INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

11/53

IGICE CYA 5 - IMIKORERE Y’IGOGORA

Ingororano yo Kubaha Amategeko y’Ibyaremwe

153. Gufata neza igifu no kubahiriza imikorere yacyo bigendana n’ingororano yo kugira intekerezo ziboneye n’ubushobozi bw’ubwenge. Imyanya igize urwungano ngogozi rwawe ntizigera isaza imburagihe ngo igutamaze. Tugomba kwerekana ko twishimira ubuhanga Imana yaduhaye igihe turya, twiga kandi tugakorana ubwenge. Inshingano yacu yera ni ukurinda umubiri wacu ku buryo tugira ubuzima bwiza kandi burangwa n’umwuka mwiza. Tugomba kwishimira umucyo Imana yaduhaye w’ivugurura mu by’ubuzima, tuwubwira abandi kandi bakawubonera mu mibereho yacu, tumurikira abandi umucyo mwiza werekeranye n’iyo nyigisho. IMN 101.1

Ingaruka Zigera ku Mubiri Bitewe no Kurya Birengeje Urugero

154. Ni izihe ngaruka igifu kigira bitewe no kurya birengeje urugero? Gicika intege cyane, ingingo z’urwungano ngogozi zikagira intege nke n’uburwayi, hamwe n’izindi ngaruka z’ibibi bikurikiraho. Iyo ari abantu bari basanganywe uburwayi, baba bikururiye uburwayi kurutaho, maze bakagabanya uburame bw’imibereho yabo buri munsi. Bituma bakoresha imbaraga z’umubiri wabo mu buryo buruhije kandi butari ngombwa, bahatira umubiri kwakira ibyo byokurya bashyize mu gifu. IMN 101.2

155. Akenshi uko kutirinda mu mirire kurangwa no kugira uburibwe bw’umutwe, kumererwa nabi mu gifu, no kuribwa bikabije mu bura. Igifu kiba cyatejwe kuremererwa bikabije ku buryo kiba kitakibasha kubyihanganira, umuntu agakomeza kugira uburibwe budahagarara. Umutwe ukora nabi, igifu kikivumbagatanya. Ariko ntabwo igihe cyose ari ko izi ngaruka zikurikira kurya cyane birengeje urugero. Haba n’igihe igifu kinaniwe gukora; umuntu ntiyumve uburibwe, ariko ingingo zigize urwungano ngogozi zikabura imbaraga zisanganywe. Imikorere y’umubiri wose igenda icogozwa, maze umuntu akumva aguwe nabi cyane. IMN 101.3

156. Ndabagira inama yo kugira ubwenge no kwirinda mu mirire yanyu. Nk’abarinzi b’Abakristo b’abanyabwenge, muzirikane cyane ku kurinda umuryango w’igifu cyanyu, mwe kwemerera ikintu cyose kibasha kuba umwanzi w’ubuzima n’imibereho yanyu kwinjira mu kanwa kanyu. Inshingano Imana ibatezeho ni ugukurikiza umucyo yabahaye ku byerekeranye n’ivugurura mu by’ubuzima. Umuvuduko w’amaraso ajya mu mutwe ugomba guhagarikwa. Hariho imitsi minini mu ngingo z’umubiri igamije gukwiza amaraso mu bice byose by’umubiri kugira ngo umubiri ugire amagara mazima. Umuriro ushyira mu gifu cyawe utuma ubwonko buhinduka nk’itanura ry’umuriro. Ujye wimenyereza kurya wigengesereye, urya ibyokurya byoroheje, bidasaba ibirungo bikabije. Ujye usonjesha irari ryawe rya kinyamaswa, uryime ibyo ryifuza, we kurigaburira. Ubwiyongere bukabije bw’amaraso mu bwonko buha imbaraga irari rya kinyamaswa, bukagabanya imbaraga z’iby’umwuka… IMN 102.1

Icyo ukeneye cyane ni ukugabanya ibyokurya by’umubiri ukongera ibyokurya by’umwuka, ukongera umutsima w’ubugingo. Uko urushaho gukoresha imirire yoroheje, ni ko uzarushaho kumererwa neza. IMN 102.2

Kuremereza Umubiri

157. Mwenedata, ufite byinshi ugomba kwiga. Utegekwa n’umururumba bitewe no kurya ibyokurya birengeje ubushobozi ibyo umubiri ubasha guhinduramo amaraso meza. Kutifata maze ukarya ibyokurya birengeje urugero ni icyaha, ndetse n’iyo byaba ari ibyokurya bifitiye akamaro umubiri. Benshi bumva ko niba bararetse kurya inyama hamwe n’ibyokurya biremereye, babasha kwirira uko bashaka ibyokurya byoroheje kugeza ubwo bumva bujuje. Uku ni ukwihenda. Benshi mu biyita ko ari abagorozi mu mirire usanga ari abanyendanini. Baha ingingo z’urwungano ngogozi umutwaro uremereye kugeza igihe umubiri uba utagifite imbaraga zo kubyihanganira. Ibyo rero bitera umunaniro ukabije ubwenge, kuko imbaraga y’imyakura y’ubwonko yitabazwa ngo ifashe igifu umurimo wacyo. Kurya birengeje urugero kandi, nubwo byaba ari ibyokurya byoroheje, bifunga imikorere y’imyakura y’ubwonko yumva, bikayibuza imbaraga. Kurya birengeje urugero bigira ingaruka mbi ku mubiri kurenza gukora birengeje urugero; imbaraga z’ubugingo zicogozwa no kutirinda mu mirire kurusha kutirinda dukora akazi karenze urugero. IMN 102.3

Ingingo z’urwungano ngogozi ntizikwiriye na rimwe kuremerezwa n’ubwinshi cyangwa ubwiza bw’ibyokurya bisaba umubiri gukoresha imbaraga nyinshi zo kubyakira. Ibyokurya byose bijya mu gifu birengeje ubushobozi bw’ibyo kibasha kwakira ngo kibihinduremo amaraso meza, biremereza umubiri; kuko bidashobora guhindurwamo amaraso cyangwa ibigize imikaya, bihindukira rero umutwaro umwijima, maze bigateza umubiri kudakora. Igifu kirakora bikabije kugira ngo gishobore kubyakira, maze umuntu akumva umunaniro wumvikana nk’aho ari inzara, maze aho guha umwanya ingingo z’urwungano ngogozi ngo ziruhuke akazi kagoranye ziba zakoze zisubirane imbaraga, igifu cyongera gushyirwamo ibindi byokurya mu buryo bwo kutirinda, maze urwungano rw’umubiri wananiwe rukongera gushyirwa ku nkeke y’akazi k’igogora. Bityo, aho kugira ngo umubiri ubonere ibyokurya bikwiriye ku gihe gikwiriye, ubona intungamubiri nkeya zaturutse kuri bya byokurya bikabije ubwinshi, bona n’ubwo byari ibyokurya byiza. IMN 103.1

Imyitozo Ikozwe ku Rugero Ifasha Igogora

Mwenedata, ubwonko bwawe bwaguye ikinya. Umuntu wabasha kurya ibyokurya bingana nk’ibyo urya yagombye kuba ari umukozi w’umunyambaraga. Gukora imyitozo bigira akamaro ko gufasha igogora, bikanatuma umubiri n’intekerezo bimererwa neza. Ukeneye rero gukora imyitozo ngororamubiri. Dore usigaye umeze nk’igiti kitava aho kiri, nk’aho umubiri wawe utagororotse ngo ukore neza. Ukeneye amagara mazima, no guhora ukora imyitozo y’umubiri. Ibyo bizasubiza imbaraga mu ntekerezo zawe. Igihe umaze gufata ifunguro ryuzuye, ntugahite ujya mu masomo cyangwa ukora imyitozo iruhije; ibi byaba binyuranyije n’amategeko agenga imikorere y’umubiri. Iyo ukimara kurya, hari umurimo ukomeye ukorana n’imbaraga y’urwungano rw’imyakura. Imbaraga y’ubwonko ihamagarirwa kuza gufasha igifu, noneho rero, igihe intekerezo cyangwa umubiri bisabwe gukora cyane nyuma yo kurya, igogora ntiriba rikibashije gukora umurimo waryo. Icyo gihe rero, imbaraga y’imikorere yose yari ikenewe ngo umurimo ushobore gukorwa mu cyerekezo kimwe, ikoreshwa ijyanwa gukorera ahandi. IMN 104.1

158. Imyitozo ngororamubiri ifasha umubiri mu gukemura ikibazo cyo kugubwa nabi, isubiza imbaraga mu ngingo z’urwungano ngogozi. Guhita wiga cyangwa ukora imyitozo ngororamubiri y’ingufu ukimara kurya bibuza igogora gukora umurimo waryo; kuko imbaraga y’imikorere yose ikenewe ngo umurimo ushobore gukorwa mu cyerekezo kimwe, ikoreshwa ijyanwa gukorera mu zindi ngingo. Ariko igihe umaze kurya, ukagendagenda, weguye umutwe, ushyize intugu inyuma, ugakora imyitozo yoroshye, birafasha cyane. Bituma utiyerekezaho intekerezo ukazerekeza ku bwiza bw’ibyaremwe. Uko udahangayika ngo intekerezo zawe zibe ku gifu, niko wumva uguwe neza. Ariko igihe uhangayitswe n’uko ibyokurya wariye biza kukugwa nabi, ibyo utinya ni byo bibasha kukubaho. Ibagirwa ibiguhangayikishije byose, utekereze ibikunezeza gusa. IMN 104.2

[Kurya ukarenza urugero bituma amaraso yuzura mu bwonko — 276] IMN 105.1

[Imyitozo ngororamubiri irakenewe cyane ku batirinda — 225] IMN 105.2

[Gutinda kurya amafunguro ya nimugoroba bitera ikibazo cyo gusinzira ushikagurika — 270] IMN 105.3

[Intandaro yo kumva waguwe nabi — 213, 218, 245, 269, 270, 561, 705, 707] IMN 105.4

[Umururumba uca intege ingingo z’urwungano ngogozi, zikagabanya imbaraga zo kwakira ibyokurya — 202] IMN 105.5

[Igifu gikenera kuruhukira ahantu hatuje — 267] IMN 105.6

Umwuka Mwiza Urafasha Cyane

159. Umwuka mwiza urimo amahumbezi utuma amaraso agira imbaraga zo gukwirakwira umubiri wose. Ugarura amahumbezi mu mubiri, umubiri ukagira imbaraga kandi ukagubwa neza. Imbaraga zawo zigera kandi mu bwonko, ukabutera kwihangana no kwitegeka. Utuma umubiri ugira ipfa ry’ibyokurya, ugatuma igogora rikora neza biruseho, kandi ugatera umubiri kugira ibitotsi byiza kandi bihagije. IMN 105.7

160. Ibihaha bikwiriye guhabwa umudendezo wo gukora mu buryo buhagije. Ubushobozi bwabyo buriyongera igihe bikora bidafite ikibibangamiye; ariko iyo bikora bibangamiwe kandi bitisanzuye bwa bushobozi buragabanuka. Niyo mpamvu bihura n’ingaruka mbi ziterwa n’akamenyero k’imikorere mibi umuntu aba yaramenyereje umubiri nko guhora wunamirije. Muri ubu buryo, umuntu ntaba akibasha guhumeka bihagije ngo umwuka ukwire hose mu mubiri. Habaho guhumeka mu buryo bwo hejuru, bigahinduka akamenyero, maze ibihaha bikabura ubushobozi bwabyo bwo kwiyongera. Ingaruka nk’izo kandi zigera no ku bantu bimenyereje kwambara imyambaro ibahambiriye cyane… IMN 105.8

Muri ubwo buryo, umwuka winjira mu mubiri ntuba uhagije. Amaraso agenda buhoro. Imyanda ifite ubumara kandi yagombye gusohorwa igihe umuntu ahumeka asohora umwuka, iguma mu mubiri, igatuma amaraso aba mabi. Ingaruka nk’izo ntizigera ku bihaha gusa, zigera no ku gifu, umwijima n’ubwonko. Uruhu ruhinduka umuhondo, igogora rigatinda gukorwa; umutima ugacika intege, ubwonko bukagira igihu, intekerezo zirajijwa, ubwenge bugacura umwijima, maze imikorere yose y’umubiri igacika intege, umubiri ntube ukibasha gukora uko bikwiriye, bikawutera kuba wafatwa n’uburwayi. IMN 106.1

Kunanizwa n’Ibyokurya by’Amazi

161. Iyo umubiri wawe uza kugira ubuzima bwiza, uba warahindutse umugore w’ingenzi cyane. Wabaye umurwayi igihe kirekire, bituma ubwenge n’intekerezo zawe bigutera kwihugiraho, maze imitekerereze yawe igira ingaruka ku mubiri wawe. Mu bintu byinshi wagiye ugira ingeso zitari nziza. Ibyokurya wagiye urya ntibyari byiza mu bwinshi bwabyo no mu bwiza bwabyo. Wagiye urya byinshi bikabije, bikennye ku ntungamubiri, bidashobora kuzanira umubiri amaraso meza. Iyi mirire ni yo wamenyereje igifu. Umutimanama wawe wakwemeje ko ibyo ntako bisa, kuko nta ngaruka zikomeye zakugezeho. Ariko iyi ni imibereho itari myiza. Ntabwo igifu cyawe cyagiye kibona imbaraga gikeneye cyagombaga gukura mu byokurya. Ibyokurya by’amazi wagendaga ufata, byatumye umubiri wawe utabona imbaraga ukeneye no kugubwa neza. Ariko iyo uhinduye iyi migirire, ukarya ibyokurya bikomeye bifite amazi make, igifu cyawe bibanza kugitonda. Uko byamera kose, ibi ntibikwiriye kuguca intege; ukwiriye kumenyereza igifu cyawe kurushaho kwakira ibyokurya bikomeye. IMN 106.2

162. Nababwiye ko imitegurire y’ibyokurya byabo atari myiza, kandi ko gukoresha amasupu, icyayi n’imigati bitagendanye n’ivugurura nyakuri ryabageza ku buzima buzira umuze. Ndababwira kandi ko gushyira mu gifu ibyokurya by’amazi menshi nk’ibyo bituma umubiri utamererwa neza, kandi ko imirire nk’iyo iremereza cyane impyiko, maze urwo ruvange rw’amazi menshi rugaca intege igifu. IMN 107.1

Nahise nsobanukirwa ko abantu benshi mu bigo binyuranye bahura n’uburibwe bwo kugubwa nabi mu gifu bitewe na bene iyo mirire. Imyanya y’urwungano ngogozi yagiye icika intege, umubiri ukabura amaraso meza. Ibyokurya bya mugitondo bimenyereje ni icyayi n’umugati bakabifatanya n’isosi y’imvange z’ibintu binyuranye. Ibi ntibituma bagira amagara mazima. Iyo igifu kimaze kuruhuka no gusinzira, nibwo kibasha kwakira neza ibyokurya kuruta igihe cyaruhijwe n’akazi kenshi. Ibyokurya bya mugitondo byabaga akenshi bigizwe n’isupu, n’inyama rimwe na rimwe. Igifu ni gito, ariko igihe ipfa ridahagijwe, gikomeza gutinda kuri iyi mvange y’ibyokurya by’amazi; ibi bigihindukira rero umutwaro. IMN 107.2

Ibyokurya Bigomba Gushyushywa, Ariko Bidatwika

163. Ndabagira inama mwese ngo mujye mufata ikintu gishyushye nibura buri gitondo. Mushobora kubikora mu buryo budasaba imbaraga nyinshi. IMN 107.3

164. Ibinyobwa bishyushye cyane bikwiriye kwirindwa, usibye igihe byategetswe nk’umuti. Igifu cyangizwa bikomeye n’ibyokurya hamwe n’ibyokunywa bishyushye cyane. Ibyo rero bitera umuhogo n’indi myanya y’urwungano ngogozi y’umubiri gucika intege. IMN 107.4

Ibyokurya Bikonje Bigabanya Imbaraga z’Umubiri

165. Ibyokurya ntibikwiriye kuribwa bikonje cyane cyangwa bishyushye cyane. Iyo biriwe bikonje, bituma igifu gikoresha imbaraga nyinshi kugira ngo kibishyushe mbere y’uko igogora ryabyo rikorwa. Ni muri ubwo buryo kandi no kunywa ibinyobwa bikonje byangiza umubiri; kimwe no kwimenyereza ibinyobwa bishyushye bitera umubiri gucika intege no kumva urwaye. IMN 107.5

166. Abantu benshi bakora ikosa ryo kunywa amazi akonje igihe barimo kurya. Ibyokurya ntibikwiriye gusomezwa. Igihe ibyokurya biribwa bisomezwa, ayo mazi agabanya isoko y’amatembabuzi yo mu kanwa (amacandwe), kandi uko amazi arushaho gukonja, ni ko igifu kirushaho kumererwa nabi. Gusomeza ibyokurya amazi cyangwa fanta yabaye barafu bibuza igogora gukora kugeza igihe umubiri wohereje ubushyuhe buhagije mu gifu kugira ngo gishobore kongera gukomeza umurimo wacyo. Ujye urya ibyokurya ubikacanga buhoro buhoro, bitume amacandwe yivanga n’ibyokurya. IMN 108.1

Uko urushaho kunywa cyane amazi menshi akivanga n’ibyokurya mu gifu, ni ko igogora ry’ibyokurya rirushya cyane igifu; kuko amazi ari yo agomba kubanza kwakirwa. IMN 108.2

Icyitonderwa ku Bantu Bagira Ibibahugije Cyane

167. Nkwiriye kubwira abakora mu bigo byacu by’ubuvuzi, abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yacu, ko twese dukwiriye kugenzura irari ryacu mu mirire. Turi mu kaga ko kudaha agaciro iki kintu, tukabura kwita ku mibereho yacu kandi n’inshingano dufite zikadutwara igihe ntitubone umwanya wo kurya uko bikwiriye. Ubutumwa mbaha ni ubu: mufate igihe cyo kurya kandi ntimukarye ibiryo byinshi ngo mwuzuze igifu ibyokurya by’amoko atandukanye mu ifunguro rimwe. Kurya wirukanka ibyokurya by’amoko atandukanye mu ifunguro rimwe ni ikosa rikomeye. IMN 108.3

Murye Mwitonze, Mukacange Neza

168. Kugira ngo igogora rikore neza, ni ngombwa kurya witonze. Abashaka kwirinda indwara yo kugugara mu nda (dyspepsia), n’abasobanukiwe n’inshingano yabo yo kurinda imbaraga zabo ngo bashobore gukorera Imana umurimo mwiza biruseho, bakwiriye guhora bazirikana iyi nama. Niba ufite umwanya muto wo kurya, ntukamirire aho ibyokurya, ahubwo jya urya bike, kandi ukacange witonze. Igifite akamaro si ubwinshi bw’ibyokurya uriye, ahubwo ni ibikorewe neza igogora; na none kandi kwishimira uburyohe bw’ibyokurya byinshi urimo kurya si cyo gifite akamaro kuruta igihe umara ubikacanga mu kanwa. Abumva badatuje, abahangayitse, cyangwa abihuta bakwiriye kuba baretse kurya kugeza igihe bumvise batuje, bafite akanya; kuko imbaraga z’umubiri ziba zakoze akazi bihagije, ntizishobora gutanga amavangingo ahagije asanzwe afasha igogora gukora mu buryo bukwiriye. IMN 108.4

169. Ibyokurya bikwiriye kuribwa buhoro buhoro umuntu yitonze, kandi bigakacangwa neza. Ibi ni ingenzi cyane kugira ngo amacandwe abashe kwivanga n’ibyokurya uko bikwiriye kandi n’amavangingo afasha mu igogora abashe gukora umurimo wayo. IMN 109.1

Icyigisho Dukwiriye Guhora Tuzirikana

170. Niba dushaka gukora umurimo w’ivugurura ry’ubuzima ngo tugire amagara mazima, ni ngombwa ko tugabanya irari ryacu mu mirire, tukajya turya twitonze, kandi tukarya gusa ibyokurya binyuranye biri mu rugero ku ifunguro rimwe. Aya mabwiriza akwiriye guhora azirikanwa kandi asubirwamo. Gukoresha ibyokurya byinshi binyuranye ku ifunguro rimwe ntibigendana n’amabwiriza agenga ubuzima bwiza. IMN 109.2

171. Ni ngombwa kwitonda cyane igihe duhinduye imirire yacu tuva ku gukoresha inyama tukajya ku gukoresha ibimera kugira ngo dushyire ku meza ibyokurya biteguranywe ubushishozi, kandi bitetswe neza. Guhorera ibyokurya byorohereye ni ikosa. Ibyiza kuruta ni uko twakwimenyereza kurya ibyokurya bikomeye bidusaba gukacanga. Muri ubwo buryo, ibyokurya byiza nk’ibyo twiteguriye bituzanira umugisha utangaje. Umugati mwiza wuzuye kandi ubumbabumbye, iyo uteguwe neza kandi mu buryo bworoshye, ubera mwiza umubiri wacu. Umugati ntukwiriye na gato kugira agahumuro ko gushirira. Ugomba gutekwa kugeza igihe uhiye wose. Bityo, ntube worohereye kandi ngo ube ufobagana. IMN 109.3

Ku bashobora kuzikoresha, imboga nziza zateguwe mu buryo bufitiye akamaro umubiri, zirushaho kuba nziza kuruta ibyokurya byorohereye cyangwa igikoma. Kurya amatunda n’umugati wahiye neza umaze iminsi nk’ibiri cyangwa itatu, bituma tugira amagara mazima kuruta gukoresha umugati ukiri mushyashya. Iyo tubiriye twitonze kandi tunoza, bigwa neza umubiri wose. IMN 110.1

172. Kugira ngo ukore utugati duto tubumbabumbye, fata amazi adafite umwanda hamwe n’amata, cyangwa amavuta y’inka make; ukore ikivange cy’ifu y’umugati, maze ukibumbabumbe nk’uko utugati tuba tubumbye. Biteke mu ifuru. Usanga turyoshye kandi dufite icyanga. Kurya utwo tugati bisaba kuturya unoza, kuko bigirira akamaro amenyo n’igifu. Bizanira umubiri amaraso meza, kandi bikawongerera imbaraga. IMN 110.2

Irinde Ibigutera Guhangayika Bikabije

173. Biragoye kumenya ibiro by’ibyokurya umuntu aba akwiriye kurya. Ntabwo ari byiza gukurikiza iyo mikorere, kuko bituma umuntu ahoza intekerezo kuri ibyo gusa. Icyo gihe, intekerezo zihora gusa zitekereza ibyokurya n’ibyokunywa… Hariho benshi bihaye umutwaro uremereye w’inshingano yo guhora bibaza ubwinshi bw’ibyo bagomba kugaburira imibiri yabo ndetse n’uko bigomba kuba ari byiza. Bamwe muri abo ndetse bahangayikwa n’ikibazo cyo gutumba mu gifu, bigatuma barya utwokurya duke tudashobora no gutunga amagara yabo. Bamaze kwangiza bikomeye insengero zabo, kandi mfite ubwoba ko baba barisenyeye imibereho yabo yo muri ubu buzima. IMN 110.3

174. Hariho n’abahora bumva ko badahangayikwa n’ibyokurya barya uko byaba bimeze kose, byaba byoroheje cyangwa bifitiye akamaro imibiri yabo, ko bidashobora kugira icyo bibatwara. Reka aba mbabwire ngo: Ntimugatekereze ko ibyokurya byanyu bibatera ibibazo; ntibikabahangayike na gato; mujye murya uko mubyumva; igihe mwamaze gusaba Imana ngo ihe umugisha ibyokurya ngo bikomeze imibiri yanyu, mujye mwiringira ko yumva amasengesho yanyu, maze mutuze. IMN 111.1

175. Irindi kosa rikomeye ni ukurya mu bihe bidakwiriye, nka nyuma y’imyitozo iremereye bikabije, igihe umuntu yananiwe cyane, cyangwa yabize ibyuya. Igihe umuntu amaze kurya, imbaraga y’imyakura irakora cyane; hanyuma bitewe n’uko ubwonko cyangwa umubiri biba byakoze umurimo ukomeye haba mbere na nyuma yo kurya, bibuza umurimo w’igogora gukorwa. Igihe umuntu ananiwe, ahangayitse, cyangwa afite ibimwihutisha, ni byiza ko yirinda kurya kugeza igihe yumva aruhutse cyangwa atekanye. IMN 111.2

Igifu gikorana bikomeye n’ubwonko; iyo igifu kirwaye, imbaraga z’imitsi zihamagarwa n’ubwonko nzo zijye gufasha ingingo zirwaye z’urwungano ngogozi. Iyo uku guhamagarwa kw’imitsi kubaho kenshi, ubwonko bugwa ikinya. Iyo ubwonko busabwa gukora cyane, kandi umuntu adakora imyitozo ngororamubiri, akwiriye no kurya indyo yuzuye mu buryo buri mu rugero. Mu gihe urimo gufungura, jya wibagirwa ibibazo n’ibiguhagarika umutima; ntukagire ikikwihutisha, ujye urya witonze, unezerewe, kandi umutima wawe wuzuye ishimwe ushimira Imana imigisha yayo yose. IMN 111.3

Imvange z’Ibyokurya

176. Kumenya gutegura mu buryo buboneye ibyokurya by’imvange ni ibintu bifite agaciro gakomeye, kandi bikwiriye gufatwa nk’impano y’ubwenge butangwa n’ijuru. IMN 111.4

177. Ntugategure amoko menshi cyane y’ibyokurya binyuranye byo kuribwa ku ifunguro rimwe; Amoko atatu cyangwa ane arahagije rwose ku ifunguro rimwe. Ku ifunguro rikurikiyeho, ushobora guhinduranya. Umutetsi akwiriye gushyira imbaraga nyinshi z’ibitekerezo bye kuri gahunda yo guhinduranya amafunguro agomba kuzana ku meza, n’igifu kandi ntikigomba guhorera ibyokurya bimwe bya buri funguro. IMN 112.1

178. Ifunguro rimwe ntirikwiriye kugira amoko menshi y’ibyokurya, ariko ntibikwiriye ko n’ibyokurya byose biba bigizwe n’ubwoko bumwe budahinduranywa. Ibyokurya bikwiriye gutegurwa mu buryo bworoheje, ariko na none buboneye ku buryo bitera umuntu kugira ipfa. IMN 112.2

179. Byarushaho kuba byiza kurya ifunguro ry’ibyokurya bigizwe n’amoko abiri cyangwa atatu gusa aho kurunda mu gifu ibyokurya by’amoko menshi. IMN 112.3

180. Benshi barwazwa no kugira umururumba uturuka ku irari ryabo. … Iyo imvange z’ubwoko bwinshi bw’ibyokurya zinjijwe mu gifu zikora umusemburo wangiza umubiri. Iyi mibereho iteza akaga k’indwara zikomeye, ndetse hakaba ubwo biteje urupfu. IMN 112.4

181. Imvange zinyuranye mu ifunguro rimwe ziteza kugubwa nabi, zikica ibifitiye akamaro umubiri byagombaga kuzanwa n’ubwoko bumwe bw’ibyokurya, iyo biramuka biriwe ari byonyine. Bene aka kamenyero gateza uburibwe mu mubiri, ndetse rimwe na rimwe bigateza urupfu. IMN 112.5

182. Niba ukora akazi ko guhora hamwe, ujye ukunda gukora imyitozo buri munsi, kandi urye gusa ibyokurya byoroheje by’amoko abiri cyangwa atatu kuri buri funguro, ntukabirenze ngo ukunde uhaze inzara ufite. IMN 112.6

[Izindi nama ku bantu bakora akazi ko guhora hamwe, wazibona ku ngingo ya 225]. IMN 112.7

183. Kugubwa nabi biterwa no kurya imvange zidakwiriye z’ibyokurya; ibyo bikurikirwa no kuremwa k’umusemburo mu mubiri; amaraso agahumana, maze ubwonko bugakora nabi. IMN 113.1

Akamenyero ko kurya ukarenza urugero, cyangwa ukarya imvange z’ibyokurya nyinshi cyane mu ifunguro rimwe, akenshi bitera kugugarirwa mu mubiri [dyspepsia]. Ibyo bituma imwe mu myanya y’urwungano ngogozi imererwa nabi. Igifu kigerageza kwirwanaho ariko bikaba iby’ubusa, maze kigatuma ubwonko bushakira igisubizo ku mpamvu irimo kubitera. Ibyokurya birenze urugero byariwe, cyangwa imvange zidakwiriye zariwe zikora umurimo mubi mu mubiri. Icyo gihe ibimenyetso biburira byoherezwa mu mubiri nyamara ntacyo biri butange, hagakurikiraho uburibwe, indwara ikabuza umubiri amahoro. IMN 113.2

Intambara mu Gifu

184. Indi mpamvu itera uburwayi no gukora nabi k’umubiri ni igogora ribi. Ntibishoboka ko ubwonko bukora umurimo wabwo neza igihe habaye ukwangirika kw’imyanya y’urwungano ngogozi. Hari abantu benshi barya amoko anyuranye y’ibyokurya batitonze, ibyo bigatuma mu gifu havuka intambara, maze bigatera urujijo mu mikorere y’ubwonko. IMN 113.3

185. Ntabwo ari byiza na gato kurya amoko menshi anyuranye y’ibyokurya mu ifunguro rimwe. Igihe turiye imigati n’amatunda, tukabivanga n’amoko anyuranye y’ibindi byokurya bitagendana bikuzura mu gifu mu ifunguro rimwe, ni iki twaba dutegereje kindi uretse kugubwa nabi mu gifu? IMN 113.4

186. Abantu benshi bakunda kurya vuba cyane. Abandi bakarya mu ifunguro rimwe ibyokurya bitajyana. Iyaba abagabo n’abagore bibukaga uburyo ubugingo bwabo buhababarira igihe bababaza igifu cyabo, n’uburyo Kristo adahabwa icyubahiro igihe bahemukira igifu cyabo, babasha kugira ubutwari no kwiyanga, bagaha igifu umwanya wo kugubwa neza mu mikorere yacyo. Nimutyo twese igihe turi ku meza dufungura tuzirikane ko turimo gukora umurimo w’ivugabutumwa mu by’ubuzima, ngo twaba turya cyangwa tunywa dukorere byose gutuma Imana ihabwa ikuzo. IMN 113.5

Ibifu Biguwe Neza n’Imyitwarire Itekanye

187. Dukwiriye kurinda imyanya y’urwungano ngogozi, ntituyiremereze tuyiha ubwoko bwinshi cyane bw’ibyokurya. Umuntu wuzuza mu nda ye ibyokurya by’ubwoko bwinshi cyane by’ifunguro rimwe aba agirira nabi umubiri we. Icy’ingenzi kuri twe ni uko twajya turya ibyokurya bikwiriye kandi bigwa neza imibiri yacu kuruta kurya ku byokurya binyuranye biri mu masorori menshi cyane azanwa imbere yacu. Igifu cyacu ntigifite umuryango twareberamo ibikiberamo; bityo rero dukwiriye gukoresha ubwenge bwacu n’intekerezo zacu kugira ngo tumenye ingaruka y’ibyo dushyira mu gifu cyacu. Igihe dufite uburakari kandi tukumva ko ibintu bitarimo kugenda neza, ahari byaba biterwa n’ingaruka zo kurya ubwoko bwinshi cyane bw’ibyokurya. IMN 114.1

Imyanya y’urwungano ngogozi ifite uruhare runini rwo gutuma imibereho yacu ihorana umunezero. Imana yaduhaye ubuhanga, kugira ngo twige uburyo twakoresha ibyokurya. Mbese nk’abagabo n’abagore b’abanyabwenge ntidukwiriye kwiga tukamenya niba ibyoturya bimerera neza imibiri yacu cyangwa bikayiteza akaga? Abantu bafite indwara yo gusharirirwa mu gifu (kubera acide) akenshi barangwa n’imyitwarire yo gusharira n’uburakari. Ikintu cyose kibabera ikinyuranyo, bakamera nk’abanyamushiha n’abanyaburakari. Iyaba twimenyerezaga kuba abanyamahoro, twajya turushaho gutekereza kuruta uko dusanzwe tubikora ku bintu byose byatuma ibifu byacu bigubwa neza. IMN 114.2

[Ingaruka mbi zo kurya amoko menshi cyane y’ibyokurya n’imvange zitagendana 141, 225, 226, 227, 264, 387, 546, 551, 722] IMN 114.3

[Imvange y’ibyokurya byinshi muri za resitora zacu — 415] IMN 115.1

[Kwitondera imvange z’ibyokurya duha umurwayi — 441, 467] IMN 115.2

[Uko Ellen G. White yitonderaga guteka imvange — Birebe ku Mugereka wa I:19, 23, 25]. IMN 115.3

Amatunda n’Imboga

188. Ntimukwiriye gukoresha ubwoko bwinshi cyane bw’ibyokurya mu ifunguro rimwe kuko bitera umururumba wo kurya ibirenze urugero, igogora rikagenda nabi, ukagubwa nabi mu gifu. IMN 115.4

Si byiza kurira rimwe amatunda n’imboga ku ifunguro rimwe. Niba igogora rifite intege nke, gukoresha ubwo bwoko bwombi bw’ibyokurya akenshi bizatuma ubwonko butamenya icyo gukora, maze bukorane intege nke. Igikwiriye ni ukurya amatunda ku ifunguro rimwe, ukaza kurya imboga ku ifunguro ritaha. IMN 115.5

Indyo ikwiriye kunyuranywa. Guhorera indyo imwe, iteguwe mu buryo bumwe, nta gusimburanya buri munsi, ntibikwiriye rwose mu mirire yacu. Indyo ibereye umubiri wacu, tukumva turiye neza uko bikwiriye, ni indyo iteguwe mu buryo bunyuranye. IMN 115.6

Ibyo Kurenzaho Bikungahaye ku Isukari n’Imboga

189. Ibyokurya bikozwe mu masukari, amavuta y’imvange y’ikimuri bita kreme, za keke, n’imboga bitanzwe mu ifunguro rimwe, bitera igifu kwivumbagatanya. IMN 115.7

190. Mu mitegurire yanyu y’ibyokurya, mukwiriye kugira mu ngo zanyu, ibintu bibafasha birushijeho kuba byiza bihebuje. Mu gihe kimwe cy’ubukonje bukabije, bisa nk’aho umuyobozi runaka yahuye n’uburwayi, maze umuganga aramubwira ati, “Namenye imirire yawe. Urya ibyokurya by’ubwoko bwinshi bikabije ku ifunguro rimwe. Amatunda n’imboga urira rimwe bitera ubusharire (aside) mu gifu cyawe; ibyo rero bituma utagira amaraso meza, maze ubwonko bukagira urujijo kuko igogora riba ritakoze neza umurimo waryo.” Ukwiriye gusobanukirwa yuko buri rugingo rw’umubiri wawe ugomba kurwitaho ukarwubaha. Ku kibazo cy’imirire, ugomba gutekereza ku ngaruka ziterwa n’ibyo uriye. IMN 115.8

Isukari n’Amata

191. Ubusanzwe abantu bakoresha isukari ikabije kuba nyinshi mu byokurya bategura. Keke, ibyokurya bikozwe mu masukari menshi, gato z’ubwoko bwinshi, imigati ikozwe n’isukari nyinshi, imishonge yo mu macupa no mu bikombe, ni byo biteza akaga k’igogora no kugubwa nabi mu gifu. Cyane cyane ariko ibiteza akaga cyane ni ibyokurya bikozwe mu masukari menshi n’imvange z’amavuta y’inka bita kreme, usanga byiganjemo cyane amata, amagi, n’isukari. Gukoresha amata n’isukari icyarimwe bikwiriye kurekwa rwose. IMN 116.1

192. Abantu bamwe bakunda gukoresha amata n’isukari nyinshi [mu gikoma] bibwira ko bakurikiza amabwiriza agenga ubuzima bwiza. Nyamara isukari n’amata bivanze bikora umusemburo mu gifu, bityo bikangiza umubiri. IMN 116.2

[Reba amata n’isukari ku ngingo za 533, 534, 535, 536]. IMN 116.3

Imvange Nyinshi kandi Ziruhije

193. Uko tugabanya gukoresha ibirungo n’ibyo turenza ku byo tumaze kurya, bizagwa neza cyane abantu bose dusangira amafunguro yacu. Ibyokurya byose by’imvange ziteguye mu buryo buruhije bigirira nabi imibiri y’abantu. Inyamaswa zidatekereza na zo ubwazo ntizabasha kwifuza kurya bene izo mvange abantu bakunda gushyira mu bifu byabo. … IMN 116.4

Imvange zikabije z’ibyokurya hamwe n’imvange ziteguye mu buryo buruhije zica umubiri. IMN 116.5

[Imvange zikabije z’ibyokurya n’ubwoko bwinshi bw’indyo ntibikwiriye kuba ibyokurya by’amateraniro makuru — 74] IMN 117.1

[Imvange z’inyama, ibirungo, keke na gato — 673]. IMN 117.2