UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

1/349

Ubutumwa Bwatoranyijwe — Igitabo Cya II

Ubutumwa Bwagenewe Umusomyi

Iki gitabo cya kabiri, hamwe n’icya mbere by’Ubutumwa bwatoranijwe, byuzuza kandi bikubiyemo inama zimwe zabonetse mu nyandiko zitari zimwe no mu dutabo duto duto tuvuga ingingo zihariye. Iki gitabo cy’umugabane uhoraho mu bitabo by’Umwuka w’ubuhanuzi, muri iyi minsi kiboneka mu Ishakiro rishya ry’Inyandiko za Ellen G. White. Mu “Ijambo Ryagenewe Umusomyi” dusanga mu gitabo cya mbere, hari amagambo yerekeye ikusanywa n’umugambi w’Ubutumwa bwatoranijwe. Ayo magambo akeneye gusubirwamo. UB2 4.1

Inama ziri muri iki gitabo zifite agaciro gakomeye ku Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi zibategurira guhangana n’ibitero umwanzi azagaba ku itorero ryasigaye abinyujije mu bwaka, mu nyigisho ziyobya ndetse no mu matsinda yayobye, agambiriye gusenya no guca itorero intege. Hamwe na hamwe inama zatanzwe mu mabwiriza yihariye yahawe abantu ku giti cyabo, ariko ingingo zirimo zivuga ibibazo bidatandukanye rwose n’ibigomba kubaho mbere y’uko imperuka igera. Uzasanga zimwe muri izo nyandiko ari ingirakamaro mu gutanga imiburo ku kaga kugarije itorero. Izindi nama muri rusange zibanda ku bibazo byinjira mu itorero mu buryo bw’amafuti bushobora guteza ibibazo, ibihembo by’abakozi ndetse no gukiza indwara mu buryo nyakuri n’ubw’ibinyoma. UB2 4.2

Ingingo izanezeza umusomyi mu buryo bw’umwihariko ni Umugabane wa Karindwi uvuga “Gukoresha ibikenerwa mu buvuzi” Ibivugwa muri uyu mugabane byakusanyijwe bikuwe mu byanditswe na Ellen G. White, bizagirira umumaro umusomyi wese ubwo azaba yiga ikibazo kijyanye no gukoresha imiti. UB2 4.3

Ku musozo w’iki gitabo hari umugabane ugizwe n’ingingo z’inyongera z’ingirakamaro. Umugabane wa mbere ugizwe n’ibice bitandatu. Ibyo bice ni inyandiko zongeye gucapwa zitwa “Indwara n’Impamvu zazo” zanditswe na Madame White, zasohotse ari umwimerere mu nomero esheshatu z’ikinyamakuru cyitwaga Ubuzima, cyangwa Uburyo bwo Kubaho. UB2 4.4

Mu nyandiko zacapwe nyuma y’umwaka wa 1967, hongeweho izindi nyandiko z’inyongera ebyiri ari zo: “Ingingo z’ingenzi mu guhitamo uwo muzabana” na “Uko abantu bose ari abavandimwe”. Izi nyandiko ni ingenzi mu buryo bwihariye mu gihe iki gitabo gikwirakwizwa hirya no hino ahavugwa indimi zitandukanye. UB2 5.1

Umusomyi asabwe gusomana ubushishozi amagambo abanziriza buri gice cy’iki gitabo cya kabiri, ariko by’umwihariko akitondera amagambo y’ibanze y’igice cya Karindwi ndetse n’ay’umugabane wa mbere w’inyandiko z’inyongera. UB2 5.2

Mu “Ijambo ryagenewe Umusomyi” igitabo cya mbere cy’“Ubutumwa bwatoranijwe”, havuzwemo ko ibivugwa mu bice bitandukanye nta sano bifitanye, nyamara kubera ko byabaye ngombwa, ubwo butumwa bwakusanirij we hamwe muri ibi bitabo. UB2 5.3

Birakwiriye ko buri gitabo gisozeshwa umugabane uvuga ngo, “Ubwo Twegereje Imperuka.” Ahangaha hari ubutumwa bwinshi bwihariye butera ishema butwiringiza ko itorero rizatsinda. Muri bwo hari ubutumwa bubiri Madame White yagejeje ku Nteko Nkuru Rusange mu mwaka wa 1913. Iyi ni yo nama Nkuru rusange ya nyuma yabayeho Ellen G. White akiriho. Bitewe n’uko yari ageze mu za bukuru, ntiyashoboye kujya muri iyo nama ikomeye. Ubwo butumwa uko ari bubiri buvuga icyizere yari afitiye abakozi b’Imana bagenzi be ndetse n’uko yari yizeye insinzi y’ubutumwa yari yaritangiye. UB2 5.4

Icyifuzo kivuye ku mutima cy’abanditsi ndetse n’icy’itsinda ry’Abashinzwe kurinda Inyandiko za Ellen G. White, ni uko iki gitabo cy’Ubutumwa Bwatoranijwe cyatera ubutwari umuryango w’abategereje kugaruka kwa Yesu Kristo, ubwo bageze ku mugabane uheruka w’urugendo rwabo berekeje mu murwa w’Imana. UB2 5.5

Abashinzwe kurinda Inyandiko za Ellen G. White