INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

43/53

IGICE CYA 23 - INYAMA (IBINDI KURI PROTEYINI)

Imirire y’Inyama — Ingaruka y’Icyaha

639. Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere ibyokurya yari yaragennye ko ari byo bigomba gutunga abantu. Ntibyari mu mugambi wayo ko hagira ikiremwa kivutswa ubuzima bwacyo. Nta rupfu rwagombaga kuba muri Edeni. Ibyokurya by’imbuto zisoromwe ku biti ni byo byagendanaga n’ibyifuzo by’umuntu. Imana ntiyahaye umuntu uruhusa rwo kurya inyama usibye gusa nyuma y’umwuzure. Ikintu cyose cyagombaga gutunga umuntu cyari cyarimbutse, bityo Uhoraho abona ko Nowa n’umuryango we babikeneye, abaha uruhushya rwo kurya inyama z’amatungo mazima kandi atazira yari yarajyanye mu nkunge. Ariko inyama ntibyari ibyokurya bifitiye akamaro gakomeye umuntu. IMN 323.4

Abantu babayeho mbere y’umwuzure bariye inyama maze bahaza irari ryabo ribi kugeza ubwo bujuje igikombe cyabo cy’ibibi, maze Imana ihumanura isi ubwandu bwayo iyejesheje umwuzure. Uko ni ko umuvumo wa gatatu wageze kuri iyi si. Umuvumo wa mbere wari wabwiwe urubyaro rwa Adamu n’isi bitewe no kutumvira. Umuvumo wa kabiri wavumwe ubutaka nyuma y’uko Kayini yishe umuvandimwe we Abeli. Uwa gatutu uteye ubwoba wakomotse ku Mana wageze ku isi yose mu gihe cy’umwuzure. IMN 324.1

Nyuma y’umwuzure abantu barariye baravuyarara inyama z’inyamaswa. Imana yabonye ko inzira z’abantu ari mbi kandi zangiritse, kandi ko umuntu yarangwaga no kwishyira hejuru arwanya Umuremyi we maze agakurikiza ibyo umutima we bwite ushaka. Maze Imana yemera ko ubwoko muntu bwaramaga cyane butangira kurya inyama z’inyamaswa kugira ngo imibereho yabwo y’ubunyacyaha igabanuke. Bidatinze nyuma y’umwuzure mwene muntu atangira gusigingira, n’imyaka y’uburame bwe itangira kugabanuka. IMN 324.2

Ukwangirika kw’Abantu ba Mbere y’Umwuzure

640. Abaturage bo mu Isi ya Kera ntibirindaga mu mirire no mu minywere. Baryaga inyama nubwo Imana itari yarabahaye uburenganzira bwo kurya ibyokurya bikomoka ku nyamaswa. Bararyaga, bakananywa birenze urugero, maze ukwangirika kw’irari ryabo kurenga umupaka. Ubwabo birundumuriye mu bigirwamana mu buryo bukabije. Bahindutse abagome n’inyamaswa maze barangirika ku buryo Imana itari igishoboye kubihanganira. Bari bujuje igikombe cyabo cy’ibibi, maze Imana yeza isi ubwandu bwayo bukabije ikoresheje umwuzure. Uko abantu barushagaho kwiyongera ku isi nyuma y’umwuzure, bagiye bibagirwa Imana, maze bonona imigenzereze yabo imbere y’Imana. Ukutirinda k’uburyo bwose kwarushijeho kwiyongera ku buryo bukabije. IMN 324.3

Gutsindwa kw’Abisiraheli n’Igihombo mu bya Mwuka

641. Imirire umuntu yagenewe n’Imana mu ntangiriro ntiyarimo ibyokurya bikomoka ku matungo. Keretse gusa nyuma y’umwuzure, ubwo ibimera byari byashizeho, ni bwo umuntu yahawe uburenganzira bwo kurya inyama. IMN 325.1

Mu guhitiramo umuntu ibizamutunga muri Edeni, Imana yerekanye imirire irushije indi yose kuba myiza. Mu guhitamo kw’Abisiraheli, Imana yongeye na none kubigisha iryo somo. Yakuye Abisiraheli mu gihugu cya Egiputa, itangira kubaha amahugurwa, ibamenyesha ko ari ubwoko yironkeye. Yifuzaga guha umugisha no kwigisha abatuye isi ikoresheje Abisiraheli. Ibagenera ibyokurya birushijeho kuba byiza kandi bigendanye n’umugambi wayo, atari ibyokurya by’inyama, ahubwo yabahaye manu, “umutsima uvuye mu ijuru.” Bitewe no kwitotomba no kwivovota basaba inkono z’inyama zo muri Egiputa bemerewe kurya inyama, kandi ibyo biba iby’igihe gito. Kuzirya byazaniye indwara n’urupfu abantu ibihumbi n’ibihumbi. Nyamara gukoresha imirire itarimo inyama ntibyigeze byakiranwa umutima ukunze. Byakomeje kubabera intandaro yo kwitotomba no kwivovota, bakabikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa, ariko byagize iherezo. IMN 325.2

Bamaze kugera i Kanani, Abisiraheli bemerewe kurya inyama, ariko bahabwa amabwiriza bagomba gukurikiza, yari agamije kubarinda ingaruka mbi. Kurya inyama z’ingurube byari bibujijwe, kimwe n’izindi nyamaswa n’inyoni n’amafi byari bizwi ko bihumanye cyangwa bizira. Ku nyama bari bemerewe kurya, bari babujijwe bikomeye kuziryana n’ibinure n’amaraso byazo. IMN 325.3

Bene ayo matungo n’inyamaswa byagenewe kuribwa byagombaga kuba bifite ubuzima bwiza. Ntibari bemerewe kurya inyamaswa cyangwa itungo ryanizwe, iryipfushije, cyangwa iryo batakuyemo neza amaraso ngo ashiremo. IMN 326.1

Ubwo barekaga gukurikiza umugambi Imana yari yarabateguriye mu mirire, Abisiraheli bahagiriye ingaruka n’igihombo gikomeye. Bifuje inyama, basarura ingaruka zabyo. Ntibashyikiriye imico iboneye Imana yabashakiraga, habe ngo basohoze n’umugambi wayo. Uhoraho “yabahaye ibyo bari bararikiye, ariko hamwe na byo ibateza icyorezo” (Zaburi 106:15, BII). Bahaye agaciro iby’isi babirutisha ibya Mwuka, maze ntibashyikira ibyera kandi bitunganye byari mu mugambi yari yarabateguriye. IMN 326.2

Imirire Itarimo Inyama Ihindura Imyitwarire

642. Imana yabwiye ubwoko bwayo mu buryo bweruye ko bazabona imigisha yose nibaramuka bubahirije amategeko yayo, bakemera kuyibera ubwoko bwihariye. Yabihanangirije ikoresheje umugaragu wayo Mose mu butayu, ibabwira ko bazagira ubuzima bwiza nibaramuka bayumviye. Imibereho y’intekerezo ifitanye isano ikomeye n’imibereho y’umubiri, ariko by’umwihariko imibereho y’ingingo z’urwungano ngogozi. Icy’ingenzi tubona muri rusange, ni uko Uhoraho atahaye ubwoko bwe inyama mu butayu, kuko yari azi ko kurya ibi byokurya bizabateza indwara no gusyigingira. Kugira ngo ihindure imyitwarire, kandi ihe ubushobozi bw’intekerezo imbaraga zo gukora neza, yabakuriyeho imirire igizwe n’inyama, ibaha indyo nziza bihebuje, manu yavaga mu ijuru. IMN 326.3

Ukwigomeka n’Igihano

643. Imana yakomeje kugaburira Abaheburayo ikoresheje umutsima wamanukaga uvuye mu ijuru; nyamara ntibarakanyurwa. Irari ryabo ribi ryahoraga rishaka inyama, nyamara kubwo ubushishozi bwayo, Imana yari yarabarinze ku buryo bukomeye, … Satani, uwateje indwara n’amakuba, azagerageza kwegera ubwoko bw’Imana akoresheje ahantu abasha kubonera intsinzi. Kuva igihe yageragezaga agashobora gushuka Eva, akamujyana kurya ku mbuto z’igiti cyari cyarabuzanyijwe, yashoboye kwigarurira irari ry’abantu mu buryo bukomeye. Yabanje kugerageza ikivunge cy’Abanyegiputa biringirwaga n’Abisiraheli ko ari abizera, maze abateza kwivumbagatanya no kwitotomba. Ntibishimiraga ibyokurya byiza Imana yari yarabageneye. Umururumba wabo mubi wabateye kwifuza ibyokurya bitandukanye, cyane cyane inyama. IMN 327.1

Uku kwitotomba bidatinze kwaje gukongeza hafi ubwoko bwose bw’Abisiraheli. Bwa mbere, Imana ntiyemeye guha irari ryabo ibyo ryifuzaga, ahubwo irabahana, maze inkuba yica abateje ako kaga. Nyamara aho kugira ngo ibyo bibatere kwicisha bugufi, byabaye nk’ibyongereye kwivovota kwabo. Igihe Mose yumvaga abantu bivovota kandi baririra mu nkambi, yarababaye cyane. Yagiye imbere y’Uhoraho amubwira uko bimumereye, n’ukuntu Abisiraheli banze kwicisha bugufi, n’ukuntu Imana yamuhaye kuyobora ubwo bwoko, akababera umubyeyi ubitaho, wagombaga gusangira na bo iyo mibabaro. … IMN 327.2

Uhoraho abwira Mose gukoranyiriza imbere ye abakuru mirongo irindwi, abo yari azi neza ko ari abakuru b’ubwo bwoko. Ntibagombaga kuba ari bakuru mu myaka gusa, ahubwo bagombaga no kuba abiringirwa, barangwa n’ubushishozi, ubunararibonye, bashoboraga kuba abacamanza bakwiriye, cyangwa abayobozi. “Uhoraho asubiza Musa ati “Ntoranyiriza abakuru b’Abisiraheli mirongo irindwi, abo uzi ko bashobora kuyobora abantu, ubazane muhagararane imbere y’Ihema ry’i bonaniro. Ndamanuka mpavuganire nawe mbahe ku bubasha naguhaye, bityo bazagufasha kwikorera umutwaro w’aba bantu. IMN 327.3

“Kandi ubwire abantu uti ‘Mwiyegurire Uhoraho kuko ejo azabaha inyama mwaririye. Yumvise mwitotomba muti “Icyaduha inyama zokurya! Twari tumerewe neza mu Misiri.” Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri gusa, muzamara ukwezi kose muzirya kugeza ubwo zizabatera isesemi. Ibyo bizaterwa n’uko mwimūye Uhoraho uri hagati muri mwe, mukarira mwicuza icyabavanye mu Misiri.’ ” IMN 328.1

“Musa aramusubiza ati, “Dore turi abantu ibihumbi magana atandatu, none ngo uzatugaburira inyama ukwezi kose! N’ubwo twabāga amatungo yacu yose ntabwo byaduhāza, ndetse n’ubwo twaroba ama fi yose yo mu nyan ja na yo ntabwo yaduhāza!” Uhoraho aramusubiza ati “Ese ntuzi ko Imana igira amaboko? Uzirebera yuko ibyo navuze ari ukuri.” … IMN 328.2

“Uhoraho ahuhisha umuyaga, uzana inturumbutsi uzimena mu nkambi n’ahazikikije hajya kureshya n’urugendo rw’umunsi umwe, inturumbutsi zari zirundanyije kugeza ku buhagarike bwa metero imwe. Abantu bamara iminsi ibiri n’ijoro rimwe bazitoragura. Uwatoraguye nke yatoraguye nka toni imwe. Nuko bazanika mu mpande z’inkambi. IMN 328.3

“Ariko Abisiraheli bataramara izo batoraguye, Uhoraho arabarakarira abateza icyorezo gikomeye.” (Ibarura 11:16-33). IMN 328.4

Muri uru rugero, dusanga ko Uhoraho yashubije icyifuzo cy’aba bantu, yemera kubaha icyo bisabiye kitari kubagirira akamaro. Aba bantu bari bahagurukiye Mose n’Imana bitotomba kandi batera n’abandi kwivovota, kuko batabonye ibintu bibagirira nabi. Irari ryabo ryangiritse ryarababase, maze Imana ibaha inyama, nk’uko babyisabiye, ariko ibabwira ko icyifuzo cyabo kizabazanira ingaruka zibabaje bakwiriye kwemera. Benshi bahura n’uburibwe bwinshi batewe n’umuriro mwinshi. Abateje ako kaga bitotomba barapfuye bagitangira kurya izo nyama bari barurumbiye. Iyo baba baremeye ibyokurya Imana yari yabateguriye, bakanyurwa kandi bagashimira ibyo byokurya bashoboraga gukoresha uko bashaka, Imana yari kubishimira, ntibagerweho n’igihano, kandi binatewe n’ikivunge cy’abantu benshi barimbutse kubw’ingaruka zo kwitotomba gukomeye. IMN 328.5

Umugambi Imana yari Ifitiye Abisiraheli

644. Igihe Imana yayoboraga abana ba Isiraheli ibakuye muri Egiputa, yari ifite umugambi wo kubatuza mu gihugh cy’i Kanani ari ubwoko buboneye, bwishimye, kandi bufite amagara mazima. Reka turebe uburyo yari kubisohoza. Yabashyiriyeho gahunda yo kwitegeka, kandi iyo baramuka bayikurikije uko bikwiriye, iba yarabagejeje ku byiza, bo n’urubyaro rwabo. Yabatandukanyije n’inyama ku buryo bukomeye. Yabemereye kuzikoresha isubiza icyifuzo cyabo mbere y’uko bagera Sinayi, ariko bazihabwa umunsi umwe gusa. Imana yashoboraga kubaha inyama ku buryo bworoshye nk’uko yabahaye manu, ariko bari barahawe amabwiriza yo kubarinda agamije ibyiza byabo. Umugambi w’Imana wari uwo kubaha ibyokurya birushaho kubera byiza ibyifuzo byabo kuruta ko bakomeza gukoresha imirire iteza ibibazo umubiri nk’iyo bari baramenyereye mu Misiri. Irari ryangiritse ryagombaga guhindurwa rizima, kugira ngo babashe kwishimira ibyokurya by’umwimerere byagenewe umuntu, ari byo, imbuto (amatunda), ari na zo Imana yahaye Adamu na Eva muri Edeni. IMN 329.1

Iyo bagira ubushake bwo kurwanya irari mu mirire, bakumvira amabwiriza y’Imana, ntibari kugira intege nke n’uburwayi. Urubyaro rwabo rwari kugira imbaraga z’umubiri n’iz’intekerezo. Bari gusobanukirwa neza n’ukuri ndetse n’inshingano yabo, bakarindwa ubusumbane, kandi bakarangwa n’umutimanama muzima. Ariko ntibagize ubushake bwo kwemera ibyo Imana ibasaba, maze bananirwa kugera ku rugero yari yarabashyiriyeho, no kubona imigisha yari yarabageneye. Bivovoteye amabwiriza Imana yabahaye, maze bararikira inyama zo muri Egiputa. Imana yarabaretse babona izo nyama, ariko zibazanira umuvumo. IMN 329.2

Byatubereye Akabarore

645. “Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje. Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe” (1 Abakorinto 10:6, 11). IMN 330.1

646. Itorero ry’i Battle Creek [Batoro Kriki] akenshi ntiryagiye ritanga urugero mu gufasha ikigo cy’ubuvuzi. Ntibubahirije umucyo w’ivugurura ry’ubuzima ngo bawukwize mu ngo zabo. Indwara yageze mu miryango myinshi y’i Battle Creek ntiyagombaga kuhagera iyo bakurikiza umucyo Imana yabahaye. Kimwe n’Abisiraheli ba kera, bakerensheje umucyo, maze ntibabona akamaro ko kureka irari ryabo. Abana ba Isiraheli bashakaga inyama, maze kimwe n’uko abantu benshi b’iki gihe babigenza, bakavuga bati: Turapfa niba tutabonye inyama. Imana yahaye inyama Abisiraheli bitotombaga, ariko umuvumo wayo urazikurikira. Abantu bageze ku bihumbi barapfuye, mu gihe bari bakirimo kurya za nyama. Dufite urugero rw’Abisiraheli ba kera, kandi turagirwa inama yo kutagenza nka bo. Amateka y’ukutizera kwabo no kwigomeka kwabo twabyandikiwe ngo bitubere umuburo udasanzwe kugira ngo tudakurikiza urugero rwabo rwo kwitotomba ku byo Imana idusaba. Ni buryo ki twakwirengagiza, tugahitamo gukurikiza inzira zacu, dukurikiza irari ry’amaso yacu, tugakomeza kujya kure y’Imana, nk’uko Abaheburayo babikoze? Ni kubwo kwinangira imitima n’icyaha cyo kutizera bituma Imana itabasha gukorera ibikomeye ubwoko bwayo. IMN 330.2

Imana ntirobanura abantu ku butoni. Ahubwo mu mahanga yose abayemera kandi bakayubaha ibakorera ibyo gukiranuka. Nyamara abitotomba, bagashidikanya maze bakivovota ntibabona ubuntu bwayo, cyangwa imigisha yasezeraniye abakunda ukuri bakakugenderamo. Abafite umucyo ntibawugenderemo, bagakerensa ibyo Imana ishaka, bazabona imigisha yabo ihindutse imivumo, n’ubuntu buhinduke urubanza. Imana yashakaga ko twiga kwicisha bugufi no kumvira binyuze mu byo dusoma mu mateka y’Abisiraheli ba kera, abari ubwoko bwayo yitoranyirije ikabwikubitira, ariko kandi bakaba n’igikoresho cy’urubanza rwo kurimbuka kwabo, bitewe n’uko bakurikije inzira zabo. IMN 330.3

647. Akamenyero kacu mu mirire n’iminywere kerekana niba turi ab’isi cyangwa turi mu mubare w’abantu Uhoraho yatandukanyije n’ab’isi kubwo ububasha bw’ukuri kwe kuzima. Aba ni abantu be by’umwihariko, bafite ishyaka ry’imirimo myiza. Imana yavugiye mu Ijambo ryayo. Urugero rwa Daniyeli na bagenzi be batatu rukubiyemo ibibwirizwa ku ivugurura ry’ubuzima. Imana yavugiye mu mateka y’abana ba Isiraheli, abo yashatse kurinda inyama kubwo kubashakira ibyiza. Yabagaburiye umutsima uva mu ijuru; “umuntu arya ibyokurya by’abamarayika.” Ariko bakomeje gushyigikira irari ryabo ry’iby’isi; kandi uko barushagaho gushyira intekerezo zabo ku nyama zo muri Egiputa, ni ko barushagaho kwanga ibyokurya Imana yabahaye ngo bakomeze kugira amagara mazima mu by’umubiri, intekerezo, n’umutimanama. Bararikiye inyama, kubwo ibyo bamera nk’uko benshi muri iki gihe bakora. IMN 331.1

[Andi magambo yerekeranye n’uko abo mu gihe cya mbere y’umwuzure bakoreshaga inyama wayasanga mu ngingo za — 231, 233]. IMN 331.2

Turarikirwa Gusubira ku Mirire ya Mbere

648. Inshuro nyinshi neretswe ko Imana ishaka kutugarura ku mwimerere w’imirire ya mbere, intambwe ku ntambwe, ikatugarura ku mugambi wayo wa mbere, w’uko umunu agomba kubeshwaho n’ibyokurya byera mu butaka bw’isi. IMN 331.3

649. Imirire yacu igomba kuba igizwe n’imboga, imbuto, n’ibinyampeke. Nta munopfu w’inyama ugomba kwinjira mu gifu cyacu. Kurya inyama ni ibintu bitari muri kamere y’imiterere yacu. Tugomba gusubira ku mugambi wa mbere Imana yaturemeye katanga ka mbere, mu iremwa ry’umuntu. IMN 331.4

650. Mbese iki sicyo gihe abantu bose bakwiriye kugira umugambi wo kureka inyama? Ni buryo ki abashaka kubonera, gutungana, no kuba abera, kugira ngo bazabashe kubana n’abamarayika bo mu ijuru bakomeza gukoresha ibyokurya bifite ingaruka yo kwangiza umubiri n’ubugingo? Ni buryo ki babasha kwambura ubuzima ibiremwa by’Imana kugira ngo babashe kwishimisha barya inyama? Ahubwo nibagaruke ku mirire yuzuye kandi y’ibyokurya biryoshye byahawe umuntu katanga ka mbere, maze na bo ubwabo babyimenyereze, kandi bigishe n’abana babo kubikoresha, kugirira impuhwe ibyo biremwa Imana yaremye kandi ikabiduha ngo tubitegeke. IMN 332.1

Turitegura Kwimurwa Tugataha Iwacu

651. Mu bategereje kugaruka kw’Umwami Yesu, hari abazareka rwose kurya inyama; inyama ntizizaba zikiboneka mu mirire yabo. Dukwiriye guhora tuzirikana iryo herezo, tukita ku nshingano yacu duhanze amaso iryo herezo. Ntabwo niyumvisha ko igihe tukirya inyama twaba duhamanya n’umucyo Imana yashimye kuduha. Abakozi bo mu bigo byacu by’ubuzima bagomba by’umwihariko kwiga gutungwa n’amatunda, imboga, n’ibinyampeke. Niba dukurikiza amabwiriza agenga ibingibi, niba twebwe nk’Abakristo b’abagorozi tumenyereza irari ryacu, maze tukagaruka ku mirire Imana yatanze mbere na mbere, icyo gihe rero tuzashobora kwigisha abandi ibingibi, kandi ibyo bizashimisha Imana. IMN 332.2

652. Umuntu ntagomba kubeshwaho no guhaza irari rye. Hariho ibyifuzo by’umubiri bigomba gukenurwa; ariko se kubwo ibyo byifuzo, ni ngombwa ko umuntu ategekwa n’irari? Mbese abantu bashaka ubutungane, kubonera, kumarwaho imyanda yose, kugira ngo babe biteguye kwinjizwa mu muryango w’abamarayika bo mu ijuru, bakomeza kwambura ubuzima ibiremwa by’Imana, bagashimishwa no kurya inyama zabyo? Nkurikije ibyo Uhoraho yanyeretse, iyi migenzereze igomba guhinduka, maze ubwoko bw’Imana bugashyira mu bikorwa gahunda yo kwirinda muri byose. IMN 332.3

653. Abigishijwe bakamenya ibibi byo kurya inyama, kunywa ikawa, n’icyayi, n’ibyokurya bikungahaye ku binure n’amavuta kandi biteguye mu buryo bwangiza imibiri, kandi bakaba biyemeza gukurikiza isezerano bagiranye n’Imana kubwo kwitanga, ntibazakomeza gukurikiza irari ryabo mu mirire y’ibyokurya bazi ko bigirira nabi imibiri. Imana ishaka guhumanura irari ryacu ryo mu mirire, kandi tukagira umwuka wo kwiyanga ku bintu byose bitari byiza. Uyu ni umurimo ugomba gukorwa mbere y’uko ubwoko bw’Imana buhagarara imbere yayo buboneye. IMN 333.1

654. Imana ishakira ibyiza itorero ryayo ryasigaye, ni yo mpamvu igira inama abagize iryo torero ngo bareke gukoresha inyama, ikawa, n’icyayi, n’ibindi byokurya byangiza umubiri. Hari ibindi bintu bitagira ingano bishobora kudutungira ubuzima, byiza, kandi bituma tugira amagara mazima. IMN 333.2

Dushake Ubutungane Bwuzuye

655. Abantu bavuga ko bategereje kugaruka kwegereje kwa Kristo bagomba kurangwa n’ivugurura rikomeye. Ivugurura ry’ubuzima rigomba gukorera mu bizera bacu umurimo ritigeze rikora kugeza ubu. Hari abagomba gukanguka bakamenya akaga ko gukoresha inyama, bakirangwa no kurya inyama z’amatungo, bityo bakaba barimo gushyira mu kaga imibiri yabo, intekerezo zabo, n’imibereho yabo mu bya Mwuka. Benshi mu bihannye by’igice ku kibazo cyo kurya inyama bazagenda batandukana n’ubwoko bw’Imana ntibongere kugendana na bo. IMN 333.3

Mu mirimo yose dukora tugomba kumvira amategeko Imana yaduhaye, kugira ngo imibereho y’imbaraga zacu z’umubiri n’iza Mwuka bibashe gukorera hamwe. Abantu babasha kugira ishusho yo kubaha Imana, babasha ndetse kubwiriza Ubutumwa bwiza, nyamara bataratunganywa kandi batejejwe. Abagabura bagomba kuba abirinda mu mirire n’iminywere yabo, bitaba ibyo bakaba bayoba inzira yabo, bakayobya abafite ubumuga bwo gucumbagira, ari bo banyantege nke mu kwizera, bakabateshura inzira. Niba abamamaza ubutumwa bw’ingenzi Imana yatanze, nyamara bakaba barwanya ukuri bitewe n’ingeso zabo mbi mu mirire n’iminywere, baba bambura imbaraga ubutumwa batwaye. IMN 333.4

Abishimira kurya inyama, kunywa ikawa, no kugira umururumba w’ubusambo, babiba imbuto bazasarura umubabaro n’urupfu. Ibyokurya bibi bijya mu gifu byongerere imbaraga irari rirwanya ubugingo, rikongera ibyifuzo bibi bya kinyamaswa. Imirire igizwe n’inyama igenda ikuza imbaraga za kinyamaswa. Gukuza imbaraga za kinyamaswa bigabanya imbaraga za Mwuka, bigacogoza intekerezo ntizishobore gusobanukirwa ukuri. IMN 334.1

Ijambo ry’Imana ritwihanangiriza ryeruye ko niba tutaretse ibyifuzo by’umubiri, kamere y’umubiri izahora ihanganye na kamere y’umwuka. Irari mu mirire rirwanya imibereho myiza n’amahoro. Bityo habaho intambara ihanganyishije ibyifuzo bikomeye n’ibyoroheje by’umuntu. Ibyifuzo byoroheje, bifite imbaraga kandi bihora bikora, birwanya ubugingo. Inyungu zikomeye z’imibereho y’umuntu zihura n’akaga gatewe n’umururumba ucirwa iteka n’ijuru. IMN 334.2

656. Abavuga ko bizera ukuri bagomba gushishoza bakirinda imbaraga z’umubiri n’iz’intekerezo, kugira ngo Imana n’umurimo wayo badakozwa isoni na gato n’amagambo yabo cyangwa ibikorwa byabo. Akamenyero n’ibikorwa bigomba kugengwa n’ubushake bw’Imana. Tugomba kwitondera cyane imirire yacu. Neretswe neza ko ubwoko bw’Imana bugomba gushikama bukirinda kurya inyama. Mbese mu myaka mirongo itatu Imana iba yarahaye ubwoko bwayo ubutumwa bubabwira ko niba bashaka kugira amaraso mazima n’intekerezo nzima, ko bagomba kureka gukoresha inyama, niba itarabonaga akamaro gakomeye k’ubwo butumwa? Iyo dukoresha inyama, kamere ya kinyamaswa iriyongera, kamere ya Mwuka ikagabanuka. IMN 334.3

657. Ibibi by’inyama ntibibonekera ku ndwara zigera ku mubiri gusa, bibonekera no mu ntekerezo. Inyama zica ubuzima, kandi igikora ku mubiri kigera no ku bugingo, no ku mwuka. Nimutekereze ku bugome bukorerwa amatungo n’inyamaswa bitewe no kuribwa kwazo, n’ingaruka bigira ku bazibaga n’abazibona. Mbega ukuntu ibyo bituma abantu batakigirira impuhwe ibyo biremwa by’Imana! IMN 335.1

658. Guhora abantu barya inyama z’inyamaswa zapfuye bigira ingaruka yo gucogoza imbaraga z’intekerezo kimwe n’iz’umubiri. Iyaba abantu babonaga impamvu itera ingaruka, babona ko ubwoko bwinshi bw’indwara buterwa n’ingaruka yo kurya inyama. IMN 335.2

659. Abarya inyama birengagiza inama zose Imana yatanze ku byerekeranye n’iki kibazo. Nta gihamya bafite kibereka ko bari mu nzira ifite umutekano. Nta rwitwazo na ruto bafite rubemerera kurya inyama z’amatungo yishwe. Umuvumo w’Imana uri nyamaswa zaremwe. Kenshi iyo abantu bariye inyama, zijya kuborera mu gifu, maze zigateza indwara. Kanseri, ibibyimba, n’indwara zifata mu bihaha akenshi biterwa no kurya inyama. IMN 335.3

660. Ooo! Iyaba buri wese yabashaga gusobanukirwa n’ibi bintu neretswe, abatagira icyo bitaho, abadaha agaciro ibyo kubaka imico yabo; abahora bararikiye inyama ntibahirahira ngo basamire inyama z’inyamaswa zapfuye kugira ngo bahaze ipfa ryabo. Indyo nk’iyo yangiza amaraso binyuze mu mitsi anyuramo, maze igatera umuntu kugira ibyifuzo bibi bya kinyamaswa. Igabanya ubushobozi bwo gushishoza n’imbaraga z’intekerezo mu byo kumenya Imana n’ukuri, no kwimenya kw’abantu ubwabo. IMN 335.4

Kurya Inyama Biteje Akaga by’Umwihariko muri Ibi Bihe

661. Inyama ntizigeze ziba ibyokurya byiza; ariko kuzirya muri iki gihe biteye ikibazo inshuro ebyiri, kuko indwara zifata amatungo n’inyamaswa zigenda zirushaho kwiyongera. IMN 336.1

662. Amatungo aragenda arushaho kurwara, kandi ntibigitinze ubwo n’abantu batari Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi bazabona ko bagomba kureka kurya inyama. Ibyokurya bifitiye umubiri akamaro kandi bikomeza ubuzima bigomba gutegurwa, kugira ngo abagabo n’abagore bumve ko badakeneye inyama. IMN 336.2

663. Ni ryari abantu bazi ukuri bazahagarara bashikamye ku mahame nyakuri yo mu gihe turimo n’icy’ahazaza? Ni ryari bazaba abanyakuri ku mahame y’ubugorozi mu by’ubuzima? Ni ryari bazamenyera ko kurya inyama biteje akaga? Nahawe amabwiriza yo kubabwira ko niba hari igihe abantu babasha kurya inyama nta kibazo, icyo gihe si ikingiki. IMN 336.3

664. Neretswe ko nta gihe kigomba guhita ngo tubashe kureka gukoresha icyokurya cyose gikomoka ku matungo. Ndetse n’amata azaba agomba kurekwa. Indwara ziriyongera bikabije. Umuvumo w’Imana uri kuri iyi si, kuko umuntu yayiteje umuvumo. Akamenyero n’imikorere by’abantu byateje isi kugera ahantu ibyokurya bimwe bitari ibikomoka ku matungo bugomba gusimbura inyama kugira ngo mwenemuntu akomeze kurama. Ntidukeneye rwose inyama. Imana ishobora kuduha ibindi byokurya bindi. IMN 336.4

665. Iyaba mwashoboraga kumenya imiterere y’inyama murya, iyaba mwashoboraga kubona amatungo akiri mazima mbere y’uko bayakuraho uruhu (bayina) amaze gupfa, mwahita mugira iseseme mukareka kongera kurya inyama. Amenshi mu matungo murya aba arwaye ku buryo muramutse mutayiciye kuyarya, yazageraho akipfisha ubwayo; nyamara igihe aba asigaranye umwuka muke wo kubaho, barayica bakayagurisha ku isoko. Mushyira mu mibiri yanyu ingeso n’uburozi by’ubwoko bubi, kandi na none ntimubimenye. IMN 336.5

Indwara z’Amatungo n’Ingaruka zazo

666. Akenshi aborozi bajyana amatungo yabo arwaye kuyagurisha mu masoko kugira ngo aribwe, kubwo gutinya ko yapfa baramutse bayatunze igihe kirekire. Kandi akenshi bumwe mu buryo bukoreshwa kugira ngo ayo matungo agaragare ko ameze neza ni bwo buyatera uburwayi. Kuba nta mucyo n’umwuka mwiza abona, agahumeka umwuka wahumanyijwe n’imyanda yo mu biraro, akenshi utewe n’ibyokurya byaboze, ahita ahumana agafatwa n’uburwayi. IMN 337.1

Akenshi amatungo ajyanwa ku masoko ya kure maze akamererwa nabi bikabije mbere y’uko agera iyo ajya. Akurwa mu nzuri yarishagamo, akurizwa imodoka, agakoreshwa ingendo ndende ku zuba, mu mihanda y’ivumbi, y’urujya n’uruza rw’imodoka, agahura n’ubushyuhe kandi akananirwa cyane, akenshi akamara amasaha menshi adafite ibyokurya n’amazi, aya magorwa y’amatungo aba agiye kubagwa, kugira ngo abantu bashimishwe n’izo ntumbi. IMN 337.2

667. Abantu benshi bicwa n’indwara zitewe akenshi no kurya inyama; nyamara usanga abatuye isi bameze nk’abadashishoza ngo bamenye ibyo bintu. Kenshi amatungo abagwa yabanje gukoreshwa ingendo nini kugira ngo agezwe mu mabagiro. Amaraso yayo aba yashyushye. Aba yuzuye ibinure, atakoreshejwe imyitozo ituma agubwa neza, kandi iyo agomba gukoreshwa ingendo za kure, aba yaguye agacuho kandi yashizemo imbaraga, maze akabagwa afite bene ubwo buzima. Amaraso yayo aba yanduye bikomeye, kandi abarya inyama zayo bakaba bariye uburozi. Bamwe nyamara ntibahita bafatwa n’indwara, mu gihe abandi bahita bafatwa n’uburibwe bukabije, bakicwa n’umuriro mwinshi, indwara za kolera, cyangwa izindi ndwara zitazwi. IMN 337.3

Amatungo menshi agurishwa mu masoko yo mu mijyi kandi azwi ko arwaye, nyamara abaguzi bagakomeza kutabimenya. Mu mijyi minini, by’umwihariko, ibyo usanga biri ku rwego rwo hejuru, kandi abaryi b’inyama usanga batazi ko barimo kurya amatungo arwaye. IMN 337.4

Amatungo amwe ajyanwa ku ibagiro aba ameze nk’arimo gutekereza ku bigiye kuyabaho, ibyo bikayatera kugira ubukana n’uburakari bugaragara. Yicwa ameze atyo, maze inyama zayo zikajyanwa gucuruzwa mu masoko. Izi nyama ziba ari uburozi kandi abazirya zibatera indwara nk’ibinya, imbwa, umuriro mwinshi, guta ubwenge, n’urupfu rutunguranye. Nyamara usanga abantu batazi ko impamvu y’izi ndwara zose ari inyama. IMN 338.1

Amatungo amwe afatwa bunyamaswa igihe ajyanywe mu ibagiro. Agirirwa nabi, maze yamara kubabazwa amasaha n’amasaha, akabagwa. Ingurube zitegurirwa kubagwa nyamara zaramaze gufatwa n’indwara y’icyorezo, maze inyama zazo zuzuyemo uburozi, zigakwiza indwara zanduza, zigakurikirwa n’impfu zikomeye. IMN 338.2

Ingaruka Zifatika zo Kurya Inyama Zongera Akaga k’Indwara n’Urupfu rw’Ako Kanya

668. Ingaruka zo gufatwa n’indwara ziyongera inshuro cumi bitewe no kurya inyama. IMN 338.3

669. Abagaga bo ku isi ntibashobora gusobanura ukwiyongera kwihuta kw’indwara zigera ku bantu. Ariko tuzi yuko inyinshi muri izo ndwara ziterwa no kurya inyama. IMN 338.4

670. Amatungo ararwaye, kandi iyo turiye inyama zazo, tuba twinjije mikorobi z’indwara mu ngingo z’imiriri yacu no mu maraso yacu. Kandi igihe duhuye n’impinduka mbi z’ikirere, turushaho guhura n’izo mikorobi; na none kandi, iyo duhuye n’ibyorezo n’indwara zandura, umubiri ntuba ugishoboye kwirinda indwara. IMN 338.5

671. Murya inyama, nyamara si ibyokurya byiza. Ubwinshi bwazo bubazanira ibibazo. Iyaba buri wese yabashaga kugaruka ku mirire ikwiriye, igatuma mugabanya ibiro byanyu kuva ku biro cumi na bibiri kugeza ku biro cumi na bitanu, imibiri yanyu yaba itagifite akaga kenshi ko guhura n’indwara. Gukoresha inyama biteza ingaruka yo kugira amaraso mabi no mu mikaya. Imikorere y’umubiri wanyu ihura n’uburyaryate, ikamera nk’iri hafi guhura n’uburwayi. Muba muri mu kaga ko guhura n’indwara zizahaza, ndetse n’urupfu rutunguranye, kuko imibiri yanyu iba idafite imbaraga zihagije zo kurwanya no kwirinda indwara. Muzageza igihe imbaraga z’ubuzima mwishimira uyu munsi bizagaragaza intege nke. IMN 338.6

Amaraso Ahumanye

672. Numvise mpatwa na Mwuka w’Imana kubwira benshi ko impamvu zibatera uburibwe n’indwara z’umubiri zituruka ku kutita ku mucyo nahawe werekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Naberetse ko kuba barya inyama, bakabona ko ari ingenzi kuri bo, batazikeneye, kandi ko, bitewe n’uko imibiri yabo igizwe n’ibyo barya, ubwonko, amagufa, n’imikaya bimererwa nabi, kuko bibeshejweho n’inyama z’amatungo yapfuye; bityo amaraso yabo akaba ahumanywa n’iyo mirire idakwiriye; kuko inyama barya ziba zirwaye, n’imibiri yabo yose ikaba yarahindanye kandi yanduye. IMN 339.1

673. Inyama zigabanya ubushobozi bw’amaraso. Inyama zitekanywe n’ibirungo, kandi zikaribwa hamwe na za keke na gato, bituma umubiri ugira amaraso mabi. Ibiryo nk’iki biremereza umubiri bikabije. Ibyokurya nk’ibyo bikize ku mavuta n’amasukari, na byo bituma amaraso aba mabi; ntibikwiriye kwinjizwa mu gifu. Ibyokurya bibi, biteguwe nabi, kandi bidafite intungamubiri zihagije, ntibishobora kurema amaraso meza mu mubiri. Indyo idahagije kandi iteza ingaruka nk’izo inyama n’ibyokurya bikungahaye ku binure bitera. IMN 339.2

674. Kanseri, ibibyimba, n’izindi ndwara ziterwa n’ubwiyabire buzanwa na mikorobi, akenshi biterwa no kurya inyama. Nkurikije umucyo Imana yampaye, ukwiyongera kwa kanseri n’ibindi bibyimba kuraterwa cyane cyane n’akamenyero ko kurya inyama. IMN 339.3

Kanseri, Igituntu, Ibibyimba

675. Kurya inyama biteza ikibazo gikomeye. Mbese abantu bakwiriye gutungwa n’inyama z’amatungo bishe? Igisubizo giturutse ku mucyo nahawe n’Imana ni, Oya, Oya rwose. Ibigo bishinzwe ivugurura ry’Ubuzima bigomba kwigisha kuri iki kibazo. Abaganga bavuga ko bize iby’ubuzima bw’abantu ntibagomba kwemerera abarwayi babagana gukomeza gutungwa n’inyama. Bakwiriye kubabwira ko indwara zirushaho kwiyongera mu matungo. Ubuhamya bw’ababikurikirana bugaragaza ko amatungo make ari yo adafite indwara, kandi ko akamenyero ko kurya inyama kenshi bitera kwandura indwara z’ubwoko bwose, kanseri, ibibyimba, igituntu, indwara z’uruhu nk’igituntu gifata mu ijosi, n’izindi zimeze nka zo. IMN 339.4

676. Abafite akamenyero ko kurya inyama ntibasobanukirwa n’ibyo baba barya. Kenshi, iyaba babashaga kubona ayo matungo akiri mazima, bakamenya imiterere y’inyama barimo kurya, bahita bazirekana iseseme. Abantu bafite akamenyero ko kurya inyama zuzuyemo imigera ya kanseri n’igituntu maze bakazanduriramo indwara ya kanseri n’igituntu hamwe n’izindi ndwara z’igikatu. IMN 340.1

677. Abagore benshi b’Abakristo bategura ku meza yabo ibyokurya bitandukanye byangiza igifu kandi bigatera ubushyuhe mu mubiri. Inyama ni byo byokurya by’ingenzi usanga ku meza y’ingo zimwe, bakazirya kugeza ubwo amaraso yabo yuzurwa na kanseri n’igituntu. Imibiri yabo igizwe n’ibyo barya. Ariko iyo bahura n’ububabare n’indwara zibageraho, babifata nk’igihano bahanwe n’Imana. IMN 340.2

Ukugabanuka kw’Imbaraga z’Intekerezo

678. Abamenyereye kurya inyama uko bishakiye usanga ubwonko bwabo bumeze nk’ubucuze igihu, intekerezo zabo usanga atari nzima, kuko gukoresha inyama z’amatungo bisa nk’ibituma umubiri ujojoma, bikagabanya imbaraga z’ibyumviro by’ubwonko. IMN 340.3

679. Imana ishaka ko abantu bayo bagira imbaraga zo gutekereza ziboneye kandi zigashobora gukora bihagije. Ariko iyo wimenyereje kurya inyama, ntugategereze ko intekerezo zawe zizatanga umusaruro. Intekerezo zigomba guhumanuka, maze imigisha y’Imana ikabona uko igera ku bantu bayo. IMN 340.4

680. Ntibishoboka ko abagize akamenyero ko kurya inyama uko bishakiye bagira ubwonko butekereza neza, n’imbaraga z’ubwenge. IMN 341.1

681. Hariho intege nke n’uguhondobera bikabije biterwa n’ikibazo cyo kutumva kw’ingingo z’umubiri. Ibyo biterwa n’akamenyero abantu bafite ko guhora barya inyama. Zikangura ibyifuzo bibi byo mu mubiri. IMN 341.2

682. Kurya inyama bizana mu mubiri impinduka zituma umubiri ugira imbaraga za kinyamaswa. Tugizwe n’ibyo turya, kandi iyo twimenyereje kurya cyane inyama bigabanya imikorere y’intekerezo zacu. Abanyeshuri bashobora gutsinda cyane amasomo yabo iyaba birindaga kurya inyama. Iyo igice cy’ubunyamaswa mu mubiri w’umuntu gihawe imbaraga bitewe no kurya inyama, ubushobozi bw’intekerezo na bwo bugabanuka ku rugero rumwe. Imibereho y’ibya Mwuka ibasha kugerwaho no gusigasirwa inyama ziramutse ziretswe, kuko bene iyi mirire iha imbaraga imikorere ya buri gihe iganisha ku byifuzo bibi, kandi igacogoza kamere y’umutimanama na kamere y’iby’umwuka. “Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye.” Abagalatiya 5:17. IMN 341.3

Inyama Ziha Imbaraga Ibyifuzo Bibi

683. Niba hari igihe tugomba gukoresha imirire yoroheje ku rwego rwo hejuru, ni ikingiki. Abana ntibakwiriye guhabwa inyama, kuko zituma habaho gukabura imbaraga z’ibyifuzo bibi, zigacogoza imbaraga z’intekerezo n’umutimanama. IMN 341.4

684. Neretswe ko kurya inyama biteza umubiri kubogamira kuri kamere ya kinyamaswa, bikabuza abagabo n’abagore kugaragarizanya urukundo n’impuhwe byagombye kubaranga. Tugizwe n’ibyo turya, kandi abagizwe ahanini n’imirire y’inyama bimenyereje, batwarwa n’imibereho yo kwemerera ibyifuzo bibi gutegeka ubushobozi bw’ingenzi bw’ubuzima bwabo. … IMN 341.5

Ntidutanga icyerekezo kiromboreje cy’umurongo abantu bagomba gukurikiza mu mirire. Hari ubwoko bwinshi bw’ibyokurya byiza kandi byuzuye. Ariko turemeza ko imirire igizwe n’inyama atari yo ndyo nziza cyane ku bantu b’Imana. Ihindura abantu inyamaswa. Ni buryo ki umuntu yatekereza kurya inyama mu gihugu nk’iki kibonekamo cyane imbuto, impeke, n’ibinyamisogwe? IMN 342.1

685. Iyaba ibintu byabaga uko bigomba kuba mu ngo zigize amatorero yacu, twabasha gukorera Imana umurimo wikubye kabiri. Umucyo nahawe unyereka ko ubutumwa bufite imbaraga n’icyerekezo bugomba gutangwa ku byerekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima. Abarya inyama bongerera imbaraga ibyifuzo bibi kandi bagategura inzira z’uburwayi buzabageraho. IMN 342.2

686. Urugo rwawe rwaranzwe no kurya bikabije inyama, bituma ibyifuzo bya kinyamaswa byiyongera, mu gihe intekerezo zacogojwe. Tugizwe n’ibyo turya, kandi niba tubeshejweho cyane n’inyama z’amatungo, tuzasangira kamere n’ayo matungo. Mwahaye imbaraga kamere y’ubuzima bwanyu, nyamara mwirengagiza ubushobozi bw’intekerezo. IMN 342.3

687. Twifuza ko ukuri kw’Ijambo ry’Imana gucengera muri buri wese muri mwe mbere y’uko iki gihe kirangira. Twifuza ko mwese musobanukirwa ko inyama z’amatungo atari ibyokurya byiza cyane mukeneye. Indyo nk’iyi ituma mwebwe n’abana banyu mugira ibyifuzo bibi bya kinyamaswa. Imana iradusaba kwigisha abana bacu kugira ngo barangwe n’ingeso nziza mu mirire, no mu myambarire. Itegereje ko dukora ibyo dushoboye byose ngo dukize umubiri wangiritse. IMN 342.4

[Ingaruka z’inyama n’ibyokurya bikungahaye ku mavuta zigera ku bana — 348, 350, 356, 357, 361, 578, 621, 711]. IMN 342.5

Uburyo Buhesha Ubuzima Umutekano

688. Ubushobozi bw’intekerezo, umutimanama, n’umubiri, bicogozwa n’akamenyero ko kurya inyama. Kurya inyama bikoresha nabi umubiri, biteza igihu mu ntekerezo, bikijimisha imbaraga z’ibyumvirizo by’umutimanama. Bene data namwe bashiki banjye, ndababwira nti, uburyo buhesheje umutekano ubuzima bwanyu, ni ukureka inyama. IMN 343.1

Impamvu Nyayo Ntabwo Izwi

689. Ingaruka zo kurya inyama ntizihita zigaragaza; nyamara ibi ntibivuga ko zitangiza ubuzima. Ibintu bike gusa ni byo bituma abantu bemera ko inyama ari zo nyirabayazana w’uburozi bwahumanyije amaraso bukabatera kurwara. IMN 343.2

690. Iyi ngingo nayeretswe mu buryo butandukanye. Abantu ntibashishoza ngo babone impfu ziterwa no kurya inyama. Iyaba babibonaga, ntitwakongera kumva impaka n’inzitwazo zitangwa n’abanyamururumba b’abakunzi b’inyama. Dufite byinshi bibasha kuduhaza tutagombye gutegura ku meza yacu intumbi ngo ziyongere ku mafunguro yacu. IMN 343.3

691. Benshi bapfa bazize indwara akenshi ziterwa no kurya inyama, mu gihe usanga bibaza ubwabo cyangwa n’abandi bibaza impamvu nyakuri ibiteye. Bamwe ntibahita biyumvisha impamvu y’izo ngaruka mbi, ariko iyi si impamvu ituma inyama zitabamerera nabi mu mubiri. Zibasha kuba zigira ingaruka ku mubiri wose, mu gihe umuntu adahita abyumva. IMN 343.4

692. Wagiye utanga impamvu zigushyigikira kurya inyama, ugakomeza kuvuga uti: “Nubwo zimerera nabi abandi, jyewe ntizimerera nabi, kuko naziriye kuva ndi umwana kugeza ubu.” Nyamara wirengagiza uburyo ubuzima bwawe buba bwarahindutse bwiza iyo uba wararetse gukoresha inyama. IMN 343.5

Inyama z’Ingurube Zaciriweho Iteka ku buryo bw’ Umwihariko

693. Imana yabahaye umucyo n’ubumenyi, kandi mwemera ko byavuye kuri yo, bigamije kubigisha kwanga irari. Muzi neza ko kurya ingurube binyuranye n’ibyo Imana yategetse, itabitewe n’uko yashakaga kwerekana ubutware bwayo by’umwihariko, ahubwo kuko izi ko kurya ingurube byica ubuzima bw’abazirya. Kuzirya bituma amaraso yandura, zigatera igituntu n’ayandi matembabuzi byica ubuzima, bugafatwa n’uburwayi. Imyakura n’imitsi yumva yo mu bwonko ni yo by’umwihariko icogozwa kandi ikijimishwa, ku buryo umuntu aba atakibasha kumenya ibyera, ahubwo abifata nk’ibisanzwe. IMN 343.6

694. Imyanya y’inyama z’ingurube yuzuyemo inzoka. Imana yaravuze iti: “N’ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyuze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho” (Gutegeka 14:8). Iri tegeko ryatanzwe kuko inyama z’ingurube zitagomba kuribwa. Ingurube zabereyeho gusa gukuraho imyanda. Nta mpamvu n’imwe igomba gutuma abantu barya inyama z’ingurube. IMN 344.1

695. Ingurube, nubwo ikundwa cyane ku isoko, ni ikiribwa kizira bikomeye. Imana ntiyabujije Abaheburayo kurya inyama z’ingurube bitewe no kugira ngo ibereka ububasha bwayo gusa, ahubwo kuko atari icyokurya cyagenewe gutunga umuntu. Inyama zayo zuzuza mu mubiri mikorobe zitera igituntu, ndetse by’umwihariko mu bihugu bishyuha, zitera abantu ibibembe n’izindi ndwara z’ubwoko bwinshi. Ingaruka zazo mu gihe nk’icyo usanga ari mbi bikabije kuruta mu gihe cy’imberabyombi. Ariko Imana ntiyigeze yemera ko inyama z’ingurube ziribwa igihe icyo aricyo cyose. Abapagani baryaga ingurube, n’Abanyamerika bagiye bazikoresha nk’icyokurya cy’ingenzi bagura mu masoko. Inyama z’ingurube ntizishobora kuba nziza mu ngo z’abakomeye ukurikije n’ukuntu ingurube ziteye. Hari bamwe bashaka kuyiryoshya bakayuzuzamo ibirungo bihambaye; nyamara ibyo na none birushaho kongera ubumara bwayo. Inyama z’ingurube, kurusha izindi nyama zose, zihumanya amaraso. Abazirya cyane nta yindi ngaruka bazibonamo usibye kubatera uburwayi. Abakora imyitozo ngororamubiri yo hanze ntibumva cyane ingaruka mbi zo kurya inyama z’ingurube nk’abatajya hanze, batimuka, kandi bamenyereye imirimo yo mu biro isaba gukoresha ubwenge. IMN 344.2

Nyamara ubuzima bwo ku mubiri sibwo bugerwaho gusa n’ingaruka z’inyama z’ingurube. N’imibereho y’umwuka irafatwa, ibyumvirizo byakira ibya Mwuka bikijimishwa no kurya izo nyama mbi. Ntibishoboka ko umubiri w’ikiremwa icyo aricyo cyose uba mwiza igihe kigizwe n’umwanda kandi kigatungwa n’imyanda y’ubwoko bwose. Umubiri w’ingurube ugizwe n’ibyo zirya. Iyo umuntu ariye inyama zazo, amaraso n’umubiri we bihumanywa n’imyanda zimwinjizamo. Kurya inyama bitera mikorobi z’igituntu, ibibembe, n’ibibyimba bya kanseri. Bituma kandi umuntu agira uburibwe bukomeye. IMN 344.3

[Imyifatire ya Daniyeli ku nyama z’ingurube — 34]. IMN 345.1

Ibinure n’Amaraso by’Amatungo

696. Nk’abagize umuryango, ntabwo mugomba kwibwira ko mutabasha kugerwaho n’indwara. Mwagiye mukoresha ibinure by’amatungo Imana yavugiye mu ijambo ryayo ko bitagomba gukoreshwa: “Rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose, ntimukagire urugimbu cyangwa amaraso murya” (Abalewi 3:17). “Kandi ntimukarire amaraso y’uburyo bwose mu buturo bwanyu bwose, n’aho yaba ay’ibiguruka cyangwa ay’amatungo cyangwa ay’inyamaswa. Umuntu wese uzarya amaraso y’uburyo bwose azakurwe mu bwoko bwe” (Abalewi 7:26, 27). IMN 345.2

697. Inyama ziribwa usanga zatekanywe n’ibinure, kuko ari zo ziryohera ababaswe n’irari ribi. Amaraso n’ibinure by’amatungo usanga abantu babifata nk’ibyokurya by’agaciro. Nyamara Uhoraho yatanze amabwiriza yihariye ko bitagomba kuribwa. Kubera iki? Kuko kubirya bituma mu mubiri hinjiramo amaraso yahumanye akangiza imikorere yawo. Gusuzugura amabwiriza yihariye Imana yatanze bizanira abantu ingorane zinyuranye hamwe n’indwara mbi…. Igihe abantu bashyize mu mibiri yabo ibyokurya bitabasha kuwuremera amaraso n’umubiri bitunganye, baba bagomba kwemera ingaruka zo gukerensa Ijambo ry’Imana. IMN 345.3

Ifi Akenshi Zihura n’Ubwandu

698. Mu bice byinshi, ifi ziba mu mazi yahumanyijwe n’imyanda yo mu mijyi minini, usanga zihindukira abazirya, intandaro y’indwara. Ibi akenshi biboneka ku mafi aba yariye imyanda ijugunywa mu mazi yegereye imijyi minini. Nubwo yaba aroberwa kure kandi hari amazi meza, abasha guteza akaga n’indwara abantu badatekereza, ndetse bikabaviramo kubura ubuzima bwabo. IMN 345.4

Kumenya Ibihe Bidasanzwe Inyama Zishobora Gukoreshwa

699. Ahantu habasha kuboneka amata meza n’imbuto ku buryo bworoheje, ntibyumvikana kwemera impamvu abantu batanga zo kurya inyama. Ntibikwiriye kwambura ubuzima ikiremwa icyo aricyo cyose cy’Imana kugira ngo umuntu abeho. Ku ndwara runaka cyangwa igihe umubiri wabikeneye bikomeye, byashoboka ko abantu bakoresha inyama; nyamara kuzihitamo bigasaba kubyitondera kugira ngo zibe ari inyama z’amatungo amerewe neza. Ni ngombwa nyamara gutekereza no kwibaza niba binakwiriye rwose mu gihe nk’iki tugezemo, kurya inyama. Byarushaho kuba byiza kudakoresha inyama na gato kuruta kuba warya inyama z’amatungo arwaye. Iyo ntabashaga kubona ibyokurya nifuza, rimwe na rimwe naryaga inyama, ariko nkagenda nzigirira impungenge. IMN 346.1

[Ellen G. White rimwe na rimwe yaburaga uko agira akarya inyama nkeya — Umugereka I:10]. IMN 346.2

700. Abantu bamwe bibwira ko indyo ikwiriye ari igizwe cyane na porici. Nyamara, kuyihorera kandi ukarya nyinshi ntibigwa neza ingingo z’urwungano ngogozi, kuko ari indyo igizwe cyane n’amazi. Ahubwo mwihate cyane imbuto, imboga n’umutsima cyangwa umugati. Imirire igizwe n’inyama ntabwo iri mu mirire myiza, nyamara sinshyigikira ko buri wese agomba kureka inyama. Abafite ingingo z’urwungano ngogozi zoroshye bashobora kujya bakoresha inyama, mu gihe badashoboye imboga, imbuto, cyangwa porici. Kandi no mu gihe dufite ubuzima bwiza kandi twifuza kububungabunga, tugomba kwirinda kurya imboga n’imbuto ku igaburo rimwe. Igihe igifu kitamerewe neza, bitera kugubwa nabi, ubwonko bugacura igihunya ntibubashe kugira imbaraga. Mufate imbuto ku igaburo rimwe, n’imboga ku rindi. … Za gato z’amasukari, n’ibindi biryohera bizanira ibibazo ingingo z’urwungano ngogozi; nyamara se ntusanga tubigerageresha abari ku meza tukabizana ngo biribwe? Uko imirire y’abarimu n’abanyeshuri irushaho kuba igizwe n’inyama ni ko ubwenge bwabo butabasha gusobanukirwa n’iby’umwuka. Imbaraga za kinyamaswa ziriyongera, maze imitekerereze iboneye ikagenda ishira. Kwiga cyane sibyo ntandaro y’ibanze itera kugabanuka kw’imbaraga zo gutekereza, ahubwo biterwa n’imirire itaboneye, kurira ku bihe binyuranye, no kudakora imyitozo ngororamubiri. Kugira ibihe bihindagurika by’amasaha yo kurya n’ayo kuryama byiba imbaraga z’ubwonko n’intekerezo. IMN 346.3

[Mu mwaka wa 1844, ibigo byacu by’ubuzima ntibyari byiteguye kureka gukoresha inyama, nubwo hari ubushake bwo kugira intambwe iterwa — 720] IMN 347.1

[Gukoresha inyama ziboneye biruta gukoresha amata n’isukari ku rugero rukabije — 527, 533] IMN 347.2

[Abaganga bagomba kwigisha abantu kureka inyama, ariko bakirinda kwandikira abantu amabwiriza yo kuzireka — 434, 438] IMN 347.3

[Si byiza gutegekera abarwayi b’igituntu kureka inyama — 435] IMN 347.4

[Inyama ntizigomba kubuzwa abantu batabasha kubona ibindi byokurya bizisimbura — 796] IMN 347.5

[Inyama ntizikwiriye kuba ibyokurya by’ubwoko bw’Imana ahantu hose hashobora kuboneka amatunda, ibinyampeke, n’ibinyamisogwe — 719] IMN 347.6

[Inyama zigaburirwa abarwayi mu byumba by’ibigo by’ubuzima — 437]. IMN 347.7

Imirire Itarimo Inyama ni yo Ikwiriye

701. Inyama ntabwo ari ingenzi ku buzima cyangwa ngo zitange imbaraga, bitabaye ibyo Imana yaba yaribeshye mu gihe yahitiragamo Adamu na Eva ibigomba kubatunga mbere yo gucumura. Ibyangombwa byose byubaka umubiri tubisanga mu mbuto (amatunda), imboga, n’ibinyampeke. IMN 347.8

702. Ni ikosa kwibwira ko inyama zituma umuntu agira imbaraga z’imikaya. Ibyo umubiri ukeneye bibasha kuboneka ku buryo bwiza cyane, kandi n’umuntu akishimira imbaraga z’ubuzima bwe, bitabaye ngombwa gukoresha inyama. Ibinyampeke, imbuto n’imboga byifitiye ibyangombwa byose umubiri ukeneye ngo ubihinduremo amaraso meza. Ibyo byangombwa ntibibasha kuboneka neza cyangwa ku buryo bwuzuye mu nyama. Iyaba gukoresha inyama byazaniraga umubiri amagara mazima n’imbaraga, inyama ziba zarashyizwe mu byokurya byahawe umuntu katanga ka mbere. IMN 347.9

[Inyama ntizikwiriye gusimbuzwa indyo nkene — 319]. IMN 348.1

Ni Kuki Mwarya Ibikatsi?

703. Ibyokurya by’amatungo ni imboga n’ibinyampeke. Nonese birakwiriye ko imboga zibanza guhindurwa “amatungo”; mbese zikwiriye kubanza kunyuzwa mu mibiri y’amatungo kugira ngo tubone kuzirya? Mbese dukwiriye koko kurya imboga zacu tuziririye mu nyama z’ibiremwa byamaze gupfa? Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere amatunda mu mwimerere wayo. Yahaye Adamu inshingano yo kurinda umurima, kuwuhinga, no kuwitaho. Yaramubwiye iti: “Ibi ni byo byokurya byawe.” Nta nyamaswa yagombaga kwica indi ngo ibone ibyokurya. IMN 348.2

704. Abarya inyama baba barya ibinyampeke n’imboga byabanje kuribwa n’amatungo nk’ibikatsi. Kuko amatungo akura ibiyatunga muri ibi byokurya. Ubuzima buri muri ibi binyampeke n’imboga buhita bujya mu itungo; natwe tukabubona turimo kurya inyama z’ayo matungo. Mbega ukuntu byaba agahebuzo tubaye tubiriye mu buryo butaziguye, tugahitamo kurya ibyokurya Imana yaduhaye ngo bidutunge! IMN 348.3

Inyama ni Ikiribwa Gikabura Umubiri

705. Iyo umuntu ahagaritse kurya inyama, akenshi yumva umubiri ufite intege nke, nta mbaraga ufite. Benshi bihutira kumva ko umubiri wabo ukeneye inyama; nyamara icyo ni igihamya ko inyama ari ikiribwa gikabura umubiri, kigateza umuriro mu maraso, maze imyakura igahaguruka. Bikomerera ndetse bamwe kuzireka kuruta uko umusinzi yareka ikirahuri cy’inzoga; nyamara iyo bakomeje kwihangana basanga ko impinduka ari nziza ku buzima bwabo. IMN 348.4

706. Inyama kandi zangiza ubuzima. Ingaruka zazo zo gukabura umubiri ni igihamya gihagije cyerekana ko zidakwiriye gukoreshwa; kandi kuba ku isi yose basanga amatungo afite uburwayi birushaho gutuma umuntu azigirira impungenge. Zitera uburyaryate mu myakura, zigateza ibizongamubiri (ibyifuzo by’imbere mu mubiri) guhaguruka, bityo ibyifuzo bibi bigahabwa intebe. IMN 349.1

707. Natangajwe n’amagambo yanyu muvuga mukomeje ko iyo muriye inyama zibongerera imbaraga, kuko muramutse ubwanyu mutarebwa n’icyo kibazo, intekerezo zanyu zabereka ko iyo mirire y’inyama idafitiye umubiri wanyu akamaro kenshi nk’uko mubyibwira. Muzi uburyo mwabasha gusubiza umuntu wabaswe no kunywa itabi, niba, abaye ashaka kwisobanura, yakoresha imvugo nk’iyo mukoresha musobanura impamvu mukomeje kurya ibyokurya by’amatungo yapfuye. Intege nke mugira igihe mwaretse kurya inyama ni kimwe mu bihamya bikomeye mbasha kubereka kugira ngo mbemeze ko mugomba kuzireka. Abarya inyama bumva zibateye akanyabugabo igihe bamaze kuzirya, maze bakemeza ko zibatera imbaraga. Iyo umuntu aretse kurya inyama, ashobora kumva mu gihe runaka ko umubiri ufite intege nke, ariko igihe umubiri we umaze kubonera ugakira ingaruka z’iyo mirire, ntiyongera kumva izo ntege nke, maze akareka kongera kwifuza icyo yumvaga ko ari ingirakamaro mu kongerera imbaraga umubiri we. IMN 349.2

[Ellen G. White yiyumvaga nk’umunyantege nke igihe yabaga yariye cyane inyama — Umugereka I:4, 5, 10] IMN 349.3

[Ellen G. White yarwanye intambara yo kureka gukoresha inyama — Umugereka I:4, 5]. IMN 349.4

Gushaka Ibisimbura Inyama

708. Igihe muretse inyama, mugomba kuzisimbuza ibinyampeke, imboga, n’imbuto bifitiye akamaro umubiri kandi biryoshye. Ibyo ni ingenzi cyane by’umwihariko ku bantu b’abanyantege nke cyangwa abakora imirimo ibasaba imbaraga. Mu bihugu bimwe bikennye, usanga inyama zihendutse. Guhindura akamenyero ko kuzikoresha ntibyoroshye ariko birashoboka. Ni ngombwa rero kwita ku mibereho abantu babayemo n’imbaraga z’akamenyero k’igihe kirekire byatwaye, hakabaho kwirinda guhubuka mu bitekerezo, nubwo byaba ari byiza. Nta n’umwe ugomba gusabwa guhindura imirire ku buryo buhutiyeho. Inyama zikwiriye gusimbuzwa ibyokurya bifite intungamubiri zuzuye kandi bidahenze. Umutetsi ni we ugomba kubyitondera cyane. Mu bushishozi n’ubuhanga, abasha gutegura amafunguro yubaka umubiri kandi aryoshye, ku buryo asimbura rwose inyama. IMN 349.5

Mu buryo bwose, gutoza intekerezo, gushyiramo ubushake, kubona no gukoresha indyo yuzuye, bizatuma habaho impinduka ku buryo bworoshye, maze ikibazo cyo gushaka kurya inyama gishire. IMN 350.1

709. Kumenya guteka neza ibyokurya ni ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi. By’umwihariko, igihe inyama zidahawe umwanya w’ibanze mu byokurya, birakwiriye ko guteka bikorwa neza. Hagomba kubaho ibyokurya bitegurwa bigasimbuzwa inyama, kandi ibyo byokurya bizisimbura bigomba gutegurwa neza, ku buryo abantu batongera kwifuza kurya inyama. IMN 350.2

[Impinduka zikorwe ku buryo bwumvikana — 320, 380] IMN 350.3

[Indyo iboneye irakenewe mu gihe habayeho kureka inyama — 320] IMN 350.4

[Imana izatanga ubumenyi ngiro bwo kubasha gutegura ibyokurya bifitiye akamaro umubiri byo gusimbura inyama — 376, 400, 401, 404] IMN 350.5

[Indyo igizwe n’imbuto, ibinyampeke, ibinyamisogwe, n’imboga bisimbura inyama — 472, 483, 484, 513] IMN 350.6

Inzitwazo Zidasobanutse

710. Mbega ukuntu gutakaza imbaraga y’umucyo n’amabwiriza Imana yaduhereye ubuntu byoroha igihe Satani yigaruriye intekerezo z’abantu! Ni bangahe usanga batanga inzitwazo zidasobanutse bagashaka impamvu zitabaho kugira ngo zishyigikire amafuti yabo, bagashyira ku ruhande umucyo maze bakawuribatira hasi. Ndavuga ibi nkomeje. Inkomyi ikomeye ku ivugurura ry’ubuzima ni uko abizera bacu batarishyira mu bikorwa; kandi bakavuga bakomeje ko badashobora gukurikiza ivugurura ry’ubuzima ngo bakomeze kugira imbaraga z’umubiri. IMN 351.1

Muri ayo magambo, tubonamo impamvu nyayo ituma batabasha gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ubuzima. Ntibigeze bamenya ibyiza byaryo, ntibigeze bakurikiza ibyo ribigisha, ni yo mpamvu badashobora kumenya inyungu zaryo. Bamwe bagwa mu mutego wo kwibwira ko bitewe n’uko baretse kurya inyama, ntibakeneye kuzisimbuza imbuto n’imboga byiza, byateguwe ku buryo busanzwe, bitarimo ibinure n’urusenda. Iyaba bashoboraga gushyira mu bikorwa ibyiza Umuremyi yabahaye, abana n’ababyeyi bose bashyize hamwe muri uwo murimo, bakwishimira indyo yoroheje, maze bagashobora noneho kuvuga nta mbebya ibyiza by’ivugurura ry’ubuzima. Abataremera kwakira ivugurura ry’ubuzima kandi bakaba batarigeze barigira iryabo, ntibabasha kujya impaka ku byiza byaryo. Abareka kurikurikiza mu gihe runaka, bakishimira guhaza irari ryabo barya ibiguruka cyangwa izindi nyama, baba bangiza irari ryabo, bityo bene abo ntibakwiriye kujya impaka cyangwa ngo bace imanza ku byiza by’ivugurura ry’ubuzima. Baba batwawe n’irari aho gukurikiza amahame. IMN 351.2

Guhamagarirwa Byihutirwa Ivugurura

711. Benshi mu babyeyi bakora nk’abadafite intekerezo. Bari mu kintu kimeze nk’ibitotsi, bamugajwe n’umururumba w’irari ribi ndetse n’ibyifuzo bibi bikurura imitima yabo. Abagabura bacu, bazi ukuri, bakwiriye gukangura abizera bakabakura muri ubwo bumuga, bakabaganisha aho bagomba kwitandukanya n’iryo rari ribakururira kwifuza inyama. Nibirengagiza ivugurura, bazabura imbaraga mu bya Mwuka, maze bagende barushaho gushayisha mu kwifuza ibibi. Usanga mu ngo nyinshi hari ingeso zidashimisha ijuru, ingeso zabase abantu bagashayisha bagasigara barutwa n’inyamaswa. Abamenye ukuri bose nibavuge bati, “Nimuhunge ukwangirika kw’imibiri kurwanya ubugingo.” IMN 351.3

Ntihakagire umugabura mu bagabura bacu utanga urugero rubi mu kurya inyama. Ubwabo n’imiryango yabo nibagendere mu mucyo w’ivugurura ry’ubuzima bwiza. Abagabura bacu ntibagahindure kamere yabo ngo ibe iya kinyamaswa kimwe n’iy’abana babo. Abana batigeze bamenyerezwa gutegeka irari ryabo ntibahura n’ibishuko byo gushimisha ingeso zabo mu kutirinda gusa, ahubwo bahora banashaka guhaza ibyifuzo byabo bibi, bagakerensa ukubonera n’ubupfura. Bene aba baba bashorewe na Satani bitari mu kwangiza imibiri yabo gusa, ahubwo abateza no kubwiriza abandi gukurikiza ingeso zabo mbi. Niba ababyeyi bahumishijwe n’icyaha, akenshi ntibabasha gushishoza ngo bamenye ibyo bintu. IMN 352.1

Ku babyeyi batuye mu mijyi, Umwami Imana arabihanangiriza ababwira uyu muburo: “Murindire abana banyu mu ngo zanyu; mubarinde abakerensa amategeko y’Imana, bigisha kandi bagakora ibibi. Nimuhunge bwangu imijyi.” Ababyeyi babasha gushaka amazu mato mu giturage, hamwe n’aho babasha guhinga, bakahatera imbuto n’imboga bikabasha gusimbura inyama zangiza amaraso akwirakwiza ubuzima mu mitsi y’umubiri. IMN 352.2

Kwigomwa Kurya no Gusenga Bitanga Imbaraga zo Kwirinda

712. Niba irari ryacu rituganisha ku kwifuza inyama z’amatungo yapfuye, ni ngombwa rwose ko dufata umwanya tukigomwa kurya, tugasenga, kugira ngo Uhoraho aduhe ubuntu bwe bushobora kutubashisha gutsinda ibyifuzo by’umubiri birwanya ubugingo. IMN 352.3

[Kwigomwa kurya ni ingenzi mu gufasha kureka imirire ikize ku binure n’inyama — 312]. IMN 352.4

Igihe Isengesho ryo Gukiza Ritagira Umumaro

713. Hariho bamwe mu Badiventisti b’Umunsi wa Karindwi batita ku mucyo bahawe kuri iki kibazo. Bashyira inyama mu bigize imirire yabo ya buri gihe. Ingaruka zabyo zikaba guhura n’indwara n’uburibwe bitewe n’iyo migenzereze yabo mibi, maze ugasanga basaba abagaragu b’Imana kubasengera. Nyamara se byashoboka bite ko Imana ibatabara mu gihe banga kumvira ubushake bwayo, bakanga kwemera gukurikiza amabwiriza yayo yerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima? IMN 353.1

Mu gihe cy’imyaka mirongo itatu umucyo w’ivugurura ry’ubuzima wageze ku bwoko bw’Imana, nyamara benshi muri bo bawugize urw’amenyo. Bakomeje gukoresha ikawa, icyayi, insenda, n’inyama. Imibiri yabo yuzuye indwara. Ndibaza nti, ni buryo ki bene abangaba twabashyira imbere y’Imana mu masengesho ngo ibakize izo ndwara? IMN 353.2

714. Utugati duto dushyushye n’inyama ntibihuye na gato n’amahame y’ivugurura ry’ubuzima. Turamutse twemereye intekerezo nzima zigasimbura ibyifuzo no gukunda iby’umubiri ushaka ntitwakomeza kurya inyama z’amatungo yapfuye. Haba har’ikintu gishishana nko kumva impumuro y’inyama mu maguriro yazo? Impumuro y’inyama mbisi ntibera nziza umuntu wese ugifite ibyumviro bitangijwe n’irari ridasanzwe. Haba hari ikintu cyarusha kuba kibi nko kureba amatungo akinjwa kugira ngo aribwe? Niba uyu mucyo w’ivugurura ry’ubuzima Imana yaduhaye ukomeje kwirengagizwa, nta gitangaza izakorera abakomeje iyo nzira yo kwikururira indwara ngo ibarindire ubuzima. IMN 353.3

Abayobozi mu Ivugurura

715. Nubwo ibyo gukoresha inyama tutabigira igipimo, kandi tukaba tudashaka guhatira uwo ariwe wese kureka kuzikoresha, ariko na none inshingano yacu ni ugusaba ko nta mugabura n’umwe muri Filidi cyangwa Konferanse ukwiriye kugaragaza ko atazi ubutumwa bwerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima kuri icyo kibazo, cyangwa ngo aburwanye. Niba mwirengagiza umucyo Imana yatanze ku byerekeranye n’ingaruka zo kurya inyama ku mubiri, namwe mugakomeza kuzirya, mugomba kwirengera ingaruka zabyo. Ariko ntimugomba gufatira imbere y’abizera uruhande rutuma batekereza yuko gushyira mu bikorwa ivugurura mu mirire y’inyama bitari ngombwa. Kubera yuko Uhoraho ahamagarira bose gushyira mu bikorwa ivugurura. Uhoraho yadushinze umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima, kandi niba mudashobora kwifatanya n’abandi gutanga ubu butumwa, ntimwabasha kubuha agaciro kabwo. Mu kurwanya umuhati wa bagenzi banyu bigisha ivugurura ry’ubuzima, ntimuba mugendera kuri gahunda, muba mukora umurimo mubi. IMN 353.4

[Umurimo w’ivugurura ry’ubuzima uzajya mbere; wirinde kuwurwanya — 42] IMN 354.1

716. Nk’intumwa z’Imana, mbese ntidukwiriye gutanga ubuhamya bukomeye buvuguruza irari ribi n’umururumba? … Imana yaduhaye amatunda n’ibinyampeke byinshi ku buryo twajya tubitegura bikagirira akamaro umubiri kandi tukabikoresha mu buryo bukwiriye. Nonese ni kuki abantu bakomeje guhitamo kurya inyama? Mbese koko twabasha kugirira icyizere abagabura bategura ku meza inyama maze bakifatanya n’abandi kuzirya? … IMN 354.2

“Muzakurikize amategeko y’Uwiteka Imana yanyu.” Umuntu wese ugomera amategeko y’ubuzima azagerwaho n’uburakari bw’Imana. Mbega ukuntu dukeneye Mwuka Muziranenge buri munsi, kugira ngo tugendere mu mucyo twahawe, tureke inarijye, maze dukurikize imico ya Kristo. IMN 354.3

717. Abagabura n’ababwiririsha butumwa ibitabo bacu bagomba kugendera munsi y’ibendera ryo kwirinda kuzuye. Ntimukagire isoni zo kuvuga ngo, “Murakoze, sindya inyama. Mfite impamvu zituma ntarya inyama z’amatungo yapfuye.” Niba babahaye ikawa, muyange, mwerekane impamvu zibibatera. Mubasobanurire ko ikawa yica umubiri, kandi ko nubwo ikabura umubiri umwanya runaka, inkurikizi zo gucika intege zumvikana mu mubiri. IMN 354.4

718. Ku byerekeranye n’inyama, twese tubasha kuvuga duti, Reka tuzireke. Kandi tubasha twese gutanga ubuhamya bwo kwirinda ikawa n’icyayi, tukirinda kutazongera kubinywa. Bikoresha umubiri nabi bikangiza ubwonko hamwe n’izindi ngingo z’umubiri. Igihe ntikiragera ngo mvuge ko tugomba kureka gukoresha amata n’amagi. Amata n’amagi ntibigomba gushyirwa mu cyiciro kimwe n’inyama. Ku burwayi bumwe, gukoresha amagi biba ingirakamaro cyane. IMN 355.1

Abizera b’amatorero yacu nibareke irari ryose ryo kwikunda. Ifaranga ryose rikoreshejwe mu kugura ikawa, icyayi, n’inyama riba rirenze kujugunywa. Kuko ibi bintu birwanya iterambere ry’imbaraga z’umubiri, intekerezo, n’umwuka. IMN 355.2

[Ellen White ntiyagaburaga cyangwa ngo akoreshe inyama mu rugo rwe — Umugereka I:4, 5, 8, 10, 14, 15, 16, 17, 18, 21, 23] IMN 355.3

[Ellen White yaciye inyama ku meza ye — Umugereka I:12, 13]. IMN 355.4

Incamake

719. Iyaba hari inyungu twabashaga gukura mu kurya inyama, sinashoboraga kubagezaho iri rarika; ariko nziko nta nyungu irimo. Inyama zangiza amagara yacu, dukwiriye rero kwiga kuzireka. Abafite uburyo bwo gukoresha imirire itarangwamo inyama, nyamara bagahitamo gukurikiza ibyo bishakiye, barya kandi banywa uko babyumva, bazagenda barushaho gukerensa amabwiriza Uhoraho yatanze yerekeranye n’izindi nzego z’ukuri kw’iki gihe, kandi ntibazaba bakimenya ukuri. Bazasarura rero ibyo babibye. IMN 355.5

Nahawe amabwiriza ko abanyeshuri bo mu bigo byacu batagomba kugaburirwa inyama cyangwa ngo batekerwe ibyokurya bizwi ko byonona ubuzima. Nta na kimwe kibasha gutuma bifuza ibintu bikabura imibiri yabo gikwiriye gushyirwa ku meza. Ibi ndabirarikira abakuze n’urubyiruko hamwe n’abashaje. Nimureke irari ry’ibintu byose byangiza imibiri. Nimukorere Uhoraho mwemera kwigomwa. IMN 355.6

Abana nibakorane uwo murimo ubwenge. Twese tugize umuryango w’Imana, kandi Uhoraho yifuza ko abana be, abato n’abakuze, biyemeza gutsinda irari, maze bakazigama amafaranga akenewe mu kubaka insengero no gushyigikira ababwirizabutumwa. IMN 356.1

Nahawe amabwiriza yo kugeza ku babyeyi: Nimwiyegurire ubwanyu, imibiri yanyu, ubugingo bwanyu, n’umwuka wanyu, bibe mu ruhande rw’Uhoraho. Ntitugomba kwibagirwa ko iyi minsi y’inyongezo twahawe, turi mu igeragezwa imbere y’Umwami w’ijuru n’isi. Mbese ntimwazibukira ingeso zanyu mbi zituma mugubwa nabi? Amagambo ntahagije. Nimureke ibikorwa byanyu byo kwiyanga bihamye rwose ko mushaka kumvira ibyo Imana isaba abantu bayo. IMN 356.2

Hariho abumva badashobora kureka inyama. Iyaba aba bantu bashoboraga kwishyira mu mwanya w’Uhoraho, maze bakiyemeza gukurikiza inzira aturarikira, babasha guhabwa imbaraga n’ubwenge nk’uko Daniyeli na bagenzi be babuhawe. Babona ko Uhoraho yiteguye kubaha ubwenge buzima. Benshi batangazwa no kubona ukuntu hariho abantu benshi babasha gukizwa kubwo umurimo w’Imana biturutse mu gikorwa cyabo cyo kwiyanga. Amafaranga make azigamwa bitewe no kwigomwa yagira akamaro gakomeye ko gukora umurimo w’Imana kurenza impano z’ibitangaza zitangwa zidaturutse ku mwuka w’ubwitange. IMN 356.3

Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi bafite ukuri kw’agaciro gakomeye cyane. Hashize imyaka irenga mirongo ine Uhoraho aduhaye umucyo udasanzwe werekeranye n’ivugurura ry’ubuzima, ariko se turawukurikiza? Ni bangahe banze gukurikiza inama z’Imana? Nk’ubwoko bw’Imana, tugomba gukomeza kugendera mu mucyo twabonye. Inshingano yacu ni ugusobanukirwa no kumvira amahame y’ivugurura ry’ubuzima. Ku byerekeranye no kwirinda, dukwiriye kuba abantu b’imbere kurusha abandi bantu bose; nyamara, haracyari abizera mu itorero bajijutse cyane, ndetse n’abagabura b’ubutumwa bwiza, batubaha umucyo Imana yaduhaye kuri yo ngingo. Barya uko bishakiye, bagakora ibyo bishakiye. … IMN 356.4

Ntabwo tugamije gushyiraho umurongo runaka ngenderwaho mu byerekeranye n’imirire; ariko icyo tubwira abantu baba mu bihugu bibonekamo amatunda, impeke n’imbuto zimeze nk’ubunyobwa ku buryo buhagije, ni uko inyama atari ibyokurya byiza ku bantu b’Imana. Neretswe ko inyama ziha abantu kamere ya kinyamaswa, zigakura mu bagabo n’abagore imyifatire y’urukundo n’impuhwe bagomba kugaragarizanya, zigatera mu mibiri yabo ibyifuzo bibi birwanya ubushobozi bw’imibereho yabo. Niba kurya inyama byarigeze bibera byiza umubiri, ntabwo ari iki gihe cyacu. Kanseri, ibibyimba, n’indwara zo mu bihaha biterwa ahanini no kurya inyama. IMN 357.1

Kurya inyama nyamara ntitugomba kubigira ikibazo cyo kuba umwizera w’itorero, ariko tugomba kuzirikana ingaruka zizanwa no kuzikoresha kwa bamwe mu bizera. Nk’intumwa z’Imana, mbese ntidukwiriye kubwira abo bantu duti, “Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana?” (1 Abakorinto 10:31). Mbese ntidukwiriye kwikorera umutwaro w’ubuhamya bwo kurwanya irari ribi mu mirire? Mbese birakwiriye ko umubwiriza w’ubutumwa bwiza, ufite inshingano yo kwamamaza ukuri kw’agaciro karuta ibindi byose kwahawe abanyabyaha, yatanga urugero rubi rwo gusubira ku nkono z’inyama zo muri Egiputa? Mbese birashoboka ko abatungwa n’imigabane y’icyacumi ituruka mu bubiko bw’Imana bemerera irari ryabo mu mirire rigahumanya imiyoboro itanga ubugingo itemba mu miheha itwara amaraso yo mu mibiri yabo? Mbese babasha koko kwirengagiza umucyo n’imiburo Imana yabahaye? Ubuzima bw’umubiri bugomba kubonwa ko ari ingenzi mu gukurira mu buntu no mu kuremwa kw’imico iboneye. Niba igifu kititaweho uko bikwiriye, kuremwa kw’imico igororotse kandi iboneye kuzabangamirwa. Ubwonko n’imyakura bikorana cyane n’igifu. Imirire n’iminywere bidakwiriye biteza intekerezo n’ibikorwa bidakwiriye. IMN 357.2

Muri iki gihe abantu twese turimo kugeragezwa no gupimwa. Twese twabatijwe muri Kristo; nidukora uruhare rwacu tukitandukanya n’ikintu cyose cyadukururira mu kuduca intege no kuduhindura icyo tutagomba kuba cyo, tuzahabwa imbaraga zo gukurira muri Kristo, We muyobozi wacu, kandi tuzabona agakiza k’Imana. IMN 358.1

ITERAMBERE RY’IVUGURURA MU MIRIRE MU BIGO BY’ITORERO RY’ABADIVENTISTI B’UMUNSI WA KARINDWI

[Incamake: Ni ibintu dusanga mu mateka yuko mu ntangiriro, ibigo by’ubuvuzi by’Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi byagaburaga inyama ku rugero rwenda kuba runini, ku barwayi n’abakozi babyo. Muri icyo gihe, ivugurura ry’ubuzima ryari rigitangira. Nyuma y’impaka ndende, mu bindi bigo byacu, batangiye kureka kugabura inyama. Mu kigo cy’ibitaro cya Battle Creek [Batolo Kriki], iyi ntambwe yatangiye guterwa mu mwaka wa 1898, bitewe cyane n’inama Madame White yatanze mu nyandiko dusanga muri iki gice, ku gika cya 722. Mu kigo cy’ibitaro cya St. Helena, impinduka yabayeho mu mwaka wa 1903. Muri iki gihe, inyigisho ku byerekeranye no gukoresha imirire itarimo inyama zari zamaze kuba gikwira, kandi ibyo gutegekera abarwayi kureka inyama byaratangiye kuba ibintu byoroshye kurusha uko byari mbere. Abayobozi b’ibyo bigo bya mbere bishimiye kumenya ko ibigo bishya byagendaga bivuka bidafite ikibazo cyo kugaburira inyama abarwayi. IMN 358.2

Inama ku byerekeranye n’inyama ntizaba zuzuye hatabayeho kwerekana ingorane zabaye mu bigo byacu nk’uko zagiye zisobanurwa mu magambo menshi yavuzwe na Madame White, kimwe n’amabwiriza yo kwihutira guteza imbere ivugurura mu mirire. Ni ingenzi ko umusomyi azirikana ibingibi kandi akita ku gihe ayo magambo yavugiwe, mu gihe yiga kuri iki kibazo cy’inyama — Ababisonzoranyije.] IMN 358.3

Guhamagarirwa Gukoresha Imirire Itarimo Inyama mu Bigo Byacu by’Ubuvuzi bya Mbere (1884)

720. Muri iki gitondo nabyutse saa kumi kugira ngo ngire ibyo mbandikira. Natekereje cyane muri iyi minsi ku kuntu ikigo mushinzwe kuyobora kibasha kugera aho Imana ishaka ko kigera, bituma ngira bikeya nifuza kubagezaho. IMN 359.1

Turi abagorozi b’iby’ubuzima, kandi tugamije kugaruka uko bishoboka kose ku mugambi wo kwirinda Imana yatugeneye katanga ka mbere. Uyu mugambi si uwo kwirinda inzoga n’itabi gusa; ugera kure birenze ibyo. Ugomba no kutuyobora mu mirire yacu. IMN 359.2

Mwese mufite umucyo ku byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Ariko iyo ngiye gusura ikigo cy’ubwiherero mu by’ubuzima, nsanga ko hari ukujya kure bikabije ku byerekeranye n’ivugurura mu mirire y’inyama, nkaba mbona rwose ko bikwiriye ko habaho impinduka bidatinze. Imirire yanyu yiganjemo cyane inyama. Icyo cyerekezo rwose si icy’Imana. Umwanzi ashaka gushyira ikibazo cy’imirire ku rwego rubi ngo ateshure inzira abayobozi b’ikigo agira ngo bemerere abarwayi gukoresha imirire ikwiranye n’irari ryabo. IMN 359.3

Igihe Uhoraho yakuraga abana b’Abisiraheli muri Egiputa, yagambiriye kubatuza i Kanani ngo bamubere ubwoko butunganye, bwishimye kandi bufite amagara mazima. Nimureke twige neza uwo mugambi w’Imana turebe n’uburyo wagezweho. Imana yashyizeho ibyo bagomba kwitondera mu mirire yabo. Ku rugero runini, Yabakuriyeho ibyo gutungwa n’inyama. Nyamara bakomeza kwifuza inkono z’inyama zo muri Egiputa, maze Imana ibaha inyama basabye, ariko ingaruka zibageza kure. IMN 359.4

Ikigo cy’Ubwiherero cy’Ubuzima cyashyizweho biruhanyije kugira ngo gikore umurimo wo kuvura abarwayi hadakoreshejwe ibinini. Cyagombaga kuyoborwa hakurikijwe amahame yo kwitungira amagara mazima. Kuvura hakoreshejwe ibinini byagombaga kugenda birekwa kuva icyo gihe kugeza igihe bicitse burundu. Byasabaga kwigisha ibyerekeranye n’imirire ikwiriye, uburyo bukwiriye bw’imyambarire, n’imyitozo ngororamubiri. Kandi izo nyigisho zagombaga kwigishwa abizera b’itorero ryacu, kimwe n’abandi bantu bose batagize amahirwe yo kubona umucyo ugendana n’ivugurura ry’ubuzima, bagomba kwigishwa uburyo bwo kugira imibereho iboneye, hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’Imana. Ariko niba natwe ubwacu tutagera kuri urwo rwego muri uwo murongo, byaba bimaze iki gukoresha ubutunzi bungana butyo twubaka ibigo by’ubuzima? Mbese ivugurura ryaturuka he? IMN 359.5

Siniringira ko turimo kugendana na gahunda y’Imana. Tugomba kugira ibihinduka, cyangwa tukareka izina ryitwa, “Ibigo by’Umwiherero mu by’Ubuzima”; kuko ridakwiriye rwose. Uhoraho yanyeretse ko ikigo cy’ubuzima kitagomba kwemera kugendera ku irari cyangwa ku byifuzo by’umuntu bwite uwo ariwe wese. Ndibwira ko urwitwazo rwo kwemerera abantu kurya inyama mu bigo byacu rwazanywe n’abarwayi, bafite inyota yo guhaza irari ryabo, badashaka kugira ikindi kintu barya. Nuko rero nimubareke bajye aho babasha kubona ibyo bashaka kurya. Igihe ikigo kitabasha kuyoborwa, habe ngo kiyobore n’abarwayi, ngo gikurikize amabwiriza y’ukuri, kigomba kureka kwitwa izina ryacyo. Ariko ubungubu urwitwazo rwavuzwe ntirukiriho, kuko umubare w’abarwayi baturuka ahandi wagabanutse cyane. IMN 360.1

Gukomeza kurya inyama biteza akaga gakomeye mu mubiri. Nta rwitwazo rw’ibyo usibye irari ribi, ryangiritse. Mushobora kwibaza muti: Mbese muravuga ko inyama zigomba kurekwa rwose? Nabasubiza nti: Niho tugomba kugana, ariko ubu ntituritegura kuhagera. Kurya inyama bizarekwa rwose. Inyama ntizizakomeza kuba mu byokurya byacu, kandi ntituzakomeza kunyura ku ibagiro n’aho bazicuruza ngo tubure kugira iseseme. … IMN 360.2

Tugizwe n’ibyo turya. Mbese twaha imbaraga ibyifuzo bya kinyamaswa turya inyama? Aho gukomeza kumenyereza ibyifuzo kubw’iyo ndyo, igihe gikomeye ni ikingiko ngo twige kubaho dutunzwe n’amatunda, ibinyampeke, n’imboga. Uwo ni wo murimo w’abantu bose bakora mu bigo byacu. Murusheho kugenda mugabanya inyama, kugeza ubwo muzireka burundu. Nimureka inyama, agatima kakazivaho, maze mukimenyereza imbuto n’ibinyampeke, muzagera bidatinze ku mirire yashyizweho n’Imana katanga ka mbere. Abantu bayo ntibazaba bakizirya. IMN 361.1

Nimureka gukoresha inyama nk’uko mwabigerageje, muziga uburyo bwiza bwo guteka, maze mube mushobora gusimbuza inyama ibindi byokurya. Birashoboka gutegura ibyokurya byinshi hadakoreshejwe ibinure n’inyama by’amatungo yishwe. Ibyokurya byoroheje kandi binyuranye bibasha gutegurwa, bitunganye kandi byuzuye intungamubiri, hadakoreshejwe inyama. Abagabo b’intarumikwa bagomba kurya imboga nyinshi, imbuto n’impeke. Rimwe na rimwe, inyama nkeya zibasha guhabwa abarwayi bamenyereje irari ryabo gukoresha inyama kugira ngo babone imbaraga. Nyamara, bashobora kurushaho kugira imbaraga babaye baretse inyama aho kuzimenyereza. IMN 361.2

Impamvu y’ingenzi ituma abaganga n’abakozi bo mu bigo by’umwiherero by’ubuzima bagomba kubuzwa kureka inyama ni uko bazikunze kandi bakavuga ko bazikeneye cyane. Ibyo bituma bashyigikira ko zakoreshwa. Ariko Imana ntishaka ko abaza mu bigo nk’ibyo bigishwa gukoresha inyama. Bagomba kubibwirwa kandi bagahabwa urugero rutuma bakura amaso ku nyama. Ibi bisaba guhabwa ubumenyi ngiro bushoboza abantu kumenya gutegura ibyokurya bitagira inyama. Bisaba kandi umurimo wiyongereyeho, nyamara kandi uwo murimo w’ivugurura ugomba kugenda urushaho gukorwa intambwe ku ntambwe. Mukoreshe gake inyama. Abatetsi n’abafite inshingano nibige kumenyereza ipfa ryabo n’akamenyero mu mirire kugira ngo bigendane n’amategeko agenga ubuzima. IMN 361.3

Twasubiye muri Egiputa aho gukomeza tujya i Kanani. Aho ntiturimo gucurika gahunda y’ibintu? Ntabwo dukeneye gutegura ku meza yacu ibyokurya byoroheje kandi biboneye? Ntabwo twareka gukoresha utugati duto dushyushye tuzanira umubiri uburwayi bw’igugara? Abagenda bakurikiza urugero rw’ibyifuzo Imana ishaka, bagahuza n’umucyo Imana yatangiye mu Ijambo ryayo no mu bihamya bya Mwuka wayo, ntibazahindura imigirire yabo ngo bakurikize ibyifuzo by’inshuti zabo cyangwa ab’imiryango yabo, uko baba bangana kose, basanzwe bafite imibereho inyuranyije n’ibyifuzo by’ubwenge buva ku Mana. Niba muri ibyo byose tugenda dukurikiza amahame kandi tukubahiriza uko biri amategeko agenga imirire, niba twebwe nk’Abakristo twiga gutoza ipfa ryacu dukurikije umugambi w’Imana, tuzagira imbaraga igendanye n’ubushake bw’Imana. Ikibazo tugomba kwibaza ni iki: “Mbese dufite ubushake bwo kuba abagorozi nyakuri mu by’ubuzima?” IMN 362.1

Ni ingenzi kugenda duhinduranya ntiduhorere ibyokurya bimwe. Guhinduranya indyo byongera ipfa ry’umubiri. Ariko mujye mutegura ibihuye. Ntimugategure amoko menshi ku ifunguro rimwe kandi ngo mubure guhinduranya ku ifunguro rikurikiyeho. Nimujye kandi mwimenyereza kuzigama. Mureke abantu bivovote niba ari ngombwa. Mubareke bavuge ibitabashimishije mu gihe batanyuzwe. Abisiraheli bahoraga bivovotera Mose n’Imana. Inshingano yanyu ni ugukomeza urugero rwo hejuru mu ivugurura ry’ubuzima. Hari byinshi kandi bibasha gukorerwa abarwayi mu rwego rwo kuvugurura imirire yabo kuruta isuku yo gukaraba babasha guhabwa. IMN 362.2

Nimukoreshe amafaranga yose yakagombye kugurwa inyama muyagure imbuto. Mwereke abantu uburyo bwiza bwo kubaho. Ibi iyo biza gukorwa mbere na mbere mu kigo cya _______, Uwiteka aba yaranezerewe, kandi akishimira uwo muhati. … IMN 362.3

Mujye mutegurana isuku n’ubuhanga ibyokurya. Ndiringira ko Dogiteri ______ azamenya gusohoza inshingano yahawe, akamenya guha inama abatetsi, ku buryo ibyokurya bitegurwa ku meza yo mu Kigo cy’Ubwiherero cy’Ubuzima biba bigendanye n’ivugurura ry’ubuzima. Kuba umuntu ashaka guhaza irari rye mu mirire ntibivuze ko urugero rwe mu mirire rugomba gufatwa nk’ukuri; ntagomba gukururira ikigo kwigana imigenzereze ye mu guhaza ipfa rye n’imigirire ye kubwo imyifatire ye. Abayobozi b’ikigo bagomba guhana inama inshuro nyinshi. Bagomba gukorera mu bufatanye buboneye. IMN 362.4

Ndabasaba nkomeje, ntimukavuge ko bikwiriye kurya inyama bitewe n’uko uyu muntu cyangwa uriya, basanzwe barabaswe n’irari ry’inyama, bavuze yuko badashobora kuba mu Kigo cy’Ubwiherero cy’Ubuzima batarya inyama. Kubeshwaho n’inyama z’amatungo yapfuye ni ukugira imibereho mibi, kandi nk’ubwoko bw’Imana, dukwiriye gushaka impinduka, tukagira ivugurura, twigisha abantu yuko hariho uburyo bwo gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro buzatuma bagira imbaraga, bakarushaho kugira amagara mazima, kurenza gukoresha inyama. IMN 363.1

Icyaha cy’abantu bo muri iki gihe ni umururumba mu mirire n’iminywere. Umururumba mu mirire ni ikigirwamana abantu benshi baramya. Abakorana n’Ibigo Nderabuzima bagomba gutanga icyitegererezo muri ibi bintu. Bagomba kurangwa no kubaha Imana, ntibemerere umururumba cyangwa irari mu mirire n’iminywere ngo bibategeke. Bagomba kuba abantu bamurikiwe byuzuye n’amahame y’ivugurura ry’ubuzima, kandi mu bihe byose bagahagarara munsi y’iryo bendera. IMN 363.2

Dogiteri _________, ndizera ko muzagenda murushaho kwiga uburyo bwo guteka indyo ifitiye umubiri akamaro. Mushake ibyokurya bihagije byiza, kandi biryoheye umubiri. Aha rero ntimukeneye kuzigama. Mugabanye amafaranga mutanga ku nyama, ahubwo mwongere cyane ayo kugura imbuto n’imboga, muzashimishwa no kubona ukuntu abantu bafitiye ipfa ibyokurya mubategurira. Ntimukibwire na rimwe ko ibyokurya byiza, biteguranywe isuku, ari igihombo. Bizanira umubiri amaraso meza kandi bifasha imikaya, bikawuzanira imbaraga ukeneye mu mirimo ya buri munsi. IMN 363.3

[Guteka inyama ntibigomba kwigishwa mu mashuri yacu — 817] IMN 364.1

[Abaganga barya inyama ntibagomba gukora mu bigo byacu by’ubuzima — 433] IMN 364.2

721. Natekereje cyane ku Kigo cy’Ubuzima cya _______. Ibitekerezo byinshi byaje mu bwenge bwanjye, numva nkwiriye kugira bimwe mbagezaho. IMN 364.3

Nararikiwe gusobanura umucyo Imana yampaye, kandi ibinyujijemo kugira ngo nywubagezeho, werekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Mbese mwigeze mufata umwanya wo gutekereza no gusenga ngo musobanukirwe n’ubushake bw’Imana kuri ibi bintu? Hatanzwe impamvu ko abarwayi bavuye hanze basaba kugaburirwa inyama, nyamara n’ubwo bahabwa inyama nkeya, nziko igihe habayeho ubushake n’ubumenyi ngiro, hashobora kuboneka ibyokurya byategurirwa gusimbura izo nyama ku buryo buhagije, bityo mu gihe gito, abo barwayi batangira gutegurirwa kureka burundu kurya inyama z’amatungo yapfuye. Ariko igihe umutetsi ateguye indyo yiganjemo cyane inyama, aba atanze urwaho rushyigikira kuzirya, maze umururumba wazo ukabona impamvu ishyigikira iyo mirire. IMN 364.4

Iyo nabonaga ukuntu ibintu birimo kugenda, — niba ______ atabonye inyama ngo ateke, atabasha kumenya icyo azisimbuza, kandi ko izo nyama ari zo ziganje cyane mu mirire, — numva ko ibyo bintu bigomba guhita bihinduka. Bishoboka ko abarwayi runaka bafite intege nke bakenera inyama, mwazibahera mu byumba byabo, ariko ibyo ntibibe urwitwazo rutuma irari ryangiritse ry’abatazirya rihaguruka. … Ahari mutekereza ko ntacyo mwakora hatabonetse inyama. Nanjye niko nabyibwiraga, ariko nziko mu mugambi wa mbere Imana yagiriye umuntu, itateganyije ko inyama ziba mu byokurya byagombaga gutunga umuntu. Keretse irari ryangiritse kandi ribi ni ryo ryifuza iyo ndyo. … Bityo kuba inyama akenshi usanga zaranduye, ibyo byagombye gutuma dukomeza kugira umuhati wo kuzireka burundu. Icyemezo cyanjye ubungubu ni ukureka burundu inyama. Ibyo nziko bitoroshye kuri bamwe, nk’uko bitorohera umunywi w’inzoga kureka ikiyobyabwenge cye; ariko bazabona impinduka nziza nibabikora. IMN 364.5

Turusheho Gusuzuma Iki Kibazo

722. Ikigo cy’Ubuvuzi kirakora umurimo mwiza. Ariko ubu duhanganye n’ikibazo kitoroshye cy’inyama. Mbese abantu basura ibigo byacu ntibari bakwiriye kubanza kubona inyama hanyuma bakagenda bigishwa kuzireka buhoro buhoro? … Hashize imyaka mbonye umucyo umbwira ko icyemezo cyo kureka burundu inyama zose kidakwiriye, kuko mu bihe runaka byagaragaye ko inyama ari nziza kuruta ibyokurya barenza ku bindi kimwe n’ibyokurya bigizwe n’amasukari. Ibi bitera umubiri kugubwa nabi. Imvange zinyuranye zigizwe n’inyama, imboga, amatunda, inzoga, ikawa, icyayi, kake ziryohereye, na za gato byica igifu, bigatuma abantu bagera ubwo baba ibimuga, hamwe n’ingaruka zose mbi z’indwara. … IMN 365.1

Ndabagezaho ijambo ry’Uhoraho, Imana ya Isiraheli. Bitewe n’icyaha, umuvumo w’Imana wageze ku isi ubwayo, ugera ku matungo n’inyamaswa, ugera no mubiri wose. Abantu bahura n’imibabaro bitewe n’imyitwarire yabo yo kureka gukurikiza amategeko y’Imana. Amatungo na yo arababazwa kubw’uwo muvumo. IMN 365.2

Mu baganga basobanukiwe n’ibi, nta n’umwe ukwiriye guha abarwayi amabwiriza yo kurya inyama. Bitewe n’indwara ziri mu matungo, kurya inyama biteje akaga. Umuvumo w’Imana wageze ku isi, ku muntu, ku matungo n’inyamaswa, ku mafi yo mu nyanja; kandi bitewe n’uko icyaha cyabaye gikwira ku isi yose, umuvumo na wo wakwiriye hose ndetse ububi bwawo bugira uburemere nk’ubw’icyaha. Kurya inyama rero bitera kwandura indwara. Inyama zirwaye z’ayo matungo yabaye intumbi zigurishwa ku masoko, maze indwara zikaba ingaruka zigera ku bantu. IMN 365.3

Uhoraho yifuza ko ubwoko bwe bugera ku rugero rwo kudakora cyangwa kurya inyama z’amatungo yapfuye. Nta muganga rero usobanukiwe n’uko kuri kw’iki gihe ukwiriye guha amabwiriza y’ibyo bintu abarwayi. Nta mutekano uboneka mu kurya inyama z’amatungo yishwe, kandi mu gihe gito amata y’inka na yo azaba agomba kuvanwa mu mirire y’abakomeza amategeko y’Imana. Mu gihe gito, nta mutekano uzaba ukiri mu gushyira mu nda ikintu cyose kiva ku matungo yaremwe. Abita ku magambo y’Imana kandi bakumvira amategeko yayo n’umutima wabo bazahabwa umugisha. Imana izababera ingabo ibakingira. Ariko ntabwo izanegurizwa izuru. Ukutizera, kutumvira, kwitandukanya n’ubushake n’inzira y’Imana bizashyira umunyabyaha mu mwanya Uhoraho atazabasha kumwitaho. … IMN 366.1

Na none nkwiriye kugaruka ku kibazo cy’imirire. Iki gihe ntitugomba gukora nk’uko twamenyereye gukora mu bihe byahise ku byerekeranye no kurya inyama. Imigirire nk’iyo yakomeje kuzanira umuvumo umuryango muntu, ariko by’umwihariko muri iki gihe byarakomeje bitewe n’umuvumo Imana yavuze ko uzagera ku matungo, bitewe n’icyaha cy’umuntu. Indwara mu matungo ziragenda zirushaho kwiyongera, kandi ubwishingizi rukumbi bwacu bushingiye ku kureka rwose kurya inyama. Indwara mbi cyane ziragenda zaduka muri iki gihe, kandi ikintu cya nyuma abaganga bafite umucyo bakora ni uguha inama abarwayi yo kurya inyama. Kurya inyama bikabije nibyo bituma abagabo n’abagore bo muri iki gihugu bahinduka babi, amaraso yabo agahumana, maze indwara zigakwira hose mu mibiri yabo. Abantu benshi bahitanwa no kurya inyama, kandi abantu ntibamenye impamvu. Iyaba bamenyaga ukuri kwabyo, basobanukirwa ko izo mpfu ziterwa no kurya inyama. Gutekereza kurya inyama z’ibyamaze gupfa ni ikintu gishishana, ariko hari ikirenze icyo. Iyo turya inyama, tuba turya umubiri wapfuye ufite uburwayi, ukagenda ukwirakwiza imbuto zacyo z’ubwandu mu mubiri wose. IMN 366.2

Mwenedata, ndabandikiye kugira ngo mu bigo byacu hadakomeza gutangwa amabwiriza asaba abantu kurya inyama. Ibi ntibigomba kugira urwitwazo. Nta mutekano ku mbaraga n’ingaruka zabyo mu ntekerezo z’umuntu. Nimureke tube abagorozi b’ubuzima nk’uko iryo jambo riri. Nimureke bimenyekane ko mu bigo byacu hatazongera kugaburwa inyama, kimwe no mu bakozi bacu; bityo inyigisho dutanga ku ngingo yo kureka inyama ntizaba ari amagambo gusa ahubwo ari n’ibikorwa. Niyo abatugana bagabanuka, ibyo ntacyo bitwaye. Amahame azaba ari ay’agaciro kanini igihe azaba yumvikanye, igihe abantu bazamenya ko gukoresha ibimera ari byo bifitiye akamaro umubiri w’Umukristo. IMN 367.1

Urwandiko rwa Kabiri kuri iki Kibazo

723. Nabonye urwandiko rwanyu, kandi ndashaka kubasobanurira neza uko nshoboye ku kibazo cy’inyama. Amagambo mwavuzeho ari mu rwandiko nandikiye _______ hamwe n’izindi zanditswe igihe Mushiki wacu _________ yari mu Kigo cy’Ubwiherero cy’Ubuzima. Nashakashatse izo nzandiko. Nabonye kopi za zimwe, izindi sinazibona. Nasabye ko bampa amatariki ayo magambo yavugiwe. Muri icyo gihe, batangaga amabwiriza yo kurya inyama kandi zigakoreshwa cyane. Neretswe ko inyama, igihe zimeze neza, zitagomba guhita zirekwa burundu, ahubwo ko abantu bagomba kwicarana mu cyumba cy’uruganiriro bakavugana ku mikoreshereze y’inyama z’ubwoko bwose; ko imbuto, imboga n’ibinyampeke byateguwe neza, ari byo umubiri ukeneye kugira ngo abantu bagire amagara mazima; kandi ko ari ngombwa kubanza kwereka abantu ko inyama zidafitiye akamaro umubiri, by’umwihariko ahantu bashobora kubona imbuto ku buryo buhagije, nko muri Kaliforoniya. Ariko mu “Kigo cy’Ubwiherero cy’Ubuzima” ntibari biteguye guhita bagira ibyo bahindura, nyuma yo gukoresha inyama cyane nk’uko babigenje. Byari kubabera byiza kugenda bagabanya buhoro buhoro imikoreshereze yazo, kugeza ubwo baretse kuzikoresha burundu. Bagombaga kugira ameza amwe gusa yitwa ameza y’abarwayi yo kuriraho. Andi meza yose ntiyagombaga gutegurwaho inyama. … IMN 367.2

Nakoze uko nshoboye ngo ndebe ko inyama zareka gukoreshwa, ariko iki kibazo gikomeye mbona ko gikwiriye kwitonderwa kandi ntigihubukirwe, nyuma y’uko inyama zagiye zikoreshwa gatatu ku munsi. Abarwayi bagomba kwigishwa hakurikijwe amabwiriza ya kiganga. IMN 368.1

Iki ni cyo mbasha kwibuka kuri iyo ngingo. Twagiye turushaho kubona umucyo mwinshi, kandi tugomba kuwitaho. Amatungo afite uburwayi, kandi ntibyoroshye kumenya ukuntu ubwo burwayi bungana ku muryango muntu, ni ukuvuga ingaruka zo kurya inyama. Kenshi dukunda gusoma mu binyamakuru iby’igenzura ry’inyama. Amasoko y’inyama ahora asuzumwa, maze inyama zijyanwa gucuruzwa ugasanga akenshi ziba zavuzwe ko zidakwiriye kuribwa. IMN 368.2

Hashize imyaka myinshi neretswe ko kurya inyama byiza ubuzima cyangwa intekerezo. Nyamara, nubwo bisa nk’ibidasanzwe, nagombaga guhora mpanganye n’iki kibazo cyo kurya inyama buri gihe. Nagiranye ikiganiro kihariye kandi gikomeye n’abaganga bo mu bigo by’ubuzima. Bahaye agaciro iki kibazo, kandi Mwenedata na Mushiki wacu ________ bageze ahantu hakwiriye. Inyama zategekerwaga abarwayi ku buryo bukabije. … Isabato imwe, ubwo nari mu Nama Rusange ya Uniyo ya Ositaraliya, yabereye ahitwa Stanmore, Mwuka w’Imana yansabye kuvuga ku kibazo cyo mu kigo cy’ubuvuzi cyashinzwe i Summer Hill, cyari hafi y’aho i Stanmore. IMN 368.3

Nerekanye ibyiza bibasha kuboneka muri icyo kigo. Nerekanye ko inyama zitagomba na rimwe gutegurwa ku meza nk’ibyokurya, ko ubuzima n’imibereho by’abantu ibihumbi byagiye biba ibitambo kubwo inyama zariwe z’amatungo yapfuye. Nta rarika rikomeye riruta iri mbasha gukora. Naravuze nti, Tugomba gushima Imana kuba dufite ikigo kidaha amabwiriza abarwayi yo kurya inyama. Nibyumvikane ko nta gashitu k’inyama kateguwe ku meza, yaba ay’abaganga, ay’abayobozi, abafasha, cyangwa abarwayi. Naravuze nti, Dufite icyizere ko abaganga bacu bazita kuri iki kibazo ku rwego rwa kiganga, kuko intumbi z’amatungo yapfuye zitagomba iteka kuboneka mu mirire y’Abakristo. IMN 368.4

Sinigeze nshaka guhisha iki kibazo. Navuze ko niba abashinzwe ikigo cy’ubuzima bateguye ku meza inyama z’ayo matungo yishwe, ntibazishimirwa n’Imana. Bazaba bahumanya urusengero rw’Imana, bakazaba bakeneye kubwirwa aya magambo ngo, “Usenya urusengero rw’Imana, Imana izamurimbura.” Umucyo Imana yangejejeho wanyeretse ko umuvumo w’ijuru wageze ku isi yose, ku nyanja, ku matungo, no ku nyamaswa. Bidatinze nta mutekano uzaba ukiri mu gutunga amatungo. Isi iragenda yangizwa n’umuvumo w’Imana. IMN 369.1

Gushikama ku Mahame Yacu

724. Mu bihe bishize, umubare w’abarwayi mu kigo cyacu cy’ubuvuzi waragabanutse, bitewe n’ibihe bikomeye byabayeho. Natekereje ko imwe mu mpamvu zateye ibyo ari uko ubuyobozi bw’icyo kigo bwanze kugaburira abarwayi inyama. Kuva aho icyo kigo cyafunguriwe, hari akamenyero ko kugabura inyama mu cyumba cyo kuriramo. Twabonye ko igihe kigeze kugira ngo ibyo bintu bihagarare. Twari tuzi ko Imana itishimira kubona tugaburira abarwayi inyama. IMN 369.2

Muri iki gihe, nta cyayi, ikawa, cyangwa inyama bitangwa muri icyo kigo. Twiyemeje gushikama ku mahame yacu y’ivugurura ry’ubuzima, tukagendera mu nzira y’ukuri no gukiranuka. Ntidushobora kwihanganira kuba abagorozi igice, kubwo gutinya ko abagana ibigo byacu bagabanuka. Twafashe icyemezo cyacu kandi kubwo gufashwa n’Imana tuzagishikamaho. Ibyokurya bihabwa abarwayi bifite intungamubiri zuzuye kandi birabaryohera. Bigizwe n’imbuto, ibinyampeke, n’ibinyamisogwe. Hano muri Kaliforoniya, hari amatunda menshi y’ubwoko bwose. IMN 369.3

Iyo abarwayi baje bakaba basanzwe barabaswe no kurya inyama kandi bakumva ko batabasha kuzireka, tugerageza kubararikira gukoresha ubwenge ngo batekereze neza kuri icyo kibazo. Igihe badashatse kutwumva, bakiyemeza gukomeza kurya ibyangiza ubuzima bwabo, ntituzanga kubibaha, ariko tuzabasaba ko barira izo nyama mu byumba byabo, kandi bakazaba biteguye kwakira ingaruka zizakurikiraho. Bagomba kwemera ingaruka z’ibikorwa byabo. Ntitwakwemera imigirire yabo. Ntitwatinyuka gutesha agaciro umurimo wacu twemera gukoresha ibihumanya amaraso kandi bigateza imibiri uburwayi. Twaba tutari indahemuka ku Mwami wacu turamutse dukoze ibyo atishimira. IMN 370.1

Aho ni ho duhagaze. Twafashe icyemezo cyo kuba abanyakuri no gushikama ku mahame y’ivugurura ry’ubuzima, kandi ndasaba Imana ngo ibidufashemo. IMN 370.2

Tugomba gutegura imigambi ituma twongera umubare w’abarwayi batugana. Ariko se byaba ari iby’ukuri ko kugira ngo tugire umubare munini w’abarwayi twongera kujya tubaha inyama? Twaha abarwayi ibyabateye kurwara kandi ari na byo bikomeza kuba intandaro yo kurwara kwabo igihe bakomeje kubirya? Mbese ntitwari dukwiriye ahubwo guhagarara dushikamye nk’abamaze gufata icyemezo cyo gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ubuzima? IMN 370.3

[Ikawa, icyayi, n’inyama bigaburirwa abarwayi mu byumba byabo — 437] IMN 370.4

725. Mu bigo byacu hari abantu bavuga ko bemera amahame y’ivugurura ry’ubuzima nyamara bagakomeza kwishimira gukoresha inyama n’ibindi byokurya bazi neza ko byangiza ubuzima. Abo ndababwira mu Izina ry’Umwami Imana nti: Ntimugomba kwemera guhabwa inshingano mu bigo byacu mu gihe mwanga gukurikiza amahame agenga imibereho y’ibyo bigo; kuko mu kugenza mutyo, mutuma umurimo w’abarimu n’abayobozi wikuba kabiri, kuko baba barwana ngo umurimo ukomeze utere imbere. Nimutunganye inzira y’Umwami. Mureke kubangamira inzira y’ubutumwa yohereza. IMN 370.5

Neretse ko amahame yatanzwe mu bihe bya mbere by’ubutumwa agomba gufatwa ko ari ingenzi ku bwoko bw’Imana bwo muri iki gihe nk’uko byari biri na mbere. Hari bamwe batigeze bakurikiza uwo mucyo twahawe ku kibazo cy’imirire. Igihe kirageze noneho ngo uwo mucyo uvanwe munsi y’intonga, maze tuwureke umurike uko bikwiriye, mu rumuri rwawo rwose. IMN 371.1

[Ntizigomba kugaburwa mu bigo byacu — 424, 431, 432] IMN 371.2

[Ntizigomba kugaburirwa abakozi — 432, 444] IMN 371.3

[Gikoresha bikabije ibyokurya byuzuyemo amasukari na byo biteye akaga nko gukoresha inyama zidafite ikibazo — 533, 556, 722] IMN 371.4