INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

52/53

UMUGEREKA WA I - Ubuhamya bwite bwa Ellen G. White nk’Umugorozi mu by’Ubuzima

Icya mbere: Komeza ujye mbere — The Ministry of Healing, 320 [Rengera Ubuzima]. IMN 433.1

Ubwa mbere sinahise mbona umucyo ku buryo bwuzuye. Wagendaga wiyongerana imbaraga uko igihe cyagendaga gihita nk’uko abantu babaga biteguye kuwakira no kuwushyira mu bikorwa, kandi uza guhuza n’akamenyero n’imigenzereze mu mirire mu gihe ibyigisho byabaga bitanzwe. IMN 433.2

Icya kabiri: “Nta murongo runaka ushyitse dushyizeho ngo ukurikizwe mu mirire.” Testimonies for the Church 9:159 [Ibihamya by’Itorero]. Twakomeje gutanga imiburo yo kwirinda ibyokurya runaka byica ubuzima. Ariko twatanze amahame y’urufatiro, kandi ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mahame rigomba rimwe na rimwe gukorwa ku buryo bw’igeragezwa, hakanifashishwa ku buryo bwiza ubushakashatsi bwagezweho mu bya siyansi. IMN 433.3

...Icya gatatu: “Ntabwo abantu bakwiriye kumfata nk’urugero bagomba gukurikiza” — Letter 45, 1903. Madame White yiyemeje kugira amategeko agenderaho bitewe n’ibyo yiyemeje akajya rimwe na rimwe abyita amategeko y’imirire yo mu rugo rwe, ariko akirinda ko ayo mategeko yabera abandi urugero bagomba gukurikiza. IMN 433.4

Iyerekwa rya Mbere Yagize ku Bugorozi mu by’Ubuzima

Iyerekwa rya mbere ku nsanganyamatsiko y’Ubugorozi mu by’ubuzima ryangezeho ndi mu rugo rwa Mwenedata A. Hilliard, mu mugi wa Otsego, muri Leta ya Michigani, tariki ya 6 Kamena 1863. IMN 434.1

Neretswe ko Ari Umurimo Ugomba Gukomeza Kujya Mbere

Mu mucyo nari nahawe mbere (1863), neretswe ko abantu bo kuri iyi si bazaba barangwa no kutirinda ku buryo buteye ubwoba, kandi ko buri mwana w’Imana wese agomba gushikama bikomeye ku ivugurura rigomba kuranga ingeso n’imigirire ye.... Uwiteka yanyeretse umugambi urambuye afite. Neretswe ko Imana yagennye ivugurura ku mirire rigomba kuranga ubwoko bwayo bukomeza amategeko yayo, kandi uko bazagenda bakurikiza iryo vugurura, indwara zabo n’imibabaro yabo bizagenda bigabanuka. Neretswe ko uyu murimo utazahagarara, ko ugomba gukomeza kujya mbere. IMN 435.1

Uko Nakiriye Ubutumwa

Nemeye umucyo w’ubutumwa bw’ivugurura ry’ubuzima uko wangezeho. Byambereye umugisha ukomeye. Uyu munsi mfite ubuzima burushijeho kuba bwiza kuruta uko nari meze nkiri muto, bona nubwo mfite imyaka mirongo irindwi n’itandatu y’ubukuru. Ndashimira Imana kubwo amahame y’ivugurura ry’ubuzima. IMN 435.2

Nyuma y’Umwaka Umwe, Nabonye Inyungu

Namaze imyaka myinshi numva ko ngomba kurya inyama kugira ngo mbone imbaraga. Naryaga amafunguro atatu ku munsi mu gihe cy’amezi runaka. Byari binkomeyere kwihangana ngategereza ifunguro rikurikiyeho kuko nagiraga intege nke mu gifu nkamera nk’uwenda kudandabirana no kuzunga isereri mu mutwe. Numvaga ko kurya bigomba gukuraho izo ntege nke niyumvagamo. Inshuro nke cyane ni zo niyemezaga kurya utundi tuntu hagati y’amafunguro, ndetse mbigira akamenyero ku buryo kenshi najyaga kuryama ntanariye ibyokurya bya nimugoroba. Ariko nararibwaga cyane kubwo kumva nshaka kurya hagati y’ifunguro rya mugitondo n’irya kumanywa, ndetse nkajya nyuzamo nkazunga isereri nkagwa hasi. Haba ubwo naryaga inyama nkabona bikuyeho icyo kibazo cyo kugira isereri no kugwa. Byatumye numva rero ko umubiri wanjye ukeneye inyama. IMN 435.3

Ariko kuva aho Uwiteka anyerekeye mu kwezi kwa Kamena 1863, isano iri hagati yo kurya inyama no kugira amagara mazima, naretse gukomeza kurya inyama. Mu gihe gito byabanje kunkomerera kugira ipfa ryo kurya umugati numvaga ntishimiye mbere. Ariko kubwo kwihangana, naje kubishobora. Namaze hafi umwaka ntarya icyitwa inyama. Amezi yenda kuba atandatu twayamaze dutegura ku meza imigati mito idafite umusemburo, ikozwe mu ngano gusa n’amazi, n’akunyu gake. Twaryaga cyane imbuto n’imboga. Namaze amezi umunani ntunzwe no kurya kabiri gusa ku munsi. IMN 436.1

Nimenyereje ishuro nyinshi kwandika ibitabo nkamara igihe kirenga umwaka. Namaze amezi umunani by’umwihariko nikingiranye mu cyumba nandika. Ubwonko bwanjye bwararemererwaga, kandi sinkore imyitozo ihagije. Kandi ngakomeza kumva nta mpinduka nziza mu mubiri wanjye kurusha amezi atandatu yari ashize. Kwa kugira isereri no kuzungera byarashize. Nagubwaga nabi buri gihe uko urugaryi rwageraga nkabura ipfa ryo kurya. Ariko mu rugaryi rwaherukaga, sinongeye kugira ikibazo. IMN 436.2

Ibyokurya byacu byabaga bigizwe n’indyo yuzuye, twafataga kabiri ku munsi, bikaturyohera cyane. Nta nyama twaryaga, keke, cyangwa ibindi byokurya bikize ku masukari. Ntitwatekeshaga amavuta y’ingurube, ahubwo mu mwanya wayo twakoreshaga amata, kereme, n’amavuta make y’inka. Ibyokurya byacu twabishyiragamo umunyu muke, kandi tukabirinda ibirungo nk’insenda z’uburyo bwose. Twaryaga ibyokurya bya mugitondo saa moya, ibya kumanywa tukabirya saa saba. Inshuro nke cyane nibwo numvaga isereri. Nararyaga nkanyurwa. Ibyokurya byarandyoheraga cyane kurenza mbere. IMN 436.3

Urugamba rwo Gutsinda

Sinigeze mpindura na gato umurongo nafashe kuva aho ntangiriye gahunda y’ivugurura ry’ubuzima. Sinigeze nsubira inyuma n’intambwe n’imwe kuva aho umucyo uvuye mu ijuru umurikiye kuri iyi nsanganyamatsiko. Nabanje kwanga ikintu cyose ngitangira, ndeka inyama n’amavuta yiganjemo ibinure, ndetse n’amafunguro atatu, kandi ibyo mbikora ndimo gukora umurimo ukomereye cyane ubwonko, nandika ibitabo kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Naje kwimenyereza amafunguro abiri ku munsi kandi mbona mbashije no gukomeza umurimo wanjye. IMN 437.1

Nagiye mbabazwa cyane n’uburwayi, bwatewe no kugwa ikinya ibihe bitanu umubiri ntubashe gukora. Nagize imvune yatumye ukuboko kwanjye kw’imoso kumara amezi menshi guhambiriye, kandi uburibwe bukambera bwinshi mu mutima. Ubwo niyemezaga izo mpinduka mu mirire, nanze kwemerera ipfa ngo rintegeke. Mbese ibyo byari kumbangamira bigahungabanya imbaraga zanjye zikomeye, bikambuza guha icyubahiro Umwami wanjye? Mbese ibyo byari kumbera inkomyi n’igihe runaka? Ntibishoboka! IMN 437.2

Nagiye mbabazwa n’inzara, nakundaga kurya inyama cyane. Ariko igihe nagwaga hasi, nafashe cyane mu nda nkomeza mu gifu, maze ndavuga nti, “Sinzongera kurya n’intongo y’inyama. Nzajya nirira ibyokurya byoroheje, cyangwa ndeke kurya burundu.” Umugati ntiwandyoheraga. Naryaga agace gato kataruta mu bugari idolari. Ibyo ni ibintu bimwe nabashaga gukurikiza neza mu ivugurura ryanjye; ariko igihe nabaga ngiye kurya umugati, nawushyiraga ku ruhande. Mu gihe nashyiraga mu bikorwa izo mpinduka, nari mfite intambara ngomba kurwana idasanzwe. Sinashoboraga gufata amafunguro abiri cyangwa atatu abanza. Nabwiye igifu cyanjye nti, “Tegereza kugeza ubwo ubona umugati wo kurya.” Nabashaga kurya umugati akanya gato, nkarya n’umugati w’ingano. Sinawuryaga mbere; ariko noneho ubu numvaga undyoheye, kandi sinigeze mbura ipfa no kuryoherwa. IMN 437.3

Kugendera ku Ihame

Igihe nandikaga igitabo “Impano za Mwuka,” Umugabane wa 3 n’uwa 4 [1863-64], nari ngiye kwica n’akazi kenshi imbaraga zinshiranye neza. Nuko mbona ko ngomba guhindura imibereho yanjye, hanyuma nza kuruhuka iminsi mike nongera kumva merewe neza. Ibyo bintu niyemeje kubireka kubwo kugendera ku ihame. Nahise mfata ihame ryo kugendera ku ivugurura ry’ubuzima. Kandi kuva icyo gihe, benedata, sinigeze ngira ikintu na kimwe cyo gukabya mu byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima ngo mbe nagisubiraho mu buzima bwanjye. Nta kindi nagaragaje uretse icyo nshikamyeho uyu munsi. Ndabasaba namwe kurangwa n’imirire ifasha kandi yubaka ubuzima. IMN 438.1

Kureka gukoresha ibintu bizana impumuro mbi kandi birura mu kanwa si ikintu kigomba gukomerera abantu ngo bakizinukwe. Kwemera kureka ibyo bintu ni ukwiyanga, maze ukagira ubuzima bwishimira ikintu cyose ukumva kikuryoheye nk’ubuki; ukareka gushyira mu kanwa ibintu bitaryoheye umubiri; kandi igifu ntikizigera cyumva ko hari ibyo gitakaje. Ibi nari naragize akamenyero ko kubikoresha igihe kinini. Nagiye nikubita hasi ubutitsa nteruye umwana. Ariko ubu ibyo ntibikimbaho; nonese ibyo nabyita kwiyanga, mu gihe mbasha guhagarara imbere yanyu nk’uko mbikora uyu munsi? Nta mugore n’umwe mu bagore amagana wabashaga kwihanganira gukora akazi nakoraga. Nagenderaga ku ihame, aho gukurikiza amarangamutima. Nabashaga gukora kuko nizeraga ko Ijuru ryemera umurongo nahisemo wo kugira imibereho irushijeho kuba myiza, kugira ngo mbashe guhimbaza Imana mu mubiri no mu mwuka, kuko ari ibyayo. IMN 438.2

Intambara yo Kurwanya Gukoresha Vinegere

Nasomye ibaruwa yawe. Umeze nk’uwifuza bikomeye gushyira mu bikorwa agakiza kawe utinya kandi uhinda umushyitsi. Ndakugira inama yo kubikora. Ndakugira inama yo kureka ikintu cyose cyagutera gukora umurimo igice mu muhati wawe wo gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Itandukanye n’umururumba uwo ariwo wose ubasha kukubuza kunesha. Saba amasengesho abashobora kumva icyifuzo cy’ubukene bwawe. IMN 439.1

Hari igihe nanjye nari ndi mu kibazo nk’icyanyu. Nakundaga cyane gukoresha vinegere. Ariko kubwo gufashwa n’Imana nafashe icyemezo cyo gutsinda iryo rari ry’ipfa. Narwanye n’icyo kigeragezo, niyemeza kudategekwa n’aka kamenyero. IMN 439.2

Namaze ibyumweru ndwaye cyane; ariko nkomeza kujya mbivuga buri gihe, ibyo Uwiteka arabizi neza. Niba ngomba gupfa, nzapfe; ariko sinzigera nemerera ibyo byifuzo. Intambara yarakomeje, kandi nkomeza kubabazwa ibyumweru byinshi. Abantu bose babonaga ko ntashobora gukomeza kubaho. Murumva ukuntu twafashe igihe cyo gushaka mu maso h’Uwiteka dushikamye. Twasengaga amasengesho akomeye cyane asaba Imana kunkiza. Nakomeje kurwana n’igishuko cyo gukoresha vinegere nakundaga, ariko ku iherezo ndanesha. Ubu sinifuza no gusogongera ku kintu kimeze nk’icyo. Iyi mibereho nanyuzemo yambereye iy’agaciro gakomeye cyane mu buryo bwinshi. Ubu naranesheje rwose. IMN 439.3

Iyi mibereho yanjye nyikubwiriye kugira ngo igufashe kandi ikongerere imbaraga. Mfite ukwizera, muvandimwe, yuko nawe ushobora kunesha iki kigeragezo, ukerekana ko Imana ibasha gufasha abana bayo igihe cyose babikeneye. Niba wiyemeza kurwanya ako kamenyero, ukakarwanya ubutadohoka, ushobora kugira imibereho y’agaciro gahanitse. Iyo wiyemeje kugira ubushake bwo kwitandukanya n’uwo mururumba, Imana ibigufashamo. Bigerageze muvandimwe. IMN 440.1

Uko urushaho gukomeza kwemerera ako kamenyero, Satani azakoresha ubushake bwawe, atume umwumvira. Ariko niba wiyemeza kunesha, Uwiteka azagukiza, kandi aguhe imbaraga zo kurwanya ikigeragezo cyose. Ujye uhora wibuka ko Kristo ari Umukiza n’Umurinzi wawe. IMN 440.2

Imirire Yoroheje, kandi Ikwiriye

Ndarya bihagije kugira ngo umubiri ushobore kunyurwa; ariko iyo mpagurutse mvuye ku meza, nkomeza kugira ipfa nk’uko nari ndifite ndimo kurya. N’igihe ifunguro rikurikiyeho rije, mba niteguye kurya ibyo umubiri ukeneye, sindenze. Mbese nabasha nte kurya inshuro ebyiri z’ibyo nsanzwe ndya bitewe n’uko biryoshye, hanyuma ngasaba Imana ngo imfashe mu murimo wanjye wo kwandika, nkirengagiza ko kurya byinshi byantera umururumba n’ubusahiranda? Nabasha nte gusaba Imana ngo ihe umugisha uwo mutwaro udafite ubwenge ngiye gushyira mu gifu? Ibyo byaba ari ukudahesha Imana icyubahiro. Ibyo byaba ari ugusaba ibijyanye n’irari ryanjye. Ubungubu nibwira ko ndya ku buryo bukwiriye, bityo nkaba mbasha gusaba Imana kumpa imbaraga zo gukora umurimo yampaye gukora. Kandi namenye ko ijuru ryumvise kandi rigasubiza gusenga kwanjye, ubwo nari maze gusenga ayo masengesho. IMN 440.3

Gutegura ku Meza Amafunguro Ahagije

Nahoraga mfite ameza ateguweho amafunguro meza ibihe byose. N’igihe nabaga mfite bashyitsi, baba abashyitsi b’abizera cyangwa abatari abizera, amafunguro yakomezaga kuba ya yandi. Sinabaga umuntu utungurwa n’ikintu ntateguye cyo gusangira n’abandi ku meza cyaba gito cyangwa kinini ngo kibe ikintu cy’amahirwe kije kwiyongera ku mafunguro nateguye. Nakoreshaga amafunguro y’ibyokurya byoroheje, bihesha amagara mazima, byubaka umubiri kandi bikamara inzara. Ku muntu ubishaka, abasha kubibona aho ariho hose. Nta mavuta afite ibinure cyangwa inyama z’ubwoko ubwo aribwo bwose bigera ku meza yanjye. Imikati ya keke twayiteguraga gake cyane. Akenshi nabaga mfite ku bwinshi amatunda, umukati w’ubwoko bwiza, n’imboga. Ameza yacu ahora yiyubashye, kandi abayariraho bakanezerwa, kandi bakarushaho kuyishimira. Bose bayicaraho bakarya nta mururumba, bakishimira kurya ibyokurya dukesha Rurema. IMN 441.1

Ahantu Twari Twiherereye

Ubwo ababyeyi n’abana barimo kurya ibyokurya biryoshye, jye n’umugabo wanjye twaryaga ifunguro ryacu ryoroheje, ku isaha dusanzwe turiraho ya saa saba z’amanywa, twirira umugati w’ingano utarimo amavuta, hamwe n’imbuto nyinshi. Twaryaga ibyo byokurya twumva bituryoheye, kandi imitima yacu yuzuyemo ishimwe ku buryo twabonye bitari ngombwa ko tugura ibyokurya bindi byo kutumara ipfa. Twariye tunezerewe, turahaga, ku buryo nta nzara twumvaga dufite kugeza mu gitondo cyakurikiyeho. Umwana w’umuhungu wari aho hantu agurisha amatunda n’ubunyobwa yabonye tutiteguye kumugurira ibyokurya yari afite. [Mu 1873, amata make n’agasukari gake —532] IMN 441.2

Guhura n’Ikibazo cy’Umubiri ndetse n’Ingaruka zo Gufatanya Imirire

Mu myaka irenga mirongo itatu ishize, akenshi nagendaga ngira intege nke cyane. Nasengewe amasengesho menshi. Habayeho kwibwira ko ndamutse ndiye inyama zanyongerera imbaraga, bityo iyi ngingo mbonako nkwiriye kuyandikaho bihagije. Nyamara aho kugira ngo mbone imbaraga, nakomeje kugenda ngira intege nke. Kenshi naburaga imbaraga nkikubita hasi bitewe no kubura umwuka. Nabonye umucyo unyereka akaga kagera ku bagabo n’abagore kakangiza intekerezo, ubwenge, n’imbaraga z’umubiri bitewe no kurya inyama. Neretswe ko umubiri wose w’umuntu ugerwaho n’iyi mirire, bitewe n’uko inyama zikangura imbaraga za kinyamaswa mu mubiri, no kugira inyota y’ibinyobwa bikaze. IMN 442.1

Bwa mbere nabanje kureka guhaha inyama sinongera kuzitangaho amafaranga. Hanyuma bitewe no kuba ahantu runaka nagombaga kurya inyama nkeya. [Ibihe runaka nagombaga kurya inyama bitewe no kuba ahantu hataboneka ibindi byokurya—699] IMN 442.2

Kubabazwa no Gushaka Umukozi — 1892

Ndagenda ndushaho kubabazwa n’uko ubu nta mukozi mfite w’umuhanga mu byo guteka, ushobora kuntekera ibyokurya mba nkeneye kurya.... Ibyokurya bitegurwa ku buryo ubona bidateye ipfa, ahubwo ukabona bimeze nk’ibidafite uburyohe. Natanga amafaranga menshi ku mutetsi kuruta ayo natanga ku kindi kintu cy’umurimo wanjye. IMN 442.3

Icyemezo Giheruka Nafashe cyo Kureka Inyama

Guhera mu gihe cy’amateraniro makuru y’i Brayitoni [Brighton] (muri Mutarama, 1894) niyemeje kureka burundu inyama ku meza yanjye. Ni ikintu umuryango wanjye wasobanukiwe ko naba ndi mu rugo cyangwa ndi mu mahanga, nta kintu kimeze gityo kigomba gukoreshwa mu rugo rwacu, cyangwa ngo gitegurwe ku meza yacu. Iyi ngingo nayeretsweho byinshi inshuro nyinshi mu bihe bya nijoro. IMN 442.4

Dufite amata meza kandi menshi, amatunda menshi, n’imigati myiza. Namaze rero kwegurira Imana ameza yacu. Nayakuyeho inyama zose. Ni ingenzi kureka inyama kugira ngo tugire imibiri mizima n’intekerezo nzima. Uko bishoboka kose dukwiriye kugaruka ku mugambi w’ibanze Imana yaturemeye mu mirire yacu. Bityo, kuva icyo gihe, ameza yanjye yakomeje kutarangwaho icyitwa inyama z’amatungo yapfuye, kandi ndeka gutegura ibintu barenza ku byokurya (deseri) bisaba gutegurwa igihe kirekire hamwe n’imbaraga nyinshi. Tubasha gukoresha imbuto uko tubyifuza, kandi tukazitegura mu buryo butandukanye, kandi ntibigire ingaruka bidutera z’indwara zizanwa no kurya inyama z’amatungo yapfuye. Tugomba gutegeka irari ryacu mu mirire, kugira ngo twishimire ku buryo bwuzuye ibyokurya biboneye, kandi tukaba tubifite bihagije, ku buryo nta muntu ugomba kwicwa n’inzara. IMN 443.1

Nyuma y’Umwaka Mfashe Icyemezo cyo Kujya Mbere

Umuryango wacu ni mugari, icyiyongereyeho kandi dukunda kugira abashyitsi benshi, ariko zaba inyama cyangwa amavuta y’ibinure nta na kimwe dukoresha ku meza yacu. Dukoresha amavuta ya kereme ava mu mata y’inka twigaburirira ubwacu. Tugura amavuta yo guteka dukura mu maduka acuruza amavuta y’inka tuzi neza ko ari inka zifite ubuzima bwiza, kandi zifite ubwatsi bwiza. IMN 443.2

Nyuma y’Imyaka Ibiri Mfashe Icyemezo

Mfite umuryango mugari w’abantu bagera kuri cumi na batandatu. Muri bo harimo abagabo bakora mu mirima kandi baba bafite impumuro y’ibiti. Baba bakora umurimo usaba imbaraga, ariko nta n’agace k’inyama baba bariye ku meza yacu. Kuva mu gihe cy’amateraniro makuru ya Brayitoni ntitwongeye gukoresha inyama. Ntiwari umugambi wanjye kugira ngo tuzitegure ku meza ku gihe runaka, ahubwo icyifuzo cyatanzwe ni uko umuntu runaka yagaragaje ko atabasha kurya ibi cyangwa biriya, kandi ko igifu cye kibasha kwakira neza inyama kurusha ibindi. Bityo, ibyo byansabye ko mwemerera kuzitegura ku meza.... IMN 443.3

Abantu bose baza ku meza yacu tubakira neza, ariko simbagaburira inyama. Ku meza tuhategura ibinyampeke, imboga, n’imbuto zikiri mbisi. Muri iyi minsi, dufite amacunga meza cyane, n’indimu nyinshi. Aya ni yo matunda yonyine twejeje muri uyu mwero w’umwaka.... IMN 444.1

Ibi nabyandikiye kugira ngo mbabwire muri make uko tubayeho. Sinigeze nishimira ubuzima nk’uko mbwishimiye ubungubu, kandi sinigeze mbasha kwandika byinshi nk’uko mbikora ubu. Mbuka saa cyenda za mugitondo, kandi sinsinzira ku manywa. Mbasha no kugeza saa saba, kandi iyo ubwonko buremerewe, nkanguka saa sita ngo nandike ibyihutirwa bije mu bwenge bwanjye. Ndashima Imana cyane n’umutima wanjye, ubugingo bwanjye, n’ijwi ryanjye, kubwo imbabazi zitagira akagero yangiriye. IMN 444.2

Dukoresha Ubunyobwa mu Rugero

Ntiturya inyama cyangwa amavuta afite ibinure, kandi dukoresha amata make mu guteka. Muri uyu mwero w’imyaka nta matunda akiri mashya aboneka. Dufite inyanya nyinshi, ariko abagize umuryango bifuza ko twategura ubunyobwa mu buryo butandukanye. Dukoresha nka kimwe cya gatanu nk’uko ibindi byatetswe bibisaba. IMN 444.3

Imirire Iboneye, ariko Itarimo Inyama

Ubwo nari i Kuranbongi [Cooranbong], abenshi mu bakunda kurya inyama baje mu rugo rwacu, maze ubwo twabakiraga ku meza, bakabona nta n’intongo n’imwe y’inyama bahabonye, baravuze bati, “Ni byiza, niba ibyokurya byanyu bimeze gutya, inyama twazireka. Ndibwira ko ibyokurya byacu bihaza abagize urugo rwacu. Mbwira umuryango wanjye nti, “Ibyo mukora byose, mwirinde gukoresha indyo nkene. Mujye mutegura ku meza amafunguro ahagije umubiri. Ibi mugomba kubikora. Mugomba guhanga, mugahanga, kandi mugahora mwiga ibihe byose, mukamenya gutegura amafunguro meza uko bishoboka, kugira ngo mwirinde amafunguro agizwe n’indyo nkene.” IMN 445.1

Icyayi n’Ikawa

Maze imyaka ntatanga amafaranga yanjye ngo ngure icyayi. Bitewe n’ingaruka zacyo, sinahangara kugikoresha, keretse mu bihe byo kuruka cyane igihe ngifata nk’umuti, ariko nirinda kukinywa nk’ikinyobwa.... IMN 445.2

Nta rubanza mfite rwo gukoresha icyayi icyo aricyo cyose, keretse ubwoko bw’icyayi cy’imbuto zitukura, kandi ndamutse nkoresheje vino ihiye, icyayi, ikawa, naba niyemeje kwicisha ubuzima bwanjye ibi biyobyabwenge. Kubwanjye, icyo mpa agaciro ni ubuzima buzira umuze n’urugero rwo kwitungira amagara mazima muri ibyo byose. Nshaka guha abandi icyitegererezo cyiza ku byo kwirinda n’imirimo myiza. Nta wanshinja kunywa icyayi icyo aricyo cyose usibye icyayi cy’amajyane y’imbuto zitukura. IMN 445.3

Ibyokurya Byoroheje

Mfite ubuzima bwiza. Ngira ipfa ry’ibyokurya ku buryo bwiza cyane. Nabonye ko uko ndya ibyokurya byoroheje, kandi by’ubwoko buke, niko ndushaho gukomera. IMN 445.4

Gukurikiza Umucyo Nabonye mu 1903

Mu rugo dufata ifunguro rya mugitondo saa kumi n’ebyiri n’igice, irya kumanywa saa saba n’igice. Ntitugira irya nimugoroba. Twabasha guhinduraho gato ibyo bihe dufatira amafunguro, biramutse bibaye icyifuzo kinogeye benshi mu bagize umuryango wacu. IMN 446.1

Mfata amafunguro abiri ku munsi, kandi nkomeje gukurikiza umucyo nahawe mu myaka mirongo itatu n’itanu ishize. Sindya inyama. Kubwanjye, namaze gukemura ikibazo cyo gukoresha amavuta y’ibinure. Sinyatekesha. Iki kibazo kibasha kwigwaho neza kandi kigakemuka ahantu hose hataboneka amavuta y’ubwoko bwiza yo kugura. Dufite inka ebyiri nziza z’inzungu. Dukoresha amavuta yazo ya kereme, kandi twese turayishimira. IMN 446.2

Mfite imyaka y’ubukuru mirongo irindwi n’itanu; ariko mbasha kwandika byinshi kurenza uko nabikoraga mbere. Igogora ryanjye rikora neza, n’ubwonko bwanjye bumeze neza. IMN 446.3

Indyo yacu iroroshye kandi ifite intungamubiri zuzuye. Nta mavuta y’ibinure dukoresha ku meza yacu, nta nyama, nta binure, nta byokurya by’amavuta n’amasukari tugira. Hashize amezi runaka tubonye umusore utari umwizera, waje gucumbika mu rugo rwacu. Yaryaga inyama mu buzima bwe bwose. Ntacyo twigeze duhindura mu mirire yacu kubwe; kandi ari mu rugo rwacu yabonaga amafaranga agera nko ku bihumbi makumyabiri na bine. Ibiryo twamugaburiraga byamubereye byiza cyane kuruta ibyo yari yaramenyereye. Abaza ku meza yacu bose bivugira ko banyurwa n’ibyokurya biryoshye tubagaburira. IMN 446.4

Umuryango Utaboshywe n’Amategeko Adakuka

Ndya ibyokurya byoroheje, kandi byateguwe mu buryo bworoheje cyane. Hashize amezi menshi nkoresha indyo igizwe cyane cyane na makaroni ntoya zitekanye na sositomate. Ibi mbirisha umugati wokeje kandi uvanzemo amagi. Hanyuma kandi mba mfite n’imbuto z’ubwoko runaka ngakoresha n’amacunga rimwe na rimwe. Ibigori byumye, bitekanye n’amata cyangwa amavuta y’inka make, ni ibindi byokurya nyuzamo ngakoresha. IMN 447.1

Ariko abandi bagize umuryango wanjye ntibarya ibimeze nk’ibyo ndya. Sinifata nk’umuntu nk’umuntu utanga urugero ngenderwaho bagomba kureberaho. Buri wese murekera umudendezo wo gukurikiza ibitekerezo bye bwite by’ibyo abona ko bimubereye byiza. Ntawe nzingitiranya ngo mfunge umutimanama we. Nta muntu ubasha kubera undi urugero ngenderwaho mu byerekeye imirire. Ntibishoboka gushyiriraho abantu bose itegeko bagomba gukurikiza. Har’abantu mu rugo bakunda cyane ibishyimbo, mu gihe kuri jyewe ibishyimbo ari uburozi. Amavuta y’ibinure ntajya agera ku meza yanjye, ariko iyo bamwe mu bagize umuryango wanjye bahisemo gukoresha make ahandi hantu baba bafite umudendezo wo kuyakoresha. Dutegura ameza yacu kabiri ku munsi, ariko igihe hari abifuza kugira icyo barya ku mugoroba, nta tegeko ribabuza kubikora. Nta n’umwe winubira ibiri ku meza yacu cyangwa ngo ayaveho adahaze. Igihe cyose tugabura ibyokurya by’ubwoko bunyuranye, byoroheje, byuzuye intungamubiri, kandi biryoshye. IMN 447.2

Icyo Mvuga ku Kibazo Cyerekeranye n’Imirire ya Madame White

Hari bamwe bavuga ko ntigeze ngira imibereho ikurikiza amahame y’ivugurura ry’ubuzima, nk’uko nayanditse n’ikaramu yanjye. Ariko ndababwira nkomeje nkurikije ubumenyi mfite, sinigeze ndeka gukurikiza ayo mahame. Abaririye ku meza yanjye bazi ko ntigeze mbagaburira inyama.... IMN 447.3

Hashize imyaka myinshi ndetse gukoresha inyama ku meza yacu. Ntitujya dukoresha icyayi cyangwa ikawa. Ibihe bimwe nakoresheje icyayi cy’imbuto zitukura nkakinywa gishyushye, ariko bake mu rugo binywera ikindi kinyobwa mu gihe turimo gufungura. Amavuta nkoresha ni aya kereme mu cyimbo cy’amavuta afite ibinure, nubwo tuba dufite abantu benshi mu rugo. Hashize imyaka myinshi turetse gukoresha amavuta y’ibinure. IMN 448.1

Nyamara ntabwo dufite indyo nkene. Dufite amatunda menshi mabisi n’ayo tubika. Iyo ibikoresho tuyabikamo bidahagije, tugura ibindi ku isoko. Mushiki wacu Gray anyoherereza imizabibu, tukayakoramo umutobe uryoshye cyane. Twihingira inkeri zacu, tukazikoresha uko tubishaka. IMN 448.2

Inkeri ntizikunze kwera neza aha hantu, ariko hari ubwoko bumwe tugura mu baturanyi bacu nk’inkeri zirabura, izitukura, na pome zitandukanye. Dufite kandi n’inyanya nyinshi. Ndetse duhinga n’ubwoko bunyuranye bw’ibigori biryoha, maze tukumisha byinshi muri byo tuzakoresha mu mezi y’impeshyi. Hafi yacu hari uruganda rw’ibyokurya, aho tubonera imbuto ziteguwe. IMN 448.3

Dufata umwanya wo guhitamo neza ibyo kurya tugomba guteka nk’imvange kugira ngo bitumerere neza. Ni inshingano yacu gukoresha ubwenge mu byo twimenyereza kurya, mu kwirinda, no kwimenyereza gutekereza ku ngaruka mbere y’igihe. Nituramuka dukoze ibyo dusabwa, Uhoraho na we azakora umurimo we wo kurinda ubushobozi bw’ubwonko bwacu. IMN 448.4

Mu myaka irenga mirongo ine, naryaga kabiri ku munsi gusa. Kandi iyo nabaga mfite akazi kadasanzwe ngomba gukora, sinaryaga ibyokurya byinshi. Mbona ko ari inshingano yanjye kutaremereza mu gifu n’ibyokurya mbona ko bibasha guteza umubiri gukora nabi. Ubwonko bwanjye bugomba kwerezwa gukorera Imana, kandi ngomba kuburinda ingeso iyo ariyo yose yacogoza imbaraga z’ubwenge. IMN 448.5

Ubu ngize imyaka mirongo inani n’itanu, kandi mbasha kubahamiriza ko mu rugo rwacu, tutajya turarikira cyangwa ngo tugirire inzara inkono z’inyama zo muri Egiputa. Ikintu nabonye gifite inyungu kurusha ibindi, ni ukugira imibereho igendera ku mahame y’ivugurura ry’ubuzima. Kuba umugorozi w’iby’ubuzima mbibona ko ari amahirwe n’inshingano mfite. IMN 449.1

Nyamara kandi mbabazwa n’uko hari benshi mu bizera bacu badashaka kugendera mu mucyo w’ivugurura ry’ubuzima. Abagize akamenyero ko kugomera amahame y’ubuzima, bakanga kuyoborwa n’umucyo Uhoraho yabahaye, nta kabuza bazagerwaho n’ingaruka zabyo. IMN 449.2

Ibi ndabibandikira kugira ngo mumenye uko mubasha gusubiza uwo ariwe wese wabaza ibyerekeranye n’imirire yanjye.... IMN 449.3

Mbona ko impamvu imwe yatumye mbasha gukora akazi kenshi haba kubwiriza no kwandika, ari uko ndi umuntu ufite gahunda idahinduka yo kwirinda mu mirire yanjye. Iyo banteguriye ibyokurya by’ubwoko butandukanye, ngerageza guhitamo ibyo mbona ko biri bugende neza. Bityo ibyo bituma mbasha kurinda imbaraga z’ubwenge bwanjye. Mpitamo kudashyira mu gifu cyanjye mbizi neza ikintu cyose cyazanamo umusemburo. Iyi niyo igomba kuba inshingano y’abagorozi b’iby’ubuzima bose. Tugomba gutekereza ku ngaruka mbere y’igikorwa dukora. Ni inshingano yacu kuba abantu birinda muri byose. IMN 449.4

Amahame Rusange y’Ubugorozi

Nahawe n’Uwiteka umucyo mwinshi cyane ku nsanganyamatsiko y’ubugorozi mu by’ubuzima. Sinigeze nshakisha uwo mucyo; sinigeze mbanza kwiga kugira ngo nywubone; nawuhawe n’Uwiteka kugira ngo nywugeze ku bandi. Ibi mbibwira abantu nshingiye ku mahame rusange y’ubugorozi, kandi rimwe na rimwe, iyo mbajijwe ibibazo ndi ku meza aho natumiwe, nsubiza nkurikije ukuri nahawe. Ariko sinigeze ngira umuntu ngwa nabi kubera ameza n’amafunguro ateguweho. Iyi migirire sinayifataga nk’iboneye. IMN 450.1

Kwihanganira Abandi

Sinifata nk’urugero ngenderwaho ku muntu uwo ariwe wese. Hari ibintu ntabasha kurya kuko byanteza akaga gakomeye. Ngerageza kumenya ibimbereye byiza, ariko singire uwo ngira icyo mbwira, nsangira n’abandi ibyo mbasha kurya, bigizwe gusa n’amoko abiri cyangwa atatu atabasha kuzana impinduka mu gifu. IMN 450.2

Hariho itandukaniro rinini mu miterere y’imibiri y’abantu no mu mikorere yayo, kandi ibyo imibiri isaba biranyuranye nk’uko abantu batandukanye. Ibyokurya by’umwe bibasha kubera undi uburozi; bityo, amategeko ndakuka ntashobora gushyirirwaho gukurikizwa kuri buri kibazo cyose. Simbasha kurya ibishyimbo, kuko ari uburozi kuri jye; ariko iyo mpamvu sinayiheraho mvuga ko nta muntu ugomba kurya ibishyimbo, ibyo byaba agahomamunwa. Sinshobora kurya n’ikiyiko cy’imvange y’amata avanze na keke cyangwa ibisuguti ngo bibure kunzanira ingaruka yo kuribwa; ariko abo mu rugo babasha kubirya nta kibazo, ntibibazanire ingaruka; bityo rero menya ibimerera neza mu gifu nkaba aribyo nirira. Nta magambo yandi, nta no kwivovota; ibintu byose bigenda neza mu rugo rwacu, kuko ntashobora gutegeka ibyo tugomba kurya n’ibyo tutagomba kurya. IMN 450.3

“Nabaye Umugorozi w’Ubuzima Ukiranuka”

Igihe ubutumwa bw’ivugurura ry’ubuzima bwangeragaho bwa mbere, nari umunyantege nke cyane, mpora ngira ibibazo byo kugwa. Nasengaga nsaba Imana ngo imfashe, maze imfungurira ingingo y’ingenzi kandi ikomeye y’ubugorozi mu by’ubuzima. Yamenyesheje ko abakomeza amategeko yayo bagomba kugirana na Yo isano yera, kandi ko kubwo kwirinda mu mirire n’iminywere bizatuma barinda ubugingo n’imibiri yabo bakagira amagara mazima abashoboza kuyikorera. Uyu mucyo wambereye umugisha ukomeye. Nafashe icyemezo cyo kuba umugorozi w’ubuzima, mfite ibyiringiro kandi nzi neza ko Uhoraho azampa imbaraga. Uyu munsi mfite ubuzima bwiza cyane, bona n’ubwo maze kugira imyaka myinshi, kuruta uko nari meze nkiri muto. IMN 451.1

Bamwe bavuga ko ntakurikije amahame y’ivugurura ry’ubuzima nk’uko nabyanditse n’ikaramu yanjye; ariko mbasha guhamya ko nabaye umugorozi w’ubuzima ukiranuka. Abagize umuryango wanjye bazi neza ko ibyo ari ukuri. IMN 451.2