INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

45/53

UMUGABANE WA II — ICYAYI N’IKAWA

Ingaruka z’Ibikabura Umubiri Bikomoka ku Ikawa n’Icyayi

732. Ibyokurya n’ibyokunywa bikabura umubiri byo muri iyi minsi ntibituma abantu bagira amagara mazima. Icyayi, ikawa, n’itabi byose bikabura umubiri, kandi bifite uburozi. Nta kamaro bifitiye umubiri, ikindi kandi byica umubiri, niba dushaka gukura tukaba abantu birinda, tugomba kwitandukanya na byo burundu. IMN 374.1

733. Icyayi ni uburozi mu mubiri; Abakristo bagomba kukireka. Ikawa na yo ni kimwe n’icyayi, ariko ingaruka zayo mu mubiri zirushijeho kuba mbi. Imbaraga zayo zishingiye mu gukabura umubiri ku rwego rumeze nko kuwongerera imbaraga, ariko ku rundi ruhande ica umubiri intege ugahinduka igisenzegeri. Abanywi b’icyayi n’ikawa usanga mu maso habo higaragaza. Uruhu rwabo rurakobana ugasanga rudafite ubuzima. Nta mucyo w’ubuzima urangwa mu maso habo. IMN 374.2

734. Gukoresha icyayi, ikawa, n’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’itabi bitera indwara nyinshi kandi zinyuranye. Ibi byose bigomba kurekwa, atari kimwe gusa, ahubwo byose uko byakabaye; kuko byose byica kandi bigakenya imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’intekerezo. Ubuzima bwiza busaba ko ibyo byose bireka gukoreshwa. IMN 374.3

[Kubiba imbuto z’urupfu — 655] IMN 374.4

735. Ntimugakoreshe icyayi, ikawa, inzoga, vino ihiye, n’ibindi binyobwa bifite alikoro. Amazi ni cyo kinyobwa kiruta ibindi byose mu koza ingingo z’umubiri. IMN 374.5

736. Icyayi, ikawa, n’itabi hamwe n’ibinyobwa bisindisha bifite ingero zitandukanye mu nzego zidasanzwe mu gukabura umubiri. Imbaraga z’ikawa n’icyayi, nk’uko twabibonye mbere, zimeze nk’iziri ku rwego rumwe na vino ihiye, ibinyobwa bifite alikoro nyinshi bita likeri, n’itabi. … IMN 374.6

Gukoresha ikawa byica ubuzima. Ikawa ishabura ubwonko ikabukoresha ku buryo budasanzwe, ibyo bigakurikirwa no gucika intege, umubiri ukaba igisenzegeri, imbaraga z’ubwenge, intekerezo, n’umubiri zikagagara. Ubwonko bugubwa nabi, kandi iyo hatabayeho imbaraga zo guhagarika ako kamenyero, imikorere y’ubwonko iragabanuka bidasubirwaho. Ubwo buryaryate bw’imyakura bugabanya imbaraga z’ubuzima, maze gucogora kw’imyakura kugatera ubwihebe, guhubuka, gucika intege mu ntekerezo, bitewe n’imbaraga zirwanya imikorere y’iby’umwuka. Nonese koko abashinzwe ibyo kwirinda n’ivugurura ry’ubuzima ntibakwiriye gukangukira kurwanya ibyo bibi byose biterwa n’ibyo binyobwa byica umubiri? Mu bihe bimwe ntibyorohera abantu kureka akamenyero ko gukoresha icyayi n’ikawa nk’uko bitorohera abasinzi kureka inzoga. Amafaranga akoreshwa mu kugura icyayi n’ikawa aba ameze nk’ariwe n’imbwa; kuko ibi binyobwa byica ababikoresha kandi ku buryo buhoraho. Abakoresha icyayi, ikawa, urumogi, na alukoro babasha rimwe na rimwe kurama imyaka myinshi, ariko iyo si impamvu ituma ibyo bikaburamubiri bikwiriye gukoreshwa. Ibyo aba bantu bananiwe gukora bitewe n’ako kamenyero kabi ko kutirinda, bizagaragara ku munsi ukomeye w’Imana. IMN 374.7

Abakoresha icyayi n’ikawa ngo bibongerere imbaraga mu kazi bazasobanukirwa n’ingaruka mbi z’imikorere y’ibyo binyobwa babiboneye ku kurwara kw’imitsi ikajya isusumira hamwe no kubura imbaraga zo kwitegeka. Igihe imitsi cyangwa imyakura inaniwe ikenera kuruhuka igatuza. Imiterere y’umubiri ikenera igihe cyo gusubizwamo imbaraga wakoresheje. Ariko niba imbaraga zawo zikomeje guhagurutswa bidasanzwe n’ibinyobwa biwukabura, igikurikiraho ni uko iyo mikorere ikomeza ityo igenda icogoza imbaraga nyakuri z’umubiri. Mu gihe runaka, bitewe n’ubwo buryo budasanzwe bwo guhagurutsa imbaraga z’umubiri, umuntu abasha gukora umurimo munini, ariko bikazagenda biba ingorabahizi gukoresha imbaraga mu bintu runaka, maze ku iherezo imikorere y’umubiri wacogoye ntitume ubasha gukora ibyo usabwa. IMN 375.1

Ingaruka mbi Zituruka ku Zindi Mpamvu

Ingeso yo kunywa icyayi n’ikawa ni mbi bikabije kuruta uko kenshi abantu babitekereza. Benshi bimenyereje gukoresha ibinyobwa bikabura umubiri barwara umutwe n’indwara z’imitsi, kandi igihe cyabo kinini bakakimarira kwa muganga. Bibwira ko badashobora kubaho batanywa ibikaburamubiri, kandi ntibamenya ingaruka zabyo ku buzima. Ikirushaho kuba akaga kandi, ni uko ingaruka mbi zabyo zitirirwa izindi mpamvu. IMN 376.1

Ingaruka ku Bwonko no ku Ntekerezo

Gukoresha ibikaburamubiri bizanira ububabare umubiri wose. Imyakura iraribwa kubwo kudakorera hamwe, umwijima ntukora uko bikwiriye, amaraso meza n’imikorere yayo birafatwa, uruhu rugakobana kandi ntirukore. Ubwonko na bwo bugerwaho. Ibikaburamubiri bihagurutsa ubwonko bugakora ku buryo budasanzwe, ingaruka ikaba gucika intege no kunanirwa k’ubwonko. Ingaruka y’ibyo ni ugucika intege mu mikorere y’ubwenge, umubiri, n’intekerezo. Iyo ni yo mpamvu usanga hari abagabo n’abagore bamwe barangwa n’uburakari, ntibagire intekerezo nzima, n’umutimanama udakora neza. Akenshi barangwa no guhubuka, kutihangana, uburakari, kubona amakosa y’abandi bakayagira manini, kandi ntibabashe kubona ayabo. IMN 376.2

Ingaruka z’imikorere mibi y’ibyo bikaburamubiri zigaragara iyo abanywi b’icyayi n’ikawa bahuriye mu myidagaduro. Bose banywa uko bashaka ibyo binyobwa bakunda, maze kubwo ingaruka z’ibyo bikaburamubiri, bagatangira kuvuga menshi no gutukana. Bavuga amagambo bahubutse kandi badatekereje. Amagambo yabo aba ari menshi, akenshi ari mabi kandi akomeretsa. Aba banyamagambo bibagirwa ko hari umuhamya ubateze amatwi, Umurinzi ku munara utaboneka, uba yandika amagambo yabo mu gitabo cyo mu ijuru. Ayo magambo yose yo kunegurana, kubeshya bikabije, ibyo byifuzo by’amarangamutima bitewe n’ikirahure cy’icyayi, Yesu abyandika nk’ibimukoza isoni ngo, “Ni ukuri ndababwiza ukuri ko, ubwo mwabikoreye umuto muri aba bavandimwe banjye, ni Jye mwabikoreraga.” IMN 376.3

Turababazwa bitewe n’ingeso mbi ababyeyi bacu bimenyereje, nyamara kandi se, ni bangahe bahitamo gukurikiza iyo nzira ndetse bagakora ibirushijeho kuba bibi! Urumogi, icyayi, ikawa, itabi, n’inzoga zikomeye birarushaho kurimbura imbaraga z’imibiri y’abatuye isi. Buri mwaka hanyobwa miliyoni na miliyoni z’amalitiro y’inzoga zisindisha zica umubiri, kandi za miliyoni z’amafaranga zikoreshwa ku itabi. Imbata z’iryo rari zikomeza gupfusha ubusa ubutunzi zihaza ibyo byifuzo by’imibiri yazo, zikagomwa abana bazo ibyokurya, imyambaro hamwe n’uburezi bwo mu ishuri. Igihe ibyo bibi bikomeza gutyo, abaturage ntibazashobora kumererwa neza. IMN 377.1

Uguhagurutswa kw’Imyakura ni ko Kubaho, aho kuba Imbaraga

737. Ugira uburakari bwinshi kandi ntutuje. Icyayi cyagize imbaraga zo guhagurutsa imyakura, n’ikawa iteza igihu mu bwonko; ibyo byombi byangiza umubiri wawe. Ukwiriye kwitondera imirire yawe. Ujye urya ibyokurya byiza kandi bifitiye umubiri akamaro, kandi ujye uba umuntu utuje, udahangayitse kandi udakururwa n’ibyifuzo by’umubiri. IMN 377.2

738. Icyayi gikabura umubiri kandi, ku rugero runaka, cyangiza ubwonko kigatera kudandabirana. Ikawa n’ibindi binyobwa bimeze nka yo bikora kimwe. Ingaruka ya mbere ni uguteza mu mubiri ikimeze nk’umunezero. Imyakura y’igifu irahaguruka, kandi uko guhaguruka kugahererekanya no mu bwonko, na bwo bugashyira umutima. Umutima utangira gutera cyane, maze bigahereza imikorere yose y’umubiri mu kanya gato. Umuntu atangira kwibagirwa umunaniro, agasa nk’ugaruye imbaraga, ubwenge bukamera nk’ubukangutse, intekerezo zigasa nk’aho zibaye nzima. IMN 377.3

Bitewe n’izo ngaruka, benshi bibwira ko icyayi cyangwa ikawa bibagwa neza. Ariko ni ukwihenda. Icyayi n’ikawa ntibizanira umubiri intungamubiri. Ingaruka zabyo zigaragaza mbere y’igogora no kwakira ibyokurya k’umubiri, kandi icyo kimeze nk’imbaraga ni ugukabuka kw’imyakura. Iyo izo ngaruka z’ibikaburamubiri zirangiye, izo mbaraga zidasanzwe zirashira, maze umuntu agasigara nta ntege ameze nk’ikirimarima. IMN 377.4

Gukomeza gukoresha ibyo binyobwa bimara imbaraga z’umubiri, ibyo bigakurikirwa n’uburibwe bw’umutwe, guhondobera, gusabaganywa k’umutima, igogora ribi cyangwa kugubwa nabi mu gifu, isusumira, n’ibindi bibi byinshi, kuko imbaraga z’ubuzima ziba zagiye. Imyakura yaguye agacuho iba ikeneye kuruhuka no gutuza aho kuyikabura no kuyikoresha birenze urugero. Imiterere y’umubiri iba ikeneye igihe cyo kugarura imbaraga zakoreshejwe. Ariko niba imbaraga zawo zikomeje guhagurutswa bidasanzwe n’ibinyobwa biwukabura, igikurikiraho ni uko iyo mikorere ikomeza ityo igenda icogoza imbaraga nyakuri z’umubiri, bityo umubiri ukaba utakibasha gukora bitewe no gukoreshwa nabi, ukarushaho kugenda ugira ikibazo cyo gukoresha imbaraga aho zikenewe. Kwifuza ibikaburamubiri bigenda birushaho gutegeka umubiri, kugeza ubwo ubushake buneshejwe n’ibyifuzo. Bene uwo mubiri ukomeza kwifuza ibikaburamubiri birushijeho kugira imbaraga, kugeza ubwo imiterere y’umubiri itagishoboye kugira icyo ikora. IMN 378.1

[Icyayi n’ikawa byica igifu — 722]. IMN 378.2

Nta Ntungamubiri Bigira

739. Ubuzima ntibubasha kubona ikintu na kimwe cyabufasha mu mikoreshereze y’ibyo bintu bikabura umubiri mu gihe runaka, hanyuma bikawutera imikorere iwuca intege kurenza uko byari bimeze. Icyayi n’ikawa bicogoza imbaraga z’uwo mwanya, ariko igihe imbaraga zabyo zimaze gushira, umuntu yumva agize ubwihebe. Ibyo binyobwa nta ntungamubiri na nke byifitiye. Iziboneka gusa ni izituruka mu mata n’isukari biba byavangiwe mu cyayi cyangwa mw’ikawa. IMN 378.3

Bitera Umwijima mu bya Mwuka

740. Icyayi n’ikawa ni ibikaburamubiri. Imbaraga zabyo zimeze nk’iz’itabi, ariko ku rwego rutoya. Abakoresha ubu burozi butuje, kimwe n’abakoresha itabi, bumva badashobora kubaho batabinywa, kuko bumva batamerewe neza igihe badafite ibyo bigirwamana. … Abatwarwa n’umururumba w’irari ry’inda, babikorera kwangiza ubuzima n’intekerezo zabo. Ntibashobora guha agaciro ibya Mwuka. Ibyumviro byabo bicura umwijima, ntibabone ububi bw’icyaha, n’ukuri ntibaguhe agaciro kako gakomeye kuruta ubutunzi bw’isi. IMN 378.4

741. Kunywa icyayi n’ikawa ni icyaha; ni ukwica umubiri ubishaka, kimwe nk’uko ibindi bibi bigirira nabi ubugingo. Ibi bigirwamana bikundwa biteza urwungano rw’imyakura gukabuka no kugwa ikinya; kandi iyo icyo gikorwa cyo gukabura umubiri kirangiye, bica intege umubiri ku rwego rungana n’imbaraga zo gukabura umubiri byateje. IMN 379.1

742. Abanywi b’itabi, icyayi, n’ikawa bagomba kureka ibyo bigirwamana, maze bagakoresha amafaranga yabo mu murimo w’Imana. Bamwe ntibigeze batanga ubutunzi ngo bukore umurimo w’Imana, kandi barasinziriye ntibazi ibyo Imana ibasaba. Abantu bamwe bakennye cyane, bagomba kurwana intambara itoroshye kugira ngo batsinde ibi bikaburamubiri. Uku kwitanga kwa buri muntu ntigusabwa bitewe n’uko umurimo w’Imana ubuze amikoro. Ahubwo buri mutima wose ugomba kugeragezwa, buri ngeso yose igatera imbere. Iryo ni ihame ubwoko bw’Imana bugomba gushyira mu bikorwa, ihame rizima rigomba kugenga imibereho. IMN 379.2

Umururumba Ntugendana no Kuramya

743. Icyayi n’ikawa, kimwe n’itabi, bigira ingaruka zo kwica imikorere y’umubiri. Icyayi kigira ubumara bwica, nubwo buba ari bukeya, ingaruka zabwo ni kimwe n’iz’inzoga zifite alukoro nyinshi. Ikawa igira imbaraga nyinshi zo guteza igihu mu ntekerezo no gupfukirana imbaraga. Ntifite ubushobozi nk’ubw’itabi, ariko ingaruka zabyo zimeze kimwe. Inzitwazo zo kudakoresha itabi zibasha no gukoreshwa mu kudakoresha icyayi n’ikawa. IMN 379.3

Abafite akamenyero ko kunywa icyayi, ikawa, itabi, urumogi, cyangwa inzoga zifite alukoro nyinshi ntibashobora kuramya Imana igihe badafite ibyo bamenyereye bibaha umunezero. Iyo babuze ibikaburamubiri, bagatangira kuramya Imana, baba badafite ubuntu buhagije bwo kongerera imbaraga, guha ubuzima n’imbaraga z’umwuka amasengesho n’ubuhamya bwabo. Aba bakristo ku izina bakwiriye gusuzuma impamvu zibatera kugira ibyishimo. Mbese zikomoka mu ijuru cyangwa ni izo kuri iyi si? IMN 380.1

Ugomera Amategeko y’Ubuzima Ababazwa n’Igicumuro

744. Satani abona ko adashobora kugira ububasha buhagije ku ntekerezo z’umuntu wimenyereje gutegeka irari ry’inda ntarihe umwanya, maze agahora ateza abantu gushaka guhaza ibyifuzo by’inda zabo. Kubwo imbaraga z’imirire mibi, umutimanama ugwa ikinya, ubwonko bugacura umwijima, imbaraga zo kumva no kwakira zigakora nabi. Ariko igicumuro cy’ugomera amategeko ntikigabanuka bitewe n’uko umutimanama we waguye ikinya kugeza ubwo uba utagishobora kumva. IMN 380.2

Niba ubuzima buzira umuze bw’intekerezo bubeshwejweho n’imibereho myiza y’imbaraga z’umubiri, mbega ukuntu abantu bari bakwiriye kwitonda bakareka gukoresha ibikaburamubiri n’ibiyobyabwenge! Nyamara usanga hari umubare munini w’abitwa Abakristo bagikoresha itabi. Bababazwa n’ingorane z’ibibi bizanwa no kutirinda; mu gihe wumva bavuga nabi abakoresha inzoga, nyamara usanga banuka umwuka w’itabi. Ni ngombwa ko imyifatire y’abantu ku gukoresha itabi ihinduka mbere y’uko umuzi w’ikibi ugerwaho. Turusheho gushimangira iyi ngingo. Muzirikane ko icyayi n’ikawa byongera ubushake bwo kurarikira bikabije ibikaburamubiri. Kandi iyo turebye ibibera mu ngo zacu, uburyo ibyokurya bitegurwa, tugomba kwibaza duti, mbese tugira kwirinda muri byose? Mbese twaba dufite amavugurura atuma tugira ubuzima bwiza tukagira n’ibyishimo? IMN 380.3

Buri Mukristo nyakuri wese agomba kugenga irari n’ibyifuzo bye mu mirire n’iminywere. Niba tutirinze kuba imbata z’irari, ntidushobora kuba abagaragu nyakuri kandi bumvira Kristo. Kubatwa n’umururumba w’irari n’ibyifuzo mu mirire n’iminywere bigabanya imbaraga z’ukuri ko mu mutima. IMN 381.1

Kuneshwa n’Irari

745. Ukutirinda bitangirira ku meza yacu, igihe dukoresha ibyokurya byangiza umubiri. Nyuma y’igihe runaka, iyo bikomeje gutyo, ingingo z’igogora ziracogora, maze ibyokurya ntibibe bigihaza ipfa ry’umubiri. Umubiri rero umererwa nabi, maze ingaruka zikaba gushaka kurya ibyokurya birushijeho gukabura umubiri. Icyayi, ikawa n’inyama bigira ingaruka z’ako kanya. Bitewe n’imbaraga z’ibi bihumanya, urwungano rw’imyakura rurakabuka, maze mu buryo runaka no mu kanya runaka, ubwonko bumera nk’ubwongerewe imbaraga, n’intekerezo zikarushaho gukanguka. Bitewe n’uko ibi bikaburamubiri bitera mu kanya runaka ingaruka zimeze nk’izinejeje umubiri, benshi bibwira ko babikeneye, maze bagakomeza kubikoresha. Nyamara iteka bigira ingaruka. Urwungano rw’imyakura, ruba rwakabuwe rugakora nabi, rutangira gukoresha imbaraga rwazigamye mu bubiko bwarwo. Uko gukabuka kw’akanya runaka kw’urwungano rw’imyakura gukurikirwa no gucika intege hamwe no kumererwa nabi cyane. Ni muri urwo rugero ibikaburamubiri biba byakoresheje umubiri mu buryo budasanzwe, maze hagakurikiraho gucika intege no kumererwa nabi cyane, igihe imbaraga z’uko gukabura umubiri zishize. Bityo irari rirushaho kwiyongera, ku buryo biba akamenyero maze hakabaho gukomeza kunezezwa no kunywa ibikaburamubiri, nk’itabi, inzoga, n’ibinyobwa bisindisha bifite imbaraga. Uko irari rirushaho guhazwa, niko rirushaho kwifuza, bityo kurirwanya no kuritegeka bikarushaho kuruhanya. Uko imikorere y’urwungano rw’imyakura rurushaho kunanirwa gukora, niko runanirwa gukora rutabonye ibikaburamubiri, ni nako kubyifuza birushaho kwiyongera, kugeza ubwo ubushake buneshejwe, bigasa nk’aho nta mbaraga zisigaye zo kurwanya ibyo byifuzo bibi. IMN 381.2

Ubuhungiro Nyakuri

Ubuhungiro nyakuri ni ukudakora, kudasogongera, kudafata mu ntoki icyayi, ikawa, inzoga, itabi, urumogi, n’ibindi binyobwa bifite alukoro. Iki gihe tugezemo, abantu bakeneye inshuro ebyiri kurenza uko bari bakeneye mbere, gutabarwa n’ubushobozi bw’ubushake, bukomora imbaraga ku buntu bw’Imana, kugira ngo bashobore guhagarara badatsinzwe n’ibigeragezo bya Satani, bakabasha kunesha irari ryose ribi ryo mu mirire n’iminywere. IMN 382.1

Intambara Hagati y’Ukuri no Kwikunda

746. Ibyerekeranye na Kora na bagenzi be bigometse kuri Mose na Aroni, bakanigomeka kuri Yehova, byandikiwe kubera umuburo ubwoko bw’Imana, cyane cyane abazaba bari ku isi ku mperuka y’ibihe. Satani yoheje abantu gukurikiza urugero rwa Kora, Datani na Abiramu, ateza mu bantu b’Imana kwigaragambya ku Mana. Abantu biyemeza guhaguruka bakarwanya ibihamya bigaragara barihenda bibwira ko abo Imana iha inshingano y’umurimo wayo bishyira hejuru y’ubwoko bwayo, bityo kandi ko abantu batagomba gukurikiza inama zabo n’imiburo yabo. Barahagurutse barwanya ubuhamya nyakuri Imana yifuzaga ko bo ubwabo batwara kugira ngo barwanye amakosa aboneka mu bwoko bw’Imana. Ibihamya bigamije kurwanya ingeso mbi z’ibyangiza imibiri nk’icyayi, ikawa, ibiyobyabwenge, n’itabi, byateje itsinda ry’abantu bamwe kwivovota, kuko byari bigamije gutsemba ibigirwamana byabo. Benshi mu gihe gito babaye nk’ababuze icyemezo bafata hagati yo kwifuza ibi bintu byangiza umubiri, cyangwa kureka ibihamya by’ukuri, ndetse no kwemera kuba imbata z’irari. Baheze mu rungabangabo. Habaye intambara hagati y’ibyo ukuri kubemeza n’ibyifuzo byo guhaza irari ryabo. Imibereho yabo yo kuba mu rungabangabo ibatera kuba abanyantegenke, kandi hamwe n’abandi benshi, bakaganzwa n’irari. Gushaka ibyera kwahindanyijwe no gukoresha ibi bihumanya by’uburozi bwa bucece; kandi uko igihe gihita, baba bamaze gutwarwa burundu, maze ingaruka zikaba uko zakabaye, ntibaba bakiretse ibyo irari ribasaba. Iki cyemezo giteye ubwoba igihe cyamaze gufatwa, habaho urukuta rutandukanya abo bantu n’abahisemo kwiyeza nk’uko Imana ibisaba, bakitandukanya n’imyanda yose y’umubiri n’iy’umwuka, bakabonerezwa kuba abera bubaha Imana. Ibyo bihamya by’ukuri biba byagaragaye imbere yabo, bibatera kumva bamerewe nabi, maze bakabona ko icyabamerera neza ari uko babirwanya, bagashaka no kwemeza abandi ko ibyo bihamya ari ibinyoma. Bavuga ko abizera ari abanyakuri, ariko ko ibihamya ari byo biteza urujijo. Maze igihe abigometse bazamuye amabendera yabo, abo bantu batishimira ibihamya baza kwifatanya na bo munsi y’iryo bendera, maze abanyantegenke mu by’umwuka, abacumbagira, abaremaye, n’impumyi bose bagahuriza hamwe kubiba no gukwirakwiza amacakubiri. IMN 382.2

Imizi yo Kutirinda

747. Imbaraga nyinshi zirakoreshwa mu kurwanya kutirinda; Ariko inyinshi muri izo mbaraga ntizigera ku ntego. Abaharanira ivugurura mu byo kwirinda bakwiriye gukanguka bagasobanukirwa n’ibibi bizanwa no gukoresha ibyokurya bibi, urusenda, icyayi, n’ikawa. Turatera umwete abashizwe ibyo kwirinda, ariko turabararikira gushishoza bakamenya intandaro y’ibyo bibi barwanya, kandi bakizera ko buzuzanya mu murimo w’ivugurura. IMN 383.1

Abantu bagomba kuzirikana ko imikorere myiza y’imbaraga z’ubwonko n’intekerezo biterwa ahanini n’imibereho iboneye y’imikorere y’umubiri. Ibiyobyabwenge byose n’ibikaburamubiri bidasanzwe bica intege kandi bigasigingiza imiterere y’umubiri bigenda bigabanya ubushobozi bw’intekerezo n’imico mbonera. Ukutirinda ni ryo shingiro ry’ukwangirika kw’imico mbonera y’iyi si. Gushayisha mu irari bituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwirinda ibigeragezo. IMN 383.2

Abagorozi mu byo kwirinda bafite inshingano bagomba gukora yo kwigisha abizera ibi bintu. Mubigishe ko ubuzima bwiza, imico, ndetse n’imibereho y’umuntu bihanganye n’akaga ko gukoresha ibikaburamubiri, bibyutsa imbaraga zacogojwe ngo zikoreshwe ku buryo budasanzwe mu bihe byiyungikanya. IMN 384.1

Mugire Ubutwari, Imikorere y’Umubiri Izafatiraho

Imyitwarire yizewe abantu bakwiriye gukurikiza ku byerekeranye n’icyayi, ikawa, itabi, n’ibinyobwa bifite alukoro, ni ukutabikora, kutabinywa, no kutabifata. Imikorere y’icyayi, ikawa, n’ibindi binyobwa bimeze kimwe ifite inzira imwe n’iy’ibinyobwa bifite alukoro n’itabi, kandi mu bihe bimwe, birarushya kureka akamenyero kabyo nk’uko birushya umunywi w’inzoga kureka ibisindisha. Abagira ishyaka ryo kureka ibyo bikaburamubiri bizumva mu gihe runaka bafite ikintu babura mu mubiri, bumve bibababaza. Ariko kubwo kwihangana n’ubutwari, bazatsinda iyo ngeso, bumve badakeneye guhaza iryo rari. Imikorere y’umubiri izakenera igihe gito kugira ngo ububabare yatewe n’ibyo bintu bukire, ariko nimuyiha amahirwe izafatiraho yongere kwisubira, ikore umurimo wayo utunganye kandi mwiza. IMN 384.2

748. Satani arica intekerezo n’ubugingo akoresheje ibigeragezo bye by’ubuhanga. Mbese abizera bacu babona kandi bumva uburemere bw’icyaha cyo gushayisha mu guhaza irari ribi? Baba biteguye kureka icyayi, ikawa, inyama, n’ibindi byokurya byose bikabura umubiri? Baba biteguye gutanga umutungo bakoreshaga muri ibyo bintu byangiza umubiri ugakoreshwa mu kwamamaza ukuri? … Ni ubuhe bushobozi umunywi w’itabi yakoresha ngo ahagarike imbaraga yo kutirinda? Ni ngombwa ko habaho impinduramatwara muri iyi si yacu ku byerekeranye n’itabi mbere y’uko intorezo igerwa ku gishyitsi. Reka tuvuge ibintu uko biri. Icyayi n’ikawa byongera irari ry’ibikaburamubiri birushijeho kugira imbaraga, nk’itabi n’inzoga zifite alukoro ikaze. IMN 384.3

749. Ku byerekeranye n’inyama, nimutyo twese twiyemeze tugira duti, “Nizirekwe rwose.” Kandi twese tugomba gutanga ubuhamya bwo kureka icyayi n’ikawa, ntitubikoreshe. Ni ibiyobyabwenge, byica mu buryo bumwe ubwonko hamwe n’indi migabane y’umubiri. … IMN 385.1

Abizera b’amatorero yacu nibareke irari ryose ryo kwikunda. Ifaranga ryose ryakoreshwaga mu kugura icyayi, ikawa, n’inyama riba ripfuye ubusa birenze urugero. Kuko ibi bintu birwanya iterambere ryuzuye ry’ubushobozi bw’umubiri, ubwenge, n’umwuka. IMN 385.2

Icyifuzo cya Satani

750. Abantu bamwe batekereza ko batashobora ivugurura ribasaba kureka gukoresha icyayi, ikawa, itabi n’inyama, kuko bumva batashobora kubihara. Iki ni icyifuzo kiva kuri Satani. Ibi bikaburamubiri byonona umubiri ni byo bicogoza ingingo zawo kandi bikaba ari byo biteguriza indwara zangiza imikorere y’umubiri wose, bikawukoresha nabi, bigaca intege ibyubaka umubiri kandi bisanzwe biwurinda indwara no kwangirika imburagihe. … IMN 385.3

Gukoresha ibikaburamubiri bidasanzwe ni ukwica ubuzima, kandi bigira ingaruka yo gutera igihu mu bwonko, bigatuma budashobora kwakira iby’agaciro k’iteka ryose. Abishimira ibi bigirwamana ntibashobora guha agaciro nyakuri agakiza Kristo yabahaye binyuze mu buzima bwo kwitanga, akihanganira imibabaro, gukwenwa, maze ku iherezo agatanga ubuzima bwe butagira icyaha kugira ngo burokore umuntu mu rupfu. IMN 385.4

[Ingaruka z’icyayi n’ikawa ku bana — 354, 360] IMN 385.5

[Icyayi n’ikawa mu bigo byacu by’ubuzima — 420, 424, 437, 438] IMN 385.6

[Icyayi, ikawa, n’inyama ntibikenewe mu mubiri — 805] IMN 385.7

[Kureka icyayi, ikawa, n’ibindi, byerekana ko abakozi biyemeje kuba abagorozi b’iby’ubuzima — 227, 717] IMN 386.1

[Ingaruka zo gukoresha icyayi n’ikawa mu masaha ya kumanywa na nimugoroba — 233] IMN 386.2

[Abagira inyota yo kunywa icyayi n’ikawa bagomba guhabwa umucyo — 779] IMN 386.3

[Kugirana isezerano n’Imana ryo kureka icyayi, ikawa, n’ibindi. — 41] IMN 386.4

[Ellen G. White ntiyakoreshaga icyayi n’ikawa — Umugereka I:18, 23] IMN 386.5

[Rimwe na rimwe Ellen G. White yakoreshaga icyayi nk’umuti — Umugereka I:18]. IMN 386.6