Kristo, Imana izakingura amarembo imbere yanyu. Abantu bazabona kwiyanga kwanyu. UB2 161.6

Incuro nyinshi ubwo abavandimwe banjye mu kwizera bansanze bangisha inama niba bakwiriye kubaza imishahara yo hejuru, nababwiye ko igihe basabye umushahara munini bashobora kunguka bike cyane nyamara ko umugisha w’Imana uzaba ku batabaza imishahara yo hejuru. Imana iha umuntu gukora ikintu runaka kandi iyo ugeze ahakomeye abamarayika b’Imana baza kugufasha kandi bakaguha guhora unesha. UB2 162.1

Nagiye mvuga neruye ngira inama abavandimwe banjye dusangiye kwizera mbabwira ko badakwiriye gusaba imishahara yo hejuru kubera ko iyo atari yo mpamvu idutera gukoresha imbaraga zacu mu murimo wo gukiza imitima. UB2 162.2

Ntabwo dukwiriye gutuma ikibazo cy’imishahara kiba inkomyi mu nzira yo gusohoza inshingano twahamagariwe aho ari ho hose dushobora gukenerwa. Uwiteka ashobora gutuma ibintu bigenda ku buryo umugisha uzabana n’imihati yacu kandi ukaza uruta cyane igihembo dushobora kubona cyangwa tutabona ; kandi Uwiteka azaha abagaragu be amagambo yo kuvuga afitiye akamaro katagereranywa ku barimbuka. Abantu bafite inzara kandi bishwe n’inyota bakeneye ubufasha buturutse mu ijuru. Nagerageje gushyira mu bikorwa aya mahame yo kwitanga, kandi iyo mvuga ko umugisha w’Imana uzakubaho nugira nyambere inshingano wahamagariwe, mba nzi neza ibyo mvuga. Nejejwe n’aya mahirwe yo guhamiriza imbere yanyu muri iki gitondo ko Uwiteka yagiye ahindura ibintu incuro nyinshi ku buryo yagiye aduha ibirenze ibyo twashoboraga gusaba. UB2 162.3

Uwiteka azagenzura abagaragu be kandi nibagaragaza ko ari abanyakuri imbere ye kandi bakamuharira ibyabo byose, azabafasha igihe cyose babikeneye. UB2 162.4

Ntabwo turi abakozi bakorana n’Imana kubw’ibihembo dushobora gukura mu murimo we. Bavandimwe ni iby’ukuri ko mugomba kubona ibihembo bikwiriye kubafasha kunganira imiryango yanyu; nyamara nimutangira kunena ingano y’ibyo mukwiriye kubona, mushobora kubera ibuye risitaza undi muntu utazi niba muzaba abanyabuntu kandi umusaruro uzavamo uzaba urujijo. Abandi bazatekereza ko abantu bose badafashwe kimwe. Bidatinze muzabona ko umurimo w’Imana uzahazaharira kandi uyu atari wo musaruro mwifuza kubona. Mwifuza ko umurimo w’Imana wajya mbere. Kubw’urugero mutanga kimwe n’amagambo yanyu, abantu bazagira icyizere kizima ko ukuri mwakiriye mu mitima kubyara umwuka wo kwiyanga. Kandi uko mukomeza kujya imbere muri uyu mwuka, hari benshi bazabakurikiza. UB2 162.5

Uwiteka yifuza ko abana be bakora muri ubwo buryo bwo kwiyanga no kwitanga buzatugeza ku kunyurwa no kuba twarakoze inshingano yacu neza kubera ko yari inshingano. Umwana w’Imana w’ikinege yaritanze apfa urupfu rukojeje isoni ku musaraba, mbese dukwiriye kwivovotera kwitanga duhamagarirwa kugira? UB2 162.6

Mu masaha nabaga ndi maso mu bihe by’amajoro, ningingaga Uwiteka kugira ngo arinde abavandiwe bacu mu kwizera ingeso yo gushaka gukubira hirya o hino bagamije kubona umushahara wisumbuyeho gato k’uwo bafite. Nibagendera mu mwuka wo kwitanga, biringiye Uwiteka, nawe azabaha imbaraga yo kubakomeza mu ntekerezo no mu mico kandi umusaruro uzaba kugera ku nsinzi. UB2 163.1

Mu gihe kizaza umurimo wacu ugomba kuzakoranwa kwiyanga no kwitanga birenze ibyo twabonye mu myaka yashize. Imana yifuza ko tuyegurira imitima yacu kugira ngo ibashe gukorera muri twe mu buryo bwa kimuntu. Ibi ndabyumva cyane. Bavandimwe, nimucyo tugendane ubugwaneza no kwicisha bugufi mu mitima kandi duhe abatwungirije urugero rwo kwitanga. Nidukora uruhare rwacu mu kwizera, Imana izakingura inzira imbere yacu tutigeze dutekereza.... UB2 163.2

Nihagira umuntu utanga icyifuzo kidahuje n’amahame yo kwiyanga umurimo wacu ushingiyeho, nimureke twibuke ko Imana ikoresheje ukuboko kwayo rimwe gusa ishobora gukuraho ibyo bisa n’inyungu bitewe n’uko bitashatswe kubw’ikuzo ry’izina ryayo. — Manuscript 12, 1913. UB2 163.3