INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

7/53

IGICE CYA 4 - IMIRIRE IBONEYE

UMUGABANE WA I — IBYOKURYA ABABYEYI BACU BA MBERE BAHAWE

Byatoranyijwe n’Umuremyi

111. Kugira ngo tumenye ibyokurya birusha ibindi kuba byiza, tugomba kwiga umugambi Imana yagiriye umuntu katanga ka mbere ku byerekeranye n’ibizamutunga. Iyaremye umuntu kandi Igasobanukirwa n’ibyifuzo bye, yageneye Adamu ibyokurya bye. Yaramubwiye iti, “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.” (Itangiriro 1:29). Amaze kuva mu busitani bwa Edeni kubwo umuvumo w’icyaha, uwo muntu kugira ngo abone ibyokurya bimutunga yahawe n’uburenganzira bwo kurya “imboga zo mu murima.” IMN 80.1

Ibinyampeke, imbuto (amatunda) n’imboga ni byo byokurya Umuremyi wacu yaduhitiyemo. Ibi byokurya, iyo biteguwe mu buryo bworoheje kandi busanzwe, ni byo biduha intungamubiri kandi bigatuma tugira amagara mazima. Bitwongerera imbaraga, ubushobozi bwo kwihangana, ubushobozi bw’intekerezo tudashobora kubona igihe dukoresheje ibyokurya byateguwe mu buryo bukomeye kandi bikubiyemo ibikabura umubiri. IMN 80.2

112. Imana ni Yo yagennye ibyokurya bigomba gutunga mwene muntu. Ntibyari mu mugambi wayo kubona umuntu abura ubuzima. Nta rupfu rwagombaga kuza muri Edeni. Imbuto z’ibiti byo muri ubwo busitani ni zo zari ibyokurya bikwiriye umuntu yari akeneye. IMN 80.3

[Reba ibijyana n’ibingibi ku ngingo ya 639]. IMN 81.1

Guhamagarirwa Kugaruka

113. Uhoraho afite umugambi wo kugarura abantu be ku mibereho yo gutungwa n’indyo yoroheje igizwe n’amatunda, imboga, n’impeke… Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere imbuto z’amatunda mu mwimerere wazo. IMN 81.2

114. Imana irakorana n’abantu bayo. Ntiyifuza ko babaho badafite ikibatunga. Irabagarura ku buzima bwo gutungwa n’ibyokurya yahaye umuntu katanga ka mbere. Imirire yabo igomba kuba igizwe n’ibyokurya biva mu bintu Imana yatanze. Ibyo bintu by’ishingiro dukoresha dutegura ibyokurya bigizwe n’amatunda, impeke, ibinyamavuta bifite imbuto zerera mu butaka nk’ubunyobwa n’imbuto zifite utubuto dukomeye zerera ku biti, ariko hanakoreshwa n’ibifitanye inkomoko na byo. IMN 81.3

115. Kenshi na kenshi nagiye nerekwa ko Imana igarura abantu bayo ku mugambi wayo wa mbere, ari wo wo kwirinda gukoresha inyama. Ishaka ko twigisha abandi inzira irushaho kuba nziza… IMN 81.4

Nitureka kurya inyama, tukirinda no kuzirarikira, ahubwo tugatoza abantu kurushaho gukoresha amatunda n’impeke, tuzaba dukurikije umugambi Imana yari idufitiye kuva mbere hose. Inyama ntizizaba zigikoreshwa n’abantu b’Imana. IMN 81.5

[Isiraheli yagaruwe ku mirire y’ibanze — 644]. IMN 81.6

[Umugambi w’Imana mu mirire y’Abisiraheli — 641, 643, 644]. IMN 81.7